Ku nshuro ya 4, kuri iyi tariki ya 20 Ukuboza 2018, muri Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, akaba yaratorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, yifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019 Abana  bagera ku bihumbi bitatu n’ijana na mirongo itanu (3150), bakaba baturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi ya Kibungo

• Local Therapy cialis without prescription condition,.

.

Kwifuriza Abana Noheli nziza n’umwaka mushya muhire ni igikorwa cy’indashyikirwa cyatangijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA kuva mu mwaka wa 2015, ubu bikaba bibaye ubugira kane muri Diyosezi ya Kibungo, aho Musenyeri atumira abana bahagarariye Diyosezi yose, akabaturira Igitambo cya Misa kandi agasangira nabo

caused by cardiacH 2 antagonists (cimetidine) cialis sales.

.

Mu mwaka wa 2015 hitabiriye abana bagera ku 1500, mu mwaka wa 2016 hitabira abana bagera ku 2090, mu mwaka wa 2017 hitabiriye abana bagera ku 3000, naho uyu mwaka wa 2018, wahimbajwemo na Yubile ya Diyosezi hakaba hitabiriye abana bagera ku 3150. Kuri iyi nshuro abana baje babukereye bakikiza Umwepiskopi kandi bashimira Imana mu Gitambo cy’Ukaristiya cyabimburiye izindi gahunda zose. Ku mugereka murahasanga gahunda yakurikijwe:

GAHUNDA_YO_KWIFURIZA_ABANA_NOHELI_N’UMWAKA_MUSHYA_WA_2019[1]

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya hakurikiyeho amagambo atandukanye yo kwifurizanya Noheli nziza n’ishya n’ihirwe mu mwaka mushya wegereje wa 2019.

Mu ijambo rye umwana uhagarariye abandi yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri kubera iki gikorwa yatangije muri Diyosezi ya Kibungo kandi agaragaza ko ari umwanya w’ibyishimo ku bana, nk’uko Umwepiskopi yabivuze abitangiza, ibyishimo biganisha kuri Noheli. Umwana yakomoje kandi ku ihuriro ry’abana ryabaye muri uyu mwaka: Ihuriro ry’Abana b’Abakristu Gatolika ndetse n’andi matorero , ryabaye kuva tariki ya 07 kugeza kuya 10/08/2018 mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya (Saint André) i Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti : “ MWANA KORESHA IMPANO IKURIMO” (2 Timote 1,6). Ihuriro ryabafashije kurushaho kugira ubusabane, urukundo, gushimangira indangagaciro z’umwana w’umukristu no kugaragaza impano zabo
. Umwana yasoje ijambo ashyikiriza Musenyeri impano abana bamuteguriye. Murasanga ku mugereka ijambo ryose ry’uwo mwana.

IJAMBO RY’UHAGARARIYE ABANA BA DIYOSEZI YA KIBUNGO

Mu ijambo rye Padiri ushinzwe Komisiyo y’abana, Padiri Phocas KATABOGAMA, yagarutse kuri ubu buryo bwo guhuza abana no kubifuriza Noheli nziza, bibaye ku nshuro ya 4, agaragaza ko ari ubuhamya bwiza ku muryango w’Imana ndetse ko birinda abana kujarajara mu yandi madini. Padiri yashimiye Umwepiskopi, amwizeza ko ari umurage mwiza kandi ko uru rubuto rwatewe muri Diyosezi ya Kibungo rutazigera rugwingira, ahubwo ko umunsi ku wundi ruzahora rwuhirwa kugira ngo rurusheho gukura nzeza. Padiri ati “Umuryango ni Kiliziya y’ibanze n’indorerwamo y’umwana”.

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA niwe wavuze Ijambo nyamukuru maze ashimangira ibyiza byo kwita ku bakiri bato. Ashimira abana n’ababyeyi ndetse n’abandi bose bitangira Iyogezabutumwa mu bana. Maze asoza abifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, abaha n’umugisha basoreza ku busabane.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi y’itumanaho


Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed