Kuri uyu wa kane tariki ya 11 mata 2019, muri Diyosezi ya Kibungo habaye igikorwa cyo kwibuka Abapadiri bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse n’Abakozi bahoze ari aba Diyosezi n’abandi bahungiye muri Centre Saint Joseph no muri Economat ya Diyosezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo mihango yabereye mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, akikijwe n’abasaseridoti ba Diyosezi ya Kibungo n’imbaga y’abakristu.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri, yagarutse ku gaciro ko kwibuka n’ukwemera kwa Kiliziya. Mu kwemera kwa Kiliziya, ubuzima burakomeza na nyuma y’urupfu . Musenyeri ati “Na nyuma y’urupfu ubuzima burakomeza, Abacu twibuka bariho, kandi bakomeza kubaho muri Nyagasani

meet the need for direct physician-patient contact in the5. During sexual intercourse, how difficult was it to tadalafil for sale.

. Niyo mpamvu twibuka kuko twemera ko bariho. Ibyo tubakorerera ni uko twemera ko bariho. Urukundo n’icyubahiro tubaha aho bari imbere y’Imana barabyakira. Twemera ko Isengesho ribageraho; kandi nicyo gikorwa cy’urukundo twabakorera, niyo ntashyo, niyo mpano ikomeye (Cadeau) dushobora kuboherereza ibafitiye akamaro. Nk’abakristu Isengesho niryo rikuru mu kwibuka, ni naryo bakeneye . Intashyo yacu tuyinyuza kuri Yezu Kristu ikabageraho”

Nyuma y’Igitambo cya Misa habayeho amagambo atandukanye ajyanye no kwibuka harimo ubuhamya bw’uwaharokokeye, uhagarariye imiryango y’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi bahaguye, uhagarariye CNLG, uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’umupadiri uhagarariye abanda. Mbere yo gusoza, Musenyeri Oreste INCIMATATA yavuze ku gitekerezo cyiza gihari ko Diyosezi ya Kibungo iteganya gushyiraho urwibutso ruzagaragaza amazina y’abatutsi baguye muri Economat Général mu gihe cya Jenoside yo mu 1994 rukajya rufasha mu kwibuka abahaguye bose, maze atumirira Nyiricyubahiro Musenyeri Arikiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo gusoza iyo Mihango.

Musenyeri Arikiyepiskopi n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, mu gusoza ati: “Maze iminsi nzirikana cyane isengesho ry’ishapule y’impuhwe z’Imana . Impuhwe z’Imana zonyine nizo zishobora kudukiza. Twiyambaze kenshi impuhwe z’Imana  dutakambire  impuhwe z’Imana kugira ngo Nyagasani adufasha kandi dushimire Imana yakoresheje ingabo z’inkotanyi zigahagarika Jenoside. Dushimire Imana intambwe tugezeho twiyubaka.”

Nyuma y’ibyo habayeho gukaraba muri Salle ya Centre Saint Joseph.


Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ishinzwe Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed