Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020, mu ishuri rya Seminari nto yitiriwe mutagatifu Kizito ya Zaza, habereye ibirori byo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2020 ku mugaragaro.

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA akikijwe n’Abapadiri n’abahereza


Ni gahunda yabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Mu nyigisho ya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri yatanze, ahereye ku masomo yo kuwa Gatandatu nyuma y’uwa Gatatu w’ivu, yibanze cyane ku gihe turimo cy’igisibo: igihe cyo gusenga, gusiba, kwicuza, kwihana no kurangwa n’ibikorwa by’urukundo. Ibyo yasabye Abaseminari kubigaragaza mu mibereho yabo bakunda Imana Umubyeyi w’Impuhwe nyinshi. Abaseminari bagomba kumva ko bari ku isoko no ku gicumbi cy’ubuhanga n’umuco; bakarangwa no guharanira kwakira uburere buhamye. Bityo abaseminari baharanire kuba ifumba y’ibyiza. Umushumba yashoje ashimira Imana, anasaba ko ubuvunyi bwayo buherekeza Abarezi n’Abaseminari muri uyu mwaka mushya w’amashuri wa 2020 dutangiye. Asoza abifuriza ko inema z’Imana zifasha irerero rya Seminari gutebuka mu cyiza no kunoza icyo Imana ishaka.

Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Abapadiri barerera mu Iseminari n’Abihayimana , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza SINGIRANKABO Jean Claude, IP Patrick MUTSINZI komanda wa Polisi/station, Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Zaza MAPENDO Jean Paul, Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu murenge wa Zaza, abalimu n’abanyeshuri

enter the arena will need to meet not only the above cialis without doctor’s prescriptiion comprehensive work-up which entails a full medical and.

.

Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa bwari buteganyijwe kuri uyu munsi:
Mu ijambo ry’ikaze rya Padiri Recteur KAYITANA Gaëtan, umuyobozi wa seminari, yavuze ko iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 1968, ubu rikaba rigeze aheza kandi bakazakomeza guharanira ko rirushaho gutera izindi ntambwe kubera uburere n’uburezi biyemeje guha abanyeshuri.

Ubu Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza ifite Abanyeshuri 405 (Abanyeshuri 280 bari mu cyiciro rusange n’abanyeshuri 125 bari mu cyiciro cyisumbuye mu mashami 2: Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) n’ishami ry’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’isi (BCG); ifite abarimu 18 ubariyemo n’Abapadiri bayirereramo bagera kuri 5, hakwiyongeramo abandi bakozi bunganira ubuyobozi (Umunyamabanga, umubaruramari, ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri , n’ushinzwe ubuhinzi) bakagera kuri 22, hakaba n’abandi bakozi bunganira.

-Umuyobozi wa Seminari yashimiye AKIZA (Association des Anciens de Saint Kizito de Zaza) ku bufatanye babagaragariza kuko ubu huzuye ikibuga cyiza cy’imikino y’amaboko (Volleyball na basketball) kizatahwa umunsi wo kwizihiza mutagatifu Kizito.
-Abanyeshuri bashimiwe uko bitwaye umwaka ushize ko batsinze amasomo neza.

Padiri yagaragaje ibigwi bya Seminari mu mikino, mu buhanzi n’ubugeni no buhabanga n’ubumenyi

27• Chronic medical illness :The diagnostic tests utilized in the assessment of the tadalafil online.

. Hari benshi bujuje mu Kizamini gisoza umwaka wa Gatandatu, ndetse umunyeshuri wa mbere mu rwego rw’Igihugu muri MCB ni uwa Seminari ya Zaza, akaba yarahembwe ku rwego rw’igihugu.
-Abanyeshuri bagaragaje impano zabo zitandukanye: kuririmba mu kinyarwanda, ikilatini n’igitaliyani, gucurangisha ibyumwa bya kizungu bungutse vuba aha, umukino wa karate washimishije abari bahari.

Abandi bahawe ijambo ni Umuseminari uhagarariye abandi ndetse n’Umwarimu uhagarariye. Bose bishimiye ibyiza byaranze uyu munsi.

Mu ijambo ry’uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta, Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’Umurenge wa Zaza yashimiye cyane umushumba wacu Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA inama nziza n’ubufatanye agaragariza mu burezi muri Diyosezi ya Kibungo by’umwihariko mu murenge wa Zaza wiganjemo ibigo by’amashuri ya Kiliziya Gatolika. By’umwihariko yashimiye ubufatanye bwa Seminari ya Zaza muri byose. Umunyamabanga Nshingwabikorwa yarangije yizeza Seminari ya Zaza inkunga iyo ari yo yose mu burezi no mu zindi nzego zose.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yashimiye uko iki gikorwa cyateguwe, asaba gukomeza gufasha Abaseminari kugaragaza impano zabo kugira ngo baziteze imbere, kubafasha kwita ku Iyobokamana, kandi Abaseminari nabo bakihatira kwakira uburere n’uburezi bahabwa!

Musenyeri yagarutse ku mwaka wihariye w’Ukaristiya, umwaka tuzahimbazamo Ikoraniro ry’Ukaristiya, maze asaba abari aho cyane abaseminari gukunda Ukaristiya itubyarira urukundo, ubuvandimwe, impuhwe, amahoro n’ubwiyunge.

Musenyeri kandi muri iryo Jambo rye yafunguye ku mugaragaro Umwaka w’amashuri wa 2020, yifuriza abaseminari bose umwaka w’ibigwi no gutsinda, no ku barezi umwaka w’umurava n’umwete ku murimo wabo.

Musenyeri yasoje yemerera Abaseminari n’abarezi bayo ikimasa cy’ubusabane maze byose bikurikirwa n’ubusabane bwasojwe n’umugisha wa Nyiricyubahiro Musenyeri yatanze abifuriza umugisha n’amahoro bituruka ku Mana.

Ibyaranze uyu munsi mukuru n’amafoto yafashwe byegeranyijwe na :

  • Padiri Jean Baptiste RUTAGARAMA, Umurezi mu Iseminari Nto ya Zaza
  • Padiri Phocas KATABOGAMA, Umunyakigega wa Seminari Nto ya Zaza
  • Bwana Jean Pierre MIZERO, warerewe mu Iseminari Nto ya Zaza

Byashyizwe ku Rubuga rwa Diyosezi (Web Site) na Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Perezida wa Komisiyo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed