Muri uyu mwaka twahimbajemo Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Kibungo twagizemo ibyishimo by’impurirane byo guhimbaza Yubile y’ubusaseridoti ku bapadiri 2 ba Diyosezi ya Kibungo aribo Padiri Jean Baptiste Rutagarama wayihimbaje kuwa 25 Nyakanga 2018 na Padiri Gaëtan KAYITANA wayihimbaje kuri uyu wa 6 tariki ya 22 Ukuboza 2018. Abo bapadiri bombi bahawe Ubusaseridoti kuwa 25 Nyakanga 1993.

Ibirori byo guhimbaza iyo Yubile byabereye muri Paruwasi ya Mukarange. Igitambo cya Misa cyo kwizihiza iyo Yubile cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA akikijwe n’abasaseridoti benshi harimo Padiri KAYITANA Gaëtan wizihizaga Yubile ndetse na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo wari waje kumwifuriza Yubile nziza.

Mu nyigisho ye Nziza Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yabanje gushimira Imana kubera ibyishimo bya Yubile twagize muri uyu mwaka udasanzwe kuri Diyosezi ya Kibungo. Nyiricyubahiro Musenyeri yibanze ku ngabire y’agaciro y’ubusaseridoti, maze akomoza kuri Mutagatifu Yohani Mariya Viyani uko yatatse ubusaseridoti, akaba urugero rw’abasaseridoti. Umwepiskopi yibukije ko gushimira ari ikintu cyiza cyitibukwa na bose, ariko ko ari ngombwa
. Ni ngombwa gushimira Imana no kuyisingiza. Imana yashyizeho ingabihe yayo nk’uko tubona inkomoko ya Yubile mu Byanditswe Bitagatifu. Kuri yo ngengabihe Kiliziya yasanze imyaka 50 ya Yubile ari myinshi atari benshi bayigezaho ibona ko ari byiza ko no muri 1/2 cy’iyo myaka byashoboka ko umuntu yahimbaza Yubile agashimira Imana, ni muri ubwo buryo n’imyaka 25 ari imyaka ishyitse kugirango umuntu ahimbaze Yubile.

Musenyeri yagarutse kandi ku Ivanjili aho yagarutse ku ishusho y’umuzabibu n’amashami yawo nk’ishusho y’umubano w’Imana n’abantu, by’umwihariko umubano w’Umusaseridoti n’Imana, aho Yezu yifashisha iyo shusho akadusaba kuguma muri We

The final treatment option for ED is the surgicalrates are usually high. cialis sales.

. Umusaseridoti kugirango akomeze kwizihira Kristu agomba kuguma muri We, maze akabaho ubuzima bwa Kristu kugirango bwere imbuto nyinshi no kubo ashinzwe

Yezu ati “Mungumemo nanjye mbagumemo, muzagira ubuzima kandi mwere imbuto nyinshi”. Mu gusoza inyigisho ye yashimiye Paruwasi ya Mukarange yita cyane ku muhamagaro w’abifuza kwiyegurira Imana, by’umwihariko ashima abapadiri bavuka muri iyo Paruwasi.

Nyuma ya Misa havuzwe amagambo menshi n’ubuhamya bunyuranye. Padiri KAYITANA Gaëtan mu Ijambo rye yashimiye Imana yamutoye, agaragaza amavu n’amavuko y’umuhamagaro we akesha ababyeyi bamureze gikristu bakamukundisha Imana hakiri kare. Padiri yagarutse cyane ku ngabire y’ubupadiri n’agaciro kabwo, ashimira Paruwasi ya Mukarange yahisemo ko imubera umubyeyi wa kabiri kuko akomoka muri Paruwasi ya Shangi mu Kinyaga.

Mu ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yashimiye Padiri KAYITANA Gaëtan, bamenyanye guhera mu mwaka wa 1996, anamwifuriza Yubile nziza.

Mu ijambo rye risoza, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yongeye gushimira abantu bose bitabiriye ibiroro bya Yubile na Paruwasi ya Mukarange yateguye neza ibyo birori, maze asoza yifuriza abari aho kuzagira Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2019.

Nyuma hakurikiyeho ubusabane n’ibirori

Ndashimira Padiri RUTAGARAMA Jean Baptiste wamfashije gutegura iyi nkuru, nawe akaba akiri mu byishimo bya Yubile y’Ubusaseridoti. Ad multos annos.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi y’itumanaho

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed