Kuri uyu wa 4 tariki ya 13 Ukuboza 2018, hatangiye “IHURIRO” (FORUM) RY’URUBYIRUKO RWA DIYOSEZI YA KIBUNGO rwaturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi.

Iyo Forum yatumijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA ikaba iteganyijwe kuva kuwa 13 kugeza kuwa 16 Ukuboza 2018 nk’uko biri mu ibaruwa itumiza iyo FORUM musanga ku mugereka.

Kumenyesha Forum

Ejo kuwa gatatu ku itariki ya 12 ukuboza 2018 ku mugoroba urubyiruko rugera kuri 791, ruherekejwe n’abapadiri 15, abihayimana 8 n’Abafaratiri 3, niho rwasesekaye muri Paruwasi ya Nyarubuye ruturutse mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Kibungo. Gahunda yose ya Forum murayisanga ku mugereka:

GAHUNDA YA FORUM Y’URUBYIRUKO RWA BIYOSEZI KIBUNGO

Kuri uyu wa 4, niho iyo Forum yatangijwe ku mugaragaro na Myr Oreste INCIMATATA, Intumwa y’umushumba wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA.

Mbere y’uko ifungurwa ku mugaragaro habaye igikorwa cyo guhererekanya Umusaraba wa Forum hagati ya Paruwasi ya Bare, iwumaranye iminsi, na Paruwasi ya Nyarubuye yawakiriye.

Nyuma yo kwakira Umusaraba, hakurikiyeho inyigisho ya Musenyeri Oreste INCIMATATA aho yagarutse ku muhamagaro w’urubyiruko, arusaba kutagira ubwoba bishingiye ku nsanganyamatsiko y’urubyiruko muri uyu mwaka wa 2018: “WIGIRA UBWOBA, KUKO WAGIZE UBUTONI KU MANA”.

Musenyeri ahereye ku Byanditswe Bitagatifu yahaye urubyiruko ingero z’abakurambere bacu mu kwemera nka Aburahamu na Musa ndetse n’abahanuzi nka Eliya, Yeremiya n’abandi ndetse agaruka no ku Mubyeyi Bikira Mariya maze asaba urubyiruko narwo kutagira ubwoba no gukomera ku butorwe bwarwo. Maze abasaba kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya ku bwa Batisimu ibaha kugira uruhare ku Buhanuzi, Ubusaseridoti n’Ubwami bwa Yezu Kristu
. Yashoje abibutsa ko bagomba no gushishoza umuhamagaro wabo wihariye ushingira kuri iyo Batisimu, waba umuhamagaro w’Ubusaseridoti, Ukwiyegurira Imana cyangwa kubaka urugo. Nyuma urubyiruko ruhabwa umwanya rubaza ibibazo maze Musenyeri abaha ibisubizo bikwiye.

Nyuma y’iyo nyigisho hakurikiyeho Igitambo cya Misa yo Gufungura Forum ku mugaragaro, cyatuwe na Myr Oreste INCIMATATA

several purposes: (i) to aid clinicians in recognizing and tadalafil for sale phosphodiesterase type V (PDE V) inhibitors or nitric oxide.

.

Nyuma gahunda zakomeje uko biteganyijwe umunsi usozwa n’inyigisho kuri Kiliziya.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’ibikorea ndangamuco.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed