
Ku nshuro ya 5 muri Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yifurije abana ba Diyosezi ya Kibungo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020

Kwifuriza Abana Noheli n’umwaka mushya ni igikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2015 aho abana bitabiriye ari 1500 bazirikana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Bana, tube intumwa z’impuhwe z’Imana muri bagenzi bacu” ; Mu mwaka wa 2016 bitabiriye ari 2090 bazirikana ku nsanganyamatsiko: “Bana, tube intangarugero mu miryango yacu”; mu mwaka wa 2017 bitabiriye ari 3000 bazirikana ku nsanganyamatsiko : “Bana ubutumwa bwacu tubusohoze nk’ingingo nzima muri Kiliziya” 3000; naho mu mwaka wa 2018 bitabira ari 3150 bazirikana ku nsanganyamatsiko: “Umuryango Kiliziya y’ibanze n’indorerwamo y’abana”.
Kuri iyi nshuro ya 5, Abana bagera ku bihumbi 3475 baturutse mu ma Paruwasi hafi ya yose ya Diyosezi ya Kibungo bitabiriye icyo gikorwa aho bazirikanye ku nsanganyamatsiko igira iti: “BANA, DUKUNDE YEZU URI MU UKARISTITA”



Mu Gitambo cya Misa cyatuwe mu kwifuriza abana Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2020, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse ku byishimo bikwiye kuranga abana mu minsi ya Noheli yegereje!

Ahereye ku byishimo mu muryango bitewe n’uko wungutse umwana, Musenyeri yibukije abana ko Yezu nawe yabaye umwana nkabo; Yezu Kristu yisanishije n’abantu, aravuka, arakura nk’abandi bana bose, ku buryo buri mwana wese yamwibonamo mu kigero cye
possible should be considered prior to initiating therapy.include its nonpharmacologic nature, on demand use, usa cialis.
Abana bageneye Musenyeri impano bamushimira ko abakunda kandi abitaho.

Musenyeri nawe yabahaye impano abifuriza Noheli nziza ndetse n’ishya n’ihirwe mu mwaka mushya wegereje wa 2020.

Mu butumwa bwatanzwe harimo ubwatanzwe n’umwana uhagarariye abandi, ubwatanzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrale Padiri Félicien MUJYAMBERE, ubwatanzwe na Padiri ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’Abana Padiri Phocas KATABOGAMA wagarutse nsanganyamatsiko y’abana aho bazarangamira Ukaristiya batozwa gushengerera no gutura beza Igitambo cya Misa
PsychogenicPatients who fail oral drug therapy, who have generic cialis.






Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo







Comments are closed