Inama ya komisiyo ya kateshezi yo ku wa 9 /3/ 2020 yabereye i Kibungo muri Centre Saint Joseph

Inama yatangiye i saa tatu n’igice (9h30’) itangizwa n’isengesho riyobowe na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi muri Diyosezi ya Kibungo. Ijambo ry’Imana turisanga mu Ivanjili ya Luka (Lk 6,36=38), aho Yezu atwigisha kugira impuhwe, muri iki gihe cy’igisibo, ntidukwiye gucira abandi urubanza kuko ibyo guca imanza ari iby’Imana yonyine. Yezu ati ´´Nimube abanyampuhwe nk’uko so ari umunyampuhwe´´. Padiri yaramukije abitabiriye, muri rusange abaza amakuru yo muri za Paruwasi. Bemeje ko ari meza, uretse ibihe isi irimo by’ícyorezo cya Koronavirusi (COVID 19).

Hakurikiyeho gusomerwa inama y’abagize Komisiyo, yabaye ubushize. Hanasomwe raporo y’ibyakozwe mu mahugurwa y’abakateshiste. Hakurikiyeho kuzikorera ubugororangingo no  kuzemeza. Umubikira ushinzwe Animasiyo ya Kateshezi, yavuze ko kubijyanye n’ubusugire bw’ingo ntabwo bizakorwa muri uyu mwaka, kuko Umubikira wari ubishinzwe yimutse, uwamusimbuye akaba ataramenyera.

Nyuma hatangiye gusuzumwa ibiri ku murongo w’ibyigwa:

Ingingo ya 1: Gutegura neza abigishwa ku masakaramentu, abatsindwa n’abasibira bakagabanuka.

Hagaragajwe ko hari ikintu cyo kunoza mu kubaza abigishwa: Umwigishwa akwiye kubazwa hakurikijwe ibyo amaze kwiga. Iyo atsinzwe n’amasengesho y’ingenzi, isengesho rya Nemera Imana Imwe, irya Dawe uri mu ijuru, iryo kwicuza ibyaha… ntakwiye kwimuka, akwiye kuyiga akayamenya. Muri Paruwasi ibibazo byategurirwa hamwe, bagendeye ku bitabo abigishwa bakoresha ubwabo. Babazwa babiganiraho kugira ngo bibamare ubwoba.

Hari impamvu zituma abigishwa batsindwa:

  • Kubazwa ibyo batazi, batize.
  • Gusiba incuro nyinshi
  • Imyaka mike yo gutangiriraho ubwigishwa

Umwana w’umunyeshuli akwiye kwigira Ukarisitiya ya mbere afite imyaka nibura irindwi tutarebye umwaka yigamo. Inyigisho z’umukateshiste zigomba kunganirwa n’ubuzima bwa gikristu muri rusange.

Hari ibitabo biyobora umwigishwa ariko n’aho aba, mu muryango haramufasha cyane. N’aho ababatizwa bakuze, bagakomezwa bakanashyingirwa, batakarira mu gutegurwa kuri izo mpande zose. Imiryango Remezo, Imiryango ya Agisiyo Gaturika yakagombye gufasha cyane mu kubategura no mu kubakira.

  • Umwigishwa kugira ngo yimuke agomba kuba azi amasengesho y’ibanze
  • Muri Paruwasi ya Rwamagana hashyizweho umukateshiste ufite ubumenyi buhanitse bwo mu ishuri rikuru kugira ngo bunganire inyigisho z’abakateshiste badafite umwanya, bakigisha abo bahwanyije ubumenyi.
  • Paruwasi za Rukoma na Nyarubuye bafite abarimu bigisha abashaka amasakaramentu mu bigo by’amashuri yisumbuye bigishirizamo, aba bahuguriwe kuri Paruwasi.

Abigishwa bakwiye kurangiza ubwigishwa bazi neza isengesho rya Nemera Imana Imwe, isengesho ryo kwicuza ibyaha, bakamenya n’ishapure.Ibyo bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iryo kwicuza, rigira akamaro mu ntebe ya Penetensiya. Bakwiye gusobanukirwa n’ibice bigize Misa Ntagatifu, bakamenya gusubiza igihe Padiri atura Igitambo cy’Ukaristiya. Umwigishwa akwiye kujya mu Muryango remezo, akagira umuryango w’Agisiyo Gatorika ashaka kandi agafashwa kuwubamo no kuwugumamo. Abapadiri bababazwa n’uko umwigishwa agera ku masakaramentu, ibyo ntacyo abiziho.

Abari mu nama bifuje ko Abapadiri batumira kenshi bariya bakora imirimo ya Kateshezi. Bagatumira abashinzwe Komisiyo y’Ubwigishwa muri Paruwasi no mu Miryango Remezo, abunganira abapadiri mu kwigisha mu bikorwa by’Iyogezabutumwa bitandukanye, nk’abigisha abagarukiramana, abigira umubano… mu nama y’abakateshiste. Ibyo ari ukugira ngo ibibazo bijyanye n’Ubwigishwa byigirwe hamwe n’ababishinzwe, ntawe uhejwe kandi bareke gusuzugurana no kuba bapfobya ibyo bose bakora.

Abigishwa bakwiye kurangiza ubwigishwa bazi neza isengesho rya Nemera Imana Imwe, isengesho ryo kwicuza ibyaha, bakamenya n’ishapure.Ibyo bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iryo kwicuza, rigira akamaro mu ntebe ya Penetensiya. Bakwiye gusobanukirwa n’ibice bigize Misa Ntagatifu, bakamenya gusubiza igihe Padiri atura Igitambo cy’Ukaristiya. Umwigishwa akwiye kujya mu Muryango remezo, akagira umuryango w’Agisiyo Gatorika ashaka kandi agafashwa kuwubamo no kuwugumamo. Abapadiri bababazwa n’uko umwigishwa agera ku masakaramentu, ibyo ntacyo abiziho. Abari mu nama bifuje ko Abapadiri batumira kenshi bariya bakora imirimo ya Kateshezi. Bagatumira abashinzwe Komisiyo y’Ubwigishwa muri Paruwasi no mu Miryango Remezo, abunganira abapadiri mu kwigisha mu bikorwa by’Iyogezabutumwa bitandukanye, nk’abigisha abagarukiramana, abigira umubano… mu nama y’abakateshiste. Ibyo ari ukugira ngo ibibazo bijyanye n’Ubwigishwa byigirwe hamwe n’ababishinzwe, ntawe uhejwe kandi bareke gusuzugurana no kuba bapfobya ibyo bose bakora.

Ingingo ya 2: Kunoza ingengabihe y’ubwigishwa muri Diyosezi

Imihango  y’abigishwa igomba gukorerwa  igihe, umwe ukwawo undi ukwawo, kandi mu gihe cyawo giteganyijwe. Abakateshiste bakore karendari y’imihango y’abigishwa n’igihe ikorerwa babishyikirize Padiri Mukuru muri Paruwasi, kandi bibutse umuhango ugezweho kare kugira ngo bategure na Padiri, nawe ategure neza.

IGIHEMBWE CYA MBERE

Umwaka w’ubwigishwa uzatangira mu kwezi kwa Nzeri.

  1. Umuhango wo kwinjizwa mu bwigishwa uzakorwa ku ya 12/10/2019 kuri Paruwasi.
  2. Umuhango wo gushyikirizwa indangakwemera uzakorwa Ku ya 23/11/2019 kuri Paruwasi
  3. Umuhango wa Efata no gusubiza indangakwemera na wo uzakorwa ku ya 30/11/2019
  4. Ikiruhuko kizatangira ku ya 21/12/ 2019

IGIHEMBWE  CYA KABIRI

Ubwigishwa buzatangira  ku ya 11/01/ 2020 / ku ya 13/ 01/ 2020. Umuhango wo kwinjizwa mu rwego rw’abatowe uzakorwa ku cyumweru cya mbere cy’igisibo ku ya 1/03/ 2020 ukorwe n’abo mu mwaka wa kabiri.

  • Ubucengezangabire bwa mbere bukorwa ku cyumweru cya gatatu cy’igisibo.
  • Ubucengezangabire bwa kabiri bukorwa ku cyumweru cya kane cy’igisibo.
  • Ubucengezangabire bwa gatatu bukorwa ku cyumweru cya gatanu cy’igisibo

Batisimu izakorwa kuri Pasika.

IGIHEMBWE CYA GATATU

Ubwigishwa buzatangira ku ya 20/04/2020/  ku ya 02 /05 /2020.

