Kuri uyu wa Kabiri Mutagatifu, tariki ya 16 Mata 2019, Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo, bakikije Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, basubiye mu masezerano yabo y’ubusaseridoti.

Nk’uko bisanzwe bigenda muri Kiliziya Gatolika, buri mwaka muri Diyosezi zose, Abasaseridoti n’Abakristu babishoboye bakikiza Umwepiskopi mu Misa yitwa Misa y’amavuta Matagatifu (Messe Chrismale). Ubusanzwe iyo Misa iba kuwa Kane Mutagatifu mu gitondo, ariko ishobora kwimurirwa undi munsi mbere y’uwa 4 Mutagatifu mu cyumweru Gitagatifu, nk’uko byagenze kuri uyu wa 2 muri Diyosezi ya Kibungo, bitewe n’inshingano za Musenyeri Antoni KAMBANDA, aho kuwa 4 Mutagatifu azaba ari muri Arikiyepiskopi wa Kigali nka Diyosezi abereye umushumba bwite.

Misa y’amavuta matagatgifu ihuza Abasaseridoti bose ba Diyosezi, maze muri iyo Misa Umwepiskopi agaha umugisha amavuta matagatifu, amavuta y’Abigishwa n’amavuta y’abarwayi; aho nyuma y’inyigisho y’umwepiskopi, Abasaseridoti basubira mu masezerano yabo ya Gisaseridoti, maze ayo mavuta, bifashisha mu gutagatifuza imbaga y’abakristu, agahabwa umugisha.

Mu Gitambo cya Misa cyatuwe kuri uyu wa 2, aho abasaseridoti bose baba batumiwe kugirango bagaragaze ko bunze ubumwe n’umwepiskopi, Musenyeri Antoni KAMBANDA, mu nyigisho ye yagarutse ku isano ikomeye umusaseridoti afitanye na Kristu, maze yibanda ku nshingano z’umusaseridoti zimusaba kwitanga nka Yezu Kristu, Umusaseridoti Mukuru n’umushumba mwiza, nk’uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 abigarukaho mu rwandiko rwe yise “Pastores Dabo Vobis” aho agira ati “Nzabaha Abashumba banyuze umutima”

Hypogonadism leading to testosterone deficiencyrates are usually high. what is cialis.

. Muri numero ya 23 y’iyo baruwa ya Gishumba ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, yakurikiye Sinodi y’Abepiskopi ku burere buhabwa Abasaseridoti, yo kuwa 25 werurwe 1992, Papa agaruka ku kwitanga kw’Abasaseridoti agira ati: “Kwitanga ubwawe, nk’isoko n’agasongero k’urukundo rwa gishumba, bigenewe Kiliziya, ku rugero rw’ukwitanga kwa Kristu kandi bigasangirwa na We”.

Mbere yo kwakira umugisha usoza Igitambo cya Misa, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Kibungo yararikiye umukristu uhagarariye abandi kugira icyo abwira abasaseridoti ku munsi wabo. Mu ijambo rye Azades SEKAMANA, amaze gushimira Arikiyepiskopi wa Kigali, witangiye cyane abakristu ba Diyosezi ya Kibungo igihe yari Umwepiskopi bwite w’iyo Diyosezi, yibukije umwanya ndasimburwa w’Abasaseridoti mu muryango w’Imana

an alpha-MSH analogue and the combination of tadalafil for sale lack of contraindications and cost. The disadvantages of.

. Maze mu gusoza ijambo rye agaruka ku nama 10 Papa Fransisko atugira mu butumwa bwe :

  1. Ujye wirinda kuva mu murongo w’umuhamagaro wawe
  2. Emera uyoborwe n’Ingingo nterahirwe dusanga mu Ivanjili
  3. Niba ushaka gukunda, bigaragarize mu bikorwa
  4. Jya urangwa n’ubwiyoroshye n’ubwiyumanganye mu byo ukora
  5. Jya urangwa n’ibyishimo
  6. Gerageza kwamamaza Inkuru Nziza y’Imana
  7. Ntugasubire inyuma
  8. Jya usenga buri munsi, kandi usenge ubudahwema
  9. Jya uhora witeguye kuko ubuzima bw’iyi si ari urugamba
  10. Itoze gushishoza icyo Imana ikwifuzaho

Nyuma y’Igitambo cya Misa habayeho gusangira no kwifurizanya umunsi mwiza ku basaseridoti, aho Musenyeri Oreste INCIMATATA, Ushinzwe guhuza ibikorwa by’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, yafashe umwanya wo gushimira Nyiricyubahiro Musenyeri Arikiyepiskopi wa Kigali uburyo akomeza kuzirikana Diyosezi ya Kibungo no kuyitaho .

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yasoje ashimira Abasaseridoti mu bwitange bwabo, abasaba gukomereza aho; maze akomoza ku Ibaruwa ya Gishumba isoza Sinodi y’Abepiskopi ku Iyogezabutumwa mu rubyiruko, asaba Abasaseridoti kuyizirikanaho kugirango ibafashe mu butumwa bwabo.

Bitangajwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed