Inama yaKomisiyo ya Kateshezi yatangiye i saa 10h00 yitabirwa n’abagize Komisiyo 12 ndetse n’Abakuru b’Abakateshisti. Batangiriye mu matsinda atandukanye, bateganya guhuza ibitekerezo nyuma. Hatangijwe isengesho riyobowe na Padiri Jean Claude Perezida wa Komisiyo.Yasomye muri Yh 4,43-54. Bazirikanye ku gukomera ku kwemera no kuguha abandi.
Hakurikiyeho gusomerwa raporo y’ubushize bayikorera ubugororangingo. Basabiye nyuma akanya gato Nyakwigendera Padiri Karoli Mudahinyuka, wari umwe mu bagize Komisiyo. Bishimiye uko igikorwa cy’amahugurwa cyagenze, cyafunguwe n’Umwepiskopi, Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA. Abakateshisti baritabiriye n’ababahugura baraje. Ibitabo by’imfashanyigisho byatanzwe n’Inama Nkuru y’Abepiskopi, muri komisiyo ibishinzwe, nabyo byaraguzwe muri za Paruwasi zose kandi birakoreshwa. Ibyabonetse ni iby’Ukaristiya ya mbere, Batisimu n’Ugukomezwa.
Mu ntangiriro y’ibyo bitabo, niho handitsemo umurongo ngenderwaho wa Kateshezi. Uhasomye amenya icyo agomba gukora, kuko amasakaramentu y’ibanze arategurwa agatangwa kuri Pasika, uretse Ugukomezwa gutangwa n’Umwepiskopi. Amahugurwa y’Abakateshisti yagombye gushingira kuri ibyo bitabo. Abapadiri bakabigarukaho mu nama bagirana.
Ibikorwa by’urukundo by’Abakateshisti byarakozwe. Muri Adventi, hasohotse mu isanduku amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw). Bagiye bafashisha bagenzi babo amafaranga ibihumbi cumi, kuri buri muntu.Basanzwe bashyira amafaranga yabo kuri Konti iri muri RIM. Inama y’abakuru babo iheruka yabaye tariki ya 25/09/2017. Amagare yaratanzwe. Ayasabwe yageze kubo yaragenewe, abatayafite ni abinjiyemo vuba. Uhagarariye Umuterankunga MIVA, yasuye abayahawe, nawe yishimiye ibyakozwe.
Hakurikiyeho ibyari ku murongo w’ibyigwa:
1. Kunoza igitekerezo cy’uko Abakateshisti batabonye “Formation” bajya bategurirwa mu Maparuwasi yabo n’abatorwa bakava ahazwi.
Inama yagarutse ku kuntu inama z’Abakateshisti za buri kwezi ari ingirakamaro. Bashobora guhugurana, cyangwa bagahugurwa kuko ibiri mu mfashanyigisho, mu ntangiriro zabyo bihagije, kandi bikwiye gushyirwa mu ngiro. Iyo begereye Abasaserdoti bagakorana byose bigenda neza. Igitabo kigomba kuba ingendanyi y’Umukateshisti. Ntagahuzagurike. Gusubira mu mihango ikorwa no mu byo bigisha, igihe bari muri izo nama, ni ingenzi. Ayo yaba amahugurwa y’ibitabo: Ibyigwa; uko byigishwa; ubucengezangabire… Hari uburyo butatu byakorwamo:
- Paruwasi ubwayo yakishakamo abigisha, cyane cyane ababihuguriwe.
- Paruwasi ishobora kwifashisha abaturanyi babo, mu gihe bo ntabo bafite.
- Paruwasi ishobora kwitabaza abagize Komisiyo ishinzwe Kateshezi.
Muri macye, amahugurwa yabera muri buri Paruwasi, mu bufatanye, bigatangira ari rimwe mu kwezi maze ikifashisha abo ikeneye, Abapadiri, Ababikira, abandi Bakateshisti. Byatera imbere banatumiramo abashaka kumenya ibikorwa byabo, ndetse n’abashaka kwiga ibindi nka Bibiliya; Liturujiya; Gatigisimu ya Kiliziya Gaturika…
Byaba byiza hashakishijwe abakristu batandukanye, abakuru n’abato kugira ngo hazaboneke Abakateshisti b’ingeri zose. Iyo bose bamaze gukura ntihaboneke abakiri bato, bidindiza ubutumwa. Abari mu nama bagaragaje amaparuwasi, ayo mahugurwa yatangiyemo. Bemeza ko bishoboka, ko atari ibitekerezo gusa. Ibyo binasubiza ukuntu abakateshisti batorwa, byakorohera Diyosezi kubabona kandi bakava ahantu hazwi.
2. Igikorwa cy’Abakateshisti mu Gisibo
Iyi ngingo yizwe kandi inonosorwa n’Abakuru b’Abakateshisti bitabiriye inama yabo. Mu isanduku yabo rusange, bazakuramo amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw). Ubundi bagende biyongereraho, bafasha ababikeneye, batoranyijwe. Babikoreye raporo yihariye.
3. Utuntu n’utundi
a) Igikorwa cy’urukundo ku bitegura amasakaramentu
Inama yagaragaje akamaro ko gutoza abigishwa cyane ab’ abana igikorwa cy’urukundo, igihe bitegura amasakaramentu. Mu murongo wa Kateshezi ibyo birimo. Cyaba igikorwa bo ubwabo bihitiyemo, bitewe n’aho batuye n’icyo bakeneye: gushakira inkwi cyangwa amazi umukene, kumuhingira, gufasha bagenzi babo bababaye… Bibatera ishyaka ryo gufasha, bakabikurana. Ibyo bikorwa byakorerwa raporo bikandikwa muri gahunda ya Caritas. Bigira akamaro kanini. Twavuga nko gushaka iby’Ukwezi k’urukundo n’impuhwe, inkunga ya Diyosezi…
b) “Statut” n’Ikarita by’Umukateshisti
Inama yibukije ko kubijyanye na “Statut” y’Umukateshisti, Umwepiskopi yavuze mu gihe cy’amahugurwa, ko biriho byigwa ku rwego rw’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda. Birakwiye gutegereza. Naho Ikarita yo izatunganywa na Diyosezi. Bazagendera kuzo bakoreshaga mbere, maze handikwe izindi. Komisiyo izabikurikirana.
c) Umunsi Mukuru wa Petero na Pawulo mu mwaka wa Yubile ya Diyosezi
Umunsi mukuruwa Petero na Pawulo mu mwaka wa Yubile ya Diyosezi uzizihirizwa kuri Diyosezi tariki ya 29/06/2018. Uzitabirwa n’Abakateshisti n’abafasha babo ndetse n’umwana umwe.Amafaranga azatangwa ni igihumbi kuri buri wese.Paruwasi izafasha mu gutanga ay’urugendo. Diyosezi izatera inkunga muri icyo gikorwa. Imigabane yose izagera kuri Diyosezi tariki ya 31/05/2018 n’abazajyayo umubare wabo ukaba wamenyekanye. Indirimbo nshyashya izategurwa na Paruwasi Rwamagana; imbyino ni Paruwasi ya Kibungo. Umuvugo ni Paruwasi ya Kansana. Abana bigira amasakaramentu bo muri Paruwasi ya Kibungo, bazaza kumva Misa kuri uwo munsi.
Nyuma hakurikiyeho uguhuza abitabiriye inama, Komisiyo n’Abakuru b’Abakateshisti. Inama kandi yakiriye Padiri Noheli Nizeyimana, hamwe n’Abakateshisti baje mu nama ubwa mbere. Inama yarangiye i saa 12h45’.
ABITABIRIYE INAMA:
- DUSABEMARIYA Appolinaire MUNYAGA Tel.0723717598
- CYIZA Clémentine RUKIRA Tel.0786319884
- NDAYAMBAJE André GASHIRU Tel.0726319756/ 0783319756
- KAYIBANDA Philémon GISHANDA Tel.0727170736/ 0785023021
- HAKUZIMANA Noël ZAZA Tel.0722213798/ 0783498440
- NZABONIMANA Frodouard KANSANA Tel.0788983674/ 0722983674
- NYIRABARIGIRA Gratia RWAMAGANA Tel. 0787142358/ 0726453111
- NDARUHUTSE Jean Baptiste KIBUNGO Tel.0788849905
- NTACYOBAZI François KIREHE Tel.0722163323
- MURANGWA Aphrodis BARE Tel.0783320369/ 0727318168
- NIYONZIMA Alfred GAHARA Tel. 0783562786/ 0723750837
- P.Jean Claude RUBERANDINDA RUKOMA Tel.0788418106/ 0728418
- RUBAMBANAMIHIGO Célérin RUKOMA Tel.0725609237/ 0787196401
- HABUMUGISHA Védaste RUSUMO Tel. 0783745763/ 0722782775/ 0734159159
- NGOMAYUBU Wenceslas NYARUBUYE Tel.0787423924/ 0725042550
- A.Noél HAKIZIMANA RUKIRA Tel.0783216101
- HABUMUGISHA Gracien KABARONDO Tel.0722658438
- SEKAMANA Azadès KIBUNGO Tel.0788736340/ 0722736340
- KATABARWA Augustin RUKARA Tel.0783138398/ 0723838398
- NYIRAMBARUSHIMANA Alodie MUKARANGE Tel.0783349135/ 0728352313
- A.Justas HABYARIMANA RUKARA Tel.0788473644/ 0722465739
- Sr. Marie Françoise KIBUNGO Tel.072599026/ 0786113736
- A.Dieudonné UWAMAHORO ZAZA Tel.0788457871
Umwanditsi w’Inama: RUBAMBANAMIHIGO Célérin, Sé, Umuyobozi w’inama
Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi
Comments are closed