Imyaka ibaye 100 Paruwasi ya Rwamagana ibonye izuba (1919-2019). Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019 nibwo habaye ibirori byo guhimbaza iyo Yubile.
Paruwasi ya Rwamagana yashinzwe kuwa 5 Gashyantare 1919 na Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti, maze iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Imitsindo. Padiri Lewo Delmasi (R.P Léon Delmas), wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Misiyoni ya Kigali, yari yarashinzwe mu mwaka wa 1913, ubu ni Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Paroisse Sainte Famille), niwe watumwe kurambagiza Ubuganza maze atanga raporo yatumye Musenyeri Hiriti afata icyemezo cyo gushinga Misiyoni ya Rwamagana, ariyo duhimbariza Yubile.
Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, niwe watangije ku mugaragaro imyiteguro y’iyo Yubile kuwa 2 Ukuboza 2018.
Mu gutangiza iyo Yubile Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye ko iyo Yubile ikwiye gusigira Abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana imbuto zifatika ku buryo babera urumuri abandi.
Hari byinshi byaranze imyiteguro yo guhimbaza iyi Yubile harimo kwivugurura mu bukristu ndetse no kuvugurura inyubako ya Kiliziya ya Paruwasi ya Rwamagana nk’uko bitangazwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana Jean Marie Theophile INGABIRE.
Paruwasi irasabagizwa n’ibyishimo bya Yubile y’Ikinyejena ishoje ikaba itangiye ikindi. Bavandimwe intero n’inyikirizo yacu ni iyi: “Muryango w’Imana, ‘Turabinginze mu Izina rya Kristu: Nimureke Imana ibigarurire.”’(2Kor 5, 20b).
Turashimira Imana yaturagiye igatera abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana ubutwari n’ishyaka bidasanzwe ndetse n’abatuye ahandi n’inshuti zabo, iyi Yubile tuyiteguye mu gihe gito kitarashyika n’umwaka kuko twatangiye kuyivugaho mu Nama Nkuru yabaye kuwa 20/11/2018. Aho twamurikiwe na Roho Mutagatifu tubona Intego y’Iyogezabutumwa ry’Umwaka w’ikenurabushyo (Année Pastorale) rya 2018-2019, ariyo yabaye n’intego y’iyi Yubile. Twanagennye umuyoboro tuzanyuramo ngo dushyikire intego yacu, natondeka mu buryo bukurikira: Kugira ubumwe bushingiye ku bavandimwe bwa gikristu; Kurangwa n’ubufatanye mu rukundo n’ubwitange mu ngo no mu Miryango-Remezo; Gushimangira ubufatanye bw’Abasaserdoti, Abihayimana n’Abalayiki mu kwitangira ubutumwa bwa Kiliziya ya Kristu tuyiha umwanya w’ibanze mu kuyiteza imbere; Kureka urukundo rwa Kristu rukaduhihibikanya tukitangira Iyogezabutumwa rigamije kunga abantu bishingiye ku mugenzo mwiza wo gusaba imbabazi, kuzitanga no guhimbaza ubwiyunge bwagezweho; Kwihatira gukora ubukangurambaga ku Bakristu b’ibyiciro byose bakita ku nshingano z’ubukrsistu muri rusange n’iz’Umunsi wa Nyagasani, bityo Misa igakundwa ikitabirwa n’Abagatolika bose igahimbazwa neza, ikubaka imitima, ikubaka Umuryango w’Imana kandi igasozwa no kujya mu butumwa bwo kogeza Ingoma y’Urukundo-Ukuri-Ubugingo-Ibyishimo-Ubutabera n’Amahoro duhereye mu ngo no mu Muryango Remezo.
Yubile yacu yatangiranye iriya ntego ya rusange ariko ikagira n’intego zihariye kuri buri Santarali n’Amasikirisale yazo. Intego ya Santarale y’inyarurembo Rwamagana ni iyigira iti: “Nimube abanyampuhwe nk’uko So wo mu Ijuru ari Umunyampuhwe” (reba Lk 6, 36), yafashije mu kwibanda ku bukangurambaga mu bageze mu za bukuru, abarwayi n’abafite ubumuga. Intego ya Sanatarali Ruramira igira iti: “Duharanire kwera imbuto nyishi kandi nziza no kuba abigishwa nyabo ba Kristu.” (Yh15, 8) Iyo ntego yashoboje kwibanda ku bukangurambaga mu bagabo n’abagore. Intego ya Santarali Nsinda igira iti: “Nimuhinduke mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo mumenye ugushaka ku Imana” (Rom12, 2) yafashije mu kwibanda ku iyogezabutumwa mu rubyiruko. Naho intego ya santarali Mwurire ngo: “Bavandimwe, nidukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu” (Fil1, 27) yafashije mu bukangurambaga mu bana.
Nta gushidikanya ko imigambi myiza twiyemeje gushyira mu bikorwa mu gihe gito ari yo yadushoboje kuvugurura inyubako ya kiliziya ya Paruwasi ya Rwamagana yari ishaje dore ko yubatswe mu 1933. Igikorwa gishimishije gishimirwa abakristu ba Paruwasi Rwamagana -abayituyemo n’abatuye hanze yayo ndetse n’inshuti zabo- kigeze ku by’ingenzi gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo irindwi n’ebyiri Magana atanu (72, 550,800 frw). Mu mishinga isigaye kuri iyo kiliziya harimo no kubaka Chapelle ya Bikira Mariya Umwamikazi w’Imitsindo nk’uko ubu dusoje kubaka Chapelle y’Ishengerera Yezu mu Karistiya.
Twibutse ko iyo kiliziya yavuguruwe yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1933, ibikoresho bikaba byari byaratangiye kwegeranywa mu mwaka wa 1931. Ibuye ry’ifatizo ry’iyo kiliziya ryahawe umugisha kuwa 30 Mata 1933 na Musenyeri Lewo Kalase (Mgr Léon Classe) , Musenyeri Kalase niwe ubwe wahisemo ahubakwa iyo kiliziya anatanga igishushanyo mbonera cyayo. Padir Privat wa Zaza niwe wari umwubakisha mukuru; iyo kiliziya yatashywe kuwa 4 Ukuboza 1934.
Mu kubaka iyo Kiliziya hari ababigizemo uruhare rukomeye harimo uzwi cyane Umutware Fransisko RWABUTOGO, wabatirijwe i Kabgayi kuwa 2 Nyakanga 1927 maze ahabwa izina rya Fransisko wa Sales, akomezwa kuwa 10 Nyakanga 1927.
Ubuhamya bujyanye n’ibigwi bye mu kubaka iyo kiliziya tububona mu Buhamya duhabwa n’abakobwa be 2 bakiriho, Marie Jeanne RWABUTOGO na Odette RWABUTOGO.
Dore agace k’ubuhamya Odette RWABUTOGO yaduhaye:
“iyubakwa ry’iyo kiliziya yarigizemo uruhare rukomeye: Ubwo yabwiye ingabo ze ngo zifashe kubaka kiliziya. Rubanda ruciye bugufi rwemeye nta kugingimiranya gutanga imiganda, ariko abakomeye barabyanga ngo ntibashobora kwikorera amabuye cyangwa amatafari no kwisiga ibyondo n’imikungugu
writing. tadalafil without prescription the application of an elastic band at the base of the.
satisfied Ratherthan half what is cialis.
Musenyeri Musenyeri Médard KAYITAKIBGA, uvuka muri Paruwasi ya Rwamagana, akaba akorera ubutumwa muri Diyosezi ya Nyundo, aduha ubuhamya nk’umuntu wamumenye akora iyo mirimo mitagatifu.
“Umutware Fransisko RWABUTOGO, ku minsi mikuru yaraherezaga, akayobora abatwara amatara mu gihe cya consécration. Yabaga ari Cérémoniaire, agafatanya n’ibisonga bye byarimo uwitwa RUHORAHOZA Gérard wari S/ chefu i Nyarusange, NDARUHUTSE Bernard wari s/chefu, RUGUMIRE Antoine wari S/ chefu ya Nyarubuye na MUTSINZI Michel s/ chefu wa Nkomangwa. Ku minsi mikuru ikomeye yaherezaga hamwe n’ibisonga bye ndetse ku matangazo ya Misa nkuru bandikagaho ngo abazahereza ni « Abatware »
Fransisko Rwabutogo kandi yanditse igitabo ku Isakaramentu ry’ugushyingirwa kitwa Ugushyingirwa Gutagatifu, gakubiyemo Inama zerekeye abasore n’abakobwa bashaka guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.
Mu rwego rwo kumushimira uruhare rw’indashyikirwa yagaragaje mu kurwanira ishyaka Kiliziya, Papa Piyo wa XII yamushyize mu rugaga rw’abalayiki b’imena baba baragize uruhare muri Kiliziya mu kuyirwanira ishyaka, mu kuyirengera no mu bindi bikorwa by’indashyikirwa mu bihugu byabo, urwo rugaga rwitwa « Chevalier de l’Ordre Pontifical de Saint Sylvestre ». Umudari w’ishimwe ujyana no kumushyira muri urwo rwego yawambitswe ku mugaragaro ku itariki ya 30 Kamena 1940 i Rwamagana ari ku Cyumweru.
Ntitwabura kandi kuvuga ku ruhare, narwo rw’indashyikirwa, rw’umwami Mutara wa III Rudahigwa, wabatijwe kuwa 17 Ukwakira 1943 agahabwa izina rya Charles Léon Pierre.
Umwami Rudahigwa nawe yagize uruhare mu kubaka kiliziya ya Misiyoni ya Rwamagana. Mu mwaka wa 1933 mu gihe Abamisiyoneri bubakaga kiliziya ya Misiyoni ya Rwamagana, umwami Mutara yabigizemo uruhare rukomeye. Musenyeri Kalase (Mgr Classe) ubwe abitangamo ubuhamya avuga ko « Umwami Mutara wa III Rudahigwa yemereye Abamisiyoneri ba Rwamagana gutema ibiti[1] bigera kuri 300 »[2].
[1]RUSATIRA Védaste sous la direction du Dr BYANAFASHE Déogratias, LE BUGANZA SUD ET LA MISSION CATHOLIQUE DE RWAMAGANA (1919-1945, Mémoire présenté en vue de l’obtention du grade de Licencié en Histoire, Université Nationale du Rwanda, p 60
[1] Ibyo biti, byari biri mu bikingi bya Rwabugiri, byari byubashywe cyan enta washoboraga gupfa kubitema. Umwami Musinga we yaranabiziriraga cyane kuko bitashoboraga no kugurishwa. Uwihaga kubitema yashoboraga no kuhatakariza ubuzima.
[2] Reba mu Gitabo cya Musenyeri Kalase : Classe L. P. « Ils trébuchaient dans les ténèbres » in Grands Lacs, n⁰ spécial, mars 1935, pp 155-156
Ikindi ni uko Umwami Mutara atahwemaga gusura Misiyoni ya Rwamagana nk’uko igitabo cy’ubuzima Misiyoni ya Rwamagana kibigaragaza[1], hagati y’umwaka wa 1931 n’umwaka wa 1945 yayisuye inshuro zigera ku icumi zose.
Mu gihe kasndi cyo gutaha kiliziya Umwami Mutara wa III RUDAHIGWA yari muri ibyo birori hamwe n’umugore we.
Kuwa 21 Mutarama 1947, Papa Piyo wa XII yamwambitse umudari w’ishimwe uhabwa Abalayiki bakoreye Kiliziya ibikorwa by’indashyikirwa, babaye abakristu b’intangarugero mu bihugu byabo, ashyirwa mu rugaga rwa “Chevalier de l’Ordre de Saint Grégoire le Grand”
Iyo kiliziya yubatswe mu mwaka wa 1933, ikaba iherutse kuvugururwa muri iyi Yubile, yanogerejwe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika, ubwo yari yaje gsengera muri Kiliziya ya Paruwasi ya Rwamagana kuri Noheli ya 2019, maze akemera gutunganya ikibuga cy’iyo kiliziya gishyirwaho amapave ndetse kigashyirwaho uruzitiro rukomeye.
Twibutse kandi ko uwo muyobozi w’igihugu wagaragaje kenshi imibanire myiza na Kiliziya Gatolika, mu ruzinduko rwe i Roma kuwa 19-20 Werurwe 2017 ubwo yasuraga umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisko yamuhaye impano igaragaza ibyiza yifuriza u Rwanda, yari impano nziza imeze y’igihangano cyakozwe n’umunyabugeni imeze nk’ifoto isobanura inzira iva mu icuraburundi, mu butayu, igana aheza, aharumbutse, ahari ibyiza gusa; maze agaragaza ko arirwo rugendo u Rwanda rurimo kandi ko ruri mu nzira nziza. Perezida Paul Kagame nawe yamuhaye impano y’inkoni nziza ikozwe mu mitako ya kinyarwanda.
Imbuto rero za Paruwasi ya Rwamagana ni nyinshi. Twavugamo amaparuwasi ayivukaho n’Abasaseridoti bayikomokamo.
Amaparuwasi akomoka kuri Paruwasi ya Rwamagana
1. Misiyoni ya Kiziguro (1930)
Misiyoni ya Kiziguro, ubu ni Paruwasi ibarizwa muri Diyosezi ya Byumba, yashinzwe ibyawe na Misiyoni ya Rwamagana, ikaba ariyo mfura muri Paruwasi zabyawe na Paruwasi ya Rwamagana.
Kuwa 11 ukwakira 1930, niho Padiri Soweto (R.P. Soete) yahawe ubutumwa bwo kuba umukuru wa Misiyoni nshya ya Kiziguro kandi atumwa gushinga iyo Misiyoni. Ku itariki ya 13 ukwakira 1930, niho Padiri Soweto yagiye i Kiziguro ajyanye n’abafundi ba Misiyoni ya Rwamagana ajya kuhubaka inzu y’ibyumba 3 igenewe gufasha abamisiyoneli bazakora ubutumwa muri Misiyoni nshya ya Kiziguro. Kuwa 10/11/1930, Misiyoni ya Kiziguro yahawe undi mupadiri, aturutse i Kabgayi, ujya gufasha Padiri Soweto, ari we Padiri Poweli (Pauwels).
Misiyoni ya Kiziguro yaje kubyara Paruwasi ya Rukara. Mu mpera z’umwaka wa 1963, abakirisitu bamaze kugaragaza ko bifuza Paruwasi kubera ingendo ndende bakoraga, uwari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Inosenti Gasabwoya yasabye abakirisitu gutangira kubaka Kiliziya n’amacumbi y’abapadiri. Nyuma yaho Umwepiskopi yashinze Padiri Ludoviko Piye (Louis Pien) wabarizwaga muri Paruwasi ya Kiziguro kuyitaho no kujya ahasomera Misa ku cyumweru.
Mu mwaka wa 1965 inyubako zari zimaze kuzura nibwo hakozwe umunsi mukuru wo gutaha Kiliziya. Icyo gihe ni bwo Paruwasi ya Rukara yashinzwe ku mugaragaro, iragizwa Mutagatifu Faransisko Saveri (Saint François Xavier).
Paruwasi ya Rukara nayo iritegura kubyara Paruwasi ya Nyakabungo, ubu Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo akaba yarayihaye umupadiri uyitaho ku buryo bw’umwihariko.
2. Paruwasi ya Musha (1969)
Paruwasi ya Musha, ubu ni Paruwasi ibarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, yabanje kuba imwe muri sikirisali zari zigize Misiyoni ya Rwamagana, igihe hatangiye inzego za Diyosezi yari iyo muri Arkidiyosezi ya Kabgayi. Paruwasi ya Musha yitiriwe mutagatifu Dominiko Saviyo yashinzwe mu mwaka wa 1969 ibyawe na Paruwasi ya Rwamagana, Mbere y’uko iza i Musha Abapadiri b’Abamisiyoneri babanje gufata ikibanza i Nzige ho muri Santarali ya Kigarama barahakoma, bashyiraho ikimenyetso cy’imbibi ko hafashwe.
Bitewe n’uko mu gace ka Musha ariho hari iterambere ni naho hubatswe Paruwasi ya Musha aho kuyubaka i Kigarama; ubu aho icyicaro cya Paruwasi kiri niho Umutware RWUBUSISI yari atuye. Kuva Paruwasi ya Musha ishinzwe kugeza mu mwaka wa 1994 yayoborwaga n’Abapadiri bo mu muryango w’Abapadiri w’Abasereziyani (Abamisiyoneri) baje gusimburwa n’Abapadiri ba Diyosezi biganjemo abenegihugu ari nabo bayiyobora kugeza ubu. Mu mwaka wa 2008, Paruwasi ya Musha yari igizwe n’amasantarali 7 nyuma yo kubyara Paruwasi ya Kigarama; ubu isigaranye amasantarali 4.
3. Paruwasi Mukarange (1970)
Paruwasi ya Mukarange yabanje kuba Sikirisali ya Misiyoni ya Rwamagana, ni nayo Sikirisare ya mbere yayo. Kuwa 10/9/1920 , hashize umwaka umwe Misiyoni ya Rwamagana ishinzwe, Padiri Delimasi yagiye gushaka ikibanza cy’aho kubaka sikirisale ya Mukarange. Kuwa 10/01/1930 , Padiri ucunga umutungo yohereje abafundi bane i Mukarange batangira kubakisha Sikirisare bakoresheje amabuye barangiza kuyubaka ku wa 20/01/1930. Nyuma yahindutse Santarari ya Paruwasi ya Rwamagana kugeza mu mwaka wa 1970 ubwo yabaye Paruwasi. Musenyeri Sibomana Yozefu yayishinze ari iya mbere muzo yashinze, maze ayiragiza Mutagatifu Yozefu; ikaba yarashizwe kuwa 01 Ugushyingo 1970.
4. Paruwasi ya Munyaga (2016)
Paruwasi ya Munyaga, yabanje kuba Santarali ya Paruwasi ya Rwamagana, ikaba yarashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA kuwa 18 Nzeri 2016 iragizwa Yezu Nyirimpuhwe . Paruwasi ya Munyaga yashinzwe ibyawe na Paruwasi ya Rwamagana, igizwe na Santarali ebyiri arizo Munyaga na Kirwa, na Sikirisale imwe ya Rutonde.
5. Paruwasi ya Ruhunda
Paruwasi ya Ruhunda, ni imwe muri Sikirisale za mbere za Misiyoni ya Rwamagana. Nk’uko bigaragara mu gitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Rwamagana, kuwa 16 Ugushyingo 1920, nibwo Padiri Delimasi yagiye gushaka ikibanza cyo kubakamo iyo Sikirisale hafi y’i Kavumu nyuma yabaye Santarali yayo, Rwamagana imaze kuba Paruwasi. Paruwasi ya Ruhunda yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA kuwa 9 Nzeri 2018, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi wajyanywe mu ijuru, ikaba igizwe na Santarali ebyiri Ruhunda na Nkomangwa, na Sikirisali eshatu arizo Kavumu, Gati na Nyarubuye.
Abapadiri bakomoka muri Paruwasi ya Rwamagana
Abapadiri bakomoka muri Paruwasi ya Rwamagana kuva yashingwa kugeza ubu barenga 20 harimo abahavuka nyirizina n’abahatuye cyangwa bakahaherwa ubusaseridoti bitewe n’uko ababyeyi babo bahatuye.
Dore urutonde rwabo:
1. Padiri Stanislas BUSHAYIJA: 25/7/1944 (Yitabye Imana)
2. Padiri Vincent SEBAGABO: 25/7/1947 (Yitabye Imana)
3. Padiri Tharcisse RWASUBUTARE: 8/4/1956 (Yitabye Imana)
4. Padiri Medard KAYITAKIBGA: 23/11/1958 (Diyosezi ya Nyundo/ Gisenyi)
5. Padiri François Xavier MFIZI: 25/07/176 (Mu Bubirigi)
6. Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO: 25/07/1980 (I Byumba)
7. Padiri Dominiko KAREKEZI: 26/07/1981 (Yitabye Imana)
8. Padiri Viateur BIZIMANA: 29/07/1990 (Paruwasi ya Kansana)
9. Padiri Mariko GAKARA: 08/09/1990 (Paruwasi Saint Esprit/ Goma)
10. Padiri Innocent RUKAMBA: 04/08/1991 (Kibungo)
11. Padiri Albert MPAMBARA: 23/04/1995 (Paruwasi Mukarange)
12. Padiri Callixte KABARISA : 25/07/1999 (Muri Canada)
13. Padiri Anastase NIZEYIMANA: 11/8/2002 Akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rwamagana
14. Père Jacques
15. Padiri Anselme MUZERWA: 10/08/2003 (Mu Busuwisi)
16. Padiri Dieudonné UWAMAHORO: 22/07/2007 (Paruwasi ya zaza)
17. Prosper RUGAMBA: (Diyosezi MAHAGI/Congo-Kinshasa)
18. Padiri Eugène TWIZEYIMANA: 14/08/2010 (Paruwasi ya Gishanda)
19. Padiri Vedaste TUYIRAMYE: 14/08/2010 (Paruwasi ya Nyarubuye)
20. Padiri Egide MUTUYIMANA: 15/08/2011 (Paruwasi ya Kabarondo)
21. Padiri J. D’Amour TUMUSENGE: 01/08/2015 (Kibungo/ C.S. Joseph)
22. Padiri alain Robert UMUHIRE: 22/07/2015 (Paruwasi Nkanga/ Kigali)
Kuri uru rutonde hiyongeraho
- Padiri Pierre Claver NKUSI, ababyeyi be bakomoka muri Paruwasi ya Rwamagana i mwurire, akababa yarahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1987, ubu akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Zaza.
- Padiri Vedaste KAYISABE wabatirijwe muri Paruwasi ya Rwamagana, akaba yarahawe Ubupadiri Paruwasi ya Mukarange yaravutse, kuwa 26 Nyakanga 1998, ubu akorera ubutumwa mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi
- Padiri Olivier KAYITARE, umupadiri wo mu muryango w’Abayezuwiti, wabuherewe muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera kuwa 08/08/2015, ababyeyi be bari batuye muri Paruwasi ya Rwamagana
Twifurije Yubile nziza abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana n’inshuti zayo
Padiri Dieudonne UWAMAHORO
Perezida wa Komisiyo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho
n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed