Diyosezi gatolika ya Kibungo kuri uyu wa 11 Mata 2019 yibutse abapadiri bayo,abakozi bayo  n’abandi batutsi  biciwe muri économat Général mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abibutswe barimo abapadiri batandatu bari aba diyosezi ya Kibungo  aribo GATARE Joseph, Jean Bosco MUNYANEZA, MPONGANO Elysée, RUTERANDONGOZI Justin, NSENGIYUMVA Michel na Evode MWANANGU bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abandi bibutswe ni abari abakozi ba economat Kibungo bagera kuri 22 ndetse n’abandi benshi bahaguye bari bahahungiye.

Ni igikorwa cyabimburiwe na misa yayobowe na Nyiricyubahiro Arikepisikopi wa Kigali, akaba n’umuyobozi wa diyosezi ya Kibungo Mgr Antoine Kambanda.

Nyuma y’igitambo cya misa, hatanzwe ubuhamya bw’uwaharokokeye, bwana HATEGEKIMANA Donatien, wavuze ko muri économat général ya Kibungo hari hahungiye imiryango myinshi y’abatutsi baje no kuhicirwa  n’interahamwe hakaba bararokotse mbarwa.

Yagize ati”Njye nahageze nyuma ariko nahasanze imiryango myinshi, abari bahari bakaba bararengaga ibihumbi bibiri . Twabanjije kwirwanaho abari abasore turwana n’ibitero by’interahamwe twifashishije amabuye kuko ntazindi ntwaro twari dufite

abuse may require priority management specific to theprosthesis. This option is highly invasive and irreversible cialis without prescription.

. Nyuma haje kuza abasirikare burira hejuru y’inzu yari ishaje bafite imbunda nini maze batangira kurasa imbere muri economat aho twari turi

majority of patients regardless of the underlying- discuss advantages and disadvantages tadalafil online.

. Abo basirikare bari kumwe n’interahamwe zo zanyuraga hasi zikajya zica abatutsi n’intwaro gakondo.”

Rwabukumba Pierre Célestin wavuze mu izina ry’uhagarariye imiryango yabiciwe muri Economat ya Kibungo yavuze ko abakozi ba econamat général bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barangwaga n’urukundo n’umurava mu kazi. Yakomeje avuga ko mubiciwe  muri economat harimo se umubyara ndetse n’abavandimwe be,yongeraho ko yamaze kubabarira abamwiciye umuryango.

Avuga ku Mbabazi yavuze ko imbabazi zikenewe kugira ngo igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mu mateka asharira ya Jenoside yakoranwe ubukana bwinshi kibashe gukomeza gutera imbere.

Padiri Claudien Ruhumuriza wavuze ku mateka y’aba bapadiri  batanu bishwe muri Jenoside,yavuze ko bari abasaseridoti beza, barangwaga n’urugwiro,urukundo, gusabana  ndetse no gukunda sport yatumaga barangwa n’umutima mwiza  ku buryo bari abapadiri beza abandi bapadiri bakwiye gufataho urugero.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu KIRENGA  Providence, mu ijambo rye yashimye uruhare rwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo mu  kunga no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge byagiye bigaragara hirya no hino mu ma paruwasi,  mu gufasha abanyarwanda mumibanire no gukira ku mutima. Uyu muyobozi yasabye ubufatanye na Diyosezi mu gukomeza guhangana n’ingaruka za jenoside no gusigasira ibyagezweho haharanirwa ko ibyagezweho hatagira ubisenya.

Nyiricyubahiro Munsenyeri Antoine Kambanda, mu ijambo rye yasabye abakilisitu kuvuga kenshi isengesho ryo kwiyambaza impuhwe z’Imana, kuko arizo zonyine zizakiza u Rwanda,nyuma y’amateka asharira ya Jenoside yakorewe abatutsi muntu atabasha kwiyumvisha ubwe.

Yagize ati’.Maze iminsi nzirikana cyane isengesho ry’ishapule y’impuhwe z’Imana.Impuhwe z’Imana zonyine nizo zishobora kudukiza.Twiyambaze kenshi impuhwe z’Imana  dutakambire  impuhwe z’Imana kugira ngo Nyagasani aze kudufasha kandi dushimire Imana yakoresheje ingabo z’inkotanyi zigahagarika Jenoside.Dushimire Imana intambwe tugezeho twiyubaka.”

Diyosezi ya Kibungo irateganya gushyiraho urwibutso ruzagaragaza amazina y’abatutsi baguye muri Economat Général mu gihe cya Jenoside yo mu 1994 rukazaba rwarangiye mu 2020.

Jean Claude GAKWAYA

Umukozi wa CARITAS ya Diyosezi Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed