Ku mugoroba w’uyu wa 6 tariki ya 19 Mutarama 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana Aphrodice NAMBAJE, afatanyije n’Abajyanama b’Akarere n’abandi bakozi batandukanye b’Akarere, yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA uruhare rw’indashyikirwa yagize mu iterambere ry’Akarere mu nzego zitandukanye haha kuri roho ndetse no mu buzima busanzwe: mu burezi, ubuzima n’iterambere…By’umwihariko uruhare yagize mu kuvugurura umujyi wa Ngoma:Centre Saint Joseph, Super Market ya Economat, Inzu mberabyombi ya Caritas ahakorera RIM, yamushimiye kandi uruhare yagize mu kunga imiryango yishe n’iyiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Twibutse ko Musenyeri yahawe Inkoni y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo kuwa 20 Nyakanga 2013 . Iyo Diyosezi ya Kibungo igizwe n’Akarere kose ka Ngoma, Akarere ka Kirehe, Akarere ka Kayonza, igice kinini cy’Akarere ka Rwamagana n’agace gato k’Akarere ka Gatsibo, ikaba ifite icyicaro cyayo mu Karere ka NGOMA.

Mu gusezera k’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, watorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali akaba azimikwa ku ntebe y’ubushumba ya Arikidiyosezi ya Kigali kuwa 27 Mutarama 2019, bamushimiye uruhare yagize mu iterambere ry’Akarere na Ngoma , haba mu rwego rw’ubuzima busanzwe ndetse n’ubuzima bwa roho

and other related specialists will play a supportive role intherapy and the subsequent resumption of sexual activity is cialis for sale.

. Mu kumushimira bamuhaye impano zitandukanye harimo no kumufabira inka.

Intego ye igira iti ” NAZANYWE NO KUGIRANGO BAGIRE UBUZIMA BUSAGAMBYE” yayigezeho ku buryo koko ubushyo bwa Diyosezi ya Kibungo bufite ubuzima buzira umuze.


Mu ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yashimiye abo bayobozi ubwitange bwabo kandi anabagira inama yo gukomeza kumurikira abo bashinzwe

Hypo- and hyperthyroidismdifficult Not difficult usa cialis.

. Musenyeri yabasabye gukomera ku Mana mu byo bakora ndetse abizeza guhora abazirikana mu isengesho rye aho azaba ari hose.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Ushinzwe Komisiyo y’Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed