Kuri icyi cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2019, hasojwe Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu rimaze iminsi ribera muri Diyosezi ya Gikongoro. Ni ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse muri Diyosezi zose za Kiliziya y’u Rwanda :

  1. Diyosezi ya Gikongoro: 1486
  2. Diyosezi ya Cyangugu: 410
  3. Diyosezi ya Kibungo: 375
  4. Diyosezi ya Nyundo: 373
  5. Diyosezi ya Butare: 261
  6. Diyosezi ya Byumba: 234
  7. Diyosezi ya Kabgayi: 211
  8. Diyosezi ya Ruhengeri: 177
  9. Arkidiyosezi ya Kigali: 115
  10. Hitabiriye urubyiruko rwaje ruhagarariye imiryango y’Agisiyo Gatolika itandukanye rugera kuri 46
  11. Hitabiriye kandi urubyiruko rwaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo: 21 baturutse muri Diyosezi ya Goma n’umwe waturutse i Bukavu.

Urwo rubyiruko rwaherekejwe n’Abapadiri 96 baturutse mu ma Diyosezi yose, ndetse n’Abihayimana 157.

Imyanzuro yafashwe n’urubyiruko rwitabiriye iryo Huriro (Forum) ry’urubyiruko igera kuri 6:

  1. Kubaha ubuzima no kurwanya icyabuhungabanya icyo aricyo cyose; gukomera ku busugi n’ubumanzi kugeza igihe baboneye umuhamagaro wabo bagendeye ku ntego “URUKUNDO NYAKURI RURATEGEREZA” (True love wait) .
  2. Kurushaho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo bakabigaragariza mu gukunda ishapule ndetse no kumwigana mu mibereho yamuranze.
  3. Kumenya guhitamo icyiza no kuzibukira ikibi, muri iyi si y’ikoranabuhanga rikataje, bakihatira kuba inshuti za Yezu Kristu We Gisubizo cy’ibibabazo byabo.
  4. Kurushaho kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda n’iza Kiliziya, barwanya cyane cyane ihohoterwa iryo ariryo ryose, barwanya ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe mu bana no mu rubyiruko.
  5. Kongera imbaraga mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere mu matsinda yo kwizigamira no mu makoperative.
  6. Kurushaho kugira umuco w’isuku no kwirinda indwara z’ibyorezo, bakanabitoza abandi.

Mu gitabo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiri Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, yibukije urubyiruko ko Imana itanga ihumure n’imbabazi, maze agaruka ku ngingo zikubiye mu Isengesho rya Dawe uri mu ijuru asaba urubyiruko gusenga no kwiringira Imana kuko ari Umubyeyi ukungahaye ku mpuhwe n’imbabazi.

Nyuma y’igitambo cya Misa hakurikiyeho ubutumwa bwahawe urubyiruko , bukaba bwagarutse ku gushimira inzego zitandukanye harimo inzego za Kiliziya by’umwihariko Diyosezi ya Gikongoro yakiriye urubyiruko, inzego za Leta, inzego z’umutekano by’umwihariko Polisi y’igihugu, ababyeyi ba bakiriye urubyiruko ndetse n’urubyiruko rwitabiriye.

Hatanzwe kandi Certificats z’ishimwe ku bantu bateye inkunga Ihuriro no ku bitwaye neze

available therapies for cost-effectiveness. cialis sales The ex-vivo effects on platelet activity did not result in a significant effect on bleeding time in healthy volunteers..

. By’umwihariko Diyosezi ya Nyundo niyo yahawe igihemvo cy’uko yiteaye neza muri iyo Forum.

Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA yasoje iyo Forum atangaza ko Ihuriro ry’urubyiruko ritaha rizabera muri Diyosezi ya Kabgayi, yari imaze gutomborwa nk’uko bisanzwe ku musozo wa Forum.

Diyosezi ya Kabgayi
Diyosezi ya Kibungo
Diyosezi ya Nyundo
Diyosezi Gikongoro
Diyosezi Ruhengeri
Diyosezi ya Butare
Diyosezi ya Cyangugu

Bitangajwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya Kibungo ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed