Nyirubutungane Papa Fransisko

Mu rwandiko rwatangajwe na Nyirubutungane Papa Fransisko, kuwa 30 Nzeri 2019, yise “Ahugura ubwenge bwabo” (Aperuit illis), Nyirubutungane Papa yatangaje ko Icyumweru cya 3 mu Byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturijiya kizajya giharirwa kuzirikana Ijambo ry’Imana.

Muri rusange, muri iyo nyandiko, Papa agaragaza ubukungu n’ubuzima Ijambo ry’Imana ryifitemo

sexuality, and prepare him for understanding treatment tadalafil generic contraindications such as the concomitant use of nitrates.

. Papa ashishikariza Abakristu kwimenyereza no gukunda Ijambo ry’Imana, kugira ngo “tugirane umubano wimbitse n’Imana ndetse n’Abavandimwe bacu” (“vivre en profondeur notre relation avec Dieu et avec nos frères) nk’uko Papa Fransisko abivuga!

Igitabo cy’Ibyanditswe Bitagatifu

Mu gutangaza urwo rwandiko rwe bwite yahaye umutwe ugira uti “Akingura ubwenge bwabo” (-Motu priprio “Aperuit illis”- ), ijambo dusanga mu Ivanjili ya Luka aho umwanditsi wayo agaragaza uko Yezu yahereye ku Byanditswe Bitagatifu, maze “agahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe (Lk24, 45), Papa Fransisko yarushyize ahagaragara ku itariki ya 30 Nzeri, aho Kiliziya y’isi yose ihimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yeronimo (Saint Jérôme). Muri urwo rwandiko, igice kinini yakigeneye ubuzima bwe n’imbaraga yakoresheje yiga kandi ahindura inyandiko y’Ibyanditwe Bitagatifu. Uwo muhanga wa Kiliziya, uri mu Bakurambere bane ba mbere ba Kiliziya Gatolika (l’un des quatre pères de l’Eglise Latine), niwe wahinduye bwa mbere Bibiliya ayishyira mu rurimi rw’Ikilatini. Uyu mwaka dutangiye Isabukuru y’imyaka 1600 amaze avuye kuri iyi si.

Mutagatifu Yeronimo n’Ibyanditswe Bitagatifu

Kuki Papa yashyizeho icyi Cyumweru cyihariye?

Papa Fransisko mu guhitamo icyi Cyumweru, yifuzaga ko Ijambo ry’Imana ryaba ipfundo ry’ubutumwa bwa Kiliziya, maze ahitamo Icyumweru cya Gatatu Gisanzwe kugirango Ijambo ry’Imana ryitabweho. Nyirubutungane Papa Fransisko ati : “Nshyizeho icyumweru cya 3 mu Byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya kugira ngo kigenerwe guhimbaza, kuzirikana no gutangaza Ijambo ry’Imana”

Icyo cyemezo cya Papa Fransisko gifite isoko yacyo kuri Yubile idasanzwe y’umwaka w’Impuhwe z’Imana. Papa icyo gihe yari yasabye ko hazatekerezwa, mu bihe biri imbere, ku cyumweru cyagenerwa kuzirikana Ijambo ry’Imana, kugira ngo humvikane ubukungu bwaryo budakama buhora mu mubano w’Imana n’umuryango wayo” (Impuhwe z’Imana n’ubutindahare bwa muntu- Msericordia et misera n° 7)

Papa akomeza agira ati : “Muri iyi Baruwa, ndumva nkwiye gusubiza ibibazo nagejejweho n’umuryango w’Imana, kugira ngo muri Kiliziya yose, bashobore guhimbaza, mu bumwe bw’isengesho, Ijambo ry’Imana”. Papa Fransisko kandi ahuza icyo cyemezo n’inyandiko z’Abamubanjirije harimo urwandiko rw’amahame rwa Vatikani ya II ruvuga ku Ijambo ry’Imana (Dei Verbum) n’ibaruwa ya Papa Benedigito wa 16 yise “Ijambo rya Nyagasani”(Verbum Domini).

Uburyo bwo guhimbaza Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana

Mu buryo bufatika, Papa yifuza ko Icyo Cyumweru kitubera umunsi duhimbaza ku buryo budasanzwe. Ni uburyo bwo “guhuza Ibyanditswe Bitagatifu n’ikoraniro ry’Abakristu mu guha agaciro gakwiye Ijambo ry’Imana”.
Bizagira akamaro mu kugaragaza isano iri hagati yo gutangaza Ijambo ry’Imana no kurisobanura mu nyigisho itangwa mu Misa, cyangwa mu muhimbazo, kugira ngo bigaragaze agaciro duha Ijambo rya Nyagasani.
Papa Fransisko ashimangira ko “Abepiskopi bashobora, kuri icyo Cyumweru, gutanga ubutumwa bwo gusomera Abakristu Ijambo ry’Imana cyangwa bagatanga n’ubundi butumwa busa n’ubwo bwo kurihimbaza, kugira ngo bagaragaze akamaro gakomeye ko gutangaza Ijambo ry’Imana muri Liturijiya”. Abashishikariza gushyira imbaraga zabo zose mu guhugura abakristu babitorewe kugira ngo babe abahamya nyabo b’Ijambo ry’Imana bafite imyiteguro ikwiye, bityo bizatume haboneka abahereza bahoraho n’abagabuzi bizewe b’ingoboka b’Ukaristiya.

Papa kandi yifuza ko Abapadiri bashyikiriza Bibiliya, cyangwa Igitabo cy’umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana, Ikoraniro ry’Abakristu, kugira ngo bagaragaze akamaro ko kurizirikana mu buzima bwa buri munsi, ko kuricukumbura no gusenga baryifashishije, bishingiye ku buryo bwihariye bwo kurizirikanaho”.

Icyi Cyumweru cy’Ijambo ry’Imana kizahimbazwa mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, mu gihe cyihariye “cyagenewe gushimangira injishi ziduhuza nk’umuryango w’abemera no gusabira ubumwe bw’abakristu” , gifite umwihariko mu gushimangira umubano uzira amakemwa n’andi madini, kuko Ijambo ry’Imana ryereka abaryumva inzira bakwiye kunyura kugira ngo bagere ku bumwe bwuzuye kandi burambye”, n’uko Papa abigaragaza.

Intego zo guhimbaza Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana

Kuri Papa Fransisko, uwo munsi mushya wo guhimbaza ku mugaragaro Ijambo ry’Imana uzatuma “Kiliziya ibaho ku buryo burushijeho ubuzima bwa Yezu Kristu wazutse maze akadukingurira ubukungu bw’Ijambo rye kugira ngo dushobore kuba abamya badacogora b’ubwo bukungu budakama“. Ni uburyo bwo gukomeza Ijambo ry’Imana bisumbye uko twarishyira ku itariki runaka yo muri Kalendali y’umwaka wa liturujiya.

Nyirubutungane Papa atinda kandi ku isano ihari hagati y’Uwazutse n’umuryango w’Abemera ndetse n’Ibyandutswe Bitagatifu, umubano wuje ubuzima kuri buri wese.

Umwanya w’Abayobozi b’imihimbazo y’Ijambo ry’Imana

Nyirubutungane Papa yibutsa uruhare rw’Abashumba ba Kiliziya mu kwamamaza Ijambo ry’Imana no gusobanura Ibyanditswe Bitagatifu. Papa agaragaza uruhare rw’abafite ubutumwa mu guhimbaza Ijambo ry’Imana agira ati : “abafite umuhamagaro wo guhimbaza Ijambo ry’Imana bagomba kumva imbaraga basabwa n’inshingano bafite zo kurigeza ku muryango w’Imana bashinzwe”. Mbere yo gutanga imirongo migari yashingirwaho mu gutegura inyigisho itangwa mu Gitambo cya Misa (Homélie), Papa agaruka kandi ku butumwa bw’Abakateshiste.

Ku Bakristu, inyigisho itangwa mu Gitambo cya Misa, cyangwa mu muhimbazo w’Ijambo ry’Imana, rimwe na rimwe, “nibwo buryo bwonyine baba bafite kugira ngo babashe gusobanukirwa n’ubwiza bw’Ijambo ry’Imana no kugira ngo bashobore kurihuza n’ubuzima bwabo bwa buri munsi, nk’uko Nyirubutungane Papa akomeza abyibutsa.

Mu gusoza urwandiko rwe, Papa asoza atanga urugero rwa Bikira Mariya nk’uko Mutagatifu Agustini yabyanditse ko guhirwa kwa Bikira Mariya abikesha kuba yaramenye “gutega anatwi Ijambo ry’Imana”. Kumva Ijambo ry’Imana bidukingurira umuryango w’inzira y’Abahire ndetse n’inzira y’ubutagatifu.

Papa ati iyaba icyumweru cyo guhimbaza Ijambo ry’Imana cyatuberaga uburyo bwo kongera, mu muryango w’Imana, inyota y’ubukristu n’umuhate mu kuzirikana kenshi Ibyanditswe Bitagatifu, nk’uko umwanditsi mutagatifu w’Isezerano rya Kera abivuga agira ati “koko rero iryo Jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe, kugira ngo urikurikize” . (Ivug 30, 14)

Amakuru dukesha urubuga rushinzwe gutangaza Amakuru ya Vatikani (Vatican News)

Byahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed