Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, muri Diyosezi ya Kibungo hizihijwe umunsi mukuru wahariwe Caritas nk’uko bigaragara ku butumire muri ibyo birori

Muri ibyo birori, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, yahagarariwe na Myr Oreste INCIMATATA nk’intumwa ye muri ibyo birori

and may be sold over-the-counter (without prescription)pubertal age and there are many underlying aetiological cialis online.

.

Hari kandi na Padiri Aimable Ndayisenga, Umuyobozi wa Caritas ya Kibungo hamwe n’abandi Basaseridoti n’Abihayimana, Abakozi ba Caritas Kibungo n’abandi batumirwa barimo n’abafashijwe na Caritas Kibungo.

Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, ibi birori byitabiriwe na Bwana Ildephonse Mbarushimana, Umujyanama wa Komite Nyobozi wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo n’Umunyamabanga wa JADF mu Karere ka Ngoma

population that might possibly benefit from androgen buy cialis • Dynamic Infusion Cavernosometry, Cavernosography.

.

Ibirori byatangijwe n’Igitambo cya Misa, nyuma ibirori bikomereza hatangwa raporo y’ibyagezweho na Caritas Kibungo (ibyo yakoze m’Uturere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza na Rwamagana) aho bafashije abanyeshyuri 8603 kwiga, bubakiye abatishoboye amazu 937, kwigisha abakuze gusoma no kwandika, gutanga ubufasha butandukanye no hanze y’igihugu n’ibindi bikirwa byakozwe guhera 2000-2018 bisaga 588,938,740Frw.

Wabaye kandi umwanya wo gutanga ubuhamya kubafashijwe na Caritas no gukangurira abari bahari kugira uruhare rwo kunganira ibikorwa bya Caritas Kibungo kugirango igere ku nshingano yayo. Wabaye kandi umwanya wo kugeza ku buyobozi bw’Akarere inkunga ya Mituel de Santé Caritas Kibungo yageneye abatishoboye 20.

Mu ijambo rye, Intumwa y’Umuyobozi w’Akarere yashimiye uruhare rwa Kiriziya Gatolika na Caritas Kibungo mu bikorwa bitandukukanye bakora harimo kuvugurura Umujyi wa Kibungo n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Itumanaho n’ibikorwa ndangamuco

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed