Kuri icyi cyumweru kuwa 27 Mutarama 2019 Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yimitswe ku ntebe nka Arikiyepiskopi wa KIGALI, anahabwa Inkoni y’ubushumbwa bw’iyo Arikidiyosezi.

Iyo mihango yabereye mu Gitambo cya Misa cyaturiwe, kuri stade amahoro, na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arikiyepiskopi ugiye mu kiruhuko.

Muri icyo Gitambo cya Misa yari akikijwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, abaturutse mu Burundi, muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’uwaturutse muri Tanzaniya ndetse na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda nyakubahwa Paul KAGAME.

Mbere y’icyo Gitambo cya Misa Arikiyepiskopi mushya, afatanyije na Arikiyepiskopi ugiye mu kiruhuko ndetse n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, babanje kwakira Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME nk’umushyitsi mukuru muri ibyo birori.

Nyuma hakurikiyeho gutega amatwi ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko, ubutumwa bwari mu rurimi rw’ikilatini bwasomwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Andereya YOZUWOWICI (Mgr Andrzej JOZWOWICZ)

Muri ubwo butumwa, Nyirubutungane Papa Fransisko arashimira Musenyeri Antoni KAMBANDA ubutumwa yakoze muri Diyosezi ya KIBUNGO mu myaka 5 yari ahamaze agashimangira icyizere yagiriwe cyo kuba Arikiyepiskopi wa KIGALI anakuriye Kiliziya yo mu Rwanda, yunze ubumwe n’intebe ya Petero mu butumwa bwo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora umuryango w’Imana.

Intumwa ya Papa mu RWANDA yaboneyeho no kugeza ku bari bateraniye aho ijambo rye ryibanze ku gushimira Kiliziya y’u Rwanda ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda n’ubuyobozi ahagarariye mu bufatanye bagariza mu bikorwa bitandukanye.

Igitambo cya Misa cyakomeje uko bisanzwe maze nyuma yo guhamya ukwemera, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yicara ku ntebe nka Arikiyepiskopi maze ahabwa inkoni y’ubushuma n’uwo asimbuye, maze aba ariwe ukomeza atura Igitambo cya Misa.




Nyuma ya Misa hakurikiyeho ubutumwa butandukanye bw’abashyitsi bakuru. Arikiyepiskopi ugiye mu kiruhuko Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yashimiye inzego zitandukanye za Kiliziya n’iza Leta by’umwihariko ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Rwanda. Musenyeri yashimiye kandi Arikiyepiskopi mushya agaruka ku bigwi byamuranze, maze asaba Abasaseridoti n’abakristu ba Arikidiyosezi ya Kigali kuzamufasha mu butumwa bushya ahawe muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Arikiyepiskopi mushya wa KIGALI, Nyiricyubahiro Musebyeri Antoni KAMBANDA yatangiye ashimira Imana yifashishije Zaburi 111 (110), mu muvugo umwanditsi wayo ashimiramo Imana idahemuka kandi igira ubuntu, akomeza ashimira Nyirubutungane Papa Fransisko wamugiriye ikizere ayobowe na Roho Mutagatifu, maze ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME ashimangira ko ari Impano Imana yahaye u Rwanda n’Afurika, ashima umubabo mwiza Leta ifitanye na Kiliziya agaruka no ku ruzinduko yagiriye i Roma kwa Papa nu mwaka wa 2017.

Photo Archive

Musenyeri yagarutse ku butumwa bwe muri Arikidiyosezi ndetse na gahunda ye mu iyogezabutumwa no mu buzima muri rusange ahereye ku ntego ya Yezu, Umushumba Mwiza, yahisemo igira iti “Nazanywe no kugirango bagire ubuzima busagambye” . Ati ubwo buzima butangirira mu muryango, mu rugo rw’abakristu, bityo akaba azibanda ku Muryango, urubyiruko no kubituma abantu bagira ubuzima bwiza: umubano n’Imana, uburezi, ubumwe n’ubwiyunge, kwita ku bidukikije n’ibindi. Musenyeri yasoje ijambo rye ashima uko umujyi wa Kigali ugenda utera imbere maze agaragaza icyifuzo cyo kuzubaka kiliziya nshya ya Katedrali ya Arikidiyosezi ya Kigali.


Ijambo nyamukuru rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabanje gusuhuza abashyitsi bose n’abanyarwanda bose abifuriza umunsi mwiza w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika n’abayoboke bayo n’abanyarwanda bose. Yifurije imirimo myiza Musenyeri Antoni Kambanda, kandi amwizeza kuzamufasha mu butumwa bwe. Nyakubahwa Perezida yashimiye kandi Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa uburyo yayoboye Kiliziya y’u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize, ashima uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu gufasha abanyarwanda muri servisi itanga nta kuvangura rishingiye ku madini cyangwa ku kindi icyo aricyo cyose; yashimye akazi keza Kiliziya ikora, ayisaba gukomeza gukora ibirushijeho no gusangiza abandi inararibonye y’uburyo ikora . Yibukije uruzinduko yagiriye i Vatikani muri 2017, aho bagiranye ibiganiro byiza na Papa byavuyemo ko Kiliziya isaba imbabazi ku byo itakoze neza mu mateka yashize.

Nyakubahwa Perezida yifuza ko Kiliziya ikomeza kuba umufatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Causes and Risk Factors buy tadalafil Sildenafil was also distributed into the ejaculate (<0.0002% of the total administered dose)..

. Yashimiye kandi impuzamadini ya hano mu Rwanda iyobowe na Musenyeri Antoni Kambanda na Musenyeri Lawurenti Mbanda ituma amadini akoreshwa neza, igafasha gushimangira gukorera hamwe, ikanafasha gahunda y’igihugu yo gushyira ireme mu madini, mu nzego za Leta, maze ahari ubufatanye, ubumwe n’umutekano bikabyazwa iterambere. Ati “Kiliziya isangiye na Leta inshingano yo gutuma abantu bagira ubuzima bwiza, ati tuzasange Imana twaragize ubuzima bwiza. Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yasoje asaba Imana kuduha imbaraga zo kubaka no kurengera igihugu cyacu, maze yizeza Musenyeri Antoni ko icyifuzo cyo kubaka Katederali nshya azakimufasha, kandi ko bishobotse yazubakwa ahantu hashya byose bivuye mu bwumvikane. Yashimiye Intumwa ya Papa imiyoborere myiza agirana n’abo bafatanya ndetse no mu nshingano ze zo guhagarira Papa; yamusabye kugeza kuri Nyirubutungsne Papa ubutumwa bw’ishimwe akanamubwira ko uko atekereza u Rwanda, yajya anaruzirikana mu masengesho ye.

Byose byasojwe n’ubusabane no gusangira ibyishimo by’uyu munsi, byabereye muri “Centre Pastoral” yitiriwe Mutagatifu Pawulo. Ahatangiwe ubutumwa butandukanye harimo ubwa Musenyeri Oreste INCIMATATA, wavuze ahagarariye Diyosezi ya Kibungo, Arikiyepiskopi azakomeza kubera umuyobozi, n’ubwa Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA uhagarariye Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Mu isengesho ryo gushimira Imana no gusaba umugisha w’amafunguro.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya Kibungo y’Itumanaho

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed