Kuri uyu wa 6 tariki ya 19 Mutarama 2019 mu muryango w’Ababikira b’Umwana Yezu hakiririwe amasezerano ya burundu ya Mama Tereza Mariya MUHAWENIMANA, umubikira uvuka i Zaza.

Muri ibyo birori kandi Ababikira batatu ba mbere b’Abanyarwanda, basezeranye muri uwo muryango, bizihije Yubile y’imyaka 25 bamaze bakoze amasezerano yabo muri uwo muryango; abo ni Mama Mariya Yohani Batisita MUKAMUNANA, Mama Mariya Tereza NYIRAHABIMANA na Mama Mariya Kizito NYIRAKIMONYO.

Twibutse ko umuryango w’Ababikira b’Umwana Yezu wageze muri Paruwasi ya Zaza kuwa 19 Ukuboza 1985. Abo babikira ba mbere binjiye muri uwo muryango kuwa 7 Mutarama 1990, maze bakora amasezerano yabo ya mbere kuwa 14 Gicurasi 1994, bakaba barayakoreye mu Gihugu cy’Ubufaransa ari naho urugo rukuru rwabo rubarizwa, ubu bakaba bari mu mwaka wabo wa Yubile y’imyaka 25 bamaze bakoze amasezerano yabo ya mbere.

Ibyo birori by’amasezerano ya burundu na Yubile y’imyaka 25 byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umushumva wa Diyosezi ya Kibungo watorewe kuba Arikiyepiskopi well a Kigali.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagarutse ku buzima bwo kwiyegurira Imana nk’ubuhamya bw’uko Imana ariyo yihamagaririra umuntu ataranavuka ikamutora . Ubuhamya bw’uko Imana uwo Imana ihamagaye iba imufiteho umugambi udakuka. N’iyo uhamagawe abanje kuyobagurika ariko Imana isohoza umugambi wayo. Imana ntihinyuzwa, umugambi wayo ntuburizwamo . Urugero rwo mu Ivanjili yazirikanyweho Matayo (Levi), Yezu yamutoye amukuye mu buzima bw’umusoresha maze amugira intumwa ye atitaye ku buryo rubanda bamubonaga.

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku masezerano Abihayimana bakora ashingiye ku kwemera. Amasezerano y’‘ubukene, ubusugi no kumvira. Muri ayo masezerano Uwihayimana yishushanya na Kristu, maze mu bukene agahamya ko nta bukungu buruta Imana , akirinda kwizirika ku bintu ahubwo agahitamo guhereza no gukorera Imana mbere ya byose. Mu busugi cyangwa ubumanzi Uwihayimana ahitamo kudashaka maze agahamya atyo ubuzima buhoraho Imana idutegurira, kuko abaho ubuzima bw’abamalayika n’abatagatifu. Mu kumvira Uwihayimana ahitamo gukora ugushaka kw’Imana aho gukora ugushaka kwe, kuko umuntu akenshi aba yumva yakwikorera ibyo yifuza kurusha uko yumvs iby’abandi. Mu kumvira uwiyeguriye Inana yumvira abamukuriye nabo baba bamurikiwe na Roho Mutagatifu maze bakamuyobora ku gushaka kw’Imana. Ibyo byose Musenyeri yabishingiye k’Ukwemera nk’ishingiro rikomeye ry’Ukwiyegurira Imana

primary complaint (and / or) be associated with other cialis for sale • “What has been the effect of your sexual difficulties.

. Ati : “Uwakwiyegurira Imana adafite ukwemera byamuvuna kandi bikavuna n’abandi,akababera umuzigo”.

Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho amagambo atandukanye arimo ijambo ry’uwasezeranye, uhagarariye abakoze Yubile, uhagarariye ababyeyi, umukuru w’umuryango w’Ababikira b’Umwana Yezu Mama Marie Isabelle, maze Umwepiskopi asoza ashimira Imana, Umuryango w’ababikira b’Umwana Yezu ndetse n’imiryango Abihayimaba bavukamo yemeye ko Imana iyirambagizamo . Nyuma hakurikiyeho ubusabane no gusangira.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo y’Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed