Kuri icyi cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yasoje “IHURIRO RY’URUBYIRUKO (FORUM) RWA DIYOSEZI GATOLIKA YA KIBUNGO” ryari rimaze iminsi ribera muri Paruwasi ya Nyarubuye aho ryatangiye rifite urubyiruko 791 rikaba ryashojwe n’urubyiruko rugera kuri 930 rwaturutse mu ma Paruwasi 20 agize Diyosezi ya Kibungo
.

Ibirori byo gusoza iyo “FORUM”  byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA akikijwe n’abasaseridoti.

Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye urubyiruko kurangwa n’ibyishimo ahereye kuri icyi cyumweru cya 3 cya Adiventi, Icyumweru cyitwa Icyumweru cy’ibyishimo (Gaudete). Musenyeri yabasobanuriye ibyishimo nyakuri n’isoko yabyo. Ibyishimo nyakuri ni bya bindi by’umutima biva ku Mana. Isoko yabyo ni URUKUNDO n’ISENGESHO.

*URUKUNDO: Musenyeri yagarutse bihagije ku rukundo n’uburyo ruduha ibyishimo biva ku Mana yo yadukunze mbere, maze asaba urubyiruko kurangwa n’urukundo nyakuri.

*ISENGESHO: Musenyeri yasabye urubyiruko kurangwa n’isengesho kuko ari ryo soko y’ibyishimo nyakuri, aruha ingero z’abatagatifu nka Faransisko wa Asizi (François d’Assise) na Karara (Claire). Musenyeri yasoje asaba urubyiruko kwera imbuto za Roho Mutagatifu kugirango rutsinde ibishuko birwugarije.

Twibutse ko iryo Huriro ryatangiye kuwa 13 ukuboza 2018, urubyiruko rwaraye rwakiriwe ku mugoroba wo kuwa 12. Ku mugereka murahabona Akanyamakuru (Brochure) kariho incamake y’ibyaranze uwo munsi.

AKANYAMAKURU KA FORUM YA DIYOSEZI Numero ya 1

Umunsi wa kabiri wa Forum kuwa gatanu tariki ya 14 ukuboza 2018 gahunda zarakomeje aho urubyiruko rwarangamiye ikimenyetso cy’urukundo Yezu yadukunze. Ku mugereka murahasanga incamake y’ibyaranze uwo munsi.

AKANYAMAKURU KA FORUM YA DIYOSEZI YA KIBUNGO Numero ya 2

Ku munsi wa 3 wa Forum habaye igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abatishoboye bubakirwa amazu maze urubyiruko ruganirizwa ku kwiteza imbere, rusoreza ku gitaramo cy’abahanzi.

Ibyaranze uwo munsi murabisanga ku mugereka hamwe n’ibirori byo gusoza.

AKANYAMAKURU KA FORUM YA DIYOSEZI Numero 3

Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho amagambo atandukanye y’abayobozi batandukanye harimo umuyobozi w’urubyiruko, uhagarariye ababyeyi, uhagarariye inzego za Leta akaba  yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’umurenge wa Nyarubuye ndetse n’abasaseridoti barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyarubuye na Padiri ushinzwe urubyiruko rwa Diyosezi ya Kibungo, Gérard MANIRAGABA. Bose bahuriye ku gushimira abitanze bose, by’umwihariko Ababyeyi bakiriye abana nu ngo zabo. Musenyeri INCIMATATA ni we wabakurikiye, maze ashimira Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA anamutumirira kuvuga ijambo nyamukuru ry’umunsi. Amaze kuvuga ijambo yafashije urubyiruko kumenya aho “Forum” itaha izabera, maze umwana wateguwe amaze gutombora agapapuro mu gaseke agashyikiriza Nyiricyubahiro Musenyeri maze atangariza urubyiruko, rwari rufite amatsiko menshi, ko “Forum” itaha izabera muri Paruwasi ya Rukoma.

Byose byashojwe n’umugisha maze urubyiruko rujya gufata amafunguro mbere yo gusubira mu ma Paruwasi rwaturutsemo rutaha

on every patient with ED. cialis Testosterone replacement or supplement therapy may.

.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi y’itumanaho.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed