Padiri Charles Mudahinyuka umusaserdoti wa Diyosezi ya Kibungo, witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26/01/2018 aguye aho yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Rukoma azize indwara ya diabète yashyinguwe kuri uyu wa mbere tariki 29/01/2018. Kumusezeraho byabereye mu gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ari hamwe n’Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda Musenyeri Philippe RUKAMBA, abasasedrdoti, abihayimana n’abakristu benshi n’abandi bose bamumenye, n’abakoranye nawe.

Padiri Karoli MUDAHINYUKA, mwene GAFENEGELI Yohani Batisita na NYIRAKIMONYO Leocadiya, yavukiye i Gashanda muri paruwasi ya Zaza, kuwa 03 Nyakanga 1952, abatizwa kuwa 10/07/1952 i Zaza, akomezwa kuwa 30/10/1964.  Amashuri abanza yayigiye i Gashanda ayasoreza i Zaza, ayisumbuye yayakomereje muri Pré-Seminaire i Zaza ayakomereza muri Seminaire des ainés yari ku Kamonyi mbere ko yimurirwa i Kabgayi. Yinjiye mu I seminari Nkuru ya Nyakibanda mu 1974, ahabwa isakramentu ry’ubusaserdoti kuwa 25/07/1980. Padiri Mudahinyuka ari mu bapadiri 5 bahawe ubusaserdoti mu 1980, barimo Musenyeri Anastase MUTABAZI wabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO wabaye umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Justin KAYITANA na Padiri Edmond RUTAGENGWA witabye Imana nyuma y’umwaka umwe gusa.

Mu buhamya bw’abantu batandukanye byavuzwe ko Padiri Mudahinyuka yari umupadiri wakoze umurimo we neza kandi akoresha impano y’umuziki yari afite mu kwamamaza Kristu, akaba yarahimbye indirimbo zizwi mu Rwanda hose ndetse impano y’umuziki akaba yaranayitoje benshi. Yapfuye akiri muri Paruwasi agisohoza ubutumwa.”

Padiri Karoli MUDAHINYUKA yakoreye ubutumwa bwe muri paruwasi zitandukanye akora no muri serivisi zitandukanye za Diyosezi ya Kibungo no ku rwego rwa Kiliziya yo mu Rwanda.

Padiri Karoli MUDAHINYUKA yatangiriye ubutumwa bwe muri paruwasi Kathedrali ya Kibungo muri Kanama 1980 nyuma yaho akorera ubutumwa muri paruwasi zinyuranye akorera Diyosezi muri servisi zinyuranye:

  • Gashyantare 1983: Paruwasi Bare
  • Nyakanga 1984: Paruwasi Zaza
  • Kanama 1989: Yagiye kwiga muri kaminuza ya Lumen Vitae mu Bubiligi
  • Nzeri 1991: Yabaye Representant Prefectoral na Inspecteur confessionnel
  • 1995: Padiri Mukuru wa Paruwasi Zaza
  • 1997: Padiri mukuru wa Paruwasi Kabarondo
  • 1998: Padiri Mukuru wa Paruwasi Rwamagana
  • 2003: Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrali ya Kibungo
  • 2005: Padiri Mukuru wa paruwasi ya Mukarange
  • 02/09/2010 : Vicaire i Rukoma

Yayoboye kandi na komisiyo zinyuranye:

1999 : Komisiyo ya liturgiya na musique sacrée

Atabarutse azize uburwayi ku myaka 66 y’amavuko.

Padiri Karoli MUDAHINYUKA yari umwe mu bahanzi bakomeye b’indirimbo za Kinyarwanda ziririmbwa mu kiliziya ndetse n’iziririmbwa mu bindi bihe zihimbye mu manota
.

Yahimbye indirimbo nyinshi kandi zakunzwe cyane : Benshi bamuzi ku ndirimbo yitwa ‘Imihigo yacu’ bakunda kwita ‘u Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma’, yamamaye mu kiganiro ‘Urubyiruko rw’u Rwanda’ gitambuka kuri Radiyo Rwanda. Iyi ndirimbo yaririmbwe bwa mbere n’Abafaratiri bo muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda mu 1979/1980

androgen therapy in this age group really are now known, tadalafil for sale • Lifestyle and psychosocial factors.

.

Hari kandi indirimbo ‘Mwana w’iwacu’ irimo amagambo meza ahamagarira abana b’u Rwanda kuba intwari n’abanyamurava. Ihamagarira abanyarwanda gukunda igihugu cyabo no kuba bakitangira
.

Indirimbo zo mu birori yahimbye zirimo:

1) Impundu iwacu (Nyakibanda ku wa 25/04/1977)

2) Mwana w’iwacu (Nyakibanda ku wa  19/01/ 1979)

3) Ijuru ry’iwacu (Nyakibanda ku wa 3/12/1979)

4) Yubile iwacu nzira iboneye (Kibungo, ku wa 23/04/1981; kuri Yubile ya

ya 25 ans y’ubusenyeri bwa Mgr Andrea Perraudin 1983)

5) Imihigo yacu (Rwanda rw’ejo. Zaza, ku wa 12/01/1985).

6) Umushumba dushima (Zaza, ku wa 10/09/1986; kuri Yubile ya 25 ans ya

Myr Yozefu Sibomana)

7) Ngwino Mwungeri iwacu (Yahimbiwe ibirori by’itangwa ry’ubwepiskopi

bwa Myr Frederic Rubwejanga 1993)

8) Tuzamuvuga/Impundu iwacu (Yahimbiwe ibirori by’itangwa

ry’ubwepiskopi bwa Myr Anastase Mutabazi, 1996)

9) Indirimbo yahimbiwe ibirori by’itangwa ry’ubwepiskopi bwa Myr Kizito

Bahujimihigo (Rwamagana, 1998)

10) Twabonye Umwungeri (Rukoma, ku wa 20/06/2013, Yahimbiwe ibirori

by’itangwa ry’ubwepiskopi bwa Myr Antoine Kambanda).

11) Indirimbo yubahiriza IPM (Rukoma, ku wa 20/09/2012)

12) Indirimbo yubahiriza UNIK (Rukoma,…)

13) Tambuka neza Zaza: HYMNE YA ZAZA.

14) Kuza wisanga ntako bisa (indirimbo yacurangishaga guitare yakira

umushyitsi yishimiye)

Indirimbo za liturjiya urutonde ni rurerure ariko  umuntu yavuga izi zikurikira :

1) Ngiye gusingiza Nyiribiremwa                     2) Alleluia, Nzashimira Uhoraho

Given the reduced clearance of sildenafil when coadministered with HIV protease inhibitors, a starting dose of sildenafil 25mg should be considered.13Misconception of ED and the Importance of cialis without prescription.

.

3) Alleluia, Uragasingizwa Nyagasani.          4) Uri hano

5) Nihasingizwe Imana                                     6) Noheli nziza

7)  Mucunguzi wacu singizwa!                        8) N’izindi n’izindi.

9) Shimwa mwami yacu

Imana imuhe iruhuko ridashira

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed