Inama yatangiye saa yine (10h00), itangizwa n’isengesho no kuzirikana Ijambo ry’Imana ry’uwo munsi (Lk 1, 26-38), biyoborwa na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi. Yasobanuye ukuntu umunsi wa “Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana”, wigisha abatanga Kateshezi, kwigana Mariya mu kubererekera Yezu akiyigishiriza abantu.
Hasomwe inyandiko mvugo y’inama y’ubushize, ikorerwa ubugororangingo, irashimwa. Hagaragajwe ibitarashyirwa mu ngiro:
- Bibiliya, Umwepiskopi yemereye abarangije amahugurwa ya “Tumenye Bibiliya” i Zaza, ntizirasabwa. Padiri azibutse abo bireba bikurikiranwe.
- Imfashanyigisho ntiraba byuzuye ingendanyi y’Umukateshisti. Mu mahugurwa yabereye i Zaza hibukijwe akamaro kabyo.
- Padiri Karoli Mudahinyuka, witabye Imana, akaba yari umwe mu bagize Komisiyo ya Kateshezi ntarasimburwa. Nabyo bisabwe.
- I Nyarubuye, bahinduye umunsi bigishirizagaho. Bawuhuje n’igihe Abakateshisti bakorera inama.
- Ikarita y’Umukateshisti igomba kuvugururwa. Amagambo ya kera yahinduka, urupapuro rukaba rukomeye. Twakwifashisha ibyanditswe dusanga ku ikarita iranga Umupadiri. Hakiyongeraho nomero y’Indangamuntu kuko idasimburwa.
- Gukosora imfashanyigisho yateguwe n’Abakateshisti ntibirarangira. Kurangiza uwo murimo ni ingenzi, kuko byari mu igenamigambi rya Diyosezi. Ntagucika intege.
- Amahugurwa muri za Paruwasi amaze gutera imbere. Nyuma ya Rukoma na Rusumo, Zaza; Kansana; Nyarubuye; Rukara; Mukarange; Bare; Gahara ziyongereyeho. Aho hose, Abapadiri n’Abakateshisti babihuguriwe bigisha abakristu. Izindi Paruwasi zisigaye nazo zishima iyo gahunda. Ziteguye gutangira. Amaherezo icyo gikorwa kizera imbuto nziza kandi nyinshi mu gutuma abakristu benshi bajijukirwa n’iby’ukwemera kwabo.
- Abakateshisti bakomeje gutinya kujya kwiga mu Ruhengeri, kubera ubukene buri mu ngo za benshi.Amafaranga yo ku ishuri nayo arabura, bitewe n’ubushobozi bucye buri mu maparuwasi amwe n’amwe. Kugeza ubu abajya kwiga, ahenshi batorwa muri abo bahugurwa muri za Paruwasi. Hagati aho “Minerval” yariyongereye. Yavuye ku mafaranga ibihumbi 150 000, ajya ku bihumbi 200 000 mu mwaka.
- Isanduka y’Abakateshisti yita ku bikorwa by’urukundo hagati yabo, yakagombye guterwa inkunga na Diyosezi, kubera ko biri mu igenamigambi rya Komisiyo, yasabwa.
- Ushinzwe Animasiyo ya Kateshezi muri Diyosezi yakoze umushinga wo gutera inkunga ingo z’Abakateshisti. Bahisemo umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi (ingurube). Ubu barashakisha abaterankunga.
- Abana bigira Ukaristiya ya mbere bateguriwe ikiganiro kibafasha mu muhango wa Liturujiya w’umunsi wabo. Byari bikwiye gushyikirizwa Komisiyo ya Liturujiya bigakosorwa, maze hagasigara amagambo ya ngombwa.
- Ilisiti y’abagomba kujya i Namugongo mu rugendo nyobokamana, yaroherejwe n’amafaranga yaratanzwe.
Ingingo z’inama:
1. Gushyira mu ngiro igenamigambi rya Diyosezi 2018/2019, ku bireba Kateshezi.
Inama yasomewe ibivugwa muigenamigambi rya Diyosezi 2018/2019, ku bireba Kateshezi. Twasanze hari ibyakozwe igihe cy’amahugurwa yabereye i Zaza.
1.1. Habaye uguhuza imfashanyigisho zateguwe n’Abakateshisti ba Diyosezi ya Kibungo n’ibyateguwe na Biro ibishinzwe mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda.Habaye imyitozo myinshi yakozwe ituma ababiteguye bagira umwanya wo kumva ko umurimo bakoze utabaye impfabusa.
1.2. Habaye ugutanga ibigomba kugenderwaho kugira ngo abakateshiste babihuguwemo baboneke. Byarakozwe. Hasigaye gusaba Umuhuzabikorwa w’Iyogezabutumwa kubigeza aho bigenewe.
1.3. Ibyo Komisiyo yakwibaza ubu: “Formation” yabo yaba imeze ite? Iteye ite? Ibyo bakwibandaho byaba ibihe?
1.4. Abakateshisti basabwa gutanga umuganda w’ibitekerezo ndetse n’ibibazo byatanzwe bigasuzumwa, bikerekana ishusho y’umurimo ukorwa nabo.
1.5. Ku bijyanye n’imirimo yabo, Abakateshiste bakwiye kuyishakamo amakuru yabafasha kunoza ubutumwa bwabo. Ingero: Igihe amasakaramentu yatanzwe, abakristu bakaba bashyira ibitekerezo byabo mu gasanduka kabigenewe. Niba hari abanze kubikora, abacye babyemeye bakomeza, kuko nabyo bigirira abasigaye akamaro kanini. Igenamigambi rya Diyosezi naryo riteganya ako gasanduka. Harimo n’ibibazo, ni uburyo bwiza bwo kubimenya no kubishakira igisubizo.
1.6. Kwiga no kwigisha bishyigikirwe, amalisiti y’abiga akorwe, kuko urebye za Santarari nyinshi zirabikeneye. Hari abasabye santarari na sikirisale kohereza umubare runaka w’abagomba kwiga, bagahugurwa ku bintu bitandukanye mu bumenyi bw’Iby’Imana. Hari abashaka abashinzwe ubwigishwa muri buri Muryango Remezo, bakabahugura. Habamo inyungu ikomeye kuko abo Kiliziya yashaka guha ubutumwa, yatoranya muri abo bafite icyo bazi.
2. Uko amahugurwa y’Abakateshiste muri 2018 yagenze, n’ibyo biyemeje
2.1. Mu mahugurwa y’Abakateshisti yabereye i Zaza, abigishije bose babikoze neza.Bagaragaje ubuhanga. By’akarusho hateganyijwe ibazwa ry’abaje kandi bararishimye n’ubwo byabatunguye.
2.2. Inama yemeje ko ibazwa rizahoraho mu mahugurwa. Bajye bahora biteguye. Ndetse n’abigisha, bajye bategura ibibazo nibura bibiri, n’ibisubizo byabyo, mu byo batanze. Abazagaragaza amanota make, bazajya bitabwaho ku buryo bwihariye. Ibibazo byabajijwe, byari mu byiciro bitatu by’abakateshisti: Abagitangira ubutumwa harimo n’abategura abana b’Ukaristiya ya mbere; abamaze imyaka itatu n’abamenyereye. Buri tsinda ryari rifite ibibazo byabo.
2.3. Umubikira ubishinzwe, azajya asura amaparuwasi, anabashyire amanota bazaba barabonye.
2.4. Inama yashimye ibyakozwe mu mahugurwa. Gusa hifujwe ko ubutaha hajyamo gusobanukirwa kurushaho n’iby’abo mudahuje ukwemera, uburyo bwo kubana kw’abafite ukwemera gutandukanye. Hazajyemo kandi Imiryango y’Abihayimana n’ubuzima bwabo. Buri mwaka hiyongereho inyigisho zikenewe, zunganira izatanzwe. Kongeramo kandi ubuhamya ku muryango; gukomeza kuvuga ku myitwarire y’umukateshisti no gukomeza kwita ku birebana n’iterambere.
3. Igikorwa cy’igisibo cya 2019
Mu gisibo hazasurwa imiryango ya Justine MUSABYEYEZU; Tereza NYIRAMAYONDE na Agnès MUKAGAKERI. Kuri buri muryango hazatangwa ibihumbi icumi (10 000frw). Hazasohoka 30 000Frw, avuye mu isanduka y’Abakateshisti ba Diyosezi Kibungo. Imisanzu y’isanduka ikomeze itangwe. Abakateshisti bakomeze bayishyigikire buri kwezi uko bisanzwe
Utuntu n’utundi
- Gutangaza ibikorwa bya komisiyo ku rubuga rwa Diyosezi ni ngombwa. Padiri ubishinzwe abikore. Biri n’amahire kuko ari no muri Komisiyo ya Kateshezi.
- Abari mu nama bemeje ko ikirango cya Komisiyo ya Kateshezi n’ubundi butumwa bujyanye nayo cyaba kimwe muri Diyosezi zose zo mu Rwanda. Icyaba umwihariko ni ukongeraho Diyozezi runaka maze ubwo bumwe bugakomeza gutera mbere no kuranga ubutumwa bwa Kateshezi. Bari bamaze kubwirwa ko Biro ibishinzwe mu Nama Nkuru y’Abepiskopi, yarangije kugikoresha.
Inama yasoje imirimo yayo i saa sita na mirongo ine (12h40). Isozwa n’isengesho nyuma hafatwa ifoto y’urwibutso. Byose birangira basangira ku meza.
Abitatabiriye Inama:
- Padiri Justas HABYARIMANA (Rukara)
- Padiri Jean Claude RUBERANDINDA (Rukoma)
- Padiri Dieudonné UWAMAHORO (Zaza)
- Padiri Alexis KAYISIRE (Bare)
- Mama Annoncita UWIKIJIJE (Kibungo)
- Mama M.Françoise TWISUNZEMARIYA (Kibungo)
- Bwana Azades SEKAMANA (Kibungo)
- Bwana Augustin KATABARWA (Rukara)
- Bwana Celerini RUBAMBANAMIHIGO (Rukoma)
- Bwana Wenceslas NGOMAYUBU (Nyarubuye)
- Bwana Noheli HAKUZIMANA (Zaza)
- Gratia NYIRABARIGIRA (Rwamagana)
Umwanditsi w’inama: Bwana Selerini RUBAMBANAMIHIGO, Sé
Perezida w’inama: Padiri Jean Claude RUBERANDINDA
Comments are closed