IJAMBO RY’IBANZE RYA MUSENYERI
Amateka, muri rusange, ni ikintu kidufasha kubona neza uruhare rw’Imana mu buzima bwacu no mu mateka yacu; yaba amateka y’isi cyangwa igihugu, nta muntu ufite ububasha bwo guhanga amateka cyangwa ngo ayerekeze aho ashaka, kabone n’iyo yaba ari amateka ye bwite mu buzima bwe.
Imana yonyine ni Yo mugenga w’amateka. Ni Yo ihanga amateka y’umuntu, ay’umuryango, ay’igihugu cyangwa ay’isi ikurikije umugambi wayo ikayaha icyerekezo, ubundi igashyiramo abantu ngo basohoze ubutumwa ibahaye muri uwo mugambi wayo. Buri muntu rero Imana imurema imufitiye ubutumwa azasohoza ahantu yamugeneye n’igihe yamugeneye.
Ku buryo bw’umwihariko rero, amateka ya Kiliziya atwereka ukuntu Kiliziya iyoborwa na Roho Mutagatifu, nk’uko Yezu Kristu yabidusezeranyije (Yh 16,13). Kugira ngo dushobore kubona uru ruhare rw’Imana iyobora amateka yacu, bidusaba kuyasoma n’amaso y’ukwemera duhereye cyane cyane ku mateka ya Kiliziya, kandi nayo agenda asobekerana n’amateka rusange y’imiryango n’ibihugu. Iyi ncamake y’amateka ya Diyosezi yacu ya Kibungo, mu myaka mirongo itanu irenga Diyosezi yacu imaze, nyuma ya Yubile, twahimbaje mu mwaka wa 2018, iratwereka igikorwa cya Roho Mutagatifu mu iyogezabutumwa hano iwacu, uko yagiye ayobora ishingwa rya Kiliziya mu Rwanda no muri aka karere kacu ku buryo bw’umwihariko. Kuba Musenyeri Hiriti yaranyuze mu Gisaka n’Ubuganza asubira muri Tanzaniya, agasanga hakwiye kuba Misiyoni byatumye tugira Paruwasi ya kabiri mu Rwanda. Kuba yari yarashimye umurambi wo mu Buganza, ariko agasanga hatari abantu benshi agahitamo Zaza, ariko Rwamagana ikamusigaramo akaza kuhashinga indi Misiyoni bidatinze, ibyo byose ni igikorwa cya Roho Mutagatifu wamuyoboraga. Niyo mpamvu rero dushimira Imana yashimye iwacu ikahatura.
Yubile aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma ngo turebe aho tuvuye, tumenye aho tugeze n’ukuntu twahageze, bityo dushobore gutegura ejo hazaza. Iyo turebye aho twavuye, tukabona ukuntu Roho w’Imana yagiye ayobora abakurambere bacu, Abepiskopi uko bagiye basimburana, Abasaserdoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki b’imena bitangiye ubutumwa, natwe, mu gihe cyacu, biduha imbaraga n’ubutwari. Kuko twumva ko tutari twenyine, ahubwo dusabwa gutega amatwi Roho Mutagatifu ngo tumworohere, abe ari We utwiyoborera mu byo dukora n’ibyo duteganya, kugira ngo ivanjili ishobore kugera ku nyota y’umukiro, abantu b’iki gihe bafite.
Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, waje kuduhwitura, aduherekeze muri iki cyiciro cy’indi myaka mirongo itanu twatangiye.
Imana ibahe umugisha wayo
✠ Musenyeri Antoni KAMBANDA
Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
IRIBURIRO
Imyaka irarenga 50, Diyosezi Gatolika ya Kibungo ishinzwe. Twahimbaje umwaka wa Yubile y’imyaka 50 (1968-2018), kuwa 22 Nzeri 2018. Nk’uko igitabo cy’Abalevi kibitubwira, umwaka wa Yubile ni igihe cyo gusubira ku ivuko, ku isambu, gusubiza amaso inyuma (Lev 25, 13), kugira ngo umuntu arebe ubuzima yanyuzemo, ibyagenze neza abishimire Imana, ibitaragenze neza birusheho kunozwa, maze hafatwe ingamba z’ahazaza (Lev 25, 1.8-17).
Mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 50, Diyosezi yacu yari imaze ishinzwe, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA, ubu ni Arkiyepiskopi wa Kigali, agakomeza no kuyobora Diyosezi ya Kibungo, yifuje ko amateka ya Diyosezi yacu yandikwa. Igitabo cyayo, kiracyari mu Icapiro. Muri iyi nyandiko turabagezaho incamake yayo. Ni amateka agamije gufasha abakirisitu ba Diyosezi ya Kibungo, inshuti zayo n’abandi babyifuza kurushaho kumenya Diyosezi twahimbarije Yubile. Niyo mpamvu hashyizweho Komisiyo ishinzwe kwandika ayo mateka. Abagize iyo Komisiyo ni Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Padiri Jules Olivier MUSABE na Bwana Justin MURWANASHYAKA. Umurimo w’ingenzi abagize iyo Komisiyo bari bashinzwe, ni uwo kwegeranya iby’ingenzi byaranze amateka ya Diyosezi ya Kibungo, ku buryo bucukumbuye kuva mu mizi yayo kugeza ku ihimbazwa rya Yubile.
Iyi nyandiko igamije kwerekana muri make ubuzima Diyosezi yanyuzemo, kuva ishinzwe kugeza ku ihimbazwa rya Yubile. Ntitwavuga ko ikubiyemo ibyaranze ayo mateka byose, ariko iby’ingenzi byadufasha gusubiza amaso inyuma birimo.
Turashimira tubikuye ku mutima Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, watanze umurongo kandi agashyigikira uyu murimo wo gutegura aya mateka ya Diyosezi yacu. Turashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, nk’umuntu mukuru uvuka muri Diyosezi ya Kibungo wadufashije kunoza iyi nyandiko. Turashimira na none Musenyeri Oreste INCIMATATA, Igisonga cy’Umwepiskopi, utarahwemye kutuba hafi aduha inama n’ibitekerezo byadufashije kunoza neza iyi nyandiko. Turashimira Padiri Janvier MUTWARASIBO, wari Umunyamabanga wa Diyosezi ya Kibungo ku bufasha bukomeye yaduhaye bwo kutubonera zimwe na zimwe mu nyandiko twifashishije twandika aya mateka. Dushimiye kandi abazafata umwanya wabo bagasoma iyi nyandiko.
Imana nihore isingizwa ku bw’ineza yayo ihora itugirira twebwe, abo mu muryango wayo wo muri Diyosezi ya Kibungo.
Ubwanditsi
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
0. INTANGIRIRO
Nta wavuga amateka ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo yirengagije iby’ingenzi byabanjirije ishingwa ryayo, cyane cyane ibyerekeye ishingwa rya Misiyoni nk’iya Zaza, iya Rwamagana, iya Nyarubuye n’iya Kibungo. Mu mwaka wa 1900, nyuma y’ishingwa rya Misiyoni ya Save, hakurikiyeho iya Zaza mu Gisaka. Kuva Ivanjili itashye muri icyo gice cy’u Rwanda, buhoro buhoro ubukrisitu bwagiye bushinga imizi, maze mu mwaka wa 1919, hashingwa Misiyoni ya Rwamagana, mu gice cy’Ubuganza. Ni muri ubwo buryo Inkuru nziza yakwiriye mu bice byose bigize Diyosezi ya Kibungo, tugaragariza amateka.
Kuva mu mwaka wa 1900 kugeza mu mwaka wa 1968, ubukristu bwari bumaze guhama ku buryo Diyosezi ya Kibungo yashinzwe ifite aho ihera. Muri iyi nyandiko, tugiye kugaragazamo ibihe bikomeye byaranze amateka ya Diyosezi ya Kibungo.
Igice cya mbere cyayo kiragaragaza imiterere ya Diyosezi ya Kibungo, hibandwa cyane cyane ku ikarita ya Diyosezi, aho iherereye, imbibi n’imiterere yayo muri make.
Igice cya kabiri, turavuga ku mavu n’amavuko ya Diyosezi ya Kibungo, duhereye mu mizi yayo, mbere y’ishingwa rya Diyosezi, kuwa 5 Nzeri 1968. Igihe Abamisiyoneri batangiye ubutumwa mu bice bigize imbibi za Diyosezi ya Kibungo kugeza ishinzwe.
Igice cya gatatu, gikubiyemo amateka ya Diyosezi ya Kibungo, kuva ishinzwe kugeza ku ihimbazwa rya Yubile. Harimo ibyaranze ibihe bitandukanye by’amateka y’iyo Diyosezi, kuva ishinzwe kuwa 5 Nzeri 1968 kugeza kuwa 22 Nzeri 2018, ku munsi w’ihimbazwa rya Yubile yayo y’imyaka 50, yari imaze ishinzwe.
Mu gice cya kane, turavugamo ibyerekeye imbuto z’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo: Abasaseridoti bakoze, cyangwa bagikora, ubutumwa muri iyo Diyosezi n’Imiryango y’Abihayimana iyibarizwamo. Turakomoza kandi ku Igenamigambi ry’ibikorwa bitandukanye by’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo.
Mu gice cya gatanu, ari nacyo cya nyuma, turagaruka ku ihimbazwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo, mu byiciro byaranze ihimbazwa ryayo, aho yahimbajwe mu byiciro bigera kuri bine, kuva itangajwe kuwa 02/12/2017, umunsi Kiliziya ya Katedrale ya Kibungo yeguriweho Imana, kugeza ihimbajwe kuwa 22 Nzeri 2018.
1. IMITERERE YA DIYOSEZI YA KIBUNGO
1.1. Ikarita ya Diyosezi ya Kibungo
1.2. Aho Diyosezi iherereye n’imiterere yayo
Diyosezi Gatolika ya Kibungo ni imwe mu ma Diyosezi icyenda agize Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’iburasirazuza. Mu burasirazuba bwayo, ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya, mu burengerazuba bwayo ihana imbibi na Arkidiyosezi ya Kigali, mu majyepfo yayo ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu majyaruguru yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Byumba.
Igizwe n’uturere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice cy’Akarere ka Rwamagana n’agace gato k’Akarere ka Gatsibo. Mu Rwanda rwo hambere yihariye igice cyahoze ari Igisaka n’Ubugaganza bw’epfo.
Diyosezi ya Kibungo ifite ubuso bwa km2 2670; igizwe n’ibibaya by’i Burasirazuba n’imisozi migufi itatse intara y’iburasirazuba. Ubutumburuke bwayo buri hagati ya metero 1200 na metero 1700. Itatse ibyiza nyaburanga birimo Parike y’Akagera mu Burasirazuba bushyira amajyaruguru, ibiyaga bya Mugesera na Sake mu burengerazuba bwayo, ikiyaga cya Muhazi mu burengerazuba bushyira amajyaruguru yayo, ibiyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga…, mu nkengero za Parike y’Akagera werekeza mu burasirazuba. Ikikijwe kandi n’umugezi w’Akagera mu burasirazuba ugana mu majyepfo yayo.
Diyosezi Gatolika ya Kibungo igizwe na Paruwasi 20, zibumbiye mu turere tw’ikenurabushyo (Duwayene) dutatu: Kibungo, Rwamagana na Rusumo. Ifite kandi izitegura kuba Paruwasi 2 (Quasi-Paroisse):
N° | Paruwasi | Itariki yashingiweho | Umutagatifu yaragijwe |
1 | ZAZA | 01/11/1900 | Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose |
2 | RWAMAGANA | 05/02/1919 | Bikira Mariya Umwamikazi w’Imitsindo |
3 | NYARUBUYE | 24/09/1940 | Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu |
4 | KIBUNGO | 01/05/1956 | Mutagatifu Andereya |
5 | BARE | 01/11/1965 | Bikira Mariya Umwamikazi Ugira Inama Nziza |
6 | RUKARA | 03/12/1965 | Mutagatifu Faransisko Saveri |
7 | MUKARANGE | 01/11/1970 | Mutagatifu Yozefu |
8 | RUKIRA | 19/03/1972 | Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu |
9 | RUSUMO | 16/091972 | Bikira Mariya Umubikira w’Abakene |
10 | RUKOMA | 01/11/1975 | Umwamikazi uhora utabara Abakristu |
11 | KABARONDO | 04/04/1984 | Bikira Mariya Umwamikazi w’Impuhwe |
12 | KIREHE | 21/11/2001 | Mutagatifu Mariko |
13 | GASHIRU | 20/08/2006 | Mutagatifu Berinarudo |
14 | GISHANDA | 20/09/2015 | Mutagatifu Karoki Rwanga |
15 | MUSAZA | 27/09/2015 | Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 |
16 | GAHARA | 11/09/2016 | Mutagatifu Pawulo |
17 | MUNYAGA | 18/09/2016 | Yezu Nyirimpuhwe |
18 | KANSANA | 02/10/2016 | Mutagatifu Yohani |
19 | RUHUNDA | 09/09/2018 | Bikira Mariya Umwamikazi wajyanywe mu Ijuru |
20 | KIYANZI | 16/09/2018 | Mutagatifi Tereza w’Umwana Yezu |
Izitegura kuba Paruwasi ubu ni Nyakabungo, ifite umupadiri uyibamo kugira ngo arusheho kwegera Abakristu; ndetse na Remera, ifite umpadiri uyikurikirana, aba kuri Paruwasi Katedrali ya Kibungo.
2. AMAVU N’AMAVUKO YA DIYOSEZI YA KIBUNGO (1900-1968)
2.1. Ibyabanjirije ishingwa rya Diyosezi
N’ubwo Diyosezi ya Kibungo yashinzwe mu mwaka wa 1968, amateka y’ibyayibanjirije ahera mu ntangiriro z’Iyogezabutumwa mu Rwanda, igihe abamisiyoneri bageraga mu Rwanda mu mwaka wa 1900, kugira ngo bageze ku Banyarwanda Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.
Mu mwaka wa 1878, ubuyobozi bwa Kiliziya bushinzwe Iyogezabutumwa bwashinze umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika, bahabwa inshingano zo kwamamaza Ivanjili muri Afurika yo hagati. Mu mpera z’umwaka wa 1899, itsinda rigizwe na Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti (Jean-Joseph Hirth), Abapadiri Alufonsi Burari (Alphonse Brard), Pawulo Barutoromayo (Paul Barthélemy) na Furere Anselimi (Frère Anselme) bashyize nzira baturutse Katoke muri Tanzaniya, ariko ntibahise baza mu Rwanda, ahubwo babanje kunyura i Bujumbura mu Burundi n’i Shangi mu Kinyaga kugira ngo babonane n’abayobozi b’abadage bari barakoronije ibihugu by’Afurika yo hagati, harimo n’u Rwanda.
Musenyeri Hiriti, aherekejwe n’abo bamisiyoneri bandi, yageze i Nyanza anyuze mu Kinyaga, maze abonana n’umwami Yuhi wa V Musinga ku itariki ya 2 Gashyantare 1900, ku munsi mukuru wa Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu. Bakiriwe neza aho i Bwami, maze bemererwa kwamamaza Inkuru nziza mu Rwanda.
Ku itariki ya 4 Gashyantare 1900[1], igihe Musenyeri Hiriti yasubiraga i Bukumbi, yanyuze i Mara, ahasiga Abapadiri kugira ngo bahitemo ahashingwa Misiyoni ya mbere. Mu ngendo bakoze bashaka kumenya u Rwanda, abo bamisiyoneri baje kubona agasozi keza ka Save, biyemeza kuhashinga Misiyoni ya mbere. Misiyoni ya Save ari nayo ya mbere mu Rwanda yashinzwe na Myr Yohani Yozefu Hiriti, kuwa 8 Gashyantare 1900. Ibi bivuguruza ku buryo budasubirwaho amateka yamamajwe cyane, kandi akemerwa na benshi, ko umwami yohereje Abamisiyoneli kure y’i bwami, akabashyira mu gice kidatuwe kandi kidashoboka.
Mu by’ukuri Abamisiyoneli ni bo bihitiragamo[2] aho bashinga misiyoni, bashingiye ku bipimo ngenderwaho bari barashyizeho mu guhitamo ahashingwa Misiyoni. Kimwe muri ibyo, ni uburyo ahantu habaga hatuwe n’abantu benshi. Ni muri ubwo buryo bageze mu gice cy’Igisaka mu burasirazuba, ahashinzwe misiyoni ya kabiri mu Rwanda, Misiyoni ya Zaza kuwa 1 Ugushyingo 1900.
[1] Reba mu gitabo cya Yubile y’imyaka 100 ubukristu bugeze mu Rwanda : JUBILE DE 100 D’EVANGELISATION AU RWANDA 1900-2000. 83 DE SACERDOCE AU RWANDA 1917-2000, Août 2000, Pallotti presse, urupapuro rwa 11
[2] Ibaruwa Musenyeri Hiriti yandikiye umuvandimwe we Aluferedi, reba Igitabo cya Yubile y’imyaka 100 ubukristu bugeze mu Rwanda cyavuzwe ahabanza, urupapuro rwa 11
2.2. Ishingwa rya Misiyoni ya Zaza (01/11/1900)
Igisaka cyari igice cy’u Rwanda giherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, ubu ni mu Ntara y’i Burasirazuba, Akarere ka Ngoma na Kirehe, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Kuva hambere, Igisaka cyari kigizwe n’ibice bitatu; uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba ni Imigongo, Igihunya n’ Imirenge. Igihe Abamisiyoneri bageze mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu gice cy’Igisaka, basanze ari igice kigaruriwe vuba n’u Rwanda.
Nk’uko tubisanga mu mabaruwa Musenyeri Yozefu HIRITI ubwe yanditse[1], Musenyeri Hiriti, amaze kubonana n’abantu b’i Bwami, amaze gushinga Misiyoni ya Save, ari mu nzira asubira muri Tanzaniya i Bukumbi aho yabaga, yanyuze mu burasirazuba bw’u Rwanda, ashima ubwiza bw’ikiyaga cya Muhazi, abona mu nkengero zacyo ari agace gakwiye gushingwamo misiyoni, yiyemeza kuyihashyira. Musenyeri Hiriti, wari warateguje abamisiyoneri b’i Save ko yifuza gushinga Misiyoni iburasirazuba, igihe yari agiye gutangira urugendo rwe rwa 2 mu Rwanda, yasabye Padiri Barutoromayo (Père Barthélémy ), yari yarasize i Save, ko bahurira mu nkengero za Muhazi aho yifuzaga gushinga Misiyoni mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’icyo kiyaga. Bahahuriye kuwa 27 Ukwakira 1900[2], bashaka ahakwiye kubakwa iyo Misiyoni, basanga icyo kiyaga gikikijwe n’umukenke hataraturwa cyane, bahindura igitekerezo, berekeza mu Gisaka bashakisha ahantu hatuwe kurushaho
[1] Reba Ibaruwa Musenyeri Hiriti yandikiye Musenyeri Livinake [Mgr Livinhac] yo kwa 20 Gashyantare 1900 mu Gitabo Padiri Olivier Musabe yanditse asoza icyiciro cya Kaminuza : Jules Olivier MUSABE, Dissertatio ad Licentiam, L’IMPANTATION MISSIONNAIRE AU GISAKA (1900-1916), Pontificia Universitas Gregoriana, Romae, 2005, urupapuro rwa 88; cyangwa mu gitabo cyanditwe na P. Stefaan MINNAERT, Contribution à l’Histoire de l’Evangélisation du Rwanda. ECRITS DE MGR HIRTH. Tome 1: 1900-1905)
[2] Reba Igitabo Padiri Olivier Musabe yanditse asoza icyiciro cya Kaminuza : Jules Olivier MUSABE, Dissertatio ad Licentiam, L’IMPANTATION MISSIONNAIRE AU GISAKA (1900-1916), Pontificia Universitas Gregoriana, Romae, 2005, urupapuro rwa 88
[3] Reba mu Gitabo cya Padiri Olivier Musabe, Igitabo cyavuzwe, urupapuro rwa 87: ibyo Padiri Brard yavuze mu nyandiko R HEREMANS et E NTEZIMANA, Journal de la Mission de Save 1899-1905, Ruhengeri, 1987, urupapuro rwa 33
Amabaruwa Musenyeri Hiriti yagiye yandika[1] agaragaza uburyo yashimye u Rwanda n’ukuntu yakunze igice cy’uburasirazuba, akiyemeza kuhashinga misiyoni. Hari aho atangara agira ati: “Mbega igihugu cyiza, gikwiriye Misiyoni!”[2]. Umuntu yakwemeza ko igitekerezo cyo gushinga Misiyoni mu Gisaka, cyaturutse kuri Musenyeri Hiriti ubwe, kuko yabonaga ari Akarere gatuwe kandi gahuza u Rwanda, bari bamaze gushingamo ibirindiro, n’ikicaro cya Vikariyati cyari muri Tanzaniya. Musenyeri Hiriti, wabaga i Bukumbi muri Tanzaniya, yashakaga inzira ihuza Misiyoni z’u Rwanda n’izo hakurya y’Akagera. Ibi bigaragaza ko guhitamo gushinga misiyoni mu Gisaka byaturutse ku bushake bwa Musenyeri Hiriti ubwe.
Igitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Zaza[3] ntacyo kivuga ku itariki y’ishingwa nyirizina ry’iyo misiyoni, kuko amakuru gitanga ahera ku kwezi kwa Mata 1901, ariko amateka afitiwe gihamya yemeza ko Misiyoni ya Zaza yashinzwe kuwa 1 Ugushyingo 1900, maze iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose. Hari izindi nyandiko, zivuga ku mateka ya Misiyoni ya Zaza, zihamya neza iyo tariki y’ishingwa ryayo kuwa 1 Ugushyingo 1900, by’umwihariko mu mabaruwa Musenyeri Hiriti yanditse.
Abamisiyoneri bamaze iminsi bashakisha, basuzuma neza icyo gice cy’Igisaka, nyuma baza kubona umurambi mwiza wa Ruhembe, barahashima bitewe n’uko hari hatuwe cyane kandi hujuje ibyangombwa byo kuba bahashingwa Misiyoni maze bahashinga ihema biyemeza gutangira kuhamamaza Ivanjili. Bageze mu Gisaka igihe, icyo gice, cyari cyarayogojwe n’izuba n’amapfa, bakihagera haba ikintu kidasanzwe. Haguye imvura y’umurindi, bituma bazinga ihema ryabo bajya kugama mu rugo rw’umuturage rwari hafi witwa KARAKAWE[4], se wa Yozefu Rukamba umubyeyi wa Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, bukeye bwaho abo bamisiyoneri bimukiye ahitwa Nyabihanga[5], bahashinga ihema ryabo igihe bagishaka aho batura ku buryo buhamye. Kuva icyo gihe Musenyeri Hiriti yahasize Abamisiyoneri batatu kugira ngo bashinge iyo misiyoni mu Gisaka. Abo ni Padiri Pawulo Barutoromayo (Père Paul Barthélemy) wabaye Umukuru wa mbere w’iyo Misiyoni, Padiri Faransisko Saveli Zumbiyeli (Père François-Xavier Zumbiehl) na Padiri Yusitini Puje (Père Justin Pouget). Dore uko Musenyeri Yozefu Hiriti abivuga, mu ibaruwa yanditse: “Ni ku munsi w’Abatagatifu bose, aho Imana yashatse ko tugera kuri uwo musozi, niyo mpamvu Misiyoni yacu izitirirwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose”[6]
[1] Amabaruwa yandikiye mushiki we Virginiya n’Umuyobozi we Livinhac Lettre de Mgr HIRTH à LIVINHAC, du 20 février 1900 in AMGPBR, DOSSIER 95,/48.
Mgr HIRTH à LIVINHAC, 20 février 1900, Archives de la Maison Généralice des Peres Blancs à Rome AMGPBR 95/48
Mgr HIRTH à LIVINHAC, 20 février 1900, Archives de la Maison Généralice des Peres Blancs à Rome AMGPBR 95/48.
[2] Hirth à son Frère, in B. LUGAN, dans Etudes Rwandaises, vol.XIV, no special octobre 1980, p.86.
[3] Reba uko Padiri Olivier Musabe abivuga mu gitabo cye: Jules Olivier MUSABE, Dissertatio ad Licentiam, L’IMPANTATION MISSIONNAIRE AU GISAKA (1900-1916), Pontificia Universitas Gregoriana, Romae, 2005, urupapuro rwa 87. (Diaire ya Misiyoni ya Zaza).
[4] Karakawe yari umwe mu bakomoka ku Batware b’I Gisaka. Musenyeri Bigirumwami, Umwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda uvuka i Zaza, yari umuhungu wa Yozefu Rukamba, uyu akaba umuhungu wa Karakawe (un des premiers convertis et baptises de Zaza voir d’ARIANNOFF, L’histoire des Bagesera, urupapuro rwa 82.)
[5] Reba Igitabo Padiri Olivier Musabe cyavuzwe hejuru, urupapuro rwa 90
[6] Hirth a son frère, Archives de la Maison Généralice des Peres Blancs à Rome (AMGPBR), 95/305-307.
2.3. Ishingwa rya Misiyoni ya Rwamagana (05/02/1919)
Igice cy’Ubuganza, Misiyoni ya Rwamagana yashinzwemo ni kimwe mu bice byari bigize u Rwanda rwo hambere, u Rwanda rwa Gasabo. Ubuganza bwari bukikijwe n’Ubumbogo bwa Gasabo mu Burengerazuba, Igisaka mu majyepfo ashyira Uburasirazuba n’Umubari mu majyaruguru.
Ubuganza ni igice cy’u Rwanda kiri mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’icyo kiyaga. Ubuganza bw’epfo, ahashyizwe Misiyoni ya Rwamagana, habumbiye hamwe Uturere twa Rwamagana na Kayonza, mu Ntara y’iburasirazuba.
Padiri Lewo Delimasi (R.P. Léon Delmas), watumwe kurambagiza ako gace gaherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi adutekerereza amateka y’ishingwa ry’iyo Misiyoni[1]: RWAMAGANA niryo zina ryahawe Misiyoni nshya yagiye mu ruhererekane rw’ishingwa rya za Misiyoni z’icyahoze ari Vikariyati ya Kivu kuva muri Gashyantare 1919. Muri Gashyantare 1918, Padiri Lewo Delimasi, aturutse muri Misiyoni ya Kigali, yari yarashinzwe kuwa 21 Ugushyingo 2013, akaba yari ayibereye umukuru, nibwo yakoze urugendo rwe rwa mbere mu Buganza, abisabwe na Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti wifuzaga ko yamenya neza imiterere y’ako Karere gakikije ikiyaga cya Muhazi.
Nk’uko Padiri Delimasi abivuga, icyo kiyaga, cyari giteye amatsiko, yakizengurutse inshuro ebyiri ataragera ku mwaro kuko cyari kizengurutse n’umukenke ndetse “abahatuye bakagitinya kuko bakekaga gituwe na roho mbi zabahungabanya”[2]. Ageze ku isonga ryacyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’icyo kiyaga, yahabonye umurambi mwiza w’akarere k’ubuganza, utatse udusozi duto tudahanamye tugiye duhujwe n’imirambi igiye ituwe, werekeza ku kiyaga cya Muhazi cyangwa ku kiyaga cya Mugesera giherereye mu majyepfo. Muri macye yabonaga ari akarere gateye neza gakwiye kubakwamo Misiyoni. Musenyeri Hiriti, akimara kwakira raporo yagejejweho na Padiri Delimasi, yiyemeje, ku buryo budakuka, gusaba uburenga bwo kuhashinga Misiyoni.
Urugendo rwa kabiri Padiri Delimasi yakoze kuwa 9 Ukwakira 1918, rwari urwo kwemeza aho Misiyoni izubakwa no gushyiraho imbibi zidakuka z’iyo Misiyoni nshya, maze bemeza ku musozi wa Rwamagana, bitewe n’uko hari hatuwe cyane, kuhagera byoroshye, hari ikirere cyiza, amazi meza, amabuye, ibumba n’umusenyi kandi hari ubutaka buhagije bungana na hegitari 30 (30 Hectares).
Mu gihe Padiri Delimasi yibwiraga ko ubutumwa bwo kurambagiza ako karere k’ubuganza burangiye, agiye gukomeza imirimo yari asanganywe muri Misiyoni ya Kigali, yahise ahabwa ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana muri ako karere k’ubuganza bwa Rwamagana, kari katageramo Inkuru nziza, afatanyije na Padiri Ewujeni Desiborosi (P Eugène Desbrosses), wari umaze kugira uruhare mu gushinga Misiyoni zigera kuri eshatu.
Kuwa 5 Gashyantare 1919, niho abo bapadiri bombi Lewo Delimasi na Ewujeni Desiborosi, bageze ku buryo budakuka muri Misiyoni nshya ya Rwamagana yari ishinzwe, yitirirwa Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo, maze batura mu nzu ntoya y’ibyumba bine, umukateshiste witwaga Tewodore (Théodore), yari yariyubakiye uko ashoboye.
[1] Reba Ibaruwa Padiri Delimasi yanditse uko tuyisanga mu Gitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Rwamagana cyo kuva ku itariki ya 5 Gashyantare 1919 kugeza ku itariki ya 2 ukuboza 1931 (Lettre de R. P. Léon Delmas, Missionnaire à Rwamagana, Diaire de la Mission de RWAMAGANA du 5 Février 1919 au 2 Décembre 1931)
[2] Reba igitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Rwamana, Ibaruwa ya Padiri Delimasi, Umumisiyoneri i Rwamagana, p 1
2.4. Ishingwa rya Misiyoni ya Nyarubuye (24/09/1940)
Misiyoni ya Zaza yashinzwe mu Mirenge, ariko abamisiyoneri bakigera mu Mirenge bakoze ubutumwa mu Gisaka cyose ni ukuvuga mu Mirenge, mu Gihunya no mu Migongo, ku buryo bari baragabye amashami bashinga amashuri y’ikibeho na sikirisare hose mu Gisaka. Mu mpera z’umwaka wa 1926, umupadiri wari Umukuru wa Misiyoni ya Zaza Padiri Verege (R.P. Verhaeghe) yatangiye urugendo mu Migongo, aho yamaze iminsi ahasura. Urugendo rwe yasoje kuwa 5 Mutarama 1927, amaze gusura icyo gice cy’imigongo. Padiri yagarutse yishimiye urugendo yakoze mu Migongo, ashima ko ari heza, by’umwihariko anezezwa n’abatware baho bakira abantu neza.
Ku itariki ya 3 Mutarama 1935, Padiri Kazono, wari umaze kuba Umukuru wa Misiyoni ya Zaza, yatangiye urugendo agana mu Migongo agamije gushaka ahazubakwa Misiyoni nshya muri icyo gice. Avuye muri urwo rugendo yemeje ko Misiyoni ikwiye kubakwa ku musozi wa Nyarubuye kwa Rugusha. Padiri Kazono yahashimye ko hari ubutaka bwiza, amazi n’ibumba, ndetse hatuwe cyane kandi abantu baho bashobora kwakira Inkuru nziza. Padiri yahise ahasaba ubutaka bungana na ½ cya hegitari kugira ngo ahubake mu gihe bagitegura ubutaka bukwiriye bwo kubakaho Misiyoni. Hagati y’amatariki ya 9 na 10 yasabye ubutaka i Nyarubuye[1]. Uwo mwaka wa 1935 watangiranye n’ingamba nshya zo gushinga Misiyoni nshya muri icyo gice cy’uburasirazuba. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 1935, Padiri Kalisiti yahawe by’umwihariko ubutumwa bwo kwita ku Migongo cyane cyane acunga amashuri bari bamaze kuhashinga.
Kuwa 3 Nzeri 1940[2], hasohotse ibaruwa ya Musenyeli yemeza ishingwa rya Misiyoni ya Nyarubuye mu mpera z’uko kwezi kandi isaba ko imyiteguro yaba yarangiye. Kuwa 14 Nzeri 1940, Padiri Parumentiye (P. Parmentier) yahawe ubutumwa bwo kuba Umukuru wa Misiyoni ya Nyarubuye afatanya na Padiri Meritensi (P. Mertens) na Furere Pawulo.
Misiyoni ya Nyarubuye yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeli Lewo Pawulo Kalase kuwa 24 Nzeri 1940[3], hari ku cyumweru. Kuri iyo tariki niho abapadiri, Padiri Yohani Parumentiye (P. Jean Parmentier), Alufonsi Meritensi (Alphonse Mertens) na Furere Pawulo Galo Mariseli (F. Paul Gallo Marcel), bageze i Nyarubuye kugira ngo batangire ubutumwa muri iyo Misiyoni nshya, yaragijwe Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu.
[1] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, kuwa 3/01/1935.
[2] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Nzeri 1940 ku itariki ya 3
[3] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Nzeri 1940 ku itariki ya 24
2.5. Ishingwa rya Misiyoni ya Kibungo (01/05/1956)
Inkuru nziza y’umukiro yakomeje kwamamazwa mu Gisaka, ari nako abakirisitu biyongera, Sikirisali n’amashuri y’ikibeho bigashingwa. Mu gisaka cy’Igihunya hari harashinzwe Sikirisali nyinshi, ariko hari hatarashyirwa ikicaro cy’abamisiyoneri kandi byaragaragaraga ko ariho hari igicumbi cy’ubuyobozi bw’abakoroni.
Musenyeri Perode (Mgr Perraudin), akimara kugirwa, na Papa Piyo wa 12, Umushumba wa Vikariyati ya Kabgayi, mbere yo kwimikwa, yasuye Misiyoni zo mu Gisaka kuwa 21 Mutarama 1955, kugira ngo azimenye neza kandi abonane n’abamisiyoneri bagenzi be. Igitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Zaza (Diaire) kitubwira ko “muri urwo rugendo, yakoze aherekejwe n’Umukuru wa Misiyoni ya Zaza n’Umutware Gacinya Faransisko n’abandi bamisiyoneri 2, yasuye ahazubakwa Misiyoni ya Kibungo, amaze kwemeza ishingwa rya Misiyoni ya Kibungo aho kuba Bare”[1]. Ku itariki ya 31 Mutarama uwo mwaka, Umukuru wa Misiyoni ya Zaza yagiye i Kibungo hamwe na Padiri Aliberiti (P. Alibert) kugira ngo bemeze imbibi z’ahazubakwa Misiyoni nshya.
Kuwa 12 Mata 1956[2], ibaruwa yaturutse i Kabgayi imenyesha ko Zaza igabanyijwemo kabiri kugira ngo hashingwe Misiyoni nshya ya Kibungo, yemeza n’umupadiri wo kuyitangiza ari we Padiri Parimentiye (P. Parmentier), icyo gihe wari Umukuru wa Misiyoni ya Kansi[3].
Ku itariki ya 1 Gicurasi 1956[4], nibwo Musenyeri Perode yashinze Misiyoni ya Kibungo iragizwa Mutagatifu Andereya. Ishingwa rya Misiyoni ya Kibungo ryatwaye Misiyoni ya Zaza abakirisitu basaga ibihumbi 10 na Sikirisare zigera kuri 20[5]. Misiyoni ya Kibungo yafashe kandi igice cya Misiyoni ya Nyarubuye kigizwe na Sikirisale zari iza Misiyoni ya Nyarubuye ari zo Buriba, Kibaya ya I-II, Rukira na Rurama. Padiri Parumentiye yagiye gushinga Misiyoni ya Kibungo, ari nawe wayiyoboye bwa mbere, ari kumwe na Padiri Werili (P. Werly) afatanya na Padiri Yuli Gisensi (Jules Gyssens)[6].
[1] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza yo mu mwaka w’1922-1965, kuwa 21 Mutarama 1956
[2] Reba iyo Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Mata 1956 ku itariki ya 12
[3] Muri iyo Diaire ya Zaza, kuwa 12 Mata 1956
[4] Reba iyo Diaire ya Zaza, Gicurasi 1956, itariki ya 1, ishingwa rya Misiyo ya Kibungo
[5] Muri iyo Diaire ya Zaza, kuwa 01 Gicurasi 1956
[6] Muri iyo Diaire ya Zaza, kuwa 01 Gicurasi 1956
2.6. Ishyirwaho ry’inzego bwite za Kiliziya n’ishingwa rya Paruwasi zitandukanye
Kuva hambere, Papa ni we Mwepiskopi wa Roma akaba n’Umusimbura wa Petero intumwa. Kuva mu ntangiriro z’iyogezabutumwa mu Rwanda ni we ubwe wayoboraga Kiliziya Gatolika y’u Rwanda agakurikirana ibikorwa by’iyogezabutumwa yifashishije umwepiskopi umuhagarariye, akitwa Igisonga cya Papa (Vicaire Apostolique), intara ya Kiliziya ayobora ikitwa Vikariyati (Vicariat).
U Rwanda rwabanje kuba muri Vikariyati ya Vigitoriya-Nyanza y’amajyepfo (Vicariat Apostolique Nyanza Méridional), iyoborwa na Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti. Ku itariki ya 12 Ukuboza 1912, iyo Vikariyati yagabanyijwemo kabiri hashingwa Vikariyati ya Kivu yari igizwe n’u Rwanda n’u Burundi, iyoborwa na Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti. Hanyuma kuwa 25 Mata 1922 haremwa Vikariyati y’u Rwanda, ishingwa Musenyeri Lewo Pawulo Kalase (Mgr Léon Paul Classe), wahereje inkoni y’ubushumba Musenyeri Lawurenti Depurimozi (Mgr Laurent Deprimoz) ku itariki ya 31 Mutarama 1945. Kuwa 14 Mutarama 1952 Vikariyati y’u Rwanda yagabanyijwemo Vikariyati ebyiri: Vikariyati ya Kabgayi iyobowe na Musenyeri Lawurenti Depurimozi na Vikariyati ya Nyundo yari imaze gushingwa, iragizwa Musenyeri Bigirumwami Aloyizi. Icyo gihe misiyoni zari zimaze gushingwa mu Gisaka no mu Buganza zakomeje kubarizwa muri Vikariyati ya Kabgayi, yayoborwaga na Myr Depurimozi waje gusimburwa na Musenyeri Andereya Perode (Mgr André Perraudin), wagizwe umushumba wayo ku itariki ya 18 Ukuboza 1955 atowe na Papa Piyo wa 12, agahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 25 werurwe 1956 mu muhango wayobowe na Myr Bigirumwami Aloyizi.
Mutagatifu Papa Yohani wa 23, watorewe kuba Papa kuwa 28 Ukwakira 1958 yakoze impinduka mu nzego nyobozi za Kiliziya. Amaze gushishoza yasanze ibintu bigomba guhinduka mu miyoborere ya Kiliziya mu Rwanda, muri Kongo no mu Burundi,kuko yabonaga hari ibimenyenyetso bihagije bigaragaza iyo Kiliziya imaze guhama no gutera imbere ku buryo bushimishije. Ku itariki ya 10 Ugushyingo 1959 yatangaje Itegeko Ngenga, ryiswe “Nk’Akabuto ka sinapisi“(“Cum parvulum sinapis gravum”), rishyiraho burundu inzego bwite z’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri ibyo bihugu uko ari bitatu.
Ku bw’iryo Tegeko Ngenga, ikitwaga Vikariyati cyahindutse “Diyosezi”, ari byo kuvuga Kiliziya yihariye, ifite ubuzima gatozi butaziguye n’imikorere bwite mu buryo buteganywa n’igitabo cy’amategeko ya Kiliziya (Droit canon). Muri iryo Tegeko Ngenga kandi, ikitwaga Misiyoni cyahindutse Paruwasi. Abari abashumba ba za Vikariyati baziyobora nk’ibisonga bya Papa, bahinduka Abepiskopi bwite ba za Diyosezi, bakorera mu bwisanzure busesuye nk’abasimbura b’Intumwa za mbere Yezu Kristu yitoreye, bagakora bunze ubumwe na Papa, nk’umusimbura wa Petero, Umutware w’Intumwa. Kuva ubwo, Vikariyati ya Kabgayi yagizwe Arkidiyosezi ya Kabgayi, naho Vikariyati ya Nyundo igirwa Diyosezi ya Nyundo. Nyuma havutse izindi Diyosezi: Diyosezi ya Ruhengeri (20 Ukuboza 1960) na Diyosezi ya Butare yitwaga Asitirida (11 Nzeri 1961) zabimburiye Diyosezi ya Kibungo, yashinzwe kuwa 5 Nzeri 1968 na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 (Saint Pape Paul VI). Mbere y’uko tuvuga ku ishingwa rya Diyosezi ya Kibungo, ni ngombwa ko dukomoza ku ishingwa rya paruwasi ya Bare n’iya Rukara.
2.7. Ishingwa rya Paruwasi ya Bare (01/11/1965)
Mbere y’umwaka wa 1965, Bare yabanje kuba Sikirisale ya Misiyoni ya Zaza, yahawe umugisha na Musenyeri Lawurenti Deprimozi (Laurent DEPRIMOZ), kuwa 5 Kanama 1948. Mu mwaka wa 1956 yimurirwa muri Misiyoni ya Kibungo, yari imaze gushingwa.
Paruwasi ya Bare yashinzwe na Musenyeri Andereye Perode, igeruwe kuri Kibungo, ku itariki ya 1 Ugushyingo 1965, maze iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi ugira Inama nziza (Notre Dame du Bon Conseil). Paruwasi ya Bare ishingwa yari ifite abakirisitu 2595, maze ihabwa Padiri Kayihura Telesifore nka Padiri Mukuru, nyuma yahawe izina ry’icyubahiro rya Musenyeri, na Musenyeri Yozefu Sibomana, mu mwaka wa 1982.
Mu ntangiriro zayo, Paruwasi ya Bare yari igizwe n’uduce tubiri aritwo Mutenderi n’Ubutama, twari tubumbye amasantarali atandatu ariyo Bare, Mulinja, Kibare, Gahara, Gashongora na Mugogo. Mu mwaka wa 2016, ku itariki ya 11 Nzeri, nibwo yibarutse Paruwasi ya Gahara, yashinzwe na Musenyeri Antoni KAMBANDA, maze ayo masantarali iyagabana na Paruwasi nshya yafashe agace k’ubutama.
2.8. Ishingwa rya Paruwasi ya Rukara (3/12/1965)
Paruwasi ya Rukara yashinzwe mu mwaka wa 1965 na Musenyeri Andereye PERODE wari Umwepiskopi wa Kabgayi, ibyawe na Paruwasi ya Kiziguro (yahoze muri Diyosezi ya Kibungo mbere y’ishingwa rya Diyosezi ya Byumba, ubu ibarizwamo).
Mu mpera z’umwaka wa 1963, abakirisitu bamaze kugaragaza ko bifuza Paruwasi kubera ingendo ndende bakoraga, uwari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Inosenti Gasabwoya yasabye abakirisitu gutangira kubaka Kiliziya n’amacumbi y’abapadiri. Nyuma yaho Umwepiskopi yashinze Padiri Ludoviko Piye (Louis Pien), wabarizwaga muri Paruwasi ya Kiziguro, kuyitaho no kujya ahasomera Misa ku cyumweru.
Mu gihe kitarambiranye inyubako zaruzuye, bitewe n’ishyaka n’umutima mwiza abakristu bakoranye bitangira icyo gikorwa cyo kwiyubakira Kiliziya. Mu mwaka wa 1965, inyubako zimaze kuzura, nibwo hakozwe umunsi mukuru wo gutaha Kiliziya, inshinzwe na Musenyeri Andereya Perode. Uwo munsi, nibwo Paruwasi ya Rukara yashinzwe ku mugaragaro, maze iragizwa Mutagatifu Faransisko Saveri (Saint François Xavier), kuwa kuwa 3/12/1965.