  • Umuhango w’isigwa ry’amavuta y’abigishwa uzakorwa mu mpera z’igihembwe cya gatatu ku ya 20/ 06/2020.
  • Umuhango wo gushyikirizwa isengesho rya Dawe uri mu ijuru nawo uzakorerwa rimwe n’uwisigwa ry’amavuta ku ya 20/06/2020.
  • Ibazwa ry’abazakomezwa ni ku ya 27/ 06/ 2020.
  • Umunsi mukuru wa Petero na Pawulo ni tariki ya 29/ 06 2020 kuri Diyosezi.
  • Umwiherero w’abazakomezwa na Penetensiya uzaba kuva tariki ya 04 / 07/ kugeza tariki ya 11/07/2020.
  • Ugukomezwa twifuza ko kwakorwa tariki 12/07/ 2020. Paruwasi isaba Umwepiskopi itariki, ikemererwa cyangwa igahindurirwa bitewe na gahunda rusange.
  • Gushyikiriza abakomejwe Imiryango y’Agisiyo Gatorika tariki ya 19/ 07/2020.

Ingingo ya 3: Guhugurira abakateshiste muri za Duwayene

Komisiyo ya Kateshezi yateye urutambwe kuko Paruwasi zikomeje guhugura abakristu bashobora gutorwamo abakateshisti. Ubu noneho, birashoboka ko muri Duwayene hatangwa inyigisho zateguwe na Komisiyo. Zakigishwa muri urwo rwego, hakurikijwe ibyo Diyosezi yashima. Abigishije neza muri za Paruwasi, bazafata umwanya wo kuzenguruka hose batanga isomo ryabo. Mu byumweru bitatu, umwe akaba yazenguruka ahantu hatatu.

Ibyo bitewe n’uko:

  • Kujya kwiga i Nkumba bamwe mu bakateshisti bibaca intege kuko ari kure, ariko muri Duwayene byaborohera, kandi inyigisho zikaba zimwe kuri bose.
  • Uwigisha nawe yashyigikirwa na za Paruwasi muri Diyosezi kandi akabona igihembo kuko kaba ari akazi. Paruwasi zakohereza abo bashobora gukurikirana kandi bashobora kwakirwa na Paruwasi imwe muri Duwayene. Ibijyanye n’ibibatunga babyigira muri Duwayene bikaborohera. Amazu babamo, ibibatunga, amazi n’amashanyarazi byabarirwa hamwe.
  • Amaduwayene yakohereza abayo aho bigeze kwigira. Ni ikuvuga i  Rwamagana, i Rukoma no ku Rusumo, niba biteguye.
  • Amasomo baheraho ni ayo Komisiyo yashimye mu nama bagiye bakora.

Inama yahisemo NYIRABARIGIRA Grace w’ i Rwamagana; CYIZA Clementine w’i Rukara  na RUBAMBANAMIHIGO Celerine w’i Rukoma. Yabahaye ubutumwa bwo kubikurikirana aho bari ngo bahe Komisiyo amakuru ya ngombwa ateza imbere uwo mushinga. Bagomba kumenya icyo abazahugurwa n’abazabakira babivugaho,  bakamenya ibibazo n’ibyifuzo bafite,  bikegeranywa mu gihe kingana n’ukwezi.

Icyitonderwa: Uyu mushinga ntuhagaritse ibikorwa by’abigira muri za Paruwasi zabo ndetse n’abashaka kujya kwiga i Nkumba muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Utuntu n’utundi:

  • Umunsi mukuru w’Umukateshisti muri Diyosezi ya Kibungo, wizihizwa ku munsi wa Petero na Pawulo batagatifu uzakorerwa kuri Diyosezi, tariki ya 01/ 07/2020. Umunsi mukuru uzitabirwa n’abakateshiste bonyine. Abafasha n’abana babo ntibarimo. Buri mukateshiste azatanga amafaranga ibihumbi bibiri (Frw 2000).
  • Inama y’Abakuru b’Abakateshiste ni yo iziga ku gikorwa cy’igisibo. Bazagendera ku  kuba igikorwa cya Adiventi kitarakozwe neza, kuko abari bagenewe kugikorerwa,  ibyabateguriwe bitabagereyeho igihe.
  • Umubikira yasuye abanyeshuri b’i Nkumba bakomoka muri Diyosezi ya Kibungo. Bishimiye uko gusurwa  dore ko bari barangije ibizamini.

Padiri yashimiye abaje mu nama uburyo bitabiriye. Inama isozwa n’isengesho saa saba (13h00), hamwe n’ifunguro ririherekeza.

Umwanditsi: Celerine RUBAMBANAMIHIGO, Sé

Perezida w’inama: Padiri Jean Claude RUBERANDINDA

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed