Kuwa 25 Werurwe 2019, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, Papa Fransisko yasohoye Ibaruwa ya gishumba (Exhortation Apostolique post-synodale), yise “Christus vivit” “Kristu ni muzima”, itangaza imyanzuro ya Sinodi y’Abapiskopi yabereye I Roma ku Iyogezabutumwa ry’urubyiruko kuva kuwa 3 kugeza kuwa 28 Ukwakira 2018.

Nyirubutungane Papa Fransisko atangira iyo Baruwa ye atangariza urubyiruko rw’isi yose ko Kristu ari Muzima kandi ko yifuza ko n’urubyiruko rwigiramo ubwo buzima bwa Kristu. Muri numero ya 1 y’ubutumwa bwe, Papa aragira ati: “Ni muzima Kristu, ni We mizero yacu kandi ni We uha itoto iyi si yacu. Ibyo akozeho byose byigiramo itoto, bihinduka bishya, byuzuramo ubuzima. Amagambo yanjye ya mbere nifuza kugeza kuri buri wese mu rubyiruko rw’abakristu ni aya: ‘Kristu ni muzima kandi arashaka ko nawe uba muzima’!”

Muri iyo Baruwa ya Nyirubutungane Papa Fransisko igizwe n’ingingo (Chapitres) zigera ku icyenda:

  • Icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku rubyiruko
  • Yezu Kristu ahora ari urubyiruko
  • Imana ikeneye urubyiruko mu isi ya none
  • Inkuru Nziza ku rubyiruko
  • Inzira z’urubyiruko
  • Urubyiruko rusabwa gushing imizi
  • Iyogezabutumwa ry’urubyiruko
  • Umuhamagaro ku Rubyiruko
  • Gushishoza umuhamagaro ku Rubyiruko
  1. Mu ngingo ya mbere, Papa Fransisko agaruka ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga ku rubyiruko (Que dit la Parole de Dieu sur les Jeunes ?)

Mu Isezerano rya Kera, Papa atanga ingero z’urubyiruko Imana yakoresheje mu gukiza umuryango wayo: Yozefu wari muto mu bana 12 ba Yakobo (Intg 37, 2-3, Gideyoni (Abac 6, 13), umwana Samweli (1 Sam 3, 9-10; 9, 2), umwami Dawudi (1 Sam 16, 6-13), Umwami Salomoni (1 Bami 3, 7), umuhanuzi Yeremiya (Yer 1, 6-8), umwana w’umukobwa w’umuyahudi wari umuja w’umugore wa Nahamani, yamubereye impamvu yo gukira (2 Bami 5, 2-6), Ruta wemeye gusigarana na Nyirabuwe igihe yari mu kaga (Ruta 1, 1-18)

Mu Isezerano Rishya, Papa atanga urugero rw’umugani wa Yezu (Lk 15, 11-32), aho adutekerereza inkuru y’umwana wagiye kure ya se, ariko yamara guhura n’ibibazo bikomeye, akiyemeza kugaruka kwa se, agatangira ubuzima bushya. Yezu arata ubutwari bw’uriya mwana w’umunyabyaha wiyemeje kugaruka mu nzira nziza kuruta umwana mukuru wibwiraga ko ari intungane nyamara adafite umutima w’urukundo n’impuhwe.

Yezu, uhora ari urubyiruko, arashaka kuduha impano y’umutima uhorana itoto

long-standing partnereasy-to-administer therapies, a huge population of cialis prices.

. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo: “Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugirango mubone kuba umugati mushya, udasembuye” (1 Kor 5, 7). Rikongera rikaduhamagarira gusezerera “muntu w’igisazira” tugahinduka “muntu mushya” (Kol 3, 9.10)

Ivanjili uko yanditswe na Mariko itwereka muntu waje asanga Yezu, maze akamumenyesha amategeko y”imana, maze we akamubwira ko yayakurikije kuva mu buto bwe (Mk 10, 20).

Mu gihe mu Ivanjili uko yanditswe na Matayo, atubwira ko uwaje asanga Yezu ari umusore (Reba Mt 19, 20.22) wegereye Yezu akamubaza icyo yarenzaho (umurongo wa 20)

Ivanjili itubwira kandi abakobwa b’umutima, abari bari maso kandi bahora biteguye, mu gihe ab’ abapfayongo bari barangaye kandi bisinziririye (Mt 25, 1-13)

Nta gushidikanya ko hari izindi ngero nyishi z’Ijambo ry’Imana ritwereka zatumurikira kuri icyo kigero cy’ubuzima bwa muntu. Hari ndetse n’izizakomeza kugaragara mu zindi ngingo.

2. Mu ngingo ya kabiri, Nyirubutungane Papa atwereka ko Yezu ahora ari urubyiruko (Jésus Christ toujours Jeune).

Ati Yezu “ni urubyiruko mu rubyiruko kugirango abere urubyiruko urugero kandi arwegurire Imana”. Niyo mpamvu Sinodi y’Abepiskopi yemeje ko “Ikigero cy’urubyiruko ari igihe kidasanzwe kandi cyo kwishimira mu buzima, ko na Yezu ubwe yakibayemo kandi akagitagatifuza”. Papa yakomeje yibanda ku cyo Ivanjili itubwira ku buto bwa Yezu, n’uburyo ubuto bwe bwatumurikira natwe, maze asoza iyo ngingo agaruka ku itoto rya Kiliziya.

Nyirubutungane Papa yagarutse kuri bamwe mu rubyiruko babaye Abatagatifu: Mutagatifu Sebastiyani (Sébastien), Mutagatifu Faransisko w’Asizi (François d’Assise), Mutagatifu Jani w’Ariki (Jeanne d’Arc), umuhire Andereya Ru Yen (Le bienheureux André Phû Yên) wo muri Viyetinamu, Mutagatifu Kateri Tekakwita (sainte Kateri Tekakwitha), Mutagatifu Dominiko Saviyo, Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu (Thérèse de l’Enfant Jésus), Umuhire Kaferino Namunshura (Le bienheureux Ceferino Namuncurá), Umuhire Isidori Bakanja (Le bienheureux Isidore Bakanja), Umuhire Piye Jiyorjiyo Farasati (Le bienheureux Pier Giorgio Frassati), Umuhire Mariseli Kalo (Le bienheureux Marcel Callo), Umuhire Kiyara Badono (La jeune bienheureuse Chiara Badano).

Urwo rubyiruko rwageze ku butagatifu, ndeste n’urundi rubyiruko rwabayeho rukurikije Ivanjili bucece kandi mu bwiyoroshye, bakomeze basabire Kiliziya kugirango ikomeze igwize urubyiruko rwshimye, rufite ibakwe kandi rwitangira Kiliziya, rukomeza kugaragariza isi ubuhamya bw’ubutagatifu.

3. Mu ngingo ya gatatu, Nyirubutungane Papa agaragaza ko Imana ikeneye urubyiruko mu

isi ya none (Vous êtes l’aujourd’hui de Dieu). Aragaragaza ko tudakwiye kuvuga urubyiruko mu kivunge, ahubwo ko dukwiye kugaragaza uburyiruko mu buzima bufatika, mu bibazo bibugarije mu isi ya none.

  1. Mu ngingo ya kane, Nyirubutungane Papa aratangariza urubyiruko Inkuru nziza (La

Grande annonce pour tous les Jeunes), aho ayibumbira mu ngingo eshatu:

  • Imana ni urukundo
  • Kristu ni umukiza
  • Roho atanga ubuzima


5. Mu ngingo ya gatanu, Nyirubutungane Papa aravuga inzira z’urubyiruko (Chemins de la Jeunesse), aho yibutsa ko kuba urubyiruko ari impano y’Imana : «Kuba urubyiruko ni ingabire, ni amahirwe ». Ni impano tudakwiye gupfusha ubusa, ahubwo dukwiye kumenya tukakibyaza umusaruro.

  • Ni igihe cy’inzozi n’amahitamo (Un temps de rêves et de choix)
  • Ni igihe cy’ibyifuzo byo kubaho no kugira inararibonye (Les envies de vivre et d’expérimenter)
  • Igihe cy’ubucuti na Yezu (Dans l’amitié avec le Christ)
  • Igihe cy’imikurire no kwiyubaka (La croissance et le mûrissement)
  • Igihe cyo cyo guhanga inzira z’ubuvandimwe (Sentiers de fraternité) : Kuri iyi ngingo Nyirubutungane Papa aragaruka ku bwiyunge nk’inzira yafasha urubyiruko mu mibanire yabo.

Muri numero ya 165 arakomoza ku butumwa bw’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aho bagira bati : “Kwiyunga n’undi bibanzirizwa no kumubonamo ubwiza bw’Imana yaremanywe, ukamubabarira ibibi yagukoreye byabatandukanyije (reba Lk 11, 2-4), ntureke inabi yakugiriye ikuganza, ahubwo inabi ukayitsindisha ineza (reba Rm 12,19-21). Ibyo bisaba imbaraga zo gutandukanya ubuhemu na nyirabwo, icyaha n’umunyacyaha; bigasobanura ko wanga ikibi umuntu yagukoreye ariko we n’ubwo ari umunyantege nke ugakomeza kumukunda kuko umubonamo ishusho y’Imana.” (Numero ya 17 y’Ibaruwa Abepiskopi Gatolika bandikiye abakristu mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge)

  • Urubyiruko rusabwa kwitangira Kiliziya (Des jeunes engagés)
  • Urubyiruko rurasabwa kuba abogezabutumwa babishishikariye (Des missionnaires courageux)


6. Mu ngingo ya gatandatu, urubyiruko rurasabwa gushinga imizi (Des Jeunes avec des racines), Nyiributungane Papa Fransisko arasaba urubyiruko kwirinda kuba ibikoresho by’abantu babayobya ndetse bakabashukisha ubuzima bworoshye bishakira inyungo zabo bwite

7. Mu ngingo ya karindwi, Nyirubutungane Papa aragaruka ku Iyogezabutumwa ry’urubyiruko (La pastorale des Jeunes)

Urubyiruko rusabwa gufata iya mber mu kuba Abogezabutumwa (Agents pastoraux), bafashijwe kandi bayobowe n’abakuru

Nyirubutungane Papa arasaba ko habaho ingendanyi y’iyogezabutumwa ry’urubyiruko (manuel pastoral des Jeunes ou un guide pastoral pratique)

8. Mu ngingo ya munani, Nyirubutungane Papa aragaruko ku Muhamagaro (La vocation)

Muri iyo ngingo, aributsa umuhamagaro, wumvikana nk’ihamagarwa Imana igenera buri wese, ubumbye umuhamagaro w’ubuzima (appel à la vie), umuhamagaro wo kugirana ubucuti n’imana (appel à l’amitié avec Dieu), umuhamagaro w’ubutagatifu (appel à la sainteté)…

9. Mu ngingo ya cyenda, Nyirubutungane Papa Fransisko, aribanda ku Gushishoza umuhamagaro (Le discernement)

Nyirubutungane Papa arasaba urubyiruko kwemera kurerwa mu gushishoza umuhamagaro, bakemera kuyoborwa na Kristu.

Kuri iyi ngingo Papa arashishikariza Abasaseridoti, Abihayimana n’abakristu babihugukiwe gufasha urubyiruko barutega amatwi kandi baruherekeza mu buzima bwabo bwa roho (Ecoute et accompagnement spirituel).

Nyirubutungane Papa asoza Ibaruwa ye ageza icyifuzo cye ku rubyiruko . Aragira ati : « Rubyiruko nzanezezwa no kubona mwihuta, mufite ibakwe, aho kubona musodoka kandi mufite ubwoba. Mukwiye kwihuta musanga uruhanga rw’Uwadukunze dushengerera mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, tukamumenyera mu mubiri w’umuvandimwe ubabara. Iyaba Roho Mutagatifu yabinjizaga muri iryo siganwa mujya mbere. Kiliziya ikeneye ibakwe ryanyu, udushya twanyu, ukwemera kwanyu . Turabikeneye cyane ! Kandi igihe igihe muzaba mugeze aho twe abakuru tutaragera, muzihanganire kudutegereza ».

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Padiri ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed