Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019, muri Paruwasi ya Rukoma hatangijwe Ihuriro (Forum) ry’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi ya Kibungo

risk factors or causes, particularly when associated with theopportunity for patient education. cialis online.

. Ni ihuriro ribaye ku nshuro ya 12 rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti: “Wa musore we, ndabifutegetse, haguruka (Lk 7, 14)“. Ni ihuriro ryahuje urubyiruko ruturutse mu ma Paruwasi yose ya Diyosezi ya Kibungo, rukaba rwarakiriwe muri Paruwasi ya Rukoma ejo kuwa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019 ku gicamunsi; aho rwasanganijwe umusaraba wa Forum wari uherekejwe n’urubyiruko ruturutse muri Paruwasi ya Nyarubuye, yaherukaga kwakira ihuriro nk’iryo umwaka ushize wa 2018.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyarubuye aherekeje urubyiruko rutwaye umusaraba
Padiri Omoniye w’urubyiruko muri Paruwasi ya Rukoma n’urubyiruko bamaze kwakira umusaraba

Igitambo cya Misa gitangiza iryo Huriro cyatuwe na Musenyeri Oreste INCIMATATA, ushinzwe guhuza ibikorwa n’iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, akikijwe n’Abapadiri ba Omoniye b’urubyiruko hamwe n’urubyiruko rugera ku 1300.

Musenyeri mu Nyigisho ya Misa

Mu nyigisho ya Misa Musenyeri Oreste yagaragaje impurirane y’umugisha wo kuba Forum yatangijwe ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umunsi mukuru ukomeye mu gihugu cyacu, washyizeho n’Abepiskopi bacu ngo tujye tuzirikana Bikira Mariya wadusuye i Kibeho. Musenyeri ati: ni urukundo rukomeye uwo Mubyeyi Bikira Mariya yatugaragarije kandi yagaragarije y’urubyiruko; igihe abonekeye Alphonsine yamusubiriyemo inshuro 3 ko adukunda agira ati “NDABAKUNDA ”

Umubyeyi Bikira Mariya, nawe wagejejweho ubutumwa bwo kuzabyara Umwana w’Imana akiri urubyiruko, yakunze urubyiruko kandi nirwo yagiye anyuzaho ubutumwa bwe

(much more tadalafil Four metabolites were detected in plasma: an N-desmethyl-metabolite (UK-103,320), a metabolite formed by loss of a two carbon fragment from the piperazine ring (UK-150,564), an aliphatic-hydroxylate metabolite and an unidentified-metabolite..

. Mu mabonekerwa yose akomeye yagiye abonekera urubyiruko haba i Fatima aho yabonekeye abana 3 bari bakiri abana ndetse n’i Lourdes aho yabonekeye Bernadeta wari urubyiruko na Kibeho bari urubyiruko rw’abanyeshuri; Alphonsina yatangiye kumubonekera ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 1981 afite imyaka 16, maze amara imyaka 8 amubonekera kuko yamusezeyeho kuwa 28 ugushyingo 1989. Ikigero yarimo ni icya benshi mu rubyiruko ruri muri iri Huriro, niyo mpamvu urubyiruko rukwiye kumva ayo mahirwe y’uko rukunzwe maze narwo rugahaguruka rukakira ubutumwa bwa Bikira Mariya busaba abantu gusenga, kurangwa n’ukwemera no guhinduka.

Musenyeri yagarutse ku butumwa bwa Bikira Mariya busaba abantu kwicuza no guhinduka, bagasasenga ubudahwema nta buryarya ndetse bagakomera mu kwemera! Musenyeri yagarutse ku isengesho by’umwihariko asaba urubyiruko gusenga bumva ko baganira n’Imana nk’inshuti yabo bagasingiza Imana kandi bakayitura ibyabo byose, by’umwihariko bagakunda isengesho ry’ishapure

Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa butandukanye harimo ubwa Padiri Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo wagarutse ku mateka y’amahuriro y’urubyiruko kuva ku rwego rw’Isi n’Igihugu kugeza ku rwego rwa Diyosezi, maze atumira Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Mayor Afrodis NAMBAJE, nawe wari witabiriye ibyo birori.

Umuyobozi w’Akarere mu ijambo rye yasabye urubyiruko gukomera kuri Kristu kuko ari we uruha imbaraga kandi nirwo mbaraga za Kiliziya, imbaraga zo gukorera igihugu kuko nirwo ruzavamo ababyeyi beza, Abayobozi beza Abasaseridoti beza; nibo baragwa b’igihugu! Urubyiruko rusabwa kurebera ku babyeyi, ku bakuru kugira ngo babigireho ibyiza. Ubutumwa bwe yabukubiye mu ndirimbo y’igiswayire yabaririmbiye abibutsa inshingano bafite kuko bagomba kwirinda gukoresha izo mbaraga zabo mu bikorwa bibi bibasenya!

Nyuma y’ubutumwa bw’umuyobozi w’Akarere hakurikiyeho Ijambo rya Musenyeri Oreste wabanje kugeza ku rubyiruko intashyo za Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Myr Antoni KAMBANDA, wari wifuje cyane kuza gutangiza iryo Huriro ry’urubyiruko, ariko kubera izindi nshingano afite bigahinduka ku munota wa nyuma. Musenyeri akaba mu Ijambo rye yongeye guha impanuro urubyiruko ahereye ku byavuzwe, maze atangaza ko Ihuriro rifunguwe ku mugaragaro.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’ibikorwa Ndangamuco.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed