Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020, Abapadiri n’Abihayimana bo muri Paruwasi ya Musha basuye Ihuriro ry’Abapadiri n’Abihayimana bafite ubutumwa muri Paruwasi ya Zaza. Dore Gahunda y’uruzinduko:

  • 9h30′: Kwakira Abashyitsi no kubereka urugo rwa Paruwasi.
    →Gusura Chapelle y’ishengerera ridahuga no gushengerera akanya gato.
    → Gutambagiza Abashyitsi ibikorwa bikikije urugo rwa Paruwasi ya Zaza
  • 10h00′ : Gusura Ingo zitandukanye z’Abihayimana (Communautés za Zaza): Urugo rw’Ababikira b’Inyigisho za Gikristu→Urugo rw’Ababikira b’Abanyatereza→Urugo rw’Ababikira b’Umwana Yezu →Urugo rw’Abenebikira
  • 12h30′: Gusura Iseminari Nto ya Zaza no gusura urugo rw’Abapadiri barerera mu Iseminari
  • 13h00′ : IGITAMBO CYA MISA muri Kiliziya ya Paruwasi ya Zaza
  • 14h00 : Kwerekeza i Nyange no gusura ingo z’Abihayimana zihakorera ubutumwa: Urugo rw’Abafurere b’Abagaragu Bato ba Mariya→ Urugo rw’Abaja bato ba Mariya
  • 15h00′ Kwakira Abashyitsi no gusangira, ndetse no kuganira ku mikorere y’Ihuriro ryabo
  • 16h30′: Gusezeranaho no guherekeza Abashyitsi
Gusura Ikigo nderabuzima cya Zaza
Gusura Iseminali Nto ya Zaza
Abapadiri n’Abihayimana bari kumwe n’Abaseminari

Ihuriro ry’Abapadiri n’Abihayimana bakorera ubutumwa bwabo muri Paruwasi ya Zaza ni urubuga bahuriramo kugira ngo bafatanye ubutumwa bitagatifuza mu gusenga, gusangira, gusabana no gutabarana ndetse no gufatanya ubutumwa.

Iryo Huriro ryatangiye mu mwaka wa 2014; kuwa 23 Mata muri uwo mwaka niho habaye inama ya mbere yahuje Abapadiri n’Abihayimana bari muri Paruwasi ya Zaza, biyemeza gutangira kujya bahura bakungurana ibitekerezo kandi bagafatanya ubutumwa maze biyemeza gutangiza IHURIRO RY’ABAPADIRI N’ABIHAYIMANA BAFITE UBUTUMWA MURI PARUWASI YA ZAZA. Mu ntangiriro, bakoraga inama rimwe mu cyumweru cya 2 cy’igihembwe, bagakora umwiherero rimwe mu gihembwe ndetse bakifurizanya iminsi mikuru y’ingo zirigize . Ku bijyanye n’ubuyobozi bw’Ihuriro batoraga urugo rw’Abapadiri cyangwa rw’Abihayimana (Communauté) maze ku ikubitiro ku mwanya w’umuyobozi batora urugo rw’Abenebikira, Umuyobozi wungirije urugo rwa Seminari Nto ya Zaza, ubunyamabanga urugo rw’Ababikira b’Umwana Yezu, ububitsi urugo rw’Ababikira b’Inyigisho za Gikristu, Izindi ngo zisigaye zagakora ubujyanama. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, Ihuriro ryagiye rifata umurongo uhamye. Ubu Ihuriro ry’Abapadiri n’Abihayimana bafite ubutumwa muri Paruwasi ya Zaza ribahuza ku buryo buhoraho mu Isengesho, mu Iyogezabutumwa, mu bihuza abantu byose mu byishimo no mu ngorane z’ubuzima.

  • Gufatanya mu Isengesho : Ku bijyanye n’Isengesho buri kwezi Abapadiri n’Abihayimana bahurira mu Isengesho ryo gushengerera kuwa 5 wa mbere w’ukwezi, maze bagafatanya n’amasengesho y’umugoroba. Bagira kandi Imyiherero (Récollections) ibahuza mu bihe bikomeye by’umwaka wa Liturijiya (Adiventi n’Igisibo) na mbere y’umunsi mpuzamahanga w’Abihayimana (2/2) ndetse na mbere y’umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, umurinzi w’Abasaseridoti (4/8).
  • Gufatanya mu Iyogezabutumwa: Ku bijyanye n’Iyogezabutumwa habaho gufatanya bitewe n’umwihariko wa buri muryango maze hakabaho gufatanya no kuzuzanya bitewe n’ibiteganyijwe muri Gahunda z’Iyogezabutumwa rya Paruwasi. By’umwihariko mu Iyogezabutumwa ryo mu mashuri bafatanya mu myiherero itegurirwa Abanyeshuri buri kwezi, maze Abihayimana bakunganira Abapadiri mu gutega amatwi abana no kubaherekeza kuri roho (Ecoute et Accompagnement spirituel ).
  • Gufatanya mu bihuza abantu byose mu byishimo no mu ngorane z’ubuzima: Kuri iyi ngingo hakubiyemo byinshi bijyanye no gusanyira, gusabana no gutabarana. Mu byishimo by’iminsi mikuru buri rugo rugira umwanya wo kwizihiza umutagatifu rwisunze kandi bose bakabihuriza hamwe,… Mu gihe habayeho ibyago habaho gutabarana no kuyagira uwagize ibyago… Mbese muri make mu byishimo no mu bibazo habaho gufatanya.

Ubu ngubu Komite y’Ihuriro itorerwa igihe cy’imyaka 2 gishobora kuvugururwa, abagize inteko rusange bagatora mu bwisanzure busesuye abashobora kuyobora Ihuriro. Ubu komite igizwa na:

  • Perezida w’Ihuriro: Padiri Dieudonné UWAMAHORO (Paruwasi )
  • Visi Perezida: Padiri Cyriaque SHUMBUSHO (Iseminari )
  • Umunyamabanga: Mama Mariya Jeannette (Abenebikira )
  • Umubitsi : Mama Mariya Constance (Ababikira b’Umwana Yezu )
  • Abajyanama: Umubikira Marita (Abanyatereza), Furere Yohani Mariya Viani (Abagaragu bato ba Mariya), Umubikira Géorgette (Ababikira b’Inyigisho za Gikristu), Umubikira Claudine (Abaja bato ba Mariya)

Tugarutse ku ruzinduko rw’Abapadiri n’Abahayimana bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya musha nabo bafite Ihuriro risa n’iryo ariko naryo rikagira umwihariko waryo. Iryo Huriro rigizwe n’ingo zigega ku 8:

  1. Urugo rw’Abapadiri ba Paruwasi ya Musha
  2. Inshuti z’Abakene( Ingo eshatu)
  3. Ababikira b’Umwana Yezu
  4. Ababikira b’aba “Deus Caritas”
  5. Abafurere b’aba “Deus Caritas”
  6. Abafurere b’Abambari bajambo
  7. Abafurere b’Abagaragu bato ba Mariya
  8. Abaja Bato ba Mariya

Urwo ruzinduko rushingiye ku mubano mwiza uri hagati n’Abapadiri n’Abihayimana b’amaparuwasi yombi, kuko uruzinduko nk’urwo rwabayeho no mu mwaka wa 2018, aho abapadiri n’Abihayimana ba Paruwasi ya Zaza bari basuye abo muri Paruwasi ya Musha

understanding of the condition, the results of the diagnosticdisease but with no usa cialis.

. Gahunda y’uruzinduko yari irimo gusangizanya ubutumwa ku ngo z’Abihayimana, gufatanya Isengesho mu gutura Igitambo cya Misa ndetse no gusangira no gusabana.

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed