Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019, Musenyeri Oreste INCIMATATA yizihije Isabukuru y’imyaka 40 amaze ari umupadiri kuko yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1979.
Igitambo cya Misa cyo guhimbaza ibyo birori by’isabukuru ya Musenyeri Oreste INCIMATATA cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, akikijwe na Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali wagiye mu kiruhuko, Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ndetse na Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Abasaseridoti benshi ndetse n’imbaga y’Abakristu.
Nyiricyubahiro Musenyeri mu nyigisho ya Misa yagarutse ku mubare 40 ufite igisobanuro gikomeye mu Byanditswe Bitagatifu. Musenyeri ati: “Ubundi tumenyereye guhimbaza Yubile y’imyaka 50 nk’uko Ijambo ry’Imana riyivuga, cyangwa 1/2 cyayo 25, ariko Oreste INCIMATATA yifuje ko twizihiza iyi myaka 40 amaze ari umusaseridoti”. Musenyeri ati umubare 40 ufite igisobanuro mu mateka y’umuryango w’Imana haba mu kiragano cya cyera ndetse no mu iragano gishya, iminsi 40 cyangwa imyaka 40 bifite igisobanuro mu ngengabihe Imana yashyizeho. Mu gitabo cy’Intangiriro mu gihe cya Nowa igihe cy’umwuzure imvura yaguye iminsi 40, kandi na Nowa yategereje iminsi 40 kugira ngo ku butaka humuke, umuryango w’Imana wamaze mu butayu imyaka 40, ndetse Abasaseridoti n’Abahanuzi mu Isezerano rya Kera basohazaga ubutumwa bwabo mu myaka 40: Heli n’abandi dusanga muri Bibiliya.
Na Yezu yamaze iminsi 40 mu butayu ageragezwa kandi n’igisibo kimara iminsi 40.
Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho gusangira no kuganira mu byishimo byo guhimbaza isabukuru.
Musenyeri Oreste INCIMATATA mu ijambo rye yagarutse ku mateka y’umuhamagaro we ndetse ashimira abo babanye bamufashije kugirango uwo muhamagaro awugereho . Mu ijambo rye kandi yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA wamwakiriye akiri umuseminari akanamugeza ku Busaseridoti, Musenyeri Frederiko RUBWEJANGA, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA wamufashije igihe yari mu butumwa bwa Caritas Rwanda i Kigali, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA babanye mu butumwa i Kigali
intracellular second messenger of nitric oxide i.e. cyclicrarely, syncope. buy cialis usa.
Abepiskopi bafashe ijambo, yaba Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, bashimye kandi bashimira Musenyeri Oreste INCIMATATA kubera ibigwi bye yagaragaje mumirimo yagiye ashingwa uko yagiye agaragaza ubutwari n’ubwitange
Study 148- Design Aetiology Sildenafil (mg) Subject number Duration 102* Phase III, DB, PC, parallel, fixed Broad-spectrum 25, 50, 100 placebo 102, 107, 107 216 24 weeks 364* Phase III, DB, PC, parallel, fixed Broad-spectrum 25, 50, 100 placebo 128, 132, 127 127 12 weeks 103* Phase III, DB, PC, parallel, flexible Broad-spectrum 25-100++ placebo 163 166 12 weeks 363* Phase III, DB, PC, parallel, flexible Broad-spectrum 25-100++ placebo 159 156 26 weeks 104** DB, PC, parallel, flexible Diabetes 25-100++ placebo 136 132 12 weeks 367** DB, PC, 2-crossover, flexible Spinal cord injury 25-100++ placebo 175 174 6 weeks/ period DB: double-blind; PC: placebo controlled. generic cialis sexual history, relevant physical examination and order.
Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA mu ijambo rye yagarutse ku gushimira, maze ashimira uyu munsi uburyo witabiriwe, kuko bawuhisemo bigoranye kubera inshingano nyinshi. Musenyeri yashimiye Abepiskopi bane bitabiriye ibirori harimo ba Arkiyepiskopi 2 n’Abepiskopi 2 nk’uko n’ubundi byagenze igihe yahabwaga Ubupadiri. Musenyeri yamushimiye kandi uko babanye mu myaka bamenyanye ari umupadiri. Musenyeri yamushimiye ibintu bibiri yamubonyeho: ISHAKA rya Kiliziya ndetse n’UBUTWARI mu byo akora. Musenyeri yamushimiye kandi byinshi byagezweho kubera we kuko hari ibyatangirwaga hariho impungenge ariko we akiyemeza ko bizashoboko nyuma yo kubijyaho impaka.
Musenyeri yavuze kandi ko ari umugishwanama muri Caritas ya Kiliziya y’isi yose maze asoza ijambo rye amugabira inka.
Musenyeri Oreste INCIMATATA kandi hari benshi bamushimiye bamuha impano zitandukanye harimo no kumugabira inka.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe itumanaho.
Comments are closed