Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yifatanyije n’Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo mu gushimira Imana uyu mwaka wa 2019 dusoza no kuyitura umwaka mushya wa 2020.
Mu Gitambo cya Misa cyo gushimira Imana, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije ko Imana yahanze byose kandi ikagena uko ibihe bizajya bisimburana; Imana imaze kurema muntu, yamuhaye ubutumwa bwo gutunganya isi no gukomeza gufasha Imana mu kugenga ibyo yaremye. Imana yasoje ibyo yaremye byose igena n’ibihe maze isoza byose igena n’iminsi yo kuruhuka no gusingiza Imana; ni muri ubwo buryo iminsi isimburana, imyaka igashira indi igataha, hakabamo n’ibihe byo kwishima no gushimira Imana nka Yubile n’ibindi… Umuntu yaremewe Imana, umutima w’umuntu uhora ushakashaka Imana kandi ni Yo ishobora kumushimisha . Mu mpera y’umwaka nk’uku ni umwanya wo gushimira Imana no kuyisingiza kuko ari Yo dukesha ibyishimo n’amahoro. Ni umwanya wo kuzirikana kandi igikorwa cy’Urukundo Imana yatugaragarije mu Mwana wayo igihe yigize umuntu akaza kubana natwe; dusoza umwaka tukiri mu byishimo bya Noheli.
Hari byinshi dushimira Imana muri uyu mwaka dusoza: hari abana bavutse, hari ingo nshya zashinzwe, hari Abasaseridoti bashya Kiliziya yungutse, hari Abihayimana bakoze amasezerano yabo yaba aya mbere cyangwa aya burundu, hari abakoze Yubile, hari abahawe amasakaramentu atandukanye…Ibyo byose turabishimira Imana.
Muri uyu mwaka dutangiye ni umwaka kiliziya yagize Umwaka udasanzwe wo kuzirikana kuri Ukaristiya; ni umwaka tuzahimbazamo Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya. Ukaristiya ni Isakaramentu ridufasha kugumana na Yezu; ni igitangaza Imana yadukoreye kuko Imana yatwoherereje Umwana wayo ngo aze kuducungura, maze Yezu agikomeza aturemera Ukaristiya Ntagatifu, aho Yezu tumusanga tukamushimira, tukamusingiza.
Muri icyo Gitambo cya Misa kandi haririmbwe indirimbo yahimbiwe gushimira Imana (Te Deum Laudamus).
Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa bwo kwifurizanya umwaka mushya muhire, aho Padiri Mukuru wa Katedrali yifurije Musenyeri umwaka mushya muhire mu izina ry’abakristu bose ba Diyosezi.
Musenyeri mu butumwa yatanze yifuriza abakristu bose umwaka mushya muhire wa 2020, yagarutse ku bintu bine by’ingenzi bikomeye abakristu bakomeza kuzirikanaho no muri uyu mwaka dutangiye.
- Icya mbere ni ukuzirikana ku butumwa buri mukristu afite mu Iyogezabutumwa. Muri uyu mwaka dusoza, mu kwezi kwa 10, hari intambwe ikomeye yatewe mu Iyogezabutumwa, aho twizihizaga Isabukuru y’imyaka 100 y’Ibaruwa Papa Benedigito wa 15 yandikiye abamisiyoneri abohereza kogeza Inkuru Nziza, yise “Maximum illud”(30 Ugushyingo 1919); kandi byabahaye imbaraga . Natwe rero tugomba kumva ko dufite uruhare mu kwamamaza Inkuru nziza. Buri muntu wabatijwe afite ubutumwa bwo gusangiza abandi Inkuru nziza; yaba umwana, yaba urubyiruko yaba abashakanye, baba ingaragu, Abihayimana, Abasaseridoti…twese hamwe dufite ubutumwa bwo kugeza ku bandi Inkuru Nziza y’urukundo rw’Imana, Inkuru nziza ya Yezu Kristu mu rwego rwo kuvugurura Iyogezabutumwa. Uyu mwaka dusoza watwibukije twese uruhare dufite mu kwamamaza Inkuru Nziza.
prosthesis. This option is highly invasive and irreversible tadalafil online NSAID’s.
- Icya kabiri ni umwaka w’Ukaristiya Ntagatifu, umwaka mpuzamahanga w’Ukaristiya twatangiye, aho tuzahimbaza Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya muri uyu mwaka wa 2020. Aho duhamagarirwa kuvugurura ukwemera kwacu n’urukundo rwa Yezu Kristu muri Ukaristiya, mu gushengerera , mu kurushaho gukunda Yezu mu Ukaristiya, kumwakira no kumwiyambaza.
- Icya gatatu ni umwaka turimo gusoza urugendo rw’imyaka 3 tumaze tuzirikana ku bwiyunge, nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo; urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge aho abakristu basabwa kongera kubaka ubuvandimwe mu muryango nyarwanda. Turashimira Imana cyane aho tugeze muri urwo rugendo rwo kongera kubaka umuryango nyarwanda, imbaraga z’Imana zaradufashije muri urwo rugendo rw’ubwiyunge, mu gusaba imbabazi no kuzitanga. Kandi uyu mwaka w’Ukaristiya uzakomeza kubidufashamo kuko Insanganyamatsiko tuzirikana ko Ukaristiya ari Isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge. Muri iki kinyejana cya 21 turimo, turasabwa kuba umusemburo w’ubumwe n’ubuvandimwe.
- Icya kane tuzirikana ni umuhamagaro w’Abiyeguriye Imana; hashize imyaka 100, uwiyeguriyimana wa mbere w’umunyarwanda akoze amasezerano yo kwiyegurira Imana mu muryango w’Abenebikira. Iyo Yubile y’imyaka 100, tuzirikana ku muhamagaro w’Abihayimana, izasozwa mu rwego rw’Igihugu ku itariki ya 25 Werurwe 2020 ku munsi wa Bikira Mariya abwirwa no Malayika ko azabyara Umwana w’Imana. Mu rwego rwa Diyosezi uzasozwa ku itariki ya 24 Mutarama 2020, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Fransisko wa Salezi, wafashije benshi mu muhamagaro wo kwiyegurira Imana.
Musenyeri yasoje ubutumwa bwe ashimira abakristu ibyagezweho mu mwaka wa 2019, kandi abifuriza umwaka mushya muhire wa 2020; yibutsa ko itariki ya 1 Mutarama, nk’uko bisanzwe, twifatanya na Kiliziya y’isi yose mu gusaba amahoro ku isi, maze abifuriza amahoro mu ngo zabo, mu mitima yabo, amahoro mu gihugu cyacu, amahoro mu karere kacu ndetse n’amahoro ku isi yose.
Byose byasojwe n’ubusabane bwo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2020, ahatangiwe ubutumwa bwo kwishimira ibyagezweho muri uyu mwaka dusoza.
Musenyeri Oreste INCIMATATA, ushinzwe ibikorwa by’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo mu Ijambo rye yagarutse ku buryo burambuye ku bikorwa byaranze uyu mwaka dusoza mu nkingi z’Iyogezabutumwa zari zikubiye mu Igenamigambi ry’imyaka 5 (2015-2019) arizo: Kwamamaza Ijambo ry’Imana, guhimbaza Ijambo ry’Imana, guhuza Ijambo ry’Imana n’ubuzima, Ijamba ry’Imana rituremamo umuryango kandi Ijambo ry’Imana ridufasha gucunga neza impano zacu.
Musenyeri Oreste yatangaje ko iryo Genamigambi ryagezweho ku kigereranyo kiri hejuru ya 70% kandi ko bikwiye kwishimirwa . Musenyeri Oreste kandi yibukije ko ari ngombwa gutegura irindi genamigambi ry’igihe kirambye ariko ko bitagerwaho mu gihe hataraboneka Umwepiskopi bwite wa Diyosezi, maze agaragaza icyifuzo cy’Abakristu ko bifuza kubona Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo mu gihe kitarambira.
Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo mu Ijambo risoza yashimye by’umwihariko amaparuwasi mashya yashinzwe ku kigereranyo cya 85%, ashima imiryango y’Abihayimana yungutse abakoze amasezerano ndetse n’imishya yakiriwe muri Diyosezi, ashimira Abasaseridoti bashya Diyosezi yungutse harimo Abapadiri 4 n’Umudiyakoni.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco.
Comments are closed