Kuri uyu wa gatandatu tariki 29/04/2017 ikigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri rwa Kabare, rwibutse abanyeshuri, abarezi n’abakozi b’iryo shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imihango yo kwibuka yabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru. Hari n’abayobozi banyuranye b’inzego za leta n’iza polisi baje gufata mu mugongo ishuri.
Mu nyigisho ye, umwepiskopi, yavuze ko kuba igihe cyo kwibuka gihurirana n’igihe cya Pasika ari ukugira ngo ukwibuka kwacu kudahera ku bubabare n’urupfu by’abacu twibuka, ahubwo ari ukugira ngo bitugeze ku izuka ryabo kuko Kristu umuzukambere mu bapfuye bose yabahaye kuzukana nawe.
Ubutumwa bwacishijwe mu ndirimbo, imivugo n’udukino tw’abanyeshuri, bwose bwari bujyanye n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 igira iti: Twibuke twiyubaka, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi tubungabunga ibyo tumaze kugeraho.
Ubutumwa bwacishijwe mu magambo yavuzwe bwose bwibutsaga abyeshuri ko aribo mbaraga z’igihugu
. Kugira ngo Jenoside ishoboke, urubyiruko rwigishijwe nabi muri icyo gihe nirwo rwabigizemo uruhare. Kugira ngo Jenoside ihagarare kandi ni urubyiruko rwabigizemo uruhare. Abanyeshuri bakaba barahamagariwe kwiga neza, kandi bagaharanira ibikorwa byubaka birinda ibisenya
Metabolism and excretion – Sildenafil is extensively metabolised by hepatic microsomes, involving two cytochrome P450 isoforms (CYP3A4 as the major route and CYP2C9 as a minor route). buy tadalafil therapy or marital therapy) for individuals or couples.
. Ishuri ryashimiwe cyane kuba nta ngengabitekerezo irangwa mu banyeshuri.
Mu ijambo nyamukuru ryavuzwe n’Umwepiskopi, yashimiye cyane abanyeshuri igikorwa bakoze cyo kwegeranya amafaranga agera ku bihumbi 60.000 Frw yo gufasha mugenzi wabo warokotse Jenoside utishoboye
Extremely generic cialis adverse effect is nausea which is usually minimal at lower.
. Yabasabye gukomeza kwirinda amacakubiri kuko Imana yaturemye turi abavaandimwe. Yasabye kandi ababyeyi kuzirikana ko umusingi w’uburere bwiza uri mu ngo
.
yasoje asaba abana kudapfusha ubusa amahirwe bafite kuri ubu yo kwiga, bakiga neza kugira ngo bazabe ingirakamaro.
Abatutsi bagera kuri 27, barimo abarimu n’abandi bakozi bakoreraga ishuri, nibo biciwe mu rwunge rw’amashuri rwa Kabare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Comments are closed