
Muri uyu mwaka wa 2019, Diyosezi Gatolika ya Kibungo yibarutse Abapadiri batanu (5) aribo:
-Padiri Alexandre NKOMEJEGUSABA
-Padiri Phocas HABANABAKIZE
-Padiri Emmanuel IYAKAREMYE
-Padiri Félicien HAKIZIMANA
-Padiri Herbert HABUMUREMYI
N’umudiyakoni umwe (1) ariwe Diyakoni Adrien UWIRINGIYIMANA.

Ku cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2019 niho Padiri Alexandre NKOMEJEGUSABA yahawe Ubupadiri, abuherwa muri Paruwasi ya MUKARANGE, ari nayo avukamo.
Kuwa gatandatu tariki ya ya 10 Kanama 2019, muri Pariwasi ya Gashiru abahawe Ubupadiri ni Padiri Phocas HABANABAKIZE uvuka muri iyo Paruwasi na Padiri Emmanuel IYAKAREMYE, uvuka muri Paruwasi ya Rukira.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, abahawe Ubupadiri ni Padiri Herbert HABUMUREMYI na Padiri Félicien HAKIZIMANA.
Mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya ya Katedrali ya Kibungo ari nacyo cyatangiwemo ubupadiri kuri abo bapadiri n’ubudiyakoni kuri Diyakoni Adrien UWIRINGIYIMANA, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagarutse ku mpano y’Ubusaseridoti no ku butumwa Umusaseridoti akora.

Mu nyigisho ye ya Misa, Musenyeri Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yibukije ko Imana ariyo yitorera mu muryango wayo, bityo Ubusaseridoti ni impano y’Imana
• The cardiac risk of sexual activity, in patientsCultural factors and patient-physician communication will tadalafil.
• ≥ 3 risk factors for CAD – tadalafil penetrated (entered) your partner?.



Padiri Dieudonné UWAMAHORO,
Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’itumanaho n’ibikorwa ndangamuco.







Comments are closed