Inama yabereye i Kibungo muri Centre Saint Joseph, itangizwa n’isengesho riyobowe na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, akaba na Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi muri Diyosezi KIBUNGO. Yatangiye i saa yine n’igice (10:15), hasomwa Ijambo ry’Imana dusanga muri Mt28, 16-20. Inama y’ubushize nayo yasomwe, maze ikorerwa ubugororangingo. Abari baje bagarutse ku isakaramentu ry’Ukaristiya ya mbere. Amaparuwase amwe yaritanze ku Isakaramentu, andi aritanga nyuma yaho.

Isakaramentu rya Batisimu ku banyeshuri n’abakuru, Inama yari yarifuje ko ryatangwa kuri Pasika, bose bamaze gukorerwaho imihango y’ubwigishwa. Amaparuwase amwe yaritanze kuri uwo munsi, andi aritanga mu gihe cya Pasika. Byakabaye byiza iyo mihango ikorewe kuri bose, kandi ku gihe cyayo, n’amasakaramentu agatangirwa igihe kimwe kuko n’abigishwa bakuru bagenda baba bake.

Ku bijyanye n’inyigisho zagombaga gutegurwa mu maparuwase, Abakateshisti barazohereje, uretse Rusumo isigaje eshanu ikaba itarazigeza ku babishinzwe. Izindi zose zageze muri mashine.

Imbogamizi zagaragaye:

  • Abateguye inyigisho bamwe, inyandiko zabo ntizisomeka ni ugushishoza.
  • Abandi baziteguye mu magambo menshi, bisaba kuzandika mu ncamake kugirango zumvikane.

Ingingo ya mbere: Gutangaza ibyagenderwaho ngo haboneke abakateshisti babyigiye

Twasanze abakateshisti bakwiye guhugurirwa mu maparuwasi yabo, bagahabwa inyigisho zateganyijwe. Abo bagatorwamo abajya kwiga mu ishuri ryabo muri Diyosezi ya Ruhengeri cyangwa iryo Diyosezi yacu yashinga. Dukwiye gukomeza kohereza abajyayo, Diyosezi na za Paruwasi, bakabigiramo uruhare, kuko abizeyo batanga umusaruro mu gikorwa cyo guhugura abandi no kwigisha neza. Dukwiye kandi gushyigikira amahugurwa y’abakristu batandukanye, abera muri za Paruwasi kugira ngo tujye tubakuramo nabo abo twakohereza kwiga byuzuye, bagahabwa “formation” yuzuye. Ibyo bahugurwamo muri za Paruwasi ni ibi:

  1. Inyigisho ku MAHAME YA KILIZIYA n’AMATEGEKO Y’IMANA
  2. Inyigisho kuri LITURUJIYA n’AMASAKARAMENTU
  3. Inyigisho kuri BIBILIYA no ku myitwarire ya gikristuInyigisho kuri KILIZIYA, umuryango w’Imana n’AMATEKA YAYO
  4. Inyigisho ku MATEGEKO YA KILIZIYA n’ubwitange bw’abakristu (Ituro, imfashanyo…)Kateshezi yihariye (speciale), uko bakigisha icyiciro runaka

Ibyagenderwaho ngo hatorwe umukristu ukwiye guhugurwa muri Paruwasi akaba yahabwa n’ubutumwa:

  1. Kuba yaratowe mu Muryango Remezo no muri Santarari bakomokamo.
  2. Kuba afite ishyaka n’ubushake mu bijyanye no kwitangira Kiliziya.
  3. Kuba agaragaraho ubuhanga.
  4. Kuba ari inyangamugayo.
  5. Kuba yarize nibura amashuri icyenda abanza. Bamaze kuboneka batangira gutegurwa kugira ngo bagire ubumenyi buhagije.
  6. Agomba kuba yubatse urugo rwa gikristu cyangwa yaba akiri ingaragu akaba afite umurongo muzima mu gukorera Kiliziya.

1. Gutorwa mu Muryango Remezo no muri Santarari bakomokamo.

Yatorwa n’abakristu mu Muryango Remezo no muri Santarari akomokamo, agashyikirizwa Inama Nkuru ya Paruwasi. Bareba uwaba abishoboye. Mu mahugurwa abera muri Paruwasi, ntihakagire uhezwa mu babishatse bose. Gusa ugiye kuba umukateshiste ave mu Muryango Remezo kuko nibyo akora ari wo bishingiyeho. Abereyeho kuzafatanya nawo igihe azaba yigisha. Igihe kandi agiye kwiga kure y’urugo rwe, inzego za Kiliziya zamushyigikira muri byose, kuko nawe aba ayitