Umuryango w’Abagaragu Bato ba Mariya ni umuryango w’Abafurere wemewe ku rwego rwa Diyosezi, ukaba waremewe kandi ukakirwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, kuwa 25 Mutarama 2018. Kuri iyo tariki niho wemewe ku mugaragaro n’amategekoshingiro (Statuts) yawo yemezwa n’Umwepiskopi maze abafurere ba mbere bagera kuri 6 bamushyikiriza amasezerano yabo ya mbere nk’umuyobozi w’ikirenga w’umuryango.

Uwo muryango washinzwe na Furere Justin SEBUNANI wahoze ari umufurere wo mu muryango w’Abayozefiti. Amaze kubona ko hari urubyiruko rwandagaye rukeneye kwitabwabo ndetse n’abantu batereranywe yiyemeje kwegeranya abasore bagera kuri 12 biyemeza kubana nawe maze bakajya basenga bisunze umubyeyi Bikira Mariya

these measures cannot substitute for the patient’s self-to occur on a consistent or recurrent basis in order to cialis online.

. Nyuma yaho baje kwemererwa na Musenyeri Yozefu SIBOMANA kuba abakristu bahuriye ku isengesho ku buryo buzwi na Kiliziya (Pieux Laïcs) kugeza ubwo bakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA nk’umuryango w’Abihayimana wemewe ku rwego rwa Diyosezi (Association Publique des Fidèles) nk’intambwe ya mbere mu rugendo rwabo rwo kuba umuryango w’Abihayimana wemewe na Kiliziya (Congrégation Religieuse de Vie Consacrée)

Kuri icyi cyumweru kuwa 20 Mutarama 2019, ku nshuro ya 2, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yakiriye amasezerano ya mbere y’Abafurere 2 aribo Furere Vedaste MUDENDE na Jean Claude GAKWANDI biyeguriye Imana muri uwo muryango.

Mu gitambo cya Misa cyo kuri icyi cyumweru cya 2 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya, cyakiriwemo amasezerano yabo, Musenyeri yagarutse ku cyumweru turimo cyo gusabira ubumwe bw’Abakristu no kuzirikana kuri Bibiliya.

Mu nyigisho ye Musenyeri yagarutse rukundo rw’Imana rugaragara mu Byanditswe Bitagatifu, urukundo Bibiliya igereranya n’urukundo rw’abashakanye, urukundo rw’umugabo n’umugore. Iyo umuntu asomye Bibiliya asanga Imana igaragaza urukundo ikunda umuryango wayo, urukundo ndetse rurenze urwo rw’abantu . Musenyeri yagarutse ku masomo y’icyumweru: Yezu Kristu mu Ivanjili yagaragarije urukundo abageni b’i Kana maze arabagoboka . Naho mu isomo rya 2 , ingabire nyinshi Imana itanga zibumbiye hamwe muri Roho umwe, mu ngabire y’urukundo izisumba zose.

Kwiyegurira Imana nayo ni ingabire Imana itanga maze abayihawe bakegurira Imana ibyabo byose kugera no gutanga ubuzima bwabo. N’umuryango w’abagaragu Bato ba Mariya ni ingabire y’Imana aho abasore baza bawugana bafite inyota yo kwiyegurira Imana mu ngabire zitandukanye bahawe.

Nyiricyubahiro Musenyeri yasoje inyigisho ye agaruka ku buzima bw’abiyeguriyimana aho umuntu ahara ubuzima bwe, agahitamo kuranguriza ugishaka kwe mu gushaka kw’Imana. Isi ya none ishyira inbere uburenganzira bwa buri wese, aho n’umwana muto usanga arwana ku burenganzira bwe; uwiyegurira Imana ahitamo guhara ugushaka kwe, agahitamo gukora ugushaka kw’Imana mu kumvira, mu bumanzi n’ubukene. Uwiyegurira Imana asanga nta kindi yabona atura Imana uretse ubuzima bwe, agahitamo kugenza nka Yezu Kristu no kumukurikira we wemeye gukora ugushaka kw’Imana kugeza no ku musaraba aho yavuze ati birujujwe.

Nyuma ya Misa hakurikiyeho ubutumwa butandukanye Padiri Mukuru amaze kwerekana abashyitsi, hakurikiyeho ijambo ry’umwe mu basezeranye nyuma hakurikiraho umukuru w’Abagaragu bato ba Mariya wakiriwe n’umukuru w’Abafurere b’Abayozefiti, ari nabo babafasha kwitegura amasezerano. Musenyeri niwe wasoje atanga ubutumwa bwo gushimira ashima ubutwari bwabo kuko bamaze igihe kinini bategereje ntibacike intege . Musenyeri yashimiye kandi Abafurere b’Abayozefiti bemeye kubakira ndetse bakabashyira mu irerero ryabo.

Nyuma hakurikiyeho ibirori n’ubusabane byabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri ryisumbuye rya Lycée de Zaza.

Itorero ryashinzwe n’Abafurere

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo y’Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed