Padiri GAFUKU Baritazari, hamwe na padiri REBERAHO Donati, nibo bapadiri ba mbere kiliziya ishimira Imana ingabire y’ubusaserdoti yahaye u Rwanda. Mu gihe twitegura yubile y’imyaka 100 y’iyi ngabire y’agatangaza, birakwiye kuvuga ku buzima bw’uyu musaseredoti cyane cyane ko hari bamwe batabuzi ndetse ntibanamenye ko avuka muri Diyosezi ya Kibungo.
- Ibice by’ingenzi by’ubuzima bwe
GAFUKU yavutse mu mwaka wa 1885 ku ngoma y’umwami RWABUGIRI. Mwene Kamurama na Nyirahabimana, yavukiye muri misiyoni ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo y’ubu.
Akiri muto, GAFUKU yararwaye cyane, umunsi umwe ababyeyi baza gukeka ko yapfuye maze bamujugunya mu gishanga. Aho niho ku bw’amahirwe abamisiyoneri bamutoraguye maze bamugira umwe mu banyeshuri babo.
Yakurikiye inyigisho za gatigisimu muri misiyoni ya Zaza ariko abatirizwa i Mibirizi(Cyangugu) afite imyaka 18 y’amavuko. Yiragije mutagatifu Balitazari, umwe mu bami batatu bagiye kureba Umwana Yezu i Batalahamu.
Mu wa 1904, Myr Yozefu HIRITI yimuriwe muri Vicariyati nshya ya Kivu yari ihuje u Rwanda, u Burundi n’igice kimwe cya Tanzaniya (Buha na Bugufi), ashyira icyicaro cyaro mu Rwanda afata n’icyemezo cyo kugarura abaseminari b’abanyarwanda iwabo. Abo baseminari bageze i Kabgayi mu wa 1913 maze bahahurira n’abari bamaze umwaka umwe i Nyaruhengeli (Kansi). Mbere yo guhabwa ubusudiyakoni.
Gafuku yakoreye umwaka w’igeragezwa(probation) muri misiyoni ya Kabgayi.
Yahawe ubudiyakoni ku ya 08/10/1916, ahabwa ubupadiri hamwe na Donati Reberaho w’ i save kuwa 07/10/1917, abuhererwa i Kabwayi abuhawe na Myr HIRITI.
- Ubutumwa yakoze
Amaze guhabwa ubupadiri, Balitazari GAFUKU yatangiriye ubutumwa bwe mu iseminari nkuru ya Kabgayi. Yahashyiriwe kugira ngo abere barumuna be umuhamya w’uko kwiyegurira Imana mu nzira y’ubusaserdoti bishoboka ku banyarwanda.
Nyuma y’ubwo butumwa mu iseminari yamazemo imyaka ibiri, Padiri Gafuku yahawe n’ubundi butumwa
Local TherapyCare Physician cialis.
.
- Mu 1919 : Yahawe ubutumwa muri misiyoni ya Murunda (Diyosezi Nyundo)
- Mu 1922 : Yoherejwe muri misiyoni ya Kabgayi
- Mu 1925 : Yagarutse mu iseminari Nkuru nyuma y’uko kujya i Rulindo byanze.
- Kuwa 17/12/1927 : Myr Lewo Klasi yahawe ubusaserdoti abarundi babiri ( Matiyasi BAZAHUHA na Gabriel HARUSHAKAMWE). Padiri Balitazari niwe wahawe ijambo ngo ashime izo ntore.
- Mu 1930 : Padiri gafuku yoherejwe muri misiyoni ya Mibilizi aho yabatirijwe.
- Mu 1932 : Yagarutse i Kabgayi
- Mu 1941 : Yahawe ubutumwa i Mugombwa ahakorera yubile y’imyaka 25 y’ubusaserdoti (1942) na yubile y’imyaka 40 (1957). Aha i Mugombwa, ni naho padiri Baritazari GAFUKU yarangirije ubuzima bwe bwa hano ku isi mu 1959 afite imyaka 74.
- Urupfu rwe
Mu gitondo cyo kuwa 15/04/1959, padiri Gafuku yakangutse atagishobora kuvuga kubera ko yari yaviriye mu bwonko
. N’uko bamuha isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi maze bamujyana bwangu mu bitaro bya Astrida (Butare). Yamaze amezi abiri yose ari muri koma n’ubwo abaganga batahwemaga kumwitaho. Yaje koherezwa Usumbura (burundi) biba iby’ubusa ntihagira igihinduka ku buzima bwe.
Bamugaruye i Astrida aho yitabiye Imana kuwa 14 Kamena 1959 ahagana 11h00 za mugitondo. Bukeye tariki 15/06/1959 Myr Andreya PERRAUDIN niwe wayoboye imihango yo kumushyingura i Mu gombwa muri Diyosezi ya Butare.
Padiri gafuku yatabarutse u Rwanda rugeze ku bzasaserdoti 140 b’abanyarwanda barimo umwepiskopi wa mbere Myr Aloys BIGIRUMWAMI nawe wavukaga muri misiyoni ya Zaza.
- Umurage wa Padiri Gafuku
Padir Baritazari Gafuku yaba ye indahemuka ku butumwa bwe bwa gisaserdoti mu myaka 42 yose yamaze akorera Nyagasani
.
- Yaranzwe n’urukundo rwa gishumba
- Yari afite impano yo kuvura indwara : yari umuvuzi gakondo
- Yari n’umwanditsi : yanditse za broshire z’ikibonezamvugo cy’ikinyarwanda
. Mu 1929 yanditse igitabo yise « Igitabo cy’abanyekori bo mu Rwanda » cyari kizwi kw’izina rya Nyirambonera cyifashishwaga mu nyigisho zihabwa abana.
Comments are closed