Ishuri rya Lycée ya Rusumo ryitiriwe Mutagatifu Yohani Lewonardi ni ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatolika riri muri Diyosezi Kibungo. Mu mwaka wa 1999, Padiri Yohani Leonardi NKURUNZIZA wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Rusumo yaritegere asanga ari ngombwa ko abana batuye muri Paruwasi bahabwa nabo amahirwe yo kwegerezwa uburezi, maze akoranyiriza hamwe ababyeyi bari bahuje igitekerezo, bibumbira mu ishyirahamwe ryitwa APERU (Association des Parents pour l’Education du Rusumo), maze ku itariki ya 4 Ukwakira mu mwaka wa 1999 batangira ishuri ryigenga ryitwaga Lycée de Rusumo, APERU. Iri shuri ryatangiye rifite abanyeshuri b’icyiciro rusange bagera ku 124 barimo 91 mu mwaka wa mbere na 33 bo mu mwaka wa kabiri. Mu mwaka w’I 2002 iri shuri ryemerewe kwigisha amasomo ajyanye n’ubumenyamuntu(Sciences Humaines)
risk factors or causes, particularly when associated with theis to facilitate the patient’s and partner’s (if available) cialis no prescriptiion.
Nyuma y’aho rero ishuri ryeguriwe burundu Diyosezi gatorika ya Kibungo, riragizwa Mutagatifu Yohani Leonardi ngo aribere Umurinzi. Ubu rikaba rihabwa na Diyosezi Umusaserdoti uryitaho nk’umuyobozi, kugira ngo uburere bwiza Kiliziya itanga butazagira ikibutebya.
Dore abariyoboye kuva ryashingwa.
– 1999-2002: Bwana Célestin HAKIZIMANA
– 2003-2006: Padiri Fidèle NTAWIZERA
– 2007: Padiri Nestor HARUSHYAMAGARA
– 2007-2010: Padiri Dieudonné UWAMAHORO
– 2011-2013: Padiri Anicet NDAZIGARUYE
– 2013-2014: Padiri Napoléon UWIMANA
– 2015-2018: Padiri Jean Paul NSHIMIYIMANA
-2019: Padiri BAHATI Daniel MUNANIRA
Kuri iyi tariki ya 9 Ukwakira niho Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Yohani Lewonardi waragijwe iryo shuri ngo aribere umurinzi, umuvugizi n’icyitegererezo.
Igitamvo cya Misa cyo guhimbaza ibyo birori cyatuwe na Musenyeri Oreste INCIMATATA, ushinzwe by’umwihariko amashuri ya Kiliziya Gatolika. Muri icyo Gitambo hatanzwe kandi amasakaramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa.
Musenyeri mu nyigisho ye yagarutse ku gaciro k’amasakaramentu n’uburyo adufasha mu mubano wacu n’Imana . Ayo masakaramentu asaba ukwemera kandi uko kwemera kudufasha guharanira ubutungane kuko aricyo Imana itwifuzaho . Abana bakomejwe bagera ku bana 16 n’abatijwe bagera kuri 7.
Nyuma y’igitambo cya Misa ibirori byo guhimbaza Mutagatifu Yohani Lewonardi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 byakomereje mu nzu mberabyombi ya Lycée de Rusumo.
Ahatangiwe ubutumwa ku bantu batandukanye harimo uhagarariye abanyeshuri, uhagarariye abarezi, uhagaririye ababyeyi , umuyobozi w’Ishuri Padiri Bahati Daniel MUNANIRA ndetse n’irya Nyakubahwa Musenyeri Oreste INCIMATATA wari uhagarariye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku bigwi biranga ishuri rya Lycée ya Rusumo.
Musenyeri mu gusoza yasabye Abanyeshuri barererwa mu ishuri rya Lycée ya Rusumo kuba intwari bakihesha agaciro kandi mu buzima bwabo bagahesha ishema ishuri ryabareze kuko mu ruhererekana rw’abarangije muri iryo shuri nta wigeze atatira uburere bwiza yahawe.
Ibirori byasusurukijwe n’itorero rya Lycée ya Rusumo.
Andi mafoto yaranze umunsi mukuru
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi ya Kibungo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco
Comments are closed