Inama yatangiye saa yine (10h00) itangizwa n’isengesho, iyoborwa na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi. Ijambo ry’Imana ryasomwe ni iryo mu Ivanjili ya Mt 19, 16-22.
Hasomwe inama y’ubushize irashimwa. Bongeye gushima n’ibyakozwe harimo ukwizihiza Yubile ya Diyosezi y’imyaka 50 imaze ishinzwe, ku rwego rw’Abakateshisti n’abafasha babo ku munsi wa Petero na Pawulo.
Ku gikorwa cyo gusura za Paruwasi, Umubikira ushinzwe Animasiyo y’Ubwigishwa bw’abakuru, Mama Françoise yavuze ko ahenshi yageze yasanze bya Bitabo byaguzwe, bitaraba ingendanyi y’Abakateshisti. Yibukije ko icyo gitabo ari nk’isuka ku muhinzi. Yibukije akamaro k’uko Paruwasi yagira intambuko imwe n’umurongo umwe, mu nyigisho zitangwa. Zigomba gutegurirwa hamwe mu nama zabo za buri kwezi, bikajyana no guhugurana hagati yabo. Abigishwa bakwiye gutozwa umuco mwiza n’imyifatire myiza. Inama n’amahugurwa biba ku wa gatandatu nk’i Nyarubuye, bikwiye kwitonderwa kuko bishobora gutuma igihe cyo kwiga ku bigishwa kibura. I Zaza bagaragaje ubushake bwo kongeraho izindi nyigisho kuri Bibiliya batangaga bakaba bararangije. Bifuza kandi ko Bibiliya Umwepiskopi yabemereye zikurikiranwa. Kuri bo, ntabwo biba bigenewe Abakateshisti gusa.
Igikorwa cyo gushaka Ikarita y’Umukateshisti nacyo ntikiragerwaho.
Ingingo zari ku murongo w’ibyigwa zahise zibutswa:
- Gukomeza gukosora imfashanyigisho yateguwe n’Abakateshisti
- Gutera inkunga amahugurwa abera muri za Paruwasi
- Urugendo nyobokamana i Namugongo mu Buganda
- Utuntu n’utundi.
Ingingo ya 1: Gukomeza gukosora imfashanyigisho yateguwuge n’Abakateshisti
Gukosora imfashanyigisho zateguwe n’abakateshisti ubwabo birakomeje. Abazihawe ngo bakore uwo umurimo babonye umwanya wo kugaragaza ingorane bahuye nazo. Zirimo kutagira mudasobwa; kutabona igihe gihagije cyo gukosora; kuba harimo amakosa menshi.
Inama yifuje ko Padiri Noheli nawe yakinjira mu bakosora, akamenya uko bihagaze, akunganira ikipe isanzwe: Padiri Jean Claude, Mama Françoise na Bwana Azadès. Ubusanzwe buri wese yari yarafashe imfashanyigisho ye ikubiye mu gitabo kihariye. Ibitabo bitatu byakoreshwaga kera barabyigabanyije.
Bihaye intego y’uko mu mahugurwa y’Abakateshisti azabera ku Rusumo mu mwaka w’Iyogezabutumwa utaha, mu ntangiriro z’Ukuboza 2018, bazibanda kuri izo mfashanyigisho, dore ko zizaba ziri mu maboko y’abaziteguriye. Uburyo bwo kuzikosora no kuzigenderaho biga, bizafasha benshi.
Ingingo ya 2: Gutera inkunga amahugurwa abera muri za Paruwasi
Inama yafatiye ku gitekerezo cyavuye muri Paruwasi ya Zaza cyo kongera izindi nyigisho kuri Bibiliya, bagakurikiza ibyateguwe na Komisiyo ya Kateshezi. Bifuje ko buri wese waje mu nama yabigerageza aho ari, abyumvikanyeho na Padiri mukuru wa Paruwasi ye. Abitabiriye baturuka i Rukoma, i Zaza, i Rwamagana, i Rukira, i Kibungo n’i Nyarubuye.
Abagize inama ya Komisiyo babona ko amahugurwa ahoraho muri za Paruwasi, ashyigikiwe yaba ingirakamaro. Mu gihe kizaza azatanga umusaruro. Abakateshiste muri za Paruwasi bakwiye kubigiramo uruhare, bagasobanura uburyo byakorwamo. Bigaragara ko kwamamaza Ijambo ry’Imana bikubiye muri ayo mahugurwa, aho umuntu amenya Bibiliya, Amahame ya Kiliziya, Amategeko, Liturujiya, Uburyo bwo kwigisha Kateshezi n’ibindi. Ibyo byose ni umurimo wa Kateshezi. Umubikira yabwiye inama ko Umwepiskopi yifuje kumenya impamvu hari abakateshisti batarangiza “formation yabo yateganyijwe”.
Inama yavuze ko zose zigaruka kuri ebyiri: kuba hari imbogamizi y’imibereho y’Abakateshisti mu ngo zabo n’uko bamwe babyifuje babura amafaranga yo kwishyura muri iki gihe tugezemo.
Ingingo ya 3: Urugendo nyobokamana i Namugongo mu Buganda
Urugendo nyobokamana I Namugongo ni igitekerezo cyavuye ku Mubikira ushinzwe Kateshezi ku rwego rw’ Inama Nkuru y’Abepiskopi Gaturika bo mu Rwanda, Mama Genovefa. Abazarwitabira bazaturuka muri za Diyosezi zose zo mu Rwanda. Inama yavuze ko bitasubizwa inyuma. Umwepiskopi arabishyigikiye, kandi gusubira ku isoko ntako bisa. Aho mu Buganda ni ho Abakateshisti ba mbere mu Rwanda baturutse.
Hifujwe ko Perezida wa Komisiyo yajyayo, ataboneka hakagenda Padiri Noheli Nizeyimana, Mama Françoise bakajyana, ataboneka hakagenda Mama Annonciata bakajyana n’abandi batatu bazahagararira za Duwayene. Ni bo bazitoramo abazabahagararira, bazabimenyekanishe mu gihe cy’Amahugurwa yo ku Rusumo. Bose bakaba batanu. Birateganywa ko buri muntu yatanga amafaranga 65 000 Frw. Urugendo rushobora kuba muri Kamena 2019.
4. Utuntu n’utundi
Inama yasoje itekereza ku bigomba kujya mu igenamigambi rya Komisiyo ya Kateshezi 2018-2019:
- Amahugurwa y’Abakateshisti mu kwezi k’Ukuboza 2018.
- Inama za Komisiyo : Adventi, Igisibo, Gicurasiiye, na Kanama 2019.
- Inama eshatu z’Abakateshisti.
- Inama eshatu z’abahagarariye Animasiyo ya Kateshezi i Kigali.
- Gusura za Paruwasi za Diyosezi, inshuro imwe muri buri Paruwasi.
- Gusura Abigishwa, inshuro imwe muri buri Paruwasi.
- Gufotoza impapuro z’ubutumire na raporo.
- Itumanaho
- Umunsi wa Petero na Pawulo uzabera muri Paruwasi
- Umugabane wa Diyosezi mu gufasha ibikorwa by’urukundo by’Abakateshisti
- Urugendo nyobokamana i Namugongo
- Kongera abagize Komisiyo ya Kateshezi, dore ko Umupadiri warimo yatabarutse.
- Umubikira yamenyesheje abari mu nama, ko azakomeza gusura Abakateshisti ku munsi bakoreraho inama, agasura abigishwa aho bigira, azasura kandi n’abafasha b’Abakateshisti kuko nabyo byubaka umurimo wabo.
- Azageza umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi ( ihene, ingurube, inkoko) ku barikuyiga ubu muri Caritas ya Diyosezi. Bishobora kuzagirira akamaro ku miryango y’Abakateshisti.
- Imihango y’Abana bahabwa Ukaristiya ya mbere yoherejwe, hari Paruwasi zitegereje ko Umwepiskopi agira icyo abivugaho kugira ngo ikoreshwe. Hari abayikoresheje bakemeza ko hari icyo yafashijemo. Bahuriza k’ukuntu harimo amagambo menshi aruhanyije kuyafata mu mutwe ku bana.
Inama yasojwe n’isengesho i saa sita n’igice (12h30).
ABITABIRIYE INAMA
- A.Jean Claude RUBERANDINDA…RUKOMA..Tel.0784445911
- A.Dieudonné UWAMAHORO………ZAZA…….Tel.0788457871/0722957871
- Sr. Marie Françoise……………………….KIBUNGO…Tel.0725990260/ 0786113736
- HAKUZIMANA Noël…………….ZAZA……….Tel.0722213798/ 0783498440
- NYIRABARIGIRA Gratia……RWAMAGANA……Tel. 0787142358/ 0726453111
- RUBAMBANAMIHIGO Célérine.RUKOMA……..Tel.0725609237/ 0787196401
- NGOMAYUBU Wenceslas NYARUBUYE…Tel.0787423924/ 0725042550
- SEKAMANA Azadès…………….KIBUNGO…….Tel.0788736340/ 0722736340
- A. Noël NIZEYIMANA…….RUKIRA…………..Tel.0783216101
Umwanditsi: RUBAMBANAMIHIGO Selerini, Sé
Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi, Diyosezi KIBUNGO, A. Jean Claude RUBERANDINDA
Comments are closed