Mu mwaka wa 1968, Diyosezi ya Kibungo ishingwa, nibwo Paruwasi ya Rukara yakuwe muri Arkidiyosezi ya Kabgayi, maze yimurirwa muri Diyosezi nshya ya Kibungo. Ubu Paruwasi ya Rukara nayo iritegura kwibaruka Paruwasi nshya ya Nyakabungo.
3. ISHINGWA RYA DIYOSEZI GATOLIKA YA KIBUNGO (1968-2018)
Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6, kuwa 5 Nzeri 1968, ibyawe na Arikidiyosezi ya Kabgayi, ubu ni Diyosezi.
Kuva kuwa 11/11/1959, akarere ka Kibungo kagiye muri Arikidiyosezi ya Kabgayi, yari iyobowe na Musenyeri Andereya Perode. Ku itariki ya 5 Nzeri 1968, Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 yatangaje ku mugaragaro ko ashinze Diyosezi ya Kibungo, atorera Nyiricyubahiro Musenyeri Sibomana Yozefu kuyibera Umushumba, akaba yari asanzwe ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, kuva ku itariki ya 21 Kanama 1961.
Mu ibaruwa Mutagatifu Papa Pawulo 6 yandikiye Musenyeri Sibomana Yozefu, kuwa 15 nzeri 1968, niwe yatoreye kuyibera Umwepiskopi wa mbere. Uyu mushumba wa Diyosezi nshya yageze i Kibungo kuwa 28 Ukuboza 1968, ku munsi ukurikiyeho yimikwa ku ntebe y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo ahabwa Inkoni y’ubushumba n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Ameliyo Pogi (Mgr Amelio Poggi).
3.1. Abepiskopi bayoboye Diyosezi ya Kibungo kuva ishinzwe
1. Musenyeri Yozefu SIBOMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nzeri 1968 kugeza 5 Nyakanga 1992
Nyiricyubahiro Musenyeri Sibomana Yozefu yavukiye i Save kuwa 25 Mata 1915, abatizwa kuwa 28 Mata 1915. Amashuri abanza yayize i Save, ayisumbuye ayiga mu Iseminari Nto ya Kabgayi guhera mu mwaka wa 1926; ajya mu Iseminari Nkuru mu mwaka wa 1932; ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku itariki ya 25 Nyakanga 1940 i Nyakibanda.
Musenyeri Sibomana Yozefu yakoze imirimo inyuranye ya Gisaserdoti:
- 1940-1943 : Umurezi mu Iseminari Nto ya Kabgayi
- 1944 : Padiri wungirije muri Misiyoni ya Gisagara
- 1945 : Padiri wungirije muri Misiyoni ya Nyanza
- 1947 : Padiri mukuru muri Misiyoni ya Gisagara
- 1952 : Padiri mukuru Misiyoni ya Kaduha
- 1956 : Padiri mukuru wa Misiyoni ya Byimana
- 1958 : Padiri omoniye w’Abenebikira
- 1960 : Padiri mukuru wa Seminari Nto ya Kabgayi
Mu mwaka wa 1951, nibwo yabaye Igisonga (Vicaire Délégué) cya Musenyeri Deprimoz. Muri Mutarama 1961, nibwo Mutagatifu Papa Yohani 23, yamuhaye kuba Umunyagikari we (Camérier secret de sa Sainteté[1]) amugira Musenyeri by’icyubahiro.
Kuwa 21 Kanama 1961, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 3 Ukuboza 1961. Intego ye y’Ubwepiskopi igira iti “NZI UWO NEMEYE” (mu kilatini “CUI CREDIDI”). Muri Diyosezi ya Ruhengeri yahamaze imyaka 7, maze mu kuwa 5 Nzeri 1968, atorerwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ikimara gushingwa. Umuhango wo kumwimika nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo wabereye muri Katedrali ya Kibungo, kuwa 29 Ukuboza 1968, uyobowe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Ameliyo Pogi (Mgr Amelio POGGI).
Kuwa 25 Nyakanga 1990, yizihije Yubile y’impurirane y’imyaka 50 y’ubusaseridoti n’imyaka 75 y’amavuko maze kubera izabukuru; maze nk’uko amategeko ya Kiliziya abigena, asaba kuruhuka ku mirimo y’ubushumba. Ku itariki ya 25 Werurwe 1992, Mutagatifu Papa Yohani Paulo II yemeye ubwegure bwe, maze atora Nyiricyubahiro Musenyeri Rubwejanga Frederiko ngo amusimbure ku ntebe y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo.
Musenyeri Sibomana Yozefu yimukiye mu nzu y’amasaziro y’Umwepiskopi ucyuye igihe y’i Rwamagana, ari naho yitabye Imana atuye, kuwa 09 Ugushyingo 1999.
[1] Ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga umupadiri ushimwa na Papa kubera ibikorwa bye, bikamuha izina ry’icyubahiro ryo kwitwa Musenyeri. Ni « titre d’honneur », kimwe na « Chapelin du Pape » cyangwa « Prélat d’honneur ».
2. Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nyakanga 1992 kugeza kuwa 28 ukwakira 2007
Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko Rubwejanga yavukiye i Nyabinyenga, ubu ni mu Karere ka Muhanga, Diyosezi ya Kabgayi, mu mwaka wa 1931; abatizwa kuwa 18 Mata 1936. Amashuri abanza yayize muri Paruwasi ya Nyanza, ayisumbuye muri Seminari Nto ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Lewo, akomereza Seminari Nkuru i Burasira (mu Burundi) no mu Nyakibanda, maze aherwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti mu Nyakibanda kuwa 20 Nzeli 1959.
Ikurikira ni imwe mu mirimo itandukanye yakoze:
- 1957-1963 : Yakomeje amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y’i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo;
- 1963: Umwarimu w’Amateka ya Kiliziya n’Amahame ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ;
- 1969-1970 : Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi ;
- 1970 : Umurezi n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ;
- 1989-1990 : Umwaka w’amashuri yawumaze yihugura mu Bubiligi (Recyclage Louvain-la-Neuve).
Uretse umurimo wo kwigisha, Musenyeri Rubwejanga Ferederiko yagiye ashingwa n’indi mirimo itandukanye: mu mwaka wa 1982, yagizwe Perezida w’Akanama ka Tewolojiya gashinzwe gusuzuma iby’amabonekerwa y’i Kibeho n’Umunyamabanga wungirije mu Kanama k’Abepiskopi gashinzwe ibirebana n’abasaserdoti. Mu mwaka wa 1987, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yamuhaye kuba Musenyeri by’icyubahiro (Prélat d’Honneur).
Kuwa 30 Werurwe 1992, Musenyeri Rubwejanga Ferederiko yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, aba abaye Umushumba wa Kabiri wayo. Inkoni y’ubushumba yayihawe kuwa 5 Nyakanga 1992 na Karidinali Yozefu Tomuko, wari ushinzwe Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa, (Son Eminence le Cardinal Josef TOMKO, Préfet de la congregation pour l’Evangelisation des peuples). Intego ye y’Ubwepiskopi igira iti: “NKORE UGUSHAKA KWAWE” (mu Kilatini: “FACIAM VOLUNTATEM TUAM”).
Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito XVI yemeye ubwegure bwe, maze akomereza ubuzima bwe mu muryango w’Abihayimana b’Abamonaki b’Abatarapiste ba Scourmont mu Bubirigi, akaba ari naho akiri kugeza ubu.
3. Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuwa kuwa 28 Ukwakira 2007 kugeza kuwa 29 Mutarama 2010
Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito Bahujimihigo yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, i Nyagasenyi, kuwa 05 Ukuboza 1954. Amashuri abanza yayigiye i Rwamagana, ayisumbuye mu Iseminari nto ya Zaza kuva mu mwaka wa 1968 igishingwa, nyuma akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu mwaka wa 1974 kugeza mu 1980. Yaherewe ubusaseridoti i Kibungo kuwa 25 Nyakanga 1980.
Musenyeri Bahujimihigo Kizito yakoze imirimo inyuranye:
- 1980-1983: Umurezi mu Iseminari nto ya Zaza ;
- 1983-1987: Umunyeshuri muri Kaminuza ya Antoniyana i Roma ;
- 1987-1990: Umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo ;
- 1990-1991: Umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi ;
- 1991-1994: Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza;
- 1995-1996: Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo y’i Ndera, muri Arikidiyosezi ya Kigali;
- 1996-1997: Umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo ;
- Kanama 1997: Umurezi n’Umuyobozi wa roho mu Isemanari Nkuru ya Nyakibanda ;
Ku itariki ya 21 Ukuboza 1997, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, maze kuwa 27 Kamena 1998, ahabwa Ubwepiskopi na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali. Intego ye y’Ubwepiskopi ni “BAKUMENYE” (mu kilatini “UT COGNSCANT TEˮ).
Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa inkoni y’Ubushumba kuwa 28 ukwakira 2007, aba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza kuwa 29 Mutarama 2010, ubwo Papa Benedigito wa XVI yemeraga ukwegura ku mirimo yo kuyobora Diyosezi, maze ubuyobozi bwayo abushinga Nyiricyubahiro Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali (Administrateur Apostolique).
4. Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013
Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho kuwa 25 Nzeri 1942, abatizwa mu mwaka w’1953, maze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti arihabwa kuwa 11 nyakanga 1971.
Kuva abaye umusaseridoti, yakoze imirimo itandukanye:
- 1971 : Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ngoma
- 1972 : Amashuri mu Bubiligi (Louvain)
- 1975 : Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare
- 1978 : Umuyobozi wa Seminari Nto ya Butare
- 1980: Umurezi mu Iseminari Nkuru ya Rutongo
Kuwa 14 ugushyingo 1981, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yashinze Diyosezi nshya ya Cyangugu, maze amutorera kuyibera Umwepiskopi wayo wa mbere, maze ahabwa ubwepiskopi kuwa 24 mutarama 1982 i Cyangugu. Intego ye: « KUGIRA NGO BOSE BABE UMWE » (mu kilatini “UT UNUM SINT”).
Nyuma y’umwaka w’1994, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yabifatanyije no kuba Umuyobozi w’Arkidiyosezi ya Kigali (Administrateur Apostolique) maze, kuwa 25 werurwe 1996, atorerwa kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, akomeza gufatanya iyo mirimo no kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu (Administrateur apostolique) kugeza kuwa 16 werurwe 1997, aha Inkoni y’ubushumba Umwepiskopi mushya w’iyo Diyosezi. Akaba yarabaye Arkiyepiskopi wa Kigali kuva ku itariki ya 8 mata 1996, ubwo habaga ibirori byo kwimikwa ku ntebe y’ubushumba y’Arikidiyosezi ya Kigali kuri Paruwasi ya Mutagatifu Mikayire, maze agahabwa ikimenyetso cy’Arikiyepiskopi, bita Pallium, kuwa 29 kamena 1996; akaba yaragiye mu kiruhuko kuva kuwa kuwa 27 Mutarama 2019.
Nyiricyubahira Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo yabaye Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza ku 20 Nyakanga 2013, ubwo yahaga Inkoni y’ubushumba umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda.
5. Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa kuwa 20 Nyakanga 2013 kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, yimikwa nka Arkiyepiskopi wa Kigali, agakomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, kuva icyo gihe kugeza ubu.
Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda yavukiye i Nyamata muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu Rwanda, kuwa 10 Ugushyingo 1958, abatizwa ku wa 27/11/1958. Amashuri abanza yayigiye i Mushiha mu Burundi mu mwaka wa 1968, ayakomereza i Kampala muri Uganda ari naho yayarangirije mu mwaka wa 1975. Ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yakigiye mu Iseminari Ntoya ya Moroto muri Uganda, naho icya kabiri akiga mu Iseminari Nto ya Nayirobi muri Kenya (Kiserian-Naïrobi).
Iseminari Nkuru, Igice kimwe cya Filozofiya n’imyaka 2 ya Tewolojiya yabyigiye i Nayirobi muri Kenya, hanyuma arangiriza amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare, mu mwaka wa 1990. Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yarihawe kuwa 08 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, arihabwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, igihe yasuraga u Rwanda mu rugendo rwe rwa gishumba kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 9 Nzeri 1990.
Amaze guhabwa ubupadiri yakoze ubutumwa bunyuranye:
- 1990: Ubutumwa bwe bwa mbere nk’umupadiri yabukoreye mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera (Kigali), nk’Umurezi ushinzwe amasomo n’imyigishirize (Prefet des Etudes), akaba n’umwarimu w’Icyongereza.
- Kuva mu 1993-1999, yagiye kwiga Tewolojiya muri Kaminuza y’i Roma ya Alufonsiyanumu “Accademia Alphonsianum”, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Imana n’iImbonezabupfura (Docteur en Théologie morale)
- Kuva mu 1999-2005, yakoze imirimo inyuranye, yabaye Umuyobozi wa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali anashinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali. Uyu murimo yawufatanyije n’ubutumwa bwo kwita ku buzima bwa roho bw’abafaratiri, bo mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, no kujya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
- 2005-2006: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi ;
- 2006-2013: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda yitirwe Mutagatifu Karoli Boromewo.
Kuwa 07/05/2013, Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Umuhango wo kumwimika wabaye kuwa 20/07/2013. Intego ye y’ubwepiskopi ni iyi: “KUGIRA NGO BAGIRE UBUZIMA” (Yoh 10, 10), mu kilatini “UT VITAM HABEANT”.
Kuwa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018, nibwo Itangazo ry’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda ryasohotse, ritangaza ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatorewe kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.
Ibirori byo kwimika Musenyeri Antoni Kambanda nka Arkiyepiskopi wa Kigali byabereye kuri Stade Amahoro kuwa 27 Mutarama 2019, aho yahawe Inkoni y’ubushumba bwa Arkidiyosezi ya Kigali na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, wagiye mu kiruhuko. Ikimenyetso kiranga Arkiyepiskopi, bita “Pallium”, yagihawe na Papa Fransisko kuwa Kuwa 29 Kamena 2019, maze uwo mwambaro “Pallium” awambikwa mu Muhango wabereye i Rurindo kuwa 14 Nyakanga 2019, uyobowe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andereya YOZUWOWICI (Mgr Andrzej JȮZWOWICZ), afatanyije na Karidinali Peter TURKSON (Petero Takisoni).
3. 2. Diyosezi ya kibungo mu bihe by’ikubitiro (1968-1975)
Dukurikije imibare duhabwa n’igitabo cya Gahunda z’umwaka wa 1970-1971 cy’ubunyamabanga bw’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi[1], Diyosezi Gatolika ya Kibungo ishingwa yari ifite Abakirisitu gatolika babatijwe 90.955 ku baturage 317.650 bari bayituye; Abigishwa bari 48.566. Abapadiri bari 19 harimo Abapadiri 11 b’Abanyarwanda: P. Lyarakabije Noël, P. Ntamazeze Louis, P. Kazubwenge Aimable, P. Nzitabakuze Marcel, P. Kayihura Chrysologue, P. Marara Ferdinand, P. Kayinamura Telesphore, P. Ntezimana Alphonse, P. Nsengiyumva Michel, P. Gombaniro Léonidas, P. Gatsigazi Charles.
Abafurere b’Abanyarwanda bari 7 babarizwa mu miryango 2:
- Abafurere b’Urukundo (Frères de la Charité) bageze muri Paruwasi ya Zaza baje kuyobora Ishuri Nderabarezi rya Zaza (ubu ni TTC Zaza) kuwa 10 Mutarama 1953[2].
- Abafurere b’Abayozefiti bageze muri Paruwasi ya Rwamagana kuwa 05 Nzeri 1931[3], n’ubu bakaba bagihari.
Ababikira bari 28 barimo 14 b’Abanyarwanda na 14 b’abanyamahanga. Bari mu miryango igera kuri 5 ikurikira, yakoreraga muri Diyosezi ya Kibungo:
- Ababikira b’Abamisiyoneri b’Afurika (Sœurs de Notre Dame d’Afrique) cyangwa Ababikira Bera (Sœurs Blanches) bageze i Zaza kuwa 5 Ugushyingo 1926, bakaza kuhava mu mwaka w’1989 ;
- Ababikira b’Abenebikira bageze i Zaza ku itariki ya 07 Ugushyingo mu mwaka w’1936[4], n’ubu bakaba bagihari ;
- Ababikira b’Abakarumerita (Carmélites) bageze i Zaza hagati y’amatariki 6-12 Ukuboza 1952[5] babanza gucumbika mu rugo rw’Ababikira bera, nyuma bimukira mu mazu yabo yari ataruzura kuwa 28 Ukuboza 1952, baza kuhava mu mwaka w’1974
- Ababikira b’Ababerinardine (Sœurs Bernardines) bageze i Rwamagana mu mwaka wa 1936, n’ubu bakaba bagihari ;
- Ababikira b’Abavizitasiyo (Sœurs de la visitation) bageze i Kibungo kuwa 1 Ukwakira 1967, n’ubu bakaba bagihari.
Diyosezi ya Kibungo ishingwa yari ifite paruwasi 7, santarali 47 n’abakateshiste 164. Hari Imbanziriza-Seminari (Pré-Séminaire) y’i Zaza yari ifite abanyeshuri 60.
Ku ikubitiro, Musenyeri Sibomana Yozefu yihutiye kwita ku bushyo yari aragijwe, ndetse ashishikarira kongera umubare w’abapadiri boherezwa mu butumwa. Ibyo bigaragazwa n’ibikorwa bya mbere byamuranze birimo gushinga Seminari nto ya Zaza, yayishinze ataranahabwa Inkoni y’ubushumba bwa Diyosezi, kuwa 7 Ukwakira 1968, yihatira kongera abitegura kuba abasaseridoti, ndetse yihutira no gushinga Paruwasi nshya, kugira ngo ubutumwa burusheho kwegera abakirisitu.
[1] Annuaire Ecclesiastique 1970-1971 Burundi et Rwanda, Secrétariat de la conférence des Ordinaires du Rwanda et du Burundi, Burundi, Presses Lavigérie, Bujumbura
[2] Reba Diaire ya Zaza, Kuwa 10/01/1953
[3] Reba Diaire ya Misiyoni ya Rwamagana, 05/09/1931
[4] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Kuwa 07/11/1936
[5] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Ukuboza 1952
1. Ishingwa rya Seminari Nto ya Zaza (7 Ukwakira 1968)
Musenyeri, agitangira ubutumwa bwa gishumba muri Diyosezi ya Kibungo, igikorwa cye cya mbere cyabaye icyo gushinga Seminari Nto ya Zaza, kuko yayishinze kuwa 07 Ukwakira 1968, maze ayiragiza Mutagatifu Kizito. Musenyeri Yozefu SIBOMANA yashakaga kwerekana ko uwo musore Mutagatifu Kizito yabera abaseminari urugero, rwo kugira umuhate n’ubutwari n’irango ry’ubutagatifu. Seminari nto ya Zaza ya Mutagatifu Kizito yatangiriye mu mazu yahoze ari ay’Ababikira b’Akarumerita[1], nyuma agenda yagurwa.
Mbere y’ishingwa ry’iyo Seminari, abaseminari ba Kibungo barererwaga mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Lewo ya Kabgayi ariko babanje gutegurirwa mu ishuri ry’integuza ya Seminari (“Pré-séminaire”). Iryo shuri ryashyiriweho kurera abitegura gutangira Seminari, “Pré-séminaire” ya Zaza, ryatangijwe kuwa 15/09/1965 na Musenyeri Andereya Perode, itariki abasore 58 bahageze byose byaratunganye[2]. Musenyeli Arikiyepiskopi wa Kabgayi amaze gutangaza[3] ko i Zaza hatangira iryo shuri riteguriza Seminari ku bakandida baturuka muri icyo gice cy’Igisaka, Abapadiri ba Zaza bihutiye gutunganya amazu yari ikibeho, yigishirizwagamo abigishwa, bagabanyamo amashuri n’amazu ashobora kujyamo nibura abanyeshuri 60. Abaseminari batangiye kwitegurira muri iryo shuri bahageze kuwa 26 Nzeri 1965 bagera kuri 58[4]. Pré-séminaire yatangiye ifite abarimu babiri bari basanzwe ari abarimu i Zaza[5]
Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA, kuwa 07 Ukwakira 1968. Kuri iyo tariki nibwo abayobozi ba seminari ba mbere bageze mu iseminari. Abo ni: Musenyeri Aimable KAZUBWENGE(1968-1971) , Padiri Leonidas GOMBANIRO n’abarimu babiri: Jean Luc HENRY na Pierre RIBERAKURORA. Abaseminari ba mbere batangiye mu iseminari bagera kuri 40. Amazu Seminari yatangiriyemo, akaba ari nayo ikirimo ubu, n’ubwo yagiye yaguka, ni ayahoze ari urugo rw’ababikira b’Abakarumelita. Ayo mazu rero, abo babikira bayeguriye Umwepisikopi maze bo bajya gutura ahandi. Abamenye Musenyeri Yozefu SIBOMANA, muri icyo gihe, bemeza ko hari impamvu 3 yashingiyeho ashinga iyo seminari yitiriwe Mutagatifu Kizito i Zaza. Impamvu ya 1, ni uko mu duce twose two mu Burasirazuba, aho Diyosezi ya Kibungo iherereye, nta shuri ryashoboraga gutanga ubumenyi ku rwego rw’amashuri yisumbuye kugeza arangiye. Impamvu ya 2, ni ishyaka n’ubushake bye byo gukunda urubyiruko. Abazi Musenyeri Yozefu SIBOMANA, bamuzi nk’umurezi wa bose, ariko cyane cyane urubyiruko. Musenyeri yari akeneye uruhongore rurererwamo urubyiruko, nka Seminari, kugira ngo itange abasaseridoti yirereye ubwe, dore ko yageze i Kibungo hari abapadiri mbarwa. Impamvu ya 3, ni ukurwanya imikorere mibi yari yaramamaye bitaga “iringaniza”, hashingiwe ku moko. Ni politiki mbi yariho, Musenyeri Yozefu Sibomana akaba yarayirwanyije yakira abana bose mu Iseminari, kandi akabafata kimwe nta vangura.
Seminari nto ya Zaza yaragijwe Mutagatifu Kizito ni ishuri rya Kiliziya Gatorika ryigenga ryemewe na Leta ritanga uburezi n’uburere byubakiye ku ndangagaciro za gikirisitu. Intego yaryo ni Ubumenyi n’ukwemera (Fides et Lux mu Kilatini).
[1] Abo babikira bageze mu Rwanda, baturutse muri Kongo, bagera muri Misiyoni ya Zaza mu matariki ya 6-12 ukuboza 1952, babanza gucumbikirwa mu Babikira bera, maze kuwa 28 ukuboza 1952, bimukira mu mazu yabo yari amaze kuzura yari yaratangiye kubakwa n’Abamisiyoneli ba Zaza mbere y’uko baza (Reba Diaire ya zaza 1922-1965)
[2] Reba Diaire ya Zaza1922-1965, kuwa 26/10/1965
[3] Reba Diaire ya Zaza 1922-1965, ukwezi kwa Nzeri, 1965.
[4] Reba iyo Diaire, kuwa 26 Nzeri 1965 p. 284.
[5] Reba iyo Diaire, kuwa 26 Nzeri 1965 p. 284
Imfura za Seminari nto ya Zaza zarangije mu mwaka wa 1974, ari abaseminari bagera kuri 17. Dore urutonde rwabo:[1]
Nº | Amazina | Paruwasi y’amavuko |
1 | Bagirigomwa Christophe | Zaza |
2 | Bahujimihigo Kizito | Rwamagana |
3 | Bugingo Aloys | Kiziguro |
4 | Habiyakare Be-noît | Kibungo |
5 | Kabagema Ferdinand | Kibungo |
6 | Kanimba Pierre Célestin | Nyarubuye |
7 | Kanyamibwa Silas | Rukoma |
8 | Karamage Augustin | Kibungo |
9 | Karani Jean Bosco | Nyarubuye |
10 | Kayitana Justin | Rukara |
11 | Mugemana François | Rwamagana |
12 | Mutabazi Anastase | Bare |
13 | Nkusi Jevénal | Rukoma |
14 | Rucira Gérard | Bare |
15 | Rusanganwa Jean Bosco | Bare |
16 | Rutagengwa Edmond | Nyanza |
17 | Rutaremara Louis | Rukoma |
Muri bo, abagera kuri 7 bakomeje mu iseminari nkuru. Ababashije gukomeza kugeza ku busaseridoti ni 4, bakaba barahawe Ubusaseridoti mu mwaka wa 1980: Myr Bahujimihigo Kizito (25/07/1980), Myr Mutabazi Anastazi (25/07/1980), Padiri Kayitana Yustini (15/06/1980), Padiri Rutagengwa Edimondi (15/06/1980).
[1] Igitabo cya Murwanashyaka Justin, Amateka ya Seminari into ya Zaza ( 2018-2018), Nzeri 2018
2. Ishingwa rya za Paruwasi zitandukanye
Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe ifite Paruwasi zirindwi arizo: Zaza (1900), Rwamagana (1919), Kiziguro (1930), yaje kwimurirwa muri Diyosezi ya Byumba, Nyarubuye (1940), Kibungo (1956), Bare (1965) na Rukara (1965). Musenyeri Sibomana Yozefu, agitangira ubutumwa bwe nk’Umwepiskopi, yihatiye umurimo w’lyogezabutumwa, Abakirisitu bose barigishwa, ndetse abegeraza Ivanjili ashinga za Paruwasi.
- Paruwasi Mukarange (01/11/1970)
Paruwasi ya Mukarange, yabanje kuba Sikirisale ya Misiyoni ya Rwamagana, niyo Sikirisare ya mbere yayo. Kuwa 10/9/1920[1], hashize umwaka umwe Misiyoni ya Rwamagana ishinzwe, Padiri Delimasi yagiye gushaka ikibanza cy’aho kubaka sikirisale ya Mukarange. Kuwa 10/01/1930[2], Padiri ucunga umutungo yohereje abafundi bane i Mukarange batangira kubakisha Sikirisare bakoresheje amabuye barangiza kuyubaka ku wa 20/01/1930. Nyuma yahindutse Santarari ya Paruwasi ya Rwamagana kugeza mu mwaka wa 1970 ibaye Paruwasi.
Paruwasi ya Mukarange yashinzwe na Musenyeri Yozefu SIBOMANA, kuwa 01 Ugushyingo 1970. Musenyeri Sibomana Yozefu yayishinze ari iya mbere muzo yashinze, maze ayiragiza Mutagatifu Yozefu.
- Paruwasi ya Rukira (19/3/1972)
Paruwasi ya Rukira yashinzwe na Musenyeri Yozefu Sibomana , kuwa 19 Werurwe 1972, ayiragiza Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti (Notre Dame de la Visitatation). Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Nyarubuye, ifata n’igice cyageruwe kuri Paruwasi ya Kibungo.
- Paruwasi ya Rusumo (16/9/1972)
Paruwasi ya Rusumo yashinzwe na Musenyeri Yozefu Sibomana , muri Nzeri mu mwaka wa 1972, maze ayiragiza Bikira Mariya Umubikira w’Abakene (Sainte Marie Vierge des Pauvres), ikaba yizihiza uwo munsi kuwa 19 Mutarama buri mwaka. Abapadiri bahageze kuwa 16 Nzeri 1972. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Nyarubuye.
- Paruwasi ya Rukoma (1/11/1975)
Paruwasi ya Rukoma yashinzwe na Musenyeri Yozefu Sibomana mu mwaka wa Yubile y’imyaka 75, Ivanjili igeze mu Rwanda mu mwaka wa 1975. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi Zaza. Ku munsi Paruwasi ya zaza yahimbazaga Yubile y’imyaka 75, kuwa 01 Ugushyingo 1975, niho Musenyeri yatangaje ishingwa ryayo, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi uhora utabara Abakristu (Notre Dame du Perpetuel secours).
- Paruwasi ya Kabarondo (04/04/1984)
Paruwasi ya Kabarondo
yashinzwe na Musenyeri Yozefu Sibomana kuwa 4 mata 1984, iragizwa
Bikira Mariya umwamikazi w’Impuhwe (Notre Dame de la Misericorde). Ni Paruwasi
yavutse ibyawe na Paruwasi ya Kibungo.
[1] Reba Diaire ya Misiyoni ya Rwamagana yo kuwa 5 Gashyantare 1919-kuwa 2 ukuboza 1931, 10 nzeri 1920
[2] Reba Diaire ya Misiyoni ya Rwamagana, kuwa 10 Mutarama 1930
3. 3. Diyosezi ya Kibungo mu bihe byo guhamya intamwe (1976-1990)
Nyuma y’ishingwa rya Paruwasi z’ikubitiro, hakurikiyeho ibikorwa bitandukanye byo kwiyubaka kwa Diyosezi, mu ngeri zitandukanye. Habayeho kuvugurura za kiliziya za Paruwasi zitandukanye no kuzikomeza mu bikorwa by’ukwemera no gufasha abakirisitu mu kwitunga no kwihaza, badategereje inkunga ziva hanze, dore ko zari zitangiye gukendera.
Muri iyo myaka, Diyosezi yarushijeho kunoza umugambi wo kwitunga, kubera ko imfashanyo zagenerwaga ibihugu bikennye zatangiye kugabanuka. “Mu mwaka w’1983, Musenyeri n’abapadiri ba Diyosezi batangiye kurebera hamwe uko icyo kibazo cyabonerwa igisubizo gishimishije. Muri 1986, abapadiri biyemeje kwizirika umukanda, biyemeza ariko no kwiyambaza abakirisitu, kugira ngo barebere hamwe uko paruwasi zakwishingira bimwe mu byo zikenera: guhemba abakateshiste, ingendo mu masantarari, gutunga abapadiri n’ibindi…Icyo gihe hashyizweho inama zishinzwe kugira inama abacunga umutungo wa Diyosezi cyangwa wa Paruwasi”[1]
[1] Agatabo ka Yubile y’imyaka 25 Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe : 1968-1993, p 1 2
3. 4. Diyosezi ya Kibungo mu bihe by’amage (1990-1994)
Kuva mu 1990 kugeza 1994, Diyosezi ya Kibungo yanyuze mu bihe bikomeye, igihugu cyari kirimo, byaranzwe n’amacakubiri n’inzangano, byageze ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri iyo myaka, Diyosezi ya Kibungo yabayeho mu bihe bitari byoroshye. Nibwo intambara yo kubohora igihugu yari itangiye, hari mu gihe cy’amashyaka menshi no guhangana bikomeye hagati yayo, ivangura rikabije n’amahoro make. Bamwe mu bana ba Kiliziya, harimo n’aba Diyosezi ya Kibungo, babujijwe amahwemo, baratotezwa bamwe barafungwa bitwa ibyitso.
Mu mwaka wa 1993, Diyosezi yujuje imyaka 25, yari imaze ishinzwe, nyamara iyo Yubile yizihijwe biciriritse, bitewe n’ibyo bihe by’umutekano muke igihugu cyarimo.
1. Ihimbazwa rya Yubile y’imyaka 25 mu mwaka wa 1993
Bitewe n’ibihe bikomeye igihugu cyarimo, iyo Yubile yizihijwe mu buryo buciriritse. Mu rwego rwo kwitegura guhimbaza iyo Yubile, Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko Rubwejanga yagejeje ku bakiristu ibibazo byabafasha gusubiza amaso inyuma. ngo barebe aho bahagaze mu bukiristu. Ibyo bibazo byibanze ku ngigo eshatu zikurikira :
- Kwamamaza Ijambo ry’Imana ridukomeza mu kwemera ;
- Guhimbaza Amasakaramentu duhabwa muri uko kwemera, ukwizera n’urukundo ;
- Kugaragaza ibikorwa by’urukundo mu mibereho yacu ya buri munsi, dushingiye kuri uko kwemera.
Ibisubizo kuri ibyo bibazo, bigaragaza uko ubukiristu bwari bwifashe muri Diyosezi n’ingigo ivuga ku mateka ya Diyosezi, byasohotse mu gatabo kiswe: « Yubile y’imyaka 25 Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe : 1968-1993[1].
Ibirori byabaye impurirane, mu kwizihiza iyo Yubile ya Diyosezi n’iya Seminari Nto ya Zaza, byahimbajwe ku itariki ya 14 Ugushyingo 1993[2]. Hatuwe Igitambo cya Misa cyo gushimira Imana ibyiza yagiriye Diyosezi muri iyo myaka 25, kuyisaba imbabazi z’ibitaranoze no kuyiragiza imigambi y’Abakiristu bose ba Diyosezi, kugira ngo barusheho gukora ugushaka kw’Imana, nk’uko tubibona mu Ijambo ry’ibanze rya Musenyeri Rubwejanga Federiko, ryasohotse muri ako gatabo ka Yubile y’Imyaka 25 Diyosezi ya Kibungo imzaze ishinzwe: 1968-1993[3].
2. Diyosezi ya Kibungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Muri iki gihe gikomeye cy’amateka y’igihugu cyacu, Diyosezi ya Kibungo yashegeshwe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri Mata 1994. N’ubwo hari abakirisitu benshi bijanditse muri iyo Jenoside, ku rundi ruhande hari Abakirisitu benshi, Abihayimana ndetse n’Abasaseridoti bazize iyo Jenoside bishwe bazira uko baremwe.
Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo bagera kuri 6 bazize Jenoside. Barimo n’abagaragaje ubutwari buhambaye, bitangira intama bari bashinzwe kuragira. Uvugwa cyane ni Padiri Munyaneza Yohani Bosiko, wabaga muri Paruwasi ya Mukarange. Abo bapadiri ba Diyosezi ya Kibungo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata-Nyakanga 1994 bagaragara ku mafoto akurikira.
[1] Yubile y’imyaka 25 Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe : 1968-1993, Imprimerie Diocésaine de Kibungo (DK)
[2] Reba itangazo ryasohotse mu kanyamakuru ka Diyosezi Stella Matutina, Bulletin du Diocese de Kibungo, n 109, 1993 p 23
[3] Reba agatabo ka Yubile y’imyaka 25 Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe : 1968-1993, p 1
3. 5. Diyosezi ya Kibungo mu rugamba rw’Isanamitima no kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi (1995-2013)
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakuriyeho igihe cyo kongera kwiyubaka mu nzego zitandukanye. Ibikorwa bya Diyosezi byibanze ku gusana imitima no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu bakiristu bagize ibikomere bitandukanye n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, kongera kwiyubaka kwa Paruwasi zitandukanye n’ibindi. Ibyo twavuga by’ingenzi ni Sinode yabaye, itegura Yubile yo mu mwaka wa Yubile yo mu mwaka wa 2000 (Gacaca nkirisitu), ishingwa rya paruwasi nshya, Paruwasi ya Kirehe (2001) na Paruwasi ya Gashiru (2006), ndetse no kongera kuzahura ubukungu bwa Diyosezi.
1. Sinodi ya Diyosezi no guhimbaza Yubile y’umwaka wa 2000.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Diyosezi yagize ibikorwa bitandukanye biyifasha kwiyubaka mu rwego rwo gusana imitima y’abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange no kubafasha mu bumwe n’ubwiyunge. Igikorwa gikomeye cyakozwe ni Sinode ya Diyosezi yateguraga kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 100, ubukristu bugeze mu Rwanda, n’imyaka 2000 y’ugucungurwa kwacu. Sinode ya Diyosezi ya Kibungo yageze ku myanzuro ikomeye yayoboye abakiristu mu guhimbaza Yubile yo mu mwaka wa 2000, ndetse na nyuma yaho. Iyo sinode yemeje imyanzuro igera kuri 5 nk’uko tubisanga mu Ibaruwa Musenyeri Rubwejanga Ferederiko yageneye abakirisitu mu gusoza umwaka wa Yubile[1].
Iyo myanzuro ya Sinode ni iyi :
- Kwivugurura dusenga,
- Kwibanda ku bikorwa by’urukundo,
- Kwiyunga,
- Guca imvugo irimo irondakoko no
- Kwita ku rubyiruko.
[1] Nyiricyubahiro Musenyeri Rubwejanga Ferederiko, Ubutumwa bwo gusoza umwaka wa Yubile, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ageza ku bakristu ba Kibungo, Kibungo kuwa 15/02/2001, urupapuro rwa 7 kugeza kurwa 10.
Muri iyo baruwa isoza sinode na Yubile, Umwepiskopi yagarutse ku ngabire za Yubile agira ati: « Yubile yaje tuyikeneye, iratuvugurura…Yubile nidukize irondakoko »[1]. Muri iyo baruwa kandi, Umwepiskopi yatanze amabwiriza, yafasha abakirisitu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Yubile yerekeranye no kwihatira kubaka Kiliziya, umuryango w’Imana abakirisitu batanga ituro[2] n’ayerekeye itangwa n’ihimbazwa ry’amasakaramentu[3]. Imyanzuro y’iyo sinode yari igamije gufasha abakristu « kudapfusha ubusa ingabire z’igisagirane z’umwaka wa Yubile, aho Umwepiskopi yabigarutseho agira ati : «Nitumenyere kwambaza Imana dusenga, tuyemerere itwigarurire, itwunge n’abavandimwe. Nitugaragarize ababaye ibikorwa bifatika bibatabara. Niturere gikristu. Nitwubake umuryango wacu kiliziya. Nituyumvire twakire ubuzima bwa gikristu mu masakaramentu. »[4].
[1] Nyiricyubahiro Musenyeri Rubwejanga Ferederiko, Ubutumwa bwo gusoza umwaka wa Yubile, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ageza ku bakristu ba Kibungo, Kibungo kuwa 15/02/2001 , urupapuro rwa 5 n’urwa 6.
[2] Muri urwo rwandiko rwa Musenyeri, urupapuro rwa 11 kugeza kurwa 14.
[3] Muri urwo rwandiko rwa Musenyeri, urupapuro rwa 15 kugeza kurwa 18.
[4] Muri urwo rwandiko rwa Musenyeri, urupapuro rwa 19.
Mu rwego rwa Diyosezi ya Kibungo ibirori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 2000, Umwana w’Imana Yezu Kristu yigize umuntu, n’imyaka 100 Ivanjili ye igeze mu Rwanda byabaye ku itariki ya 18 Gashyantare 2001.
2. Ishingwa rya Paruwasi nshya
Nyuma yo guhimbaza iyo Yubile, yabaye impurirane, hashinzwe Paruwasi ebyiri nshya arizo Paruwasi ya Kirehe na Paruwasi ya Gashiru
- Paruwasi ya Kirehe (21/10/2001)
Paruwasi ya Kirehe yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko Rubwejanga kuwa 21/10/2001, maze iragizwa Mutagatifu Mariko. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Rusumo ndetse na Santarali zimwe zageruwe kuri Paruwasi ya Rukira.
- Paruwasi ya Gashiru (20/08/2006)
Paruwasi ya Gashiru yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko Rubwejanga, kuwa 20 Kanama 2006, maze iragizwa Mutagatifu Berinarudo. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Nyarubuye, ifata na Santarali imwe yageruwe kuri Paruwasi ya Rukira
3. Kwiyubaka mu buryo bw’ubukungu no kugira icungamutungo rinoze
Kuva mu mwaka wa 2007, Diyosezi ya Kibungo yabayeho nta Mushumba bwite ifite, iyoborwa n’Umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique), Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA. Muri icyo gihe Diyosezi ya Kibungo yabayeho ihanganye n’ibibazo by’ubukungu, butari bumeze neza, ishakisha uburyo bwo kwiyubaka mu buryo bw’imibereho no kubaka Icungamutungo rinoze. Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zageze no ku mibereho y’abantu mu nzego zose, kuko iyo Jenoside itatwaye Abantu gusa, ahubwo yasenye n’ibikoremezo ndetse ihungabanya n’imibereho mu nzego zitandukanye. Ibyo byakurikiwe n’imicungire itarabaye myiza, bityo Diyosezi igwa mu gihombo n’imyenda byazahaje Diyosezi mu by’ubukungu, n’ubu ingaruka zabyo zikaba zitararangira.
Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, wari Umuyobozi wa Diyosezi, yafatanyije n’Abapadiri ndetse n’imbaga y’Abakristu ba Diyosezi n’inshuti zayo, maze hafatwa ingamba n’umurongo wo kongera kwiyubaka. Habayeho kubaka za Ncungamutungo z’ama Paruwasi, ndetse abakristu biyemeza kwitanga batizigama, kugira ngo bazahure Diyosezi ibashe kongera kwiyubaka. Mu bufatanye bw’Abakristu, hatewe intambwe nziza, ndetse imyenda Diyosezi yari ifitiye amabanki igenda icogora.
Hatangiye kandi inama zo gushyiraho imicungire inoze, ku bufatanye na Caritas ya Kiliziya y’Amerika (CRS), hatangira gutegurwa Igitabo cy’imicungire ya Diyosezi mu miyoborere, imicungire y’abantu n’ibintu muri Diyosezi (MAPAF : MANUEL DES PROCEDURES DE GESTION ADMINISTRATIVE, FINANCIERE ET COMPTABLE).
Diyosezi yabonye Umwepiskopi mushya Musenyeri Antoni KAMBANDA, ikiri muri urwo rugamba. Icyo gitabo cy’imicungire myiza cyashojwe mu mwaka wa 2014, maze gishyirwaho umukono n’Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoni KAMBANDA, maze gitangira kwifashishwa mu gucunga neza umutumgo wa Diyosezi.
3. 6. Diyosezi ya Kibungo mu Iyogezabutumwa rivuguruye (2013-2018)
Kuva mu mwaka wa 2013, nyuma y’igihe kirekire Diyosezi ya Kibungo yari imaze idafite Umushumba bwite n’ibihe by’ubukungu bitari bimeze neza, aho Diyosezi ya Kibungo iboneye Umushumba mushya Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, wimitswe kuwa 20 Nyakanga 2013, hatangiye ibihe byo kunoza ubukiristu no kwivugurura muri Gahunda y’Iyogezabutumwa rivuguruye.
1. Igenamigambi ry’Iyogezabutumwa ry’imyaka itanu (2015-2019)
Mu rwego rwo kunoza Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda yakoze ingendo za gitumwa muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo, ari nako aganira n’abasaseridoti ndetse n’abakirisitu, kugira ngo ibikorwa by’Iyogezabutumwa rya Diyosezi birusheho kunozwa.
Ibyo byakurikiwe no gutegura igenamigambi rirambye ry’imyaka 5, mu rwego rwo kunoza ibikorwa by’Iyogezabutumwa. Mu mpera z’umwaka wa 2014, kuwa 14 Kanama, imbanzirizamushinga y’iryo genamigambi rya Diyosezi yarasohotse. Raporo y’iyo mbanzirizamushinga yagaragazaga ibikeneye kwitabwaho, mu kuvugurura Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo : Kongera Paruwasi, mu rwego rwo kurushaho kwegera abakirisitu, kuvugurura no kongera imiryangoremezo, kwita ku miryango y’Agisiyo Gatolika n’ibindi.
Mu ibaruwa ye ya gishumba yo kuwa 12 Mata 2015 yise « Tuvugurure iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu », Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda yatangaje Igenamigambi ry’Imyaka 5 agira ati : « Mu ngendo za gitumwa mu ma Paruwasi nagiye mbaza abakirisitu ibibazo babona bihatse ibindi mu iyogezabutumwa, ndetse n’ibisubizo babona byadufasha gukemura ibyo bibazo, bagatanga ibitekerezo…Nyuma, mu nama zagiye zihuza amatsinda anyuranye agize umuryango w’abemera muri Diyosezi barimo abapadiri, abihayimana n’abakirisitu bahagarariye abandi twashyize hamwe ibitekerezo dukora iri genemigambi ry’imyaka itanu. Iri genemigambi riduha umurongo ngenderwaho mu Iyogezabutumwa. Uwo murongo ukubiye mu nyandiko twise ‘Igenamigambi ry’iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo’ (Plan Pastoral Stratégique du Diocèse de Kibungo – PPSDK). Iryo genamigambi rizatuyobora muri iyi myaka itanu (2015-2019) rigizwe n’inkingi eshanu zishingiye ku Ijambo ry’Imana.”[1]
Muri iyo baruwa Umwepiskopi yagarutse ku rugendo rw’ukwemera rw’abigishwa ba Emawusi (Lk 24, 13-35), maze arugereranya n’urugendo, abakirisitu dusabwa gukora mu kuvugurura ubukristu bwabo. Yagize ati : “Kimwe n’aba bigishwa ba Emawusi, natwe twagiye tunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwacu, ibihe bituma benshi bahungabana mu kwemera ndetse bamwe bagatera Imana umugongo, bakajya kwirwanaho bashaka imibereho n’ubuzima kure yayo. Nyamara n’ubwo abantu bateshuka ku ukwemera cyangwa se bakibwira ko Imana itabitayeho cyangwa ko yabatereranye, bakava mu murwa w’Imana, ari wo Kiliziya, bakajya kwigeragereza ahandi, Imana yo ntabwo ijya idutererana. Imana iradukunda kandi itwitaho no kurusha uko twebwe tubizi cyangwa tubitekereza…Ni muri urwo rwego rero, mu kuvugurura iyogezabutumwa, dushaka gukora uru rugendo nk’urw’abigishwa ba Emawusi hamwe na Yezu wazutse, Umushumba mwiza uhora aduherekeza ngo atugarure mu bushyo bwe”[2]
[1] Musenyeri Kambanda Antoni, Tuvugurure iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu. Ibaruwa Umwepisikopi ageneye abakirisitu ba Diyosezi ya Kibungo, Kibungo kuwa 12 Mata 2015, p. 2.
[2] Musenyeri Kambanda Antoni, Tuvugurure iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu. Ibaruwa Umwepisikopi ageneye abakirisitu ba Diyosezi ya Kibungo, Kibungo kuwa 12 Mata 2015, p. 4-5
2. Ishingwa rya Paruwasi nshya, mu rwego rwo kwegera abakristu
- Paruwasi ya Gishanda (20/09/2015)
Paruwasi ya Gishanda yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, kuwa 20 Nzeri 2015, iragizwa Mutagatifu Kalori Lwanga. Ikaba yarabyawe na Paruwasi ya Kabarondo
- Paruwasi ya Musaza (27/09/2015)
Paruwasi ya Musaza yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA kuwa 27 Nzeri 2015, iragizwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Kirehe.
- Paruwasi ya Gahara (11/09/2016)
Paruwasi ya Gahara yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, ku 11 Nzeri 2016, maze iragizwa Mutagatifu Pawulo intumwa. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Bare
- Paruwasi ya Munyaga (18/09/2016)
Paruwasi ya Munyaga yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA kuwa 18 Nzeri 2016, iragizwa Yezu Nyirimpuhwe. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Rwamagana.
- Paruwasi ya Kansana (02/10/2016)
Paruwasi ya Kansana yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA kuwa 02 Ukwakira 2016, iragizwa Mutagatifu Yohani Intumwa. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Zaza, ifata na Santarali zageruwe kuri Paruwasi ya Kibungo na Paruwasi ya Rukoma.
- Paruwasi ya Ruhunda (09/09/2018)
Paruwasi ya Ruhunda yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, kuwa 9 Nzeri 2018, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi wajyanywe mu ijuru. Hari mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Kibungo. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Rwamagana.
- Paruwasi ya Kiyanzi (16/09/2018)
Paruwasi ya Kiyanzi yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, kuwa 16 Nzeri 2018, iragizwa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Nayo yashinzwe mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Kibungo. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Rusumo.
4. UMUSARURO W’IYOGEZABUTUMWA MURI DIYOSEZI YA KIBUNGO
Muri iki gice twifuje kugaragaza ishusho y’imbuto z’amateka ya Diyosezi ya Kibungo mu Iyogezabutumwa muri rusange. Muri izo mbuto harimo abasaseridoti n’abihayimana basohoje cyangwa bagisohoza ubutumwa bwabo muri Diyosezi, imbuto zigaragara muri paruwasi zitandukanye n’ibikorwa binyuranye bikubiye mu igenemigambi rirambye ry’Iyogezabutumwa.
4. 1. Abasaseridoti n’abihayimana
Imwe mu mbuto z’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ni Abasaseridoti bwite ba Diyosezi ndetse n’Abihayimana bayisohozamo ubutumwa mu ngeri zitandukanye.
- Abasaseridoti ba Diyosezi ya Kibungo
Ni ngombwa kugaragaza urutonde rw’abasaseridoti bwite ba Diyosezi Gatolika ya Kibungo, bakoze ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo kuva ishinzwe mu mwakaka wa 1968, ari abakiriho ndetse n’abatakiriho, kuko ari bo dukesha umusaruro w’imbuto z’Iyogezabutumwa ryakozwe muri Diyosezi ya Kibungo, bafatanyije n’Abepiskopi uko bagiye basimburana ndetse n’Abakirisitu muri rusange.
Uru rutonde rugaragaza gusa Abasaseridoti bwite b’abanyarwanda ba Diyosezi ya Kibungo, bakoreye n’abagikorera ubutumwa bwabo muri Diyosezi ya Kibungo; bakurikiranye hagendewe ku myaka bagiye baherwaho Isakaramentu ry’Ubusaseridoti:
- P. Lyarakabije Noël: 19/07/1934 (+)
- P. Ntamazeze Lous: 18/07/1935 (+)
- P. Kazubwenge Aimable: 04/08/1937 (+)
- P. Nkerabigwi Augustin: 25/07/1939 (+ )
- P. Nzitabakuze marcel: 25/07/1941 (+)
- P. Kayihura P Chrysologue: 25/07/1948(+)
- P. Marara Ferdinand: 25/07/1950 (+)
- P. Kayinamura Télesphore: 15/08/1951(+)
- P Kiroro J M Vianney: 15/8/1951 (+)
- P. Ntezimana Alphonse : 02/8/1953 (+)
- P. Nsengiyumva Michel: 01/01/1962 (+)
- P Gombaniro Léonidas: 10/06/1962 (+)
- P Gatsigazi Charles: 06/09/1964 (+)
- P Mpongano Elysée: 25/07/1971 (+)
- P. Gasana Claudien: 18/08/1973 (+)
- P Ruzindana Didas : 15/08/1973 (+)
- P Ruterandongozi Justin: 02/06/1974 (+)
- Myr Rukamba Philippe: 02/06/1974 (Umwepiskopi wa Butare)
- P Mfizi François: 25/07/1976
- P Bizimana Jean Baptiste: 14/08/1977 (ntakiri mu butumwa)
- Myr incimatata Oreste: 25/07/1979
- P Kayihura Léonard: 16/12/1979
- P Mulinzi Alexandre: 25/07/1979 (ntakiri mu butumwa)
- P Rutagengwa Edmond: 15/06/1980 (+)
- P Kayitana Justin : 15/06/1980
- Myr Bahujimihigo Kizito: 25/07/1980 (Umwepiskopi wacyuye igihe)
- Myr Mutabazi Anastase: 25/07/1980 (Umwepiskopi wacyuye igihe)
- P Mudahinyuka Charles: 25/07/1980 (+)
- P Mazimpaka André: 07/12/1980
- P Karekezi Dominique: 26/07/1981 (+)
- P Gakumba Jean Baptiste: 25/07/1982
- P Habiyakare Dominique: 24/07/1983
- P. Gahizi Modeste : 04/8/1983 (+)
- P Munyaneza Jean Bosco : 31/07/1983 (+)
- P Kanyegana Ignace: 22/07/1984
- P Nkurunziza J Léonard: 22/07/1984
- P. Lizinda J Damascène: 21/7/1985 (+)
- P. Masumbuku Albert: 21/7/1985
- P. Gatarayiha M. Léonard: 25/8/1985 (+)
- P. Kayisire Alexis : 05/07/1987
- P. Mwanangu Evode: 25/7/1987 (+)
- P. Nkusi Pierre Claver: 25/7/1987
- P. Hodali Evalde: 12/7/1987
- P. Gashugi Innocent: 21/7/1988
- P. Bucyana Luc: 24/7/1988
- P. Gatare Joseph 23/71989 (+)
- P. Ndikubwimana Callixte: 29/7/1990 (+)
- P. Bizimana Viateur: 29/7/1990
- P. Rukamba Innocent: 04/08/1991
- P. Ruhumuriza Claudien: 14/7/1991
- P. Kabagire Octavien: 21/7/1991
- P. Karasi Antoine: 28/7/1991
- P. Mugobokanshuro Papias: 26/7/1992 (+)
- P. Rutagarama J Baptiste: 25/7/1993
- P. Kayitana Gaëtan: 25/7/1993
- P. Murekezi Oscar: 23/4/1995
- P. Murwanashyaka Aloys: 23/4/1995
- P. Mpambara Albert: 23/4/1995
- P. Nizigiyimana Martin: 09/7/1995
- P. Mushimiyimana Joseph: 21/7/1996
- P. Gatera Emmanuel: 21/7/1996
- P. Musabe Jules Olivier: 27/7/1997
- P. Mulinzi Didasi: 27/7/1997
- P. Tumuabudu Gilbert: 26/7/1998
- P. Kayisabe Vedaste: 26/7/1998
- P. Gatanazi Athanase: 26/7/1998
- P. Dusabeyezu Cyprien: 26/7/1998
- P. Ntaganira Cyprien: 25/7/1999
- P. Kabarisa Callixte: 25/7/1999
- P. Mbonigaba Félicien: 25/7/2000
- P. Seromba Emmanuel: 25/7/2000
- P. Ingabire J M Théophile: 29/7/2001
- P. Mujyambere Félicien: 09/12/2001
- P. Ntezimana J Népomuscène: 21/7/2002
- P. Ruberandinda J Claude: 28/7/2002
- P. Ruhatijuri Etienne: 28/7/2002
- P. Kagimbura Oscar: 04/8/2002
- P. Nizeyimana Anastase: 11/8/2002
- P. Habyarimana Justas: 13/7/2003
- P. Ntawizera Fidèle: 20/7/2003
- P. Ntampuhwe Aristide: 27/7/2003
- P. Muzerwa Anselme: 10/8/2003
- P. Harushyamagara Nestor: 23/7/2006
- P. Bukakaza César: 13/8/2006
- P. Kanyarwanda Gaston: 15/7/2007
- P. Buregeya Félicien: 15/7/2007
- P. Uwamahoro Dieudonné: 22/7/2007
- P. Gitongana Viateur: 04/8/2007
- P. Ntabonita Emmanuel: 27/7/2008
- P. Uwitonze Joseph: 26/7/2009
- P. Rutebuka Kizito: 26/7/2009
- P. Sangwa Egide: 02/8/2009
- P. Ndazigaruye Anicet: 15/8/2009
- P. Akingeneye P Célestin 14/8/2010
- P. Sibomana Joseph 14/8/2010
- P. Tuyiramye Vedaste: 14/8/2010
- P. Niyonsenga Donatien: 14/8/2010
- P. Twizeyimana Eugène: 14/8/2010
- P. Uwimana Napoléon: 14/8/2010
- P. Mugiraneza Emmanuel: 24/8/2010
- P. Shyaka Jérémie: 15/8/2011
- P. Mutuyimana Egide: 15/8/2011
- P. Maniraho J Damascène: 15/8/2011
- P. Uwimana Aloys: 15/8/2011
- P. Ruberandinda Claudien: 7/7/2012
- P. Nteziryayo Emmanuel: 7/7/2012
- P. Uwizeye Jean: 7/7/2012
- P. Rutagengwa Régis: 18/8/2012
- P. Mutwarasibo Janvier : 18/8/2012
- P. Nshimiyimana J Paul: 18/8/2012
- P. Gasasira Jean Bosco: 26/8/2012
- P. Nizeye Thomas: 26/8/2012
- P. Butera Narcisse: 26/8/2012
- P. Nsabimana Evode: 03/8/2013
- P. Ndayisenga Aimable: 15/8/2013
- P. Ndayambaje Telesphore: 19/7/2014
- P. Katabogama Phocas: 18/7/2015
- P. Tumusenge J d’Amour: 01/8/2015
- P. Majyambere Célestin: 08/8/2015
- P. Bahati Daniel Munanira: 09/7/2016
- P. Uwiragiye Jean de Dieu: 16/7/2016
- P. Shumbusho Cyriaque: 23/7/2016
- P. Niyoyita Richard: 21/7/2016
- P. Maniragaba Gérard: 21/7/2016
- P. Nizeyimana Noël: 22/7/2017
- P. Nkundabera J Claude: 22/7/2017
- P. Nkomejegusaba Alexandre: 28/7/2019
- P. Habanabakize Phocas: 10/8/2019
- P. Iyakaremye Emmanuel: 10/8/2019
- P. Habumuremyi Herbert: 17/8/2019
- P. Hakizimana Félicien: 17/8/2019
Hari n’abapadiri b’abanyarwanda bakoze ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo batari abapadiri bwite ba Diyosezi ya Kibungo, batigeze bahabarurwa nk’ababarizwa muri Diyosezi:
- P. Sekabuga Paul (+), wahawe ubupadiri kuwa 25/7/1941. Ni umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi, wabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bare kuva mu mwaka wa 1966, akaza gusimburwa na Padiri Tésphore Kayinamura.
- P. Ntibaziga Second (+), wahawe ubupadiri kuwa 8/4/1958. Ni umupadiri wa Diyosezi ya Butare, akaba yarabaye Umunyakigega wa Diyosezi (Econome Général) mu mwaka wa 1973
- Myr Nsengimana Jean (+),wahawe ubupadiri kuwa 18/4/1960. Ni umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba yarakoze ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo mu mwaka wa 1973, ari Padiri Mukuru wa Seminari Nto ya Zaza no mu mwaka wa 1977 kugeza mu wa 1979, ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Kibungo.
- P. Gakwaya Straton (+), wahawe ubupadiri kuwa 15/8/1967. Ni umupadiri wa Diyosezi ya Butare, wakoze ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo mu mwaka wa 1975, ari Umunyakigega wa Diyosezi wungirije (Econome Général adjoint), akaba na Padiri Mukuru wa Seminari Nto ya Zaza mu mwaka wa 1977 kugeza mu mwaka wa 1979
Hari kandi n’abapadiri ubu bakorera ubutumwa bwabo muri Diyosezi ya Kibungo, batari abapadiri bwite ba Diyosezi ya Kibungo:
- P. Murengerantwari Nolasque, wahawe ubupadiri kuwa 17/7/2004. Ni umupadiri ukorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo.
- P. Matsinga Henri, wahawe ubupadiri kuwa 15/1/2017. Ni umupadiri wo mu muryango w’Abihayimana b’Abalazaristi, ukorera ubutumwa mu Nkambi ya Mahama, muri Paruwasi Rusumo.
Ubu Diyosezi kandi ifite umudiyakoni umwe: Diyakoni Uwiringiyimana Adrien
- Imiryango y’Abihayimana muri Diyosezi
Imiryango y’Abihayimana iri muri Diyosezi ya Kibungo igera kuri 19 yemewe n’itatu itaremerwa, ndetse n’abandi Bihayimana bahari ku buryo budahoraho, ikaba ifite Abihayimana barenga ku 125 dukurikije ibarurishamibare rya 2017.
Imiryango y’Abihayimana b’Ababikira ni 16:
- Ababikira b’Abenebikira bafite ingo muri Paruwasi ya Zaza, Paruwasi ya Rwamagana no muri Paruwasi ya Rukara,
- Ababikira b’Abizeramariya bafite ingo muri Paruwasi ya Kibungo na Paruwasi ya Rukoma
- Ababikira b’Ababerinaridine (Sœurs Bernardines) bafite ingo muri Paruwasi ya Rwamagana na Paruwasi ya Munyaga
- Ababikira b’Abavandimwe Bato ba Yezu (Petites Sœurs de Jésus) bafite urugo muri Paruwasi ya Kabarondo
- Ababikira b’Abakurikizategeko ba Mutagatifu Agustini (Chanoinesses. de Saint Augustin) bafite urugo rwabo muri Paruwasi ya Rwamagana
- Ababikira b’Umwana Yezu (Soeurs de l’Enfant Jésus) bafite urugo rwabo muri Paruwasi ya Zaza
- Ababikira b’abamisiyoneli b’urukundo bakunda kwita Abakalikuta (Sœurs Missionnaires. de la Charité) bafite urugo rwabo i Kibungo
- Ababikira b’Abamisiyoneli b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya (Sœurs des Sacrés Cœurs de Jésus et Marie) bafite urugo rwabo i Rukara
- Ababikira b’abamonaki b’abatarapisitine (Sœurs Trappistines) bafite urugo rwabo muri Paruwasi ya Kibungo muri Zone ya Remera
- Ababikira ba Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti, bita Abavizitasiyo, (Sœurs de Notre Dame de la Visitation) bafite ingo muri Paruwasi ya Kibungo, muri Paruwasi ya Bare no muri Paruwasi ya Gishanda
- Ababikira b’inyigisho za Gikirisitu (Sœurs de l’Instruction Chrétienne) bafite urugo rwabo muri Paruwasi ya Zaza
- Ababikira b’Inshuti z’Abakene bafite urugo muri Paruwasi ya Ruhunda
- Ababikira b’Ingoro y’urukundo bafite urugo muri Paruwasi ya Ruhunda
- Ababikira b’Abanyatereza (Abanyatereza Sisters) bafite ingo zabo muri Paruwasi ya Rukira no muri Paruwasi ya Zaza
- Abamisiyoneri b’Umwamikazi w’Abamalayika bafite urugo rwabo muri Paruwasi ya Kirehe
- Ababikira b’Abadominikani bafite urugo rwabo muri Paruwasi ya Kabarondo
Imiryango y’Abihayima b’Abafurere ni 3 :
- Abafurere b’urukundo (Frères de la Charité) bafite urugo muri Paruwasi ya Rwamagana
- Abafururere b’Abayozefiti (Frères Josephites) bafite urugo rwabo muri Paruwasi ya Rwamagana
- Abagaragu Bato ba Mariya (Petits Serviteurs de Marie) ni umuryango wavukiye muri Diyosezi ya Kibungo, wemewe mu rwego rwa Diyosezi kuwa 25 Mutarama 2018, ukaba ufite ingo muri Paruwasi ya Zaza ahitwa Cyizihira no muri Santarali ya Nyange ndetse no muri Paruwasi ya Gahara.
No | IMIRYANGO Y’ABIHAYIMANA | PARUWASI BAKORERAMO UBUTUMWA. |
1 | Ababikira b’Abenebikira | Zaza, Rwamagana, na Paruwasi ya Rukara |
2 | Abafurere b’Abayozefiti | Rwamagana |
3 | Ababikira b’Ababerendina | Rwamagana, Munyaga |
4 | Ababikira b’Abavisitasiyo | Kibungo, Bare, Gishanda |
5 | Ababikira b’Abizeramariya | Kibungo, Rukoma |
6 | Ababikira Abavandimwe Bato ba Yezu | Kabarondo |
7 | Ababikira b’Umwana Yezu | Zaza |
8 | Ababikira b’Abogezabutumwa b’Urukundo (Abakalikuta) | Kibungo |
9 | Ababikira b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya | Rukara |
10 | Ababikira b’Abanyatereza | Rukira (Gituku0 na Zaza |
11 | Ababikira b’Abakurikizategeko ba Mutagatifu Agusitini | Rwamagana |
12 | Ababikira b’inyigisho | Zaza |
13 | Ababikira b’Abatarapisitina | Kibungo i Remera |
14 | Ababikira b’Ingoro y’Urukundo | Ruhunda |
15 | Ababikira b’Incuti z’Abakene | Ruhunda |
16 | Abafurere b’Abagaragu Bato ba Mariya | Zaza (Cyizihira na Nyange) no muri Paruwasi ya Gahara |
17 | Abafureri b’Urukundo | Rwamagana |
18 | Abamisiyoneri b’Umwamikazi w’Abamalayika | Kirehe |
19 | Ababikira b’Abadominikani | Kabarondo |
Icyitonderwa: Hari n’Abihayimana bari muri Diyosezi ya Kibungo mu rwego rw’ubutumwa ku buryo bwihariye, bitari ugutura by’igihe kinini (Installation stable):
-Abakobwa b’urukundo n’umupadiri wo mu muryango w’Abalazariste ( Bakora ubutumwa mu mpunzi z’i Mahama ibarizwa muri Paruwasi ya Rusumo)
-Abihayimana bari mu butumwa bw’amasomo muri Kaminuza ziri muri Diyosezi ya Kibungo.
Hari kandi imiryango itaremerwa nk’imiryango y’abihayimana, ariko ikora ku buryo buzwi na Diyosezi (Pieux Laïcs) :
- Abaja bato ba Mariya (Petites Servantes de Marie), bari muri Paruwasi ya Zaza, Paruwasi ya Mukarange, Paruwasi ya Gahara na Paruwasi ya Kansana;
- Abajambo bari muri Paruwasi ya Rwamagana;
- Abambari ba Jambo, bari muri Paruwasi ya Kabarondo.
4. 2. Imbuto z’Iyogezabutumwa ryakozwe muri Diyosezi ya Kibungo
Dukurikije ibihe bitandukanye by’amateka ya Diyosezi ya Kibungo twagiye tugaragaza za Paruwasi, mu gihe cy’ishingwa ryazo mu buryo bw’amateka, muri icyi gice twifuje kugaragaza ishusho yazo nk’umusaruro w’Iyogezabutumwa ryakozwe muri Diyosezi kuva ishinzwe.
Muri iyi mbonerahamwe murasangamo imibare igaragaza Santarali, Sikirisale n’Imiryangoremezo, bigize buri Paruwasi ndetse n’imibare y’abakristu ba buri Paruwasi. Iyi mibare yakozwe hashingiwe ku ibarurishamibare rya 2017 zasohotse muri Gicurasi 2018[1].
[1] Statistiques annuelles du Diocese de KIBUNGO 2017, Kibungo, Mai 2018
ICYITONDERWA :
- Imibare y’abaturage kuri Paruwasi ya Rwamagana habariyemo n’imibare y’abaturage ba Paruwasi ya Ruhunda, kuko imibare twifashishije yakozwe Paruwasi ya Ruhunda itaravuka, kandi ntibyatworoheye kumenya abaturage bagiye mu mbibi za Ruhunda.
- Imibare y’abaturage kuri Paruwasi ya Rusumo nayo, habariyemo n’imibare y’abaturage ba Paruwasi ya Kiyanzi, kuko imibare twifashishije yakozwe iyo Paruwasi ya Kiyanzi itaravuka, kandi ntibyatworoheye kumenya abimukiye mu mbibi za Kiyanzi.
Nk’uko twabibonye Diyosezi ya Kibungo yashinzwe ifite Paruwasi 7 none ubu ifite Paruwasi 20; yari ifite Santarali 47 none ubu ifite Santarali 93 na Sikirisle 56 zibumye imiryangoremezo 3227. Abakristu Gatolika bari 90.955 ku baturage 317.650, none ubu Abakristu Gatolika ni 345 008 ku baturage 1.024.049
Igihe Diyosezi ya Kibungo yizihizaga imyaka 25, hari imibare yatanzwe: Abakristu bari 273 922, abigishwa 28 553, ku baturage 569 419[1]. Iyo mibare iradufasha gusesengura no kureba uko, ibyo amateka aduha, byadufasha kunoza Iyogezabutumwa rya Diyosezi nk’Umuzabibu Nyagasani adutumamo, tugomba gufasha kwera imbuto nyinshi.
Ibi bishushanyo biragaragaza, mu buryo bugereranyije, ubwiyongere bw’abakristu tugereranyije n’abaturage bose ndetse n’ubwiyongere bwa za Paruwasi.
IMIBARE /UM-WAKA | Umubare wa Paruwasi | Imibare y’Abak-ristu | Imibare y’abatu-rage |
1969 | 7 | 90955 | 317650 |
1993 | 11 | 273922 | 569419 |
2018 | 20 | 345008 | 1024049 |
IJANISHA : Umwaka wa 1968 : 28,63% ; 1993 : 48,10% ; 2018 : 33,69%
[1] Reba Agatabo kitwa YUBILE Y’IMYAKA 25 DIYOSEZI YA KIBUNGO IMAZE ISHINZWE : 1968-1993, p 5
Tugereranyije imibare Diyosezi yari ifite muri 2018, n’iyari ihari Diyosezi igishingwa, ndetse n’iyo yari ifite yujuje imyaka 25, biragaragara ko Iyogezabutumwa ryakozwe, kuva Diyosezi yashingwa, ryeze imbuto nyishi n’ubwo hakiri intambwe ndende igomba guterwa.
Tugerageje gusesengura turabona ko amaparuwasi yiyongereye cyane ariko abakristu bo, biragaragara ko, biyongereye ku rugero ruri hasi, mu gihe abaturage biyongereye cyane. Ibi biratanga ihurizo rigomba kubonera igisubizo mu Iyogezabutumwa rya Diyosezi ku buryo bisaba ko mu iyogezabutumwa hashyirwamo imbaraga mu kwita ku igenamigambi rirambye rya Diyosezi no gufata ingamba zihamye mu kuvugurura Iyogezabutumwa muri Diyosezi.
4. 3. Imbuto z’Iyogezabutumwa dukurikije Igenamigambi rya Diyosezi
Mu igenamigambi ry’Iyogezabutumwa ry’imyaka 5, muri Diyosezi ya Kibungo (2015-2019), ryatangajwe mu Ibaruwa Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yageneye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo kuwa 12 Mata 2015, yise : « TUVUGURURE IYOGEZABUTUMWA MURI DIYOSEZI YACU », Umwepisikopi yagaragaje inkingi zigize Iyogezabutumwa rya Diyosezi[1]
[1] Musenyeri Antoni KAMBANDA, TUVUGURURE IYOGEZABUTUMWA MURI DIYOSEZI YACU. Ibaruwa Umwepisikopi ageneye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, Kibungo kuwa 12 Mata 2015, nº 3, p 2
1. Inkingi 5 z’Iyogezabutumwa rya Diyosezi
1⁰) Kwigisha Ijambo ry’Imana
Kwigisha ijambo ry’Imana niyo nkingi ya mbere Diyosezi ishingiyeho iyogezabutumwa ryayo, nk’uko Umwepiskopi abivuga mu ibaruwa yageneye abakristu atangaza igenamigambi rya Diyosezi ry’imyaka 5[1], agira ati : « muri iri genamigambi tugamije mbere na mbere kwamamaza Ijambo ry’Imana ku buryo riha abantu ubuzima n’ibyishimo byo kwakira Imana n’umukiro wayo »[2]. Ibyo bireba abakristu bose by’umwihariko abashinzwe gufasha abandi nk’uko Umwepiskopi abyibutsa, ko « abatorewe by’umwihariko kwigisha abandi Ijambo ry’Imana, haba mu gihe cya Liturujiya ntagatifu, mu itegurwa ry’amasakaramentu cyangwa mu yandi makoraniro, bazihatira kunoza neza ubwo butumwa kugira ngo inyigisho batanga zijijure, zishishikaze, zubake mu bantu imyumvire mishya, bityo abakristu bose ‘bajye bahora biteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwabo’(1 Petero 3, 15) »[3]
[1] Muri iyo Baruwa nº 6-7-8
[2] Muri iyo Baruwa nº 7, p 5
[3] Muri iyo Baruwa nº 8, § 2, p 7
Muri iyi nkingi yo kwamamaza Ijambo ry’Imana hari ibikorwa bitandukanye bifasha Diyosezi gusohoza ubwo butumwa. Twavuga by’umwihariko ubwigishwa n’amashuri ya Bibiliya.
a. Ubwigishwa
Ku birebana n’ubwigishwa, hari imbuto nyinshi zigaragara zagiye zirumbuka, biturutse ku butumwa busohozwa muri gahunda y’ubwigishwa.
Mu rwego rwa Komisiyo ya Kateshezi, hari ibikorwa bitandukanye bifasha Abakateshiste gusohoza neza ubwo butumwa bwo kwigisha Ijambo ry’Imana
Uretse abo bakateshiste harifuzwa ko ayo mahugurwa yahabwa n’abandi bakorerabushake, bagira uruhare mu kwigisha abandi, nk’abigisha abana bitegura guhabwa Ukaristiya ya mbere ndetse n’abandi bakristu babyifuza kugira ngo haboneke benshi bashobora gukora ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana.
b. Tumenye Bibiliya
Mu rwego rwo gukundisha abakristu Bibiliya no kubafasha kuyisoma hari gahunda zitandukanye zagiye zifasha abakristu.
Nk’uko Umwepiskopi yabyifuje, « abakristu bashishikarizwa gutunga no gusoma Bibiliya, (Ijambo ry’Imana) mu ngo no mu miryangoremezo kugira ngo rihinduke koko ifunguro rya buri munsi n’urumuri rubamurikira »[1]. Kugira ngo ibyo bigerweho, abakristu bagomba guhora bashishikarizwa gusoma Bibiliya, kandi bakabihugurirwa. Ibyo bisaba ko « Komisiyo ya Bibiliya muri Diyosezi n’amashami yayo muri za Paruwasi zitegurira amahugurwa kuri Bibiliya abakristu b’ingeri zose zinyuranye »[2].
Ibyo byaratangiye mu ma Paruwasi amwe n’amwe aho abakristu bamara igihe bihugura kuri Bibiliya ndetse n’izindi ngingo z’ukwemera, kugira ngo babashe guhugukirwa n’Ijambo ry’Imana.
2⁰) Guhimbaza Ijambo ry’Imana
Iyi nkingi yo guhimbaza Ijambo ry’Imana ifite aho ihuriye cyane n’iya mbere; kuko Ijambo ry’Imana abantu bakiriye, basobanukiwe, basabwa no kurihimbaza mu gusingiza Imana no kuyihesha ikuzo mu masakaramentu no muri Liturujiya kuko bibafasha gusabana n’Imana. Umwepiskopi mu gutangaza igenamigambi rya Diyosezi yagaragaje ibisabwa ngo iyi nkingi y’iyogezabutumwa ishimangirwe, agira ati : « muri iri genamigambi turashaka kuvugurura no kunoza Liturujiya yacu…Ukwemera kwacu ni nka rya tara, Yezu yavuze utacana ngo uryubikeho icyibo, kugomba kugaragazwa, kuratwa, kwizihizwa no kwamamazwa muri Liturujiya ihimbaza Ijambo ry’imana dukesha kubaho. »[3]
Umwepiskopi yagarutse ku kamaro ka Liturujiya iteguye neza: “Liturujiya ni umunsi mukuru, ari nayo mpamvu tujya mu ngoro y’Imana twishimye, dukeye ku mutima no ku mubiri, twiteguye kwakirana icyubahiro Ijambo ry’uwadutumiye no kwakirana umutima ushimira ifunguro ry’ubuzima bw’iteka yaduteguriye”[4]
Mu rwego rwo guhimbaza Ijambo ry’Imana hari ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa bifasha abakristu gutegura neza Liturujiya, mu guhimbaza Imana.
Ibyakozwe bitandukanye mu rwego rwo guhimbaza Ijammbo ry’Imana nabyo birahari, kandi byagiye byera imbuto mu gutagatifuza abakristu : Aha twavuga amashuri atanga ubumenyi mu bya muzika (solfege), Korali zitandukanye by’umwihariko iz’abana (Pueri Cantores) n’amahugurwa atandukanye ya Liturujiya yagiye ahabwa abagira uruhare muri Liturujiya.
a. Amashuri ya Muzika (Solfege)
Mu rwego rwo guteza imbere liturujiya ya muzika hagiye habaho amashuri yigisha ibya muzika muri za Paruwasi zitandukanye, ku buryo amakorali atandukanye yagiye agira abantu bigishwa muzika kugira ngo banoze imiririmbire yabo.
b. Amakorali n’amatorero y’abana b’abaririmbyi (Pueri cantores)
Amakorali afite umwanya ukomeye muri Liturujiya mu guhimbaza Ijambo ry’Imana. Umwepiskopi yagarutse ku mwanya ayo makorali afite mu gusingiza Imana, agira ati « muri iri genamigambi turagirango duhe imbaraga indirimbo n’amakorali kugirango turusheho gusingiza neza Imana. Guhimbaza Ijambo ry’Imana mu ndirimbo ni uburyo bwiza kandi bushimishije bwo kuryamamaza. Amakorali ni ubutumwa bwiza bufasha cyane cyane urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu iyogezabutumwa mu Kiliziya »[5]
Aha twavuga ko Korali ziyongereye ku buryo Paruwasi zose zifite korali irenze imwe ndetse na buri Santarali usanga yifitiye Korali. Amatorero y’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores), nayo agenda yiyonera ku buryo muri za Paruwasi yagiye avuka, ndetse no mu yandi makorali usanga higanjemo abana n’urubyiruko.
c. Amahugurwa ya Liturujiya
Amahugurwa atandukanye agenda atangwa mu ma Paruwasi agafasha abari muri Komisiyo ya Liturujiya no mu makipe ya Liturujiya kunoza neza ubutumwa bwabo. Ibyo bigenda bikorwa kugera no mu rwego rw’umuryangoremezo, nk’uko Umwepiskopi yabigarutseho agira ati: « Mu makoraniro y’abakristu, cyane cyane mu miryangoremezo, bazateganyirizwa inyigisho zibafasha gusobanukirwa neza ibikorwa mu mihango mitagatifu Kiliziya ihimbaza, by’umwihariko i korerwa mu Gitambo cya Misa »[6]
[1] Muri iyo Baruwa nº 8, § 3, p 7
[2] Muri iyo Baruwa nº 8, § 3, p 7
[3] Musenyeri Antoni KAMBANDA, TUVUGURURE IYOGEZABUTUMWA MURI DIYOSEZI YACU. Ibaruwa Umwepisikopi ageneye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, Kibungo kuwa 12 Mata 2015, nº 11, p 9
[4] Muri iyo Baruwa, nº 11, p 9
[5] Musenyeri Antoni KAMBANDA, TUVUGURURE IYOGEZABUTUMWA MURI DIYOSEZI YACU. Ibaruwa Umwepisikopi ageneye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, Kibungo kuwa 12 Mata 2015, nº 12, p 10
[6] Muri iyo Baruwa, nº 13, p10
3⁰) Guhuza Ijambo ry’Imana n’ubuzima bwa Gikristu
Ijambo ry’Imana abakristu bigishijwe, bahimbaje, basabwa kurishyira mu bikorwa kugira ngo ubuzima bwa gikristu bugire icyanga, maze abakristu babe koko « urumuri n’umunyu w’isi » (Mt 5, 13-16 ; Mk 9, 50 ; Lk 14, 34-35). Ibyo bisaba ibikorwa bifatika nk’uko Umwepiskopi abyibutsa : « Nyagasani Yezu agira ati, “Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si we uzinjira mu ngoma y’Ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu Ijuru ashaka” (Mt 7,21). Ivanjili ya Yezu Kristu ntabwo ari amagambo atagira ibikorwa. Ivanjili ni ubuzima bugizwe n’ibikorwa by’urukundo dukunda Imana n’urukundo dukunda bagenzi bacu.»[1]. Kuri iyi nkingi yo guhuza Ijambo ry’Imana n’ubuzima bwa gikristu, Umwepiskopi agaruka cyane ku rukundo: « Ni yo mpamvu Ivanjili idusaba kwigomwa no kwitanga bikomeye kugeza n’aho umuntu yahara amagara ye agiriye Imana na bagenzi be ku rugero rwa Yezu Kristu. Uru ni rwo rukundo nyakuri… »[2] Urwo rukundo kandi rugomba kugaragara mu bikorwa kuko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye : « Ukwemera nyako kurangwa n’ibikorwa, cyane cyane kwita ku bakene n’imbabare baturimo. Mutagatifu Yakobo atugaragariza ko “ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako… Wemera ko habaho Imana imwe? Ni byiza rwose! N’Ingabo za Sekibi zirabyemera, ariko zigahinda umushyitsi kubera ubwoba… Murabona rero ko ari ibikorwa umuntu akesha kuba intungane, ntibibe ukwemera konyine… Koko rero, nk’uko umubiri ubuze umwuka uba wapfuye, bityo n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye” (Yk 2,17-26). Iyo dushyize Ijambo ry’Imana mu bikorwa dukora ibikorwa by’urukundo, ni bwo na Yezu turushaho kumumenya no gusabana na we. »[3]. Dore bimwe mu bikorwa byaranze Diyosezi muri iyi myaka 50 Diyosezi imaze ishinzwe :
a. Ibikorwa bya Caritas
Urwego rwa Caritas rufasha Kiliziya gusohoza ubutumwa bwayo bwo kugagaragariza abantu ibikorwa by’urukundo. Ibyo bikora mu mashami atatu yayo, ishami ry’abatishoboye, ishami ry’ubuzima n’ishami ry’iterambere.
Muri iyi myaka 50, urwo rwego rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye mu gufasha abakene n’abatishoboye, by’umwihariko impuzi ziri mu nkambi ya Mahama, kwita ku barwayi, kubakira abakene, kurihira abana mu mashuri… Mu rwego rw’ubuzima bagiye bafasha abantu gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé), abafite ubumuga bahawe utugare tw’inyunganirangendo,…
Urugero rufatika ni utugare twahawe abana bafite ubumuga bo muri Santarali ya Ndego, Paruwasi ya Gashiru.
Utwo tugare twatanzwe na Caritas ya Diyosezi ibifashijwemo na Caritas Rwanda.
[1]Muri iyo Baruwa, nº 14 § 1, p11
[2] Muri iyo Baruwa, nº 14 § 1, p 11
[3] Muri iyo Baruwa, nº 15 § 1, p11
Mu rwego rw’iterambere hatangijwe ibimina bivuguruye bifasha abantu kwizigamira, kugurizanya no kwiteza imbere.
b. Uburezi n’mashuri ya Kiliziya Gatolika
Mu rwego rw’amashuri n’uburezi hakozwe byinshi biteza imbere ireme ry’uburezi n’uburere bukwiye umwana w’umunyarwwanda mu burere mbonezabupfura no mu burere mbonezamana.
Mu myaka 50 ya Diyosezi, amashuri ya Kiliziya Gatolika yariyongereye cyane. Diyosezi yatangiye ifite ibigo by’amashuri 7 : Seminali Nto ya Zaza, Ishuri nderabarezi rya Zaza, Ishuri ry’abakobwa rya Zaza, urwunge rw’amashuri rw’i Kabare, urwunge rw’amashuri rwa Rwamagana, ishuri ry’abaforomo rya Rwamagana n’ishuri nderabarezi ry’i Mukarange[1]. N’andi mashuri yari amashuri abanza atari menshi. Ubu amashuri ya Diyosezi ya Kibungo, ifite amashuri yisumbuye yigenga ni: Iseminali Nto ya Zaza, Ishuri ryisumbuye rya Paruwasi ya Mukarange (Institut paroissial de Mukarange), Ishuri ryisumbuye rya Rukara (Ecole Secondaire de Rukara), Ishuri ryisumbuye rya Rusumo (Lycee de Rusumo), Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro (College Marie Reine de la Paix). Naho amashuri Kiliziya ifatanya na Leta ku bw’amashezerano, abanyeshuri biga bacumbikirwa, ni Ishuri nderabarezi rya Zaza (TTC Zaza), Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya zaza (Lycée de Zaza), Urwunge rw’amashuri rwa Kabare (G. S. Kabare) n’urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi Rwamagana (Groupe scolaire Saint Aloys), ndetse n’ishuri rikuru ry’ababyaza n’abaforomo rya Rwamagana. Dore imbonerahamwe igaragaza imibare y’amashuri yose ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo :”I” iravuga icyiciro cy’amashuri; “T” iravuga igiteranyo; naho “A” iragaragaza Amashuri ya Diyosezi yigenga, “B” iragaragaza Amashuri Kiliziya ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano abanyeshuri bakaba biga bataha iwabo (Uburezi bw’imyaka 9 cyangwa 12), naho “C” iragaragaza Amashuri Kiliziya ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano abanyeshuri bakaba biga bacumbikirwa.
I | Incuke | Abanza | Ayisumbuye | Amakuru | Imyuga | Ubumuga |
A | 7 | 6 | 5 | o | 3 | 0 |
B | 30 | 30 | 56 | 1 | 0 | 1 |
C | 4 | |||||
T | 37 | 36 | 65 | 1 | 3 | 1 |
[1] Agatabo ka Yubile y’imyaka 25 Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe : 1968-1993, p 11
c. Kwita ku buzima n’Ibigo Nderabuzima bya Kiliziya Gatolika
Mu rwego rwo kwita ku buzima, Diyosezi Gatolika ya Kibungo yagiye ibungabunga ubuzima bw’abantu yifashishije amavuriyo ifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ubu Ibigo Nderabuzima bya Diyosezi ya Kibungo bigerakuri 6 :
Nº | Ikigo nderabuzima | Paruwaasi kibarizwamo | Umwaka cyatangiriyeho | Ikigereranyo cy’abayigana | Inzu y’ububyaza |
1 | ZAZA | ZAZA | 1926 | 37750 | 1 |
2 | RUKOMA | RUKOMA | 1962 | 27054 | 1 |
3 | RUKARA | RUKARA | 1978 | 38184 | 1 |
4 | JARAMA | RUKOMA | 1981 | 27141 | 1 |
5 | MUNYAGA | MUNYAGA | 1986 | 18705 | 1 |
6 | GITUKU | RUKIRA | 2006 | 28501 |
Ibi bigo nderabuzima bitanga ubufasha butandukanye. Uretse ibikorwa bisanzwe by’ubuvuzi hari n’ubundi bufasha:
- Kurwanya imirire mibi mu bana no mu babyeyi mu kwigisha ababyeyi bihereye mu miryango remezo.
- Kwita ku isuku n’isukura no kuyitoza abaturage bihereye mu miryangoremezo
- Gufasha abafite ubumuga butandukanye ku ngingo n’abafite ubumuga bwo mutwe kugira ikizere cy’ubuzima
- Kwita ku nyubako n’ibikoresho by’ivuriro
d. Ingo z’amahoro n’ibindi bigo byita ku bafite ubumuga bitandukanye
Mu kwita ku buzima kandi, Diyosezi ya Kibungo ifite ibigo bitandukanya byita ku bantu bafite ubumuga butandukanye harimo Ingo z’amahoro ziri muri Paruwasi ya Bare, Kabarondo na na Mukarange, ikigo cyita ku bantu bakuze b’abasaza n’abakecuru kiba muri Paruwasi Kibungo ndetse n’igifasha abana b’inzererezi na za mayibobo kiba muri Paruwasi ya Kabarondo, bita Ikigo cya Karibu (Centre Karibu).
Ikigo | Bare | Kabarondo | Kibungo | Mukarange |
Urugo rw’ Amahoro | 1 | 1 | 1 | |
Ikigo cyita ku ku basaza n’abakecuru | 1 | |||
Ikigo cya Karibu | 1 |
4⁰) Ijambo ry’Imana rituremamo umuryango
Iyi nkingi y’iyogezabutumwa itwibutsa ko turi umuryango, kandi Imana niko yabishatse kuva yarema muntu, kuko yasanze muntu adakwiye kuba wenyine, nk’uko Ijambo ry’Imana ribitubwira mu Gitabo cy’Intangiriro: « Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye » (Intg 2, 18). Imana rero yifuza ko tuba umuryango, kandi umuryango mbere na mbere ni urugo rw’abakristu. Umwepiskopi wa Diyosezi yacu agaruka kenshi ku muryango nka Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’Iyogezabutumwa rivuguruye kandi igenamigambi rya Diyosezi mu iyogezabutumwa rishingiye ku muryango. Mu rugendo rwo guhimbaza Yubile niyo ngingo ibumbye zose nk’uko Umwepiskopi yabitangaje mu butumwa bwe bwo kuwa 19 Mutarama 2018 atangaza umwaka wa Yubile[1]
Imana mu kuducungura yaje idusanga nk’umuryango. Niyo mpamvu yatoye Aburahamu kandi ikamusezeranya kuzamugira umuryango mugari, igira iti : « Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha » (Intg 12, 2). Iryo sezerano Imana yaryujurije mu muryango wa Isiraheli kuko ariwo muryango Imana yitoreye igakorana nawo urugendo rurerure tuzi nk’uko Isezerano rya kera ribigaragaza. Uwo muryango ni nawo Imana yifashishije itwoherereza Umwana wayo Yezu Kristu. Uwo Yezu Kristu ni Umwana w’Imana byuzuye akaba n’Umuntu byuzuye kuko afite umuryango avukamo uzwi, Umuryango Mutagatifu w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti rwa Yozefu na Mariya. Mu kuducungura yaturonkeye umuryango mushya w’Imana ariwo Kiliziya. Umwepiskopi abigarukaho mu Ibaruwa ye: « Mu mugambi wayo wo gukiza abantu yashatse kubaremamo umuryango umwe ibereye umubyeyi… Imana yatangiye ihanga umuryango wa Israheli iwutorera kuba umuryango wayo. Umuryango Imana izajya igaragarizamo ububasha bwayo n’urukundo rwayo, ariko igamije kuzageza uwo mukiro ku mahanga yose n’amoko yose. Yezu Kristu, umwana w’Imana wigize umuntu, yavutse muri uyu muryango w’Imana afite ubutumwa bwo kuzatangiza umuryango mushya w’Imana ari wo Kiliziya, kugira ngo amahanga yose azashobore kugera ku mukiro Imana yabageneye. Kiliziya ni umuryango wihangiwe n’Imana ngo uyoborwe n’Ijambo ryayo»[2]
Diyosezi ya Kibungo rero ni umuryango w’Imana uri i Kibungo wibumbiye ku Mwepiskopi nk’umusimbura w’Intumwa aho buri wese afite umwanya we n’ubutumwa bwe mu kubaka uwo muryango kuko uwo muryango ari n’umubiri ufite ingingo zitandukanye ariko zuzuzanya nk’uko Umwepiskopi abyibutsa : « Kiliziya umuryango w’abemera ni umubiri wa Kristu tukaba ingingo ziwugize. Kuba umuryango bivuga gukundana no gufashanya. Bivuga kwifatanya nk’umubiri umwe haba mu byishimo no mu bubabare tugashakira hamwe ibisubizo tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana n’isengesho»[3]. Dore bimwe mu bikorwa byaranze Diyosezi ya Kibungo kuri iyi nkingi y’Iyogezabyutumwa: Kwita ku muryango n’ubusugire bw’ingo, Kuvugurura imiryangoremezo, Gushinga za Santarali na Paruwasi nshya.
a. Umuryango n’ubusugire bw’ingo
Umuryango ni ishingiro ry’ubuzima bwose bwa muntu. Urugo rufite umwanya ukomeye mu kubaho kwa muntu. Niho umuntu avukira, akahakurira, akahabonera uburere nyamuntu bw’ibanze kandi agatora umuco w’abantu. Umuryango niwo shingiro ry’ubuzima bwa muntu mu mfuruka zabwo zose. Mu igenamigambi turimo kuvugaho, Umwepiskopi niwo yarishingiyeho uko ryakabaye nk’uko bigaragara mu butumwa butandukanye ageza ku bakristu.
Nk’uko Umwepiskopi yabitangaje insanganyamatsiko zose zo guhimbaza yubile zishingiye ku Muryango nka “Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’Iyogezabutumwa rivuguruye” kuko ariwo “gicumbi cy’uburere nyobokamana”, “ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane”, “ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu” ndetse niwo “udutoza ubutumwa bwacu nk’ingingo nziza zigize umubiri wa Kristu”.
Muri iyi myaka 50 Diyosezi imaze ishinzwe hari byinshi twishimira byagezweho mu gufasha umuryango no kwita ku busugire bw’ingo: Komisiyo y’umuryamgo yagiye itegurira ingo amahugurwa atandukanye azifasha kunoza imibanire mu rugo, hakurikijwe ibyiciro ingo zirimo bitewe n’igihe abashakanye bamaranye; imya 5, 15 n’abamaranye irengejeho.
Komisiyo y’umuryango kandi yagiye yita ku ngo zifite ibibazo, nk’iz’abapfakazi n’izindi zigiye zifite ibindi bibazo bitandukanye.
Muri gahunda y’ubusugire bw’ingo, hagiye hategurwa amahuguurwa y’abafasha b’ingo muri Paruwasi no mu bigo nderabuzima bya Kiliziya, ay’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abapadiri bashinzwe Komisiyo y’umuryango. Hagiye hategurwa muri za Paruwasi umunsi wgenewe ubusugire bw’ingo, mu rwego rwo gukora ubukangurambaga kuri gahunda yo guteganya imbyaro ku buryo bwa kamere. Ingo zahuguwe ku birebana n’ubusugire bw’ingo kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2018 ni ingo 32307, ingo zitabiriye gukurikira gahunda y’ubusugire bw’ingo zifashwa muri iyo myaka ni 887 naho izamze kubimenya (automes) ni 377.
b. Ivugururwa ry’Imiryangoremezo
Mu rwego rwo gufasha Imiryangoremezo gukora neza, nka Kiliziya y’ibanze, yagiye ivugururwa ikagirwa mito, kugira ngo abakristu begeranye barusheho gufahanya, baziranye kandi begeranye. Imiryangoremezo yagiye ivugurwa ku buryo umuryangoremezo ufite hagati y’ingo 10 na 15. Ibyo byatumye imiryngoremezo yiyongera kandi irushaho gukora neza. Ubu Diyosezi ifite imiryangoremezo igera ku 3227.
c. Ishingwa ry’Amasantarali mashya
Ishingwa ry’amasantarali mashya ni uburyo bwo kwegera abakristu, kuko muri Santarali himikwamo Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, abakristu bakaba bashobora gusanga Yezu bakamushengerera, bakumva Ijambo rye mu muhimbazo w’Ijambo ry’Imana, kandi bakamuhabwa kuko Santarali ziba zifite abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya. Diyosezi ishingwa yari ifite santarali 47, muri 2018 zari zimaze kuba Santarali 93 na sikirisale 54.
5⁰) Ijambo ry’Imana ridufasha gushyira hamwe no gucunga neza impano zacu
Inkingi ya gatanu y’iyogezabutumwa rya Diyosezi ya Kibungo ni ugushyira hamwe impano zacu nk’umuryango w’abemera, zigacungwa neza kandi zikabyazwa umusaruro mu kubaka uwo muryango nka Kiliziya, tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana. Ibyo bisaba ko abakristu bumva ko ari bo ngingo nzima z’iyo Kiliziya, kandi ko kuyubaka aribo bireba. Ibyo Umwepiskopi abivuga muri aya magamba: “Kiliziya ni umuryango w’abantu bahujwe n’Ijambo ry’Imana. Mu iyogezabutumwa rivuguruye, abakristu barasabwa kumva kurushaho ko Kiliziya ari bo, ko Kiliziya ari iyabo, kandi ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa kugira ngo ibashe gusohoza ubutumwa ishinzwe bwo kuba urumuri rw’amahanga.”[4]
Abakristu basabwa gukunda Kiliziya nk’umubyeyi wabo kandi bakayitangira igihe cyose, haba mu byishimo no mu ngorane, nk’uko Umwepiskopi abivuga: “Barasabwa kuyikunda nk’umubyeyi, bakishimana na yo, bakababarana nayo kandi bagahora bakereye kuyigoboka igihe cyose ibiyambaje mu ntege nke ishobora kugira, cyangwa se mu mishinga inyuranye iba yifuza kugeraho. Ibyo Kiliziya ikora byose ibikorera Imana n’abantu kuko ari cyo ibereyeho”[5].
Mu iyi myaka 50 irenga, hari byinshi abakristu bashimirwa ko bagezeho mu kwitangira Kiliziya. Bimwe muri ibyo bikorwa twavuga: kwiyubakira za Kiliziya, ubwitange mu kuzahura Diyosezi, kwitangira ibikorwa bifasha iyogezabutumwa.
a. Kubaka kiliziya, Ingoro y’Imana
Kuri iyi ngingo yo kwiyubakira Kiliziya, abakristu bagize uruhare rukomeye mu kubaka za Kiliziya za Paruwasi zitandukanye, ariko by’umwihariko bagize uruhare mu kuvugurura Kiliziya nkuru ya Diyosezi iri ku cyicaro cy’Umushumba wa Diyosezi, Kiliziya ya Paruwasi Katedrali. Umwepiskopi yayishyizeho ibuye ry’ifatizo ryo kuyubaka ku itariki ya 30 ugushyingo 2014, maze itahwa kuwa 2 ukuboza 2017.
b. Ubwitange mu kuzahura Diyosezi
Mu rwego rwo gufasha Diyosezi no kuzahura ubukungu bwayo, abakristu bagaraje ubwitange mu gutanga umusanzu kuri Diyosezi, ku buryo bushimishije. Icyo kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo bakunda Kiliziya, nk’umubyeyi wabo. N’ubwo bigikomeza ariko intambwe imaze kugerwaho irashimishije, ku buryo ubu noneho Diyosezi ishobora kwinyagambura.
c. Ibikorwa byunganira iyogezabutumwa
Mu bindi bikorwa byo kwitangira Kiliziya twavuga nko kubaka amacumbi y’abapadiri, gufasha bapadiri kubona ibibafasha mu gusohoza ubutumwa bwabo, kubaka amaparuwasi mashya n’ibindi bikorwa bitandukanya by’iterambere bifasha gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya.
Mu gusoza iyi ngingo, twavuga n’ibindi bikorwa by’iterambere bifasha Diyosezi kwitunga no gusohoza ubutumwa bwayo. Aha twavuga ibikorwa byo kwita ku masambu ya Diyosezi no kuyabyaza umusaruro, hoteli yitiriwe Mutagatifu Yozefu (Centre Saint joseph) yavuguruwe, amabarizo atandukanye, igarage, amazu y’ubucuruzi…
4. 4. Komisiyo za Diyosezi ya Kibungo
Mu rwego rwo kunoza Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, hari amakomisiyo atandukanye ya Diyosezi asohoza ubutumwa bwayo nk’ingingo (Organes) zisohorezwamo ubutumwa. Muri Diyosezi ya Kibungo dufite Komisiyo zigera kuri 13: Komisiyo ya Bibiliya, Komisiyo ya Kateshezi, Komisiyo ya Liturujiya, Komisiyo y’uburezi gatolika ishinzwe amashuri, Komisiyo y’umuryango n’ubusugire bw’ingo, Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, Komisiyo ishinzwe ibikorwa mbonezamubano (Pastorale sociale), Komisiyo ishinzwe urubyiruko, Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa ry’abana, Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’iyogezabutumwa bya Papa (OPM), Komisiyo ishinzwe itumanaho n’ibikorwa ndangamuco, Komisiyo y’umuhamagaro n’ubutorwe, Komisiyo y’ubumwe bw’abakrist n’imibanire n’andi madini n’amatorero (Oeucumenisme ).
Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire yazo, hifujwe ko habaho amatsinda atandukanye ya za Komisiyo zifite ubutumwa bufite aho buhurira, ku buryo bakorera inama hamwe byibura buri gihembwe bagasangira ibitekerezo n’imishinga bahuriraho mu guhuza imbaraga (synergie). Amakomisiyo yahurijwe mu matsinda ane:
- Itsinda rya mbere rihuriyemo Komisiyo ya Bibiliya, Komisiyo ya Kateshezi, Komisiyo ishinzwe ubumwe bw’abakristu na Komisiyo ya Liturujiya na Muzika;
- Itsinda rya kabiri rihuriyemo Komisiyo y’Umuryango, Komisiyo y’urubyiruko, Komisiyo y’abana na Komisiyo y’Abalayiki.;
- Istinda rya gatatu rihuriwemo na Komisiyo y’ibikorwa bya Papa by’iyogezabutumwa (OPM), Komisiyo ireba iby’umuhamagaro na Komisiyo ishinzwe amashuri n’uburezi gatolika;
- Itsinda rya kane rihuriwemo na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, Komisiyo y’icyenurabushyo mbonezamubano na Komisiyo ishinzwe itumanaho n’ibikorwa ndangamuco.
4. 5. Ubutumwa bw’Abalayiki n’imiryango y’agisiyo Gatolika
Muri iyi myaka yose Diyosezi yagiye yita cyane ku butumwa bw’Abalayiki n’uruhare bafite mu kubaka Kiliziya. Iyogezabutumwa ry’Abalayiki rigaragarira cyane cyane mu butumwa bukorerwa mu ngo z’abakirisitu, mu miryango remezo, muri za Santarali na Paruwasi ndetse kugera ku rwego rwa Diyosezi. Ubutumwa bwabo kandi bukorerwa mu miryango y’agisiyo Gatolika, mu makorali ndetse no mu makoraniro y’abasenga.
Ubu muri Diyosezi yacu hariho inzego zishinzwe Iyogezabutumwa ry’abalayiki kuva ku rwego rwa Diyosezi (CDAL) kugeza ku rwego rwa Paruwasi (CPAL), ndetse izo nzego ziramanuka zikagera no mu masantarali. Izo nzego zikora neza kandi zigafasha Diyosezi mu butumwa butandukanye bw’iyogezabutumwa, mu gufasha abalayiki kumva inshingano zabo. Ibyo bigaragarira cyane mu guhimbaza umunsi ngarukamwaka, wagenewe kuzirikana ku butumwa bw’abalayiki, mu gufasha imiryango y’agisiyo gatolika ndetse no kwitabira imiryangoremezo nka Kiliziya-remezo.
1. Ubutumwa bw’abalayiki
Mu myaka 50 ya Yubile twahimbaje, twishimiye uburyo ubutumwa bw’abalayiki bwagize uruhare rukomeye mu Iyogezabutumwa, kuva Ivanjili itangiye kwamamazwa mu turere tugize Diyosezi yacu. Aha twavuga abakateshiste ba mbere bafashije cyane abamisiyoneli mu mu kwigisha Iyobokamana na Gatigisimu, bagaragaje ubutwari bukomeye. Hari ndetse ibikorwa bitandukanye by’ubutwari byagiye biranga abalayiki. Hari abitangira kwamamaza Inkuru nziza y’umukiro b’abakateshiste cyangwa abari mu buyobozi bwa Paruwasi na Santarali ndetse n’imiryangoremezo; hari abitangira gufasha abakirisitu guhimbaza neza Ijambo ry’Imana mu gusoma imihimbazo ndetse n’indi mirimo ya Liturujiya; hari abitanga mu bikorwa bitandukanye bifasha Kiliziya mu kugaragaza imbuto z’Ijambo ry’Imana, haba mu mashuri ya Kiliziya, mu mavuriro no mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe muri Caritas; hari abakunda kandi bakoresha ukuri bitangira ibikorwa by’ubutabera n’amahoro, inyangamugayo n’abanyamurava bagiye bagaragaza ubwitange mu gucunga no gukoresha neza umutungo wa Kiliziya mu nzego za ncungamutungo n’ahandi; hari ingo z’abakirisitu zirangwa n’ubudahemuka, zikomeye koko ku masezerano y’ugushyingirwa gutagatifu, no mu zindi ngeri zose hari indahemuka.
Hari kandi abakirisitu bagaragaje ubutwari’ mu bihe bikomeye Diyosezi ya Kibungo yanyuzemo. Kiliziya iracyashengurwa n’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwagejeje igihugu cyacu kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. N’ubwo hari abijanditse muri ayo mahano bagacuza bagenzi babo ubuzima, igishimishije ni uko hari abakirisitu bagaragaje ubutwari bitangira bagenzi babo, bakabahisha, bakabagemurira, bakabasura, ndetse bamwe bakemera guhara ubuzima bwabo. Kiliziya yakwibagirwa ite abana bayo bishwe bazira akarengane, bagakomera ku Ijambo ry’Imana, bagapfa basenga, bagapfana urukundo.
Turashimira Imana yahaye Diyosezi yacu abalayiki b’imena mu kwemera, ntitwakwirirwa turondora amazina ariko muri buri Paruwasi hagaragara abalayiki beza nk’abo, bitangiye Ingoma ya Kristu muri Diyosezi ya Kibungo. Umwaka wa Yubile watubereye igihe cyo kubyaza umusaruro talenta twahawe tuzikoreshe neza, kandi talenta izibumbye zose ni Diyosezi yacu dusabwa kwitangira twese. Abakristu barasabwa gukomeza kubikora neza mu ngo z’abakristu, mu rubyiruko no mu bana, abagabo n’abagore, abakecuru n’abasaza, mu ngingo zose zigize Kiliziya ya Diyosezi, mu butumwa bwite bw’abalayiki.
2. Imiryango y’agisiyo gatolika
By’umwihariko ubutumwa bw’abalayiki bugaragarira mu miryango y’agisiyo gatolika no mu makoraniro y’abasenga. Iyo miryango y’agisiyo gatolika ifasha cyane abalayiki mu kugaragaza impano zabo zitandukanye, mu gusenga, mu kwitagatifuza ndetse no mu gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya mu bikorwa bitandukanye.
Diyosezi ya Kibungo ifite imiryango y’agisiyo gatolika yemewe na Diyosezi ifite Omoniye utangwa n’Umwepiskopi: Abalejiyo , Abanyamutima, Abakarisimatiki, Abavisenti wa Pawulo, Abasaveri, Abasukuti n’abagide, Abajeke (JEC), Abajoke (JOC), Inkoramutima z’Ukaristiye, abari mu muryango w’Impuhwe z’Imana, amatorero y’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores); hari n’indi ikorera muri Diyosezi itaremerwa cyangwa se ikivuka. Iyo miryango yose ifasha abalayiki mu butumwa bwabo. Muri make twavuga ko uruhare rw’ubutumwa bw’abalayiki mu mateka ya Diyosezi ya Kibungo, yahimbarijwe Yubile, ari runini cyane kandi ari umusingi ukomeye Diyosezi yubakiyeho, kuko ubwitange bwabo ari ndasimburwa mu buzima bwa Diyosezi
[1] Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Ubutumwa bw’Umwepikospi mu mwaka waYubile y’imyaka 50 ya Diyosezi Kibungo, Kibungo kuwa 19 Mutarama 2018
[2] Musenyeri Antoni KAMBANDA, TUVUGURURE IYOGEZABUTUMWA MURI DIYOSEZI YACU. Ibaruwa Umwepisikopi ageneye abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, Kibungo kuwa 12 Mata 2015, nº 18 § 1-2, pp 13-14
[3] Muri iyo baruwa, nº 20 § 1, p 15
[4] Muri iyo baruwa, n⁰ 26, p 19
[5] Muri iyo baruwa, n⁰ 26, p 19
5. UMWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO
Kuwa 02/12/2017, umunsi Kiliziya ya Katedrale ya Kibungo yeguriweho Imana, niho Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatangaje ku mugaragaro ko Diyosezi Gatolika ya Kibungo yinjiye mu mwaka wa Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe.
Mu ibaruwa yandikiye abakristu yo kuwa 19 Mutarama 2018[1], Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA ashingiye ku Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’Abalevi (Lev 25, 1; 8-11), yibukije icyo ihimbazwa rya Yubile rivuze, maze abihuza n’Umwaka Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagize umwaka w’Ubwiyunge[2]. Mu butumwa bwe yibukije imbuto Kiliziya ya Kibungo yeze mu myaka 50 ishize, maze yibutsa ubutumwa yatanze mu kwegurira Imana kiliziya ya Katedrali, ko Abakristu aribo “Mabuye mazima afatanyijwe n’urukundo nka sima, kugirango yubake inkuta nzima za Kiliziya”[3]. Ati “Nk’uko rero ummwubatsi abumba amatafari ayaringaniza, agaconga amabuye ngo ashobore kubangikana neza yubake urukuta, ni nako mu iyogezabutumwa, Ijambo ry’Imana, amasakaramentu n’isengesho bigenda bitubumbamo amatafari n’amabuye mazima abereye Kiliziya Ingoma y’Imana n’Umubiri wa Kristu”[4]. Umwepiskopi kandi yibukije ko umusingi wa Kiliziya nzima ari urugo[5]. Nk’uko Yezu Kristu yemeye kuvukira mu rugo rw’i Nazareti rwa Yozefu na Mariya, na Kiliziya ni uko, ari nayo mpamvu mu rugo ariho Kiliziya ishingira. Niyo mpamvu insanganyamatsiko ya Yubile yahisemo muri iyo Yubile ari: “Umuryango, Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye”[6]. Umwepiskopi yatangaje kandi ibyiciro bine, byasojwe n’ibirori byo guhimbaza Yubile kuwa 22 Nzeri 2018.
5.1. IBYICIRO BY’IHIMBAZWA RYA YUBILE
Mu butumwa bw’Umwepiskopi mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Kibungo[7], Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yatangaje ibyiciro bine byo kwizihiza iyo Yubile, bikaba urugendo ruganisha ku ihimbazwa nyirizina rya Yubile, ariko kandi bikaba n’uburyo bwo kurushaho kuvugurura iyogezabutumwa no kwegera Abakristu kugirango bigere mu rugo habe ariho byose bihera[8]. Niyo mpamvu ibyo byiciro byose byagiye bigira insanganyamatsiko ishingiye ku muryango kandi bikizihirizwa mu turere twose tw’icyenurabushyo, tugize Diyosezi ya Kibungo.
1⁰) Icyiciro cya mbere cya Yubile
Icyiciro cya mbere cya Yubile, cyari gifite insanganyamatsiko “Umuryango igicumbi cy’uburere Nyobokamana”, cyizihirijwe muri Duwayene ya Rusumo muri Paruwasi ya Rusumo kuwa 18 Gashyantare 2018, nk’uko byari biteganyijwe[9].
Mu butumwa bw’uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse ku muryango nk’igicumbi cy’uburere nyobokamana maze ashimangira ko umubano w’abashakanye uzira amakemwa ari umusingi mwiza w’uburere Nyobokamana, ko umwana ari impano y’imana kandi ababyeyi bakwiye kurerera Imana kuko igiti kigororwa kikiri gito kandi umwana apfa mu iterura. Umwepiskopi yibukije ko abana bakwiye guhabwa umwanya uhagije mu burere bwabo, uburere mbonezabupfura bukaba indatana n’uburere nyobokamana.
Umwepiskopi yashoje atanga imyanzuro ikwiye kwitabwaho maze asaba ko umwaka wa Yubile ubera bose umwanya mwiza wo kwivugurura mu mpande zose z’ubuzima bwa gikristu.
2⁰) Icyiciro cya kabiri cya Yubile
Icyiciro cya kabiri cya Yubile, cyari gifite insanganyamatsiko “Umuryango udutoza ubutumwa bwacu nk’ingingo nzima zigize umubiri wa Kristu”, cyagombaga kwizihizwa kuwa 22 Mata 2018[10], muri Duwayene ya Kibungo Paruwasi ya Rukoma, ariko bitewe n’uko byahuriranye na gahunda yo kwibuka Abaziza Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yari iteganyijwe mu murenge Paruwasi ya Rukoma yubatsemo, byabaye ngombwa ko ibirori byimurirwa ku itariki ya 27 Gicurasi 2018.
Ubutumwa umwepiskopi yatanze uwo munsi, yibanze ku kwemera nk’ishingiro ry’ubutumwa bwacu, yibutsa ko mu rugo rw’abakristu ariho hagomba kuba ishingiro ry’ubwo butumwa aho ababyeyi n’abana buri wese yumva uruhare rwe ndasimburwa mu kwamamaza Ingoma y’Imana, bigakorwa buri wese yihatira kuba umuhamya nyawe wa Kristu mu buzima bwe bwa buri munsi. Umwepiskopi yagarutse kandi ku ruhare rwa buri wese mu nzego za Kiliziya, aho buri wese yumva ko uruhare rwe ruhera mu rugo nka Kiliziya y’ibanze, rugakomereza mu muryango-remezo, Sikirisale, Santrali na Paruwasi kugeza kuri Diyosezi, ko nta n’umwe ukwiye kumva ko ibyo akora bidafite akamaro; buri wese afite uruhare ndasimburwa mu butumwa bwa Kiliziya, atari ukuba nyamwigendaho ahubwo mu bufatanye n’ubwuzuzanye (1Kor 12, 16-20).
Mu butumwa bwe, Umwepiskopi yasoje yibutsa ko dukwiye guhora tuzirikana ko Kiliziya umubiri wa Kristu igizwe n’ingingo zinyuranye zuzuzanya mu butumwa duhuriramo, buri wese afitemo uruhare rwe bwite, kandi ko tuyobowe na Roho Mutagatifu, dukwiye kwemera kubaho mu buzima bwitangira kiliziya, twisunze umuryango mutagatifu w’i Nazareti: Yezu Mariya na Yozefu.
3⁰) Icyiciro cya gatatu cya Yubile
Icyiciro cya gatatu cya Yubile cyari gifite insanganyamatsiko “Umuryango ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane”, kikaba cyarizihirijwe muri Duwayene ya Rwamagana muri Paruwasi ya Mukarange kuwa 24 kamena 2018, nk’uko byari biteganyijwe[11].
Mu gusoza icyo cyiciro cya 3, Umwepiskopi mu butumwa bwe yagarutse ku ngingo 2 z’ingenzi, ati “Mwebwe rero nimube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5,48) kandi ni ngombwa “Guhara byose ugakurikira Yezu”, maze agaragaza imyanzuro yafatwa kugirango umuryango ube koko ishuri ry’umuhamagaro w’ubutungane.
Ubutumwa bwe yabusoje yibutsa ko umuhamagaro uwo ariwo wose utegurirwa mu muryango. Mu muryango ni ho twumvira kandi tuvomera ibidufasha mu muhamagaro wacu. Ababyeyi basabwa gufashe abana gushishoza no kugira icyerekezo kiboneye cy’umuhamagaro w’ubutungane bityo bakarusheho gukura banogeye Imana n’abantu (Lk 2,51). Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti ukwiye kutumurikire mu rugendo turimo rwa Yubile maze ingo zacu zikarushaho kubaho ziharanira ubutungane.
4⁰) Icyiciro cya kane cya Yubile
Icyiciro cya kane, ari nacyo cya nyuma mbere y’ibirori nyirizina bya Yubile, cyagombaga guhimbazwa kuwa 28/08/2018[12], maze bitewe n’ubundi butumwa Umwepiskopi yari afite ibirori byo gusoza icyo cyiciro byizihirizwa muri Paruwasi ya Musaza kuwa 2 Nzeri 2018, nk’imwe muri Paruwasi nshya zashinzwe na Musenyeri Antoni KAMBANDA muri gahunda yo kuvugurura iyogezabutumwa ryegerezwa abakristu.
Ubutumwa bw’Umwepiskopi kuri uwo munsi wo kwizihiza icyiciro cya kane cya yubile, ku nsanganyamatsiko “umuryango, ishingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu”, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yashimangiye ko Kristu ari We shingiro ry’ubuhamya bw’urukundo: Urukundo rw’Imana rugaragarira mu bantu, uw’ibanze warutweretse ni Yezu Kristu waje munsi kugira ngo yisanishe natwe. “N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu…” (Fil 2, 6-7).
Umwepiskopi kandi yagaragaje Kiliziya nk’urugero rw’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu kuva mu ntangiriro zayo kugeza ubu, aho yakomje ku bikorwa bitandukanye bya Caritas bigaragaza ubwo buhamya bw’urukundo rw’Imana mu bantu, maze ashimangira ko umuryango, ari Kiliziya y’ibanze, ari ishingiro nyakuri ry’ibyo bikorwa by’urukundo, kandi ko urukundo rudutoza kugira impuhwe n’imbabazi.
Mu butumwa bwe, Umwepiskopi yatanze urugero rw’Umushumba wayo wa mbere Musenyeri Yozefu SIBOMANA utarahwemye kurwanya akarengane mu gihe yayoboraga Diyosezi yacu, ndetse na Padiri Yohani Bosco MUNYANEZA wagejeje aho yitangira intama yari ashinzwe bikamuviramo kumena amaraso, ati « Izi mbaraga z’abashumba bacu bazivomye ku mubano bari bafitanye n’Imana n’abantu ».
Mu gusoza ubutumwa bwe bw’uwo munsi, Umwepiskopi yashishikarije abakristu kwita ku muryango, wo Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye ndetse n’igicumbi cy’uburere buganisha ku Mana, maze abakangurira kuzitabira isozwa rya Yubile, aho yasojwe tariki ya 22 Nzeri 2018 i Kibungo.
5. 2. UMUNSI WO GUHIMBAZA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI
Umunsi wari utegerejwe igihe kinini, nyuma y’urugendo rwari rumaze umwaka wose, umunsi wo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 Diyosezi ya kibungo imaze ishinzwe wabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Nzeri 2018.
Ibirori bya Yubile byabimburiwe n’Igitambo cya Misa ari naryo pfundo ry’ibirori bya Yubile, kuko Yubile ari ugushimira Imana, kandi Igitambo cya Misa niryo sengesho rikuru ryo gusingiza Imana no kuyishimira ku buryo bukwiye. Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, akikijwe n’Abandi Bepiskopi, Abasaseridoti n’Imbaga y’abakristu, yabanje kwifurizwa Yubile nziza, hamwe n’ubushyo yaragijwe. Byakozwe hasomwa Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Cardinal FILONI, Umuyobozi w’Ibiro bya Papa bishinzwe Ivugabutumwa[13]
Mu nyigisho y’uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse kuri Kiliziya nk’Umuryango w’Imana, umuryango Imana ubwayo yihangiye, ukagira ibyiciro bitandukanye by’abayigize ari abakiri mu buzima bw’iyi si ndetse n’abagiye mu bundi baba barageze mu buzima bw’ijuru cyangwa se bakiri mu isukuriro. By’umwihariko, Umuryango w’Imana muri Diyosezi ya Kibungo nawo wagiye wiyubaka kandi wunguka binyuze ku mbuto yahabibwe mu Ijambo ry’Imana, none iryo Jambo ry’Imana rikaba ryareze imbuto nyinshi: ingo nyinshi z’abakristu, abasaserdoti n’abiyeguriyiman, imyaka 50 ikaba ishize ribyaye umuryango w’abamera, Kiliziya y’Imana i Kibungo ariyo Diyosezi ya Kibungo yizihirizwa Yubile y’ivuka ryayo.
Ashingiye ku Ijambo ry’Imana ryazirikanyweho, yibukije impamvu ya Yubile n’uko ikwiye guhimbazwa, ati: “Nkuko twumvise mw’isomo rya mbere Yubile yashyizweho n’Imana mu mategeko n’amabwiriza yatumye Musa kugeza ku muryango wayo. Ati uzahere ku mwaka wa mbere ubara nugeza ku myaka irindwi uzaba ari umwaka w’i sabato nkuko tubara iminsi itandatu uwakarindwi ukaba i sabato umunsi w’Imana. Ati uzongere ubare indi myaka irindwi izaba ari undi mwaka w’i sabato. Uzabikore inshuro ndwi ubwo izaba ibaye imyaka 49 hanyuma mu mwaka wa 50 uzaba ari yubile yanyu uzaba ari umwaka w’isabato y’amasabato. Umwaka wa Yubile uzaba ari umwaka mutagatifu uzaba ari umwaka weguriwe Imana kurushaho kuyizirikana no kuyisingiza”.
Umwaka wa Yubile kandi ni igihe cy’ubwiyunge, biri mahire ko guhimbaza Yubile byahuye n’umwaka w’ubwiyunge wateguwe na Kiliziya, nk’uko umwepiskopi yabigarutseho: “Umwaka wa Yubile uba ari igihe gitagatifu cyo kugarukira Imana no kwiyunga nayo. Kugarukira Imana no kwiyunga nayo kandi bijyana no kwiyunga n’abandi. Wa muryango waremwe n’ijambo ry’Imana iyo bitandukanyije n’Imana urasenyuka, ubumwe bwabo n’ubuvandimwe bwabo bugahungabana. Yubile rero Aba ari igihe cyo gusubiranya wa muryango waremwe n’Imana. Nyagasani agira ati muri uwo mwaka “buri umwe azasange umuryango we azasubire mw’isambu ye”, azasubire kw’ivuko mu muryango kugirango umuryango wongere usubirane wunge ubumwe. Yubile ya diyosezi yacu ni mahire kuko yahuje n’umwaka Kiliziya mu Rwanda yagize umwaka w’ubwiyunge, tukaba twarawubayemo twifatanyije na Kiliziya yose mu Rwanda n’abaturarwanda bose gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe bwacu. Nyagasani agira ati umwaka wa yubile uzaba ari umwaka woguca akarengane n’ubuhemu. Abavandimwe n’abacitse mu muryango bongere bakirwe mu muryango. Uzaba ari umwaka w’ubutabera n’amahoro. Abavandimwe bahemukiranye basabane imbabazi biyunge, umuryango wongere usubirane usagambe. Nyagasani ati ‘muzubahirize amategeko yange ibyo bizatuma mugira amahoro mu gihugu cyanyu.’ Iyo twemeye kuyoborwa n’Imana mu nzira zayo tuba umuryango wunze ubumwe amahoro n’ineza bigasagamba niyo mpamvu y’impundu n’ibyishimo bya yubile.”
Umwepiskopi ahereye ku Ivanjili y’umubibyi wasohotse agiye kubiba imbuto, maze igihe abiba imbuto zikagwa ahantu hatandukanye, yibukije ko na Diyosezi nka Kiliziya ari umurima w’Imana ati : “uyu ni umugani uduha ishusho y’umuryango wacu uko wakiriye ijambo ry’Imana. Muri iyi myaka 50 ijambo ry’Imana ryabibwe hano iwacu haraho ryahuye n’ubutaka bwiza rigira imbuto nyinshi kandi nziza twishimira none kandi dushimira Imana. Muri diyosezi yacu twagize abakristu b’imena muri iyi myaka babaye abahamya b’ukwemera no mu bihe bikomeye bitangira abandi baba intwari aho rukomeye. Hari ingo zabakristu zubatse iyi diyosezi muri iyi myaka, abasaserdoti, abihayimana, urubyiruko ndetse n’abana bashobora kuba abatagatifu bagasohoza ubutumwa mu rugero rwabo. Tukaba turi hano kubishimira Imana yo dukesha byose.
Haraho ijambo ry’Imana ryapfukiranwe no guhihibikanira ibyisi ntiryagira umusaruro mwiza uko bikwiye, ryareze ariko ryera gake. Ahangaha duhamagariwe kwivugurura ngo yamahwa, urwiri n’ibindi byonnyi tubirandure mu rutoki rw’ubuzima bwacu turusasire dushobore kugira umusaruro ushimishije Imana n’abantu. Haraho ijambo ry’Imana ryaguye ku rutare rikakirwa igihe gito ariko ibishuko byaza rya jambo ry’Imana rikuma umuntu agasubira mu bupagani. Mu mateka y’igihugu cyacu twanyuze mu bihe bibi by’amacakubiri, irondakoko, amakimbirane, intambara indunduro iba jenoside yakorewe abatutsi muwi 1994. Mu bahemutse bakica abandi bagakora n’ibindi bikorwa bibi harimo n’abakristu babatijwe ndetse twamaze igihe kirekire hari impaka niba koko ivanjili y’urukundo yarigishijwe. Ivanjili yarigishijwe ariko ni za mbuto Yezu atubwira zaguye gataka kari ku rutare zikamera ariko izuba ryava zikuma urutare rugakomeza kuba urutare. None rero mwiyogeza butumwa biradusaba kurandura amabuye n’urutare mu murima w’ubuzima bwacu buri umwe aba afite agace kurubuye mu buzima bwe n’umutima we akeneye gutunganye kugirango ijambo ry’Imana rigire umusaruro mwiza. Hari rero naho ijambo ry’Imana ryariwe n’inyonyi hakenewe kongera gutera. Abavandimwe batarigera bakira umukiro w’Imana tugomba kujya gushaka ngo baze mu bushyo bw’Imana.”
Mu gusoza, Umwepiskopi yashimangiye ko Ijambo ry’Imana ritubumbira hamwe mu muryango w’Imana Kiliziya, Kiliziya ikaba ari umubiri wa Kristu twebwe abemera tukaba turi ingingo nzima zigize umubiri wa Kristu, maze abwira abakristu ko iki cyiciro cy’amateka ya Diyosezi dutangiye nyuma yo kusa ikivi cy’imyaka mirongo itanu yifuza ko, hamwe na Kiliziya ku isi yose, aho Nyirubutungane Papa Fransisiko aduhamagarira kuvugurura iyogezabutumwa natwe dukwiye kuvugurura ubukristu bwacu kugirango Ijambo ry’Imana rishobore kwera imbuto nyinshi. Umwepiskopi yashoje yifuriza Diyosezi ya Kibungo gukomeza kujya mbere no kuba umusemburo w’amahoro urukundo n’ineza y’Imana mu bantu. Maze ati: “Mugire yubile nziza mwese”.
[1] Musenyeri Antoni KAMBANDA, UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Kibungo kuwa 19 Mutarama 2018.
Ubwo butumwa uko bwakabaye murabusanga ku mugereka w’aka gatabo.
[2] Umwaka wa 2018, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yawugize Umwaka w’Ubwiyunge nyuma y’umwaka w’Impuhwe z’Imana wahimbajwe muri 2016 n’Umwaka w’Ubusaseridoti wahimbajwe muri 2017.
[3] Reba UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Nº 3
[4] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 3
[5] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 4
[6] Muri ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 5
[7] Musenyeri Antoni KAMBANDA, UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO, Kibungo kuwa 19 Mutarama 2018, Nº 6, 7, 8, 9
[8] Ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 5
[9] Reba ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 6
[10] Reba ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 7
[11] Reba Ubutumwa bw’Umwepiskopi mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi Kibungo, Nº 8
[12] Reba ubwo butumwa bw’Umwepiskopi, Nº 9
[13] Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Cardinali Filoni murabusanga ku mugereka w’aka gatabo mu gifaransa no mu Kinyarwanda uko bwahinduwe na Padiri Vedaste KAYISABE.
6. UMWANZURO
Gusubira mu mateka ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo, nyuma y’imyaka 50 irenga, imaze ishinzwe, biteye ishema. Kuzirika ibyahise biradususurutsa bikaduha imbaraga n’imbaduko, ibyiza twishimira bikangura ishema ndetse bitanga icyerekezo ku buzima bw’ejo haza, ibitaragenze neza bidufasha gutekereza no gufata ingamba zihamye ngo dutwaze tujya imbere. Umwepiskopi wacu yagize ati: “Nazanywe no kugira ngo bagire ubugingo”[1]. Ayo magambo aduha ikizere kandi bigaragarira mu ishyaka n’ubutwari uwo Mushumba agaragaza, yitangira Iyogezabutumwa ritanga ikizere cy’ubuzima busagambye.
Muri Yubile y’imyaka 50, Diyosezi ya Kibungo yishimiye ibyo yagezeho kandi biyiha ikizere cy’ejo hazaza. Umwaka wa Yubile wahimbajwe mu byiciro bitandukanye, byagiye bifasha abakirisitu mu butumwa bwabo no mu mubano wabo nk’umuryango, uhereye ku rugo rw’abakristu.
Buri cyiciro cyahimbajwe cyagiye gifasha Diyosezi, n’abakirisitu bayo muri rusange, gusubira mu mateka yabo no gufata ingamba z’ejo hazaza kuko “utazi aho ava ntamenya aho ajya”. Insanganyamatsiko y’umwaka wa Yubile yagiraga iti :“Umuryango ni Kiliziya y’ibanze n’ishingiro ry’iyogezabutumwa rivuguruye”[2]. Igaragaza bidasubirwaho gahunda ihamye yo kuvugurura Iyogezabutumwa muri Diyosezi, kugira ngo imyaka 50 yo kwishimira ibyiza by’Imana, ibe n’intango yo guhora tuvugurura umubano wacu na Yo. Ibyo rero bizagaragarira mu burere twese hamwe abagize Diyosezi dutanga mu kwigisha Ijambo ry’Imana, kurihimbaza, kurihuza n’ubuzima bwacu, tuzirikana ko ari ryo rituremamo umuryango kandi riduha kumenya impano zacu no kuzicunga neza kugira ngo byubake Ingoma y’Imana muri twe, kuko umuryango ari cyo “gicumbi cy’ubwo burere nyobokamana”[3]. Ibyo kandi bitwibutsa ko ari twe “ngingo nzima z’uwo muryango”[4], bigatuma turushaho kumva, buri wese, umuhamagaro wacu tuzirikana ko twese duhuriye ku “muhamagaro w’ubutungane”[5] kandi ko umuryango ari ryo shuri riboneye ryawo. Ibyo rero bizatuma turushaho kumva ko uwo muryango twese tuvukamo ari wo “shingiro ry’ubuhamya bw’urukundo rw’Imana muri twe”[6].
Guhimbaza Yubile y’imyaka 50, Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe byabaye umusingi ukomeye wo guhamya intambwe, mu kuvugura Iyogezabutumwa rya Diyosezi bishingiye ku muryango wo Kiliziya y’ibanze.
Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! (Za118, 1)
[1] Reba Intego y’Umwepiskopi Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA (Ut Vitam Habeant)
[2] Reba Ibaruwa y’Ubutumwa bw’Umwepikospi mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi Kibungo, Kibungo kuwa 19 Mutarama 2018
[3] Reba Ubutumwa bw’Umwepiskopi bwo gusoza Icyiciro cya mbere cya Yubile muri Paruwasi ya Rusumo, 18 Gashyantare 2018
[4] Reba Ubutumwa bw’Umwepiskopi bwo gusoza Icyiciro cya kabiri cya Yubile muri Paruwasi ya Rukoma, kuwa 27 Gicurasi 2018
[5] Reba Ubutumwa bw’Umwepiskopi bwo gusoza Icyiciro cya gatatu cya Yubile muri Paruwasi ya Mukarange, kuwa 24 Kamena 2018
[6] Reba Ubutumwa bw’Umwepiskopi bwo gusoza Icyiciro cya kane cya Yubile muri Paruwasi ya Mukarange, kuwa 02 Nzeri 2018
IMIGEREKA
1. Ibaruwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA itangiza Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi
2. Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Kardinali FILONI buhinduye mu Kinyarwanda
3. Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Kardinali FILONI Cardinali Filoni mu Gifaransa
1. UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI MU MWAKA WA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA DIYOSEZI KIBUNGO
2. Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Kardinali FILONI, Umuyobozi w’Ibiro bya Papa bishishize Iyogezabutumwa mu Kinyarwanda
(Bwahinduwe mu kinyarwanda na Padiri Vedaste KAYISABE)
3. Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Fernando Kardinali FILONI, Umuyobozi w’Ibiro bya Papa bishishize Iyogezabutumwa mu Gifaransa
Diyosezi Gatolika ya Kibungo
Comments are closed