Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2020, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yahuje Urubyiruko Gatolika rw’impuguke rwiga muri za Kaminuza n’Amashuri makuru akorera muri Diyosezi ya Kibungo, urwarangije amashuri yisumbuye, urw’abakozi, abacuruzi n’abanyabukorikori baturutse mu ma Paruwasi yose ya Diyosezi ya Kibungo.

Urubyiruko rwa IPRC Gishari
Korali “Christus vivit” y’Urubyiruko rwa Paruwasi Katedrali ya Kibungo
Urubyiruko rwa Paruwasi ya Zaza
Urubyiruko rwa Sakara Santarali ya Paruwasi Katedrali ya Kibungo
Komite y’urubyiruko n’Abihayimana

Ni Ihuriro ry’umunsi umwe ryahuje urubyiruko rusaga 1000 harimo urwiga mu ishami ry’uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara, Amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) ya Ngoma na Gishari muri Paruwasi ya Rwamagana, Ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza ndetse n’urubyiruko ruturutse mu ma Paruwasi yose ya Diyosezi ya Kibungo no mu rubyiruko rwibumbiye mu matsinda yitwa “ Impuhwe” ari mu ma Paruwasi ya Kirehe, Kibungo, Zaza, Rukoma, Rukira, Rwamagana na Mukarange.

Komite z’urubyiruko ruri mu matsinda “Impuhwe” aho ari mu ma Paruwasi

Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, Musenyeri yibukije ko tukiri mu ntagiriro z’umwaka ko ari umwanya wo kwifurizanya umwaka mushya muhire ndetse no gutura Imana gahunda zabo n’imigambi yabo haba mu masomo ku biga, imirimo yabo ndetse n’imishinga bafite muri uyu mwaka wa 2020.

Mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, yibukije ko ari cyo ndunduro y’ibikorwa byacu, n’isoko y’imbaraga dukoresha muri ibyo bikorwa byacu byose, tugasingiza Imana kandi tukaronka umukiro n’amahoro, maze akomoza no ku Ikoraniro ry’Ukaristiya (Congrès eucharistique) riteganyijwe muri uyu mwaka wa 2020

treatment options for ED. It is reasonable to discuss thedata on efficacy and safety. buy cialis.

. Musenyeri yagarutse kandi ku nsanganyamatsiko y’urubyiruko aho Yezu arusaba guhaguruka (Lk7, 14; Mk5, 41), agira ati Mujene haguruka, byuka ugire imbaraga, ufate icyerekezo; imbaraga n’impano zawe zikoreshe usingiza Imana.

Mu nyigisho ye ya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri, yahereye ku Ijambo ry’Imana Kiliziya yateganyije kuri uyu munsi maze ayahuza n’iryo Huriro ry’urubyiruko rw’impuguke, abakozi n’abacuruzi maze agaruka ku nsanganyamatsiko ahuriyeho ari yo “Umuhamagaro” (Vocation) yaba Sawuli, yaba Levi Imana yabatoye bihuje n’umugambi wayo. Imana ikoresha abantu itorera kuyobora umuryango wayo kugira ngo igeze ubutumwa bwayo ku bantu! Nta muntu uvuka bitunguranye, buri wese avuka Imana yaramuteganyije, kandi yaramugeneye n’umurimo azakora, ntawe usa n’undi, biri wese aba afite umwihariko we n’impano ye yihariye bitewe n’umugambi Imana imufiteho n’ubutumwa bwite yamugeneye. Musenyeri yabwiye urubyiruko ko Imaba ibahamagara kugira ngo bitabire umuhamagaro wabo, Imana ikoresha Kiliziya igafasha urubyiruko narwo kumenya no kwakira umuhamagaro wabo

lack of contraindications and cost. The disadvantages of cialis sales the enzymes responsible for the breakdown of the.

. Urubyiruko rusabwa kugana Kiliziya, gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kwegera abayobozi ba Kiliziya ngo babayobore nka Samweli wafashijwe na Heli, nka Mutagatifu Agustini wafashijwe n’inyigisho Umwepiskopi Ambruwazi (Ambroise)… . Hari igihe urubyiruko n’abakiri bato bagwa mu makosa y’ubuzima bakumva bari kure ya Kiliziya, bakicira urubanza, bakumva ko ibyabo byarangiye ndetse bagahunga abakabafashije, babona abantu b’Imana bagahunga bitewe no kwicira urubanza. Yezu rero kubera urukundo afitiye abantu bose, asanga bose agira ngo abakize; ni uko byagendekeye Levi n’abandi bari abasoresha, bafatwaga nk’abanyabyaha. Musenyeri yibukije urubyiruko ko Yezu arukunda, ko arwibonamo kuko yanyuze mu buzima nk’ubwo banyuramo, kandi ko atarucira urubanza; buri wese asabwa kumwemerera kugira ngo amuyobore mu nzira y’amahoro, buri wese abone umuhamagaro we n’ubutumwa bwe. Musenyeri ati: “Rubyiruko Yezu arabakunda, abibonamo, yabaye urubyiruko nkamwe, azi ibyo urubyiruko ruhura nabyo, azi ibibazo byanyu, azi inzozi zanyu! Ntabwo abacira urubanza, nimumwiyambaza azabafasha kuko ari Umukiza ubakunda! Yezu Kristu ni umukiza w’Impuhwe, mumwizere, mumworohere, mumwiyambaze, mumwemerere abayobore mu nzira y’umukiro, mu nzira y’amahoro; mumwemerere abafashe kubona umugambi abafiteho, abereke umuhamagaro wanyu n’ubutumwa yabageneye, icyo gihe muzaba mufashe icyerekezo cy’ubuzima bwanyu! Iyo wamaze gufata icyerekezo cyawe ahasigaye nta gushakisha ahubwo usigara ukora ibyiza kandi usingiza Imana”.

Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa butandukanye harimo ubwa Musenyeri Oreste INCIMATATA, ushinzwe guhuza ibikorwa by’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, watangiye ashimira Imana yagennye uyu munsi kandi igashoboza Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA guhuza urubyiruko rudasanzwe ngo rwitagatifuze kandi rusingize Imana. Musenyeri Oreste kandi yagaragaje ibyishimo atewe n’urwo rubyiruko maze yibutsa ko arirwo mizero y”igihugu na Kiliziya, ni urubyiruko rwiteguye kubaka Igihugu rumurikiwe n’Ivanjili ndetse n’indangagaciro za gikristu, zubakiye ku rukundo Yezu Kristu yaraze Kiliziya.

Padiri Ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo Padiri Gérard MANIRAGABA yagarutse ku murongo w’Iyogezabutumwa ku rubyiruko muri iyi myaka 3 iheruka kuva mu ntangiriro ya 2017 aho Intego yari uguhuriza hamwe urubyiruko mu miryango ya Agisiyo Gatolika, mu ma Korali, mu makoraniro y’abasenga no mu matsinda atandukanye ahuza urubyiruko ngo rwitagatifuze, rwiteze imbere kandi rwidagadure. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, habayeho ubukangurambaga mu gushishikariza urubyiruko kwitabira amahuriro yarwo (Forum). Mu mwaka uheruka wa 2019 wabaye uwo kwita ku rubyiruko rudasanzwe rwo mu mashuri, muri za Kaminuza, rwarangije amashuri ruri mu mirimo itandukanye rutaboneka mu bikorwa bisanzwe bihuza urubyiruko ari narwo rwahujwe uyu munsi, rikaba ariryo Huriro rya mbere ry’urwo rubyiruko rwihariye. Ahereye kuri uwo murongo w’imyaka 3, yaboneyeho gutangaza umurongo mushya w’Iyogezabutumwa ry’urubyiruko muri uyu mwaka wa 2020:

  • Gukomeza uwo murongo watangiye wo guhuza urubyiruko umaze imyaka.
  • Kwita ku rubyiruko rwo mu mashuri, muri za gereza ndetse n’ahandi hahurira urubyiruko
  • Kwita ku matsinda afasha urubyiruko gushishoza umuhamagaro (Groupe vocationel).

Nyuma y’ubwo butumwa hakurikiyeho gutanga ibihembo ku rubyiruko rwitwaye neza mu marushanwa atandukanye ndetse no mu mikino yagiye itegurwa.

Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, yashimiye Abapadiri bitangira Iyogezabutumwa ry’urubyiruko ndetse n’urubyiruko ubwarwo uko rwitabira kwakira ubutumwa ruhabwa, kuko iyo babahamagaye baritaba, babagira inama bakazikurikiza. Musenyeri yavuze ko uyu munsi ufite umwihariko kuko wahuje urubyiruko rukuze, rugeze muri Kaminuza n’amashuri makuru, ruri mu kigero cyo kwihangira umurimo, mu gihe cya guhitamo umuhamagaro! Nyiricyubahiro Musenyeri yakomoje ku Ibaruwa isoza Sinodi y’urubyiruko “Kristu ni Muzima” (Christus Vivit) aho ashaka ko n’urubyiruko ruba rizima, ko rugira ubuzima! Kristu yabaye umujene, na Kiliziya ni umujene, irakura kandi ihorana itoto. Urubyiruko ni itoto rya Kiliziya, ingingo nzima za Kiliziya. Kiliziya isabwa guha urubyiruko umwanya no kurutega amatwi. Musenyeri yibukije kandi urubyiruko ko rufute ubutumwa bwo kujyana Inkuru nziza y’Ivanjili no kuyishyira abari mu bibazo bitandukanye; yabasabye kandi kwirinda ibirubuza kugira ubuzima bwiza harimo ibiyobyabwenge, irari ry’ibintu rutavunikiye, abarushuka bakarugira ibikoresho by’inyungu zabo…Musenyeri yabashikarije gukomeza kwibumbira hamwe mu matsinda abafasha gusenga, kwitagatifuza, kubona umuhamagaro no kwiteza imbere! Mu gusoza ubutumwa bwe, Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku Ikoraniro ry’Ukaristiya aho tuzirikana ku nsanganyamatsiko “Ukaristiya, Isoko y’ubuzima, Impuhwe n’ubwiyunge” . Ati Ukarisyiya ibabere isoko y’imbaraga n’ubutwari byo guhamya Yezu no kugeza ubutumwa ku bandi.

Nyuma yo kwakira ubwo butumwa hakurikiyeho Igitaramo cy’abahanzi, n’umwanya wo kugaragaza impano zitandukanye mu bihangano byabo, maze byose bisozwa n’ubusabane no kwidagadura.

Andi mafoto y’umunsi

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed