Kuri uyu wa 6 tariki ya 21 Nzeri 2019, Paruwasi ya Rwamagana yizihije Yubile y’imyaka 100 iyo Paruwasi imaze ishinzwe.
Ibirori byo guhimbaza iyo Yubile byabimburiwe n’Igitambo cya Misa, yo gushimira Imana, cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
Nyiricyubahiro Musenyeri, mu nyigisho ya Misa, yibukije ko guhimbaza Yubile ari ugushimira Imana no kuyisingiza.
Musenyeri yashimangiye ko Paruwasi ya Rwamagana yizihiza Yubile atari inyubako, amazu, amasambu cyangwa undi mutungo uwo ariwo wose; ahubwo ko ari Umuryango w’Imana, umuryango w’Abemera, Kiliziya nzima, Abakristu babereye amatafari mazima, naho “ciment” ihuza ayo matafari ikaba urukundo, rwa rukundo rwaremye uyu muryango w’abemera muri iyi myaka 100, rwa rukundo rwagiye rubahuza bakiyumvamo umuryango w’Imana, ariwo Kiliziya nzima, umuryango w’abemera ugize iyi Paruwasi ya Rwamagana imaze imyaka 100. Niyo mpamvu icyo dushimira Imana ari abagize uwo muryango w’Imana wa Paruwasi ya Rwamagana.
Musenyeri kandi yagarutse ku byiciro bitatu by’Abakristu bagize umuryango w’Imana:
- Twebwe abakiri mu rugendo hano ku isi
- Abatabarutse bageze mu ikuzo ry’Ijuru
- Abatabarutse bakiri mu isukuriro bategereje kwinjira mu ikuzo ry’Imana.
Paruwasi ya Rwamagana duhimbariza Yubile, ibumbiye hamwe ibyo byiciro byose. Twebwe abakiri mu rugendo hano ku isi buri wese afitemo igice cye n’uruhare rwe bitewe n’imyaka amaze, abakuru 80, 70 cyangwa 60…n’abato 20, 10, twese buri wese afitemo itafari rye muri iyo myaka 100. Hari abatubanjirije, banatangiranye n’iyi Paruwasi, bageze mu ihirwe ry’ijuru, begereye Imana, badusabira, kandi imbere y’Imana twifatanyije muri ibi birori kwizihiza iyi Yubile, bo bakayizihiza begereye Imana kuturusha, batuvuganira, kandi bashimira Imana bakayisingiza kuturusha kuko bari imbere yayo. Abo bose bari bagize iyi Paruwasi ni umugisha dushimira Imana, imbuto za Paruwasi dushimira Imana muri iyi myaka 100. Hari kandi n’igice cya gatatu kigizwe n’abakurambere bacu, abavandimwe bacu, ababyeyi n’inshuti nabo batabarutse ariko bakaba bakiri mu isukuriro, muri Purgatori, kugira ngo bacyere guseruka imbere y’kuzo ry’Imana, mu Bamalayika n’Abatagatifu bayo; abo nabo dusabira, amasengesho yacu y’iyi Yubile arabatera inkunga, ngo barusheho kugenda begera ikuzo ry’Imana mu ijuru no kwinjira mu ihirwe ryayo.
Twese rero ibyo byiciro uko ari bitatu, nk’umuryango umwe turifatanyije mu kwizihiza iyi Yubile dushimira Imana. Kubera ko Yezu Kristu yigize umuntu akatuzanira ubuzima burusha imbaraga urupfu, biduha kwifatanya n’abo binjiye mu ikuzo ry’Ijuru. Ubuzima Yezu adusangiza butera ibyishimo, kandi ibyo byishimo bishingiye ku kuba Yezu yaradusuye hano i Rwamagana, kuko igihe atashye hano i Rwamagana, hamwe n’umubyeyi Bikira Mariya, akahashinga urugo, urugo rwa Paruwasi, yahateye ibyishimo bikomeye.
Mu byishimo by’uyu munsi twifatanyije n’umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo, muri ya ndirimbo ye yo gushimira Imana (Magnificat). Imana yatugiriye ubuntu twari intamenyekana, guhera ubu ngubu amasekuruza yose azakomeza kujya yizihiza umuryango w’Imana hano i Rwamagana… Turashimira Imana ko yadukoreye ibitangaza, izina ryayo riragahora risingizwa.
Nyuma yo gushimira Imana mu Gitambo cya Misa, hakuriyeho ibirori bya kwishimira imbuto za Paruwasi ya Rwamagana muri iyi myaka 100 ya Yubile.
Abafashe ijambo bose, uhereye ku mukristu uhagarariye abandi, kugera kuri Padiri Mukuru Jean Marie Théophile INGABIRE, Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Burare akaba na Perezida w’Inama y’Apepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo n’Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Mufuruke Fred, wari umushyitsi mukuru, bose bagiye bagaruka ku ijambo ryo “GUSHIMIRA”. Abashimiwe ni abagize uruhare bose mu bikorwa byaranze amateka ya Paruwasi ya Rwamagana ariko hari abashimiwe by’umwihariko.
Ku isonga hashimiwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wagabiwe INKA n’abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana.
Umuyobozi w’intara y’i Burasirazuba, Bwana Mufuruke Fred, wari uhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri ibyo birori, yagejeje intashyo za Perezida wa Repubulika ku Bakristu ba Paruwasi ya Rwamagana.
Umuyobozi w’Intara yagize ati: “Ndagira ngo ntangire mbagezaho intashyo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME, akaba n’inshuti yanyu, ngira ngo mumaze no kubyivugira hano, arabatashya kandi yifatanyije namwe muri ibi byishimo.”
Umuyobozi w’Intara kandi yashimiye ubufatanye bwa Leta na Kiliziya bugaragarira mu bikorwa bitandukanye by’iterambere harimo amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba kandi yijeje abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana ko ko ubutumwa bwabo bwo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abumugezaho, kandi abashimira n’umutima bafite w’urukundo no kumenya gushimira.
Abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana banashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA bakaba bamuhaye igikombe cyo kumushimira.
Musenyeri Antoni KAMBANDA, mu ijambo rye, yagarutse ku gushimira, ashimira Imana, ati: “Ikintu gikuru dufite uyu munsi n’ijambo nyamukuru ni ugushimira Imana”, no gushimira abo Imana yakoresheje kugira ngo Inkuru nziza igere i Rwamagana; mbere na mbere Musenyeri Hiriti Imana yamweretse ko yashimye mu Buganza maze yemeza kuhashinga Paruwasi igihe kigeze. Musenyeri yashimiye n’abandi bagize uruhare mu mateka ya Paruwasi barimo abo hambere nka Fransisko Rwabutogo kugeza ku ba vuba harimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
For patients suspected to be suffering from depression, aother important people in your life?” cialis without doctor’s prescriptiion.
Hari imbuto nyinshi zeze haba mu mateka Paruwasi yanyuzemo, ndetse n’imbuto zeze mu mwaka wa Yubile, mu bikorwa byo kwivugurura mu bukristu, imbuto mu bikorwa by’imbabazi n’ubwiyunge, mu bikorwa by’urukundo.
Musenyeri yashimye ubwitange bw’abakristu n’ibyo bakoze mu kuvugurura kiliziya, ndetse na chapelle y’ishengerera yubatswe kugirango Abakristu bajye babasha gusanga Yezu bashobore gushengerera amasaha menshi ndetse bazagere no ku ntera yo gushengerera amasaha yose y’umunsi. Muri Diyosezi ya Kibungo, chapelle nk’iyo ni iya 2 nyuma y’iya Zaza aho bashengerera amasaha 24 kuri 24 . Musenyeri yakomje kandi ku mwaka w’Ukaristiya
Mu butumwa bwe, Musenyeri yagarutse kandi ku Iyogezabutumwa ry’umuryango, maze akomoza ku gikorwa cyiza cyakozwe na Fransisko Rwabutogo wanditse igitabo ku Isakaramentu ry’Ugushyingirwa, cyitwa “UGUSHYINGIRWA GUTAGATIFU” cyanditswe mu mwaka wa 1939, maze asaba ko umuryango wakomeza kwitabwaho kuko Kiliziya ihanze amaso umuryango kandi ishishikajwe n’uko wakwitabwaho, kandi Sinode y’umuryango yabaye mu mwaka wa 2015.
Musenyeri yashimiye kandi ubufatanye bwa Kiliziya na Leta bwagiye bugaragara kuva kera mu mibanire ya Kiliziya na Leta, kuva ku gihe cya Rwabutogo kugez n’ubu mu gihe cyacu, maze akomoza ku nkunga ya Nyakubahwa Parezida wa Repubulika ku nkunga yahaye Paruwasi ya Rwamagana, maze amwizeza ko yunganiwe n’imbaraga z’abakrist kandi ko bizakomeza.
Abakristu ba Rwamagana bashimiye kandi Umuryango wa Fransisko RWABUTOGO, uhagarariwe n’abakobwa be Marie Jeanne Rwabutogo na Odette Rwabutogo, nabo bari bahibereye. Nabo bagabiwe inka banahabwa urwibutso ruriho kiliziya ya Paruwasi ya Rwamagana, iya mbere n’ivuguruye, n’umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo hamwe n’ifoto ya Rwabutogo.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Perezida wa Komisiyo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Andi mafoto:
Comments are closed