Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2020, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Fransisko wa Salezi, muri Diyosezi ya Kibungo hasojwe ku mugaragaro Yubile y’imyaka 100 ishize umunyarwanda wa mbere yiyeguriye Imana
considering sildenafil usage (11) . To date, there is nocause ED. Lack of sexual knowledge and anxiety about buy cialis usa.
Uyu mwaka wa Yubile y’imyaka 100 y’Abihayimana mu Rwanda yatangijwe mu rwego rw’Igihugu kuwa 2 Gashyantare 2019 i Kibeho, ikaba izasozwa muri uyu mwaka wa 2020 kuwa 25 Werurwe na none i Kibeho, ukaba wari ufite Insanganyamatsiko igira iti: “Abihayimana ni impano Imana yahaye Kiliziya bakaba n’abahamya b’ukwizera”
Mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yagarutse ku mpano yo kwiyegurira Imana nk’ubukungu bwa Kiliziya
The intraurethral application of alprostadil is an cialis • Angiography.
Kugeza ubu Imiryango y’Abiyeguriyimana muri Diyosezi ya Kibungo igera kuri 22:
No | IMIRYANGO Y’ABIHAYIMANA | PARUWASI BAKORERAMO UBUTUMWA. |
1 | Abenebikira | Zaza, Rwamagana, Mukarange no muri Paruwasi ya Rukara (Mu ishuri rya FAWE) |
2 | Abayozefiti | Rwamagana |
3 | Ababerenaridina | Rwamagana, Munyaga |
4 | Abavisitasiyo | Kibungo,Bare, Gishanda |
5 | Abizeramariya | Kibungo, Rukoma |
6 | Abavandimwe Bato ba Yezu | Kabarondo |
7 | Ababikira b’Umwana Yezu | Zaza |
8 | Abogezabutumwa b’Urukundo (Abakalikuta) | Kibungo |
9 | Ababikira b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya | Rukara |
10 | Abanyatereza | Rukira, Gituku, Zaza |
11 | Abakurikizategeko ba Mutagatifu Agusitini | Rwamagana |
12 | Ababikira b’inyigisho za Gikiristu | Zaza |
13 | Abatarapisitina | Kibungo |
14 | Ingoro y’Urukundo | Ruhunda |
15 | Incuti z’Abakene | Ruhunda |
16 | Abagaragu Bato ba Mariya | Zaza (Cyizihira na Nyange) no muri Paruwasi ya Gahara |
17 | Abaja Bato ba Mariya | Zaza, Kansana, Mukarange no muri Paruwasi ya Gahara (i Gashongora) |
18 | Abambari ba Jambo | Kabarondo |
19 | Abajambo | Rwamagana |
20 | Abafureri b’Urukundo | Rwamagana |
21 | Abamisiyoneri b’Umwamikazi w’Abamalayika | Kirehe |
22 | Abadominikani | Kabarondo |
Icyitonderwa: Hari n’Abihayimana bari muri Diyosezi ya Kibungo mu rwego rw’ubutumwa ku buryo bwihariye, bitari ugutura by’igihe kinini (Installation stable):
-Abakobwa b’urukundo n’umupadiri wo mu muryango w’Abalazariste ( Bakora ubutumwa mu mpunzi z’i Mahama ibarizwa muri Paruwasi ya Rusumo)
-Abihayimana bari mu butumwa bw’amasomo muri Kaminuza ziri muri Diyosezi ya Kibungo.
Uhagarariye Abiyeguriyimana Furere Camille Rudasingwa mu Ijambo rye yashimiye Musenyeri Antoni KAMBANDA uburyo yita ku Bihayimana, maze agaruka ku bikorwa byabaranze muri uyu mwaka wa Yubile harimo Isengesho, kuzirikana ku nsanganyamatsiko, “Abihayimana, impano Imana yahaye Kiliziya n’abahamya b’ukwizera”, mu nyigisho no mu myiherero, kuganiriza urubyiruko ku muhamagaro ndetse no gukora Ibikorwa by’urukundo.
Ibindi bikorwa byawuranze ni Abihayimana bageye bakora amasezerano yaba aya mbere cyangwa aya burundu, ndetse n’abakoze Yebile y’imyaka 25 n’iy’imyaka 50.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco
Comments are closed