Muri Paruwasi ya Zaza, hasojwe Forum y’urubyiruko imaze iminsi ihabera kuva ku itariki ya 2 kugeze kuya 5 Mutarama 2020

Table II (9)Almost cialis no prescriptiion.

. Iryo Huriro ry’urubyiruko rifite Insanganyamatsiko igira iti: “Ukaristiya, isoko y’imbaraga zifasha urubyiruko guhaguruka rugakurikira Yezu” . Ni insanganyamatsiko ifasha urubyiruko kuzirikana kuri Ukaristiya no kumva ko Yezu Kristu uri mu Ukaristiya ari We urusaba guhaguruka nk’uko Insanganyamatsiko y’urubyiruko uyu mwaka ibivuga: “Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka” (Lk 7, 14); “Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka” (Mk5,41). Ni umwanya mwiza wafashije urubyiruko kwinjira neza muri uyu mwaka uzahimbazwamo Ikoraniro ry’Ukaristiya (Congrès eucharistique), bikaba byarafashije urubyiruko kurangamira Yezu Kristu mu Ukaristiya, we soko y’ubuzima, urukundo n’imbaraga birufasha guhaguruka, kumukurikira, kumukorera no kumuhamya mu bandi

common usage. Injection therapy with alprostadil or aBy 24 hours post-dose residual radioactivity was mainly limited to the retina, substantia nigra and the pigmented skin, suggesting that sildenafil and/or its metabolites have an affinity for melanin. cialis online.

.

Ni Forum yitabiriwe n’urubyiruko rusaga igihumbi, rugera ku 1012 baturutse muri Paruwasi ya Zaza mu masantarali yayo yose, ndetse no mu ma Paruwasi y’abaturanyi:

  • Paruwasi ya Zaza: 661
  • Paruwasi ya Bare: 195
  • Paruwasi ya Rukoma: 153
  • Paruwasi ya Gahara: 2
  • Paruwasi ya Kansana: 1

Iryo huriro ry’urubyiruko ryaranzwe n’ibikorwa bitandukanye harimo:

Isengesho: Igitambo cya Misa, isengesho ryo gushengerera, inzira y’umusaraba, gusingiza Imana…

Umusaraba wa Forum
Urubyiruko ruri mu nzira y’Umusaraba
Abasaseridoti batura Igitambo Misa

Inyigisho n’ibiganiro bitandukanye: Mu Ukaristiya Yezu atubera Igitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana (Padiri Dieudonné UWAMAHORO) ; mu Misa Ntagatifu Yezu atubera Igitambo n’Ifunguro (Padiri Jean Baptiste RUTAGARAMA) ; Gahunda yo guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya: Congrès eucharistique (Padiri César BUKAKAZA), “Musore (Mukobwa), ndabigutegetse, haguruka ” (Padiri Gérard MANIRAGABA); mu gushengerera Yezu Kristu atugira inshuti ze (Padiri Dieudonné UWAMAHORO).

Padiri J Baptiste Rutagarama mu nyigisho
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Zaza mu nyigisho
Padiri Omoniye w’urubyiruko rwa Paruwasi ya Zaza mu nyigisho
Padiri Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo mu nyigisho

Imyidagaduro ku rubyiruko: habayeho igitaramo cy’abahanzi aho urubyiruko rugaragaza impano zitandukanye mu bihangano birimo inyigisho.

Ubutumwa bwahawe urubyiruko bwibanze kuri Ukaristiya nk’uko bigaragara mu biganiro byatanzwe. Ukaristiya niyo soko n’indunduro y’ubuzima bwa gikristu.

Padiri ushinzwe urubyiruko mu rwego rwa Diyosezi nawe yageneye umwanya urubyiruko, Padiri Gérard MANIRAGABA, maze arusaba kwemera Yezu akaruhagurutsa, maze rukamukurikira.

Mu birori byo gusoza Forum, Padiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Zaza yagaragarije abitabiriye uko Forum yagenze ashimira urubyiruko rwitabiriye kandi arusaba kuba intumwa ku rundi rubyiruko bahagarariye.

Urubyiruko rwitabiriye rwasoje Forum rwiyemeje kurushaho gukunda gushengerera, gutura neza Igitambo cy’Ukaristiya, kubahiriza Icyumweru, guhabwa kenshi Penetensiya…ibyo bikarusha kubegereza Yezu kugirango abahe imbaraga zo kumuhamya mu bandi.

Uhagarariye ababyeyi nawe yahaye ubutumwa urubyiruko arusaba kurangwa n’indangagaciro za gikristu no kurushaho gukunda Yezu no kumusanga kenshi. Mu gushimira ababyeyi bagenzi be yibukije ko kwakira urubyiruko mu ngo zabo ari umugisha.

????????????????????????????????????

Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana Aphrodis NAMBAJE, yifurije urubyiruko Noheli nziza kandi agaruka ku ndangagaciro zikwiye kururanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma atanga ubutumwa ku rubyiruko

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Zaza niwe wasoje iryo Huriro ashimira abariteguye ndetse n’abagize uruhare mu gutuma rigenda neza. Madiri Nukuru kandi yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwemeye ko riba kandi bukanagira uruhare mu kwakira urubyiruko no kurufasha mu mutekano usesuye.

Padiri Mukuru asoza Forum ku mugaragaro

Andi mafoto agaragaza uko Forum y’urubyiruko muri Paruwasi ya Zaza yagenze.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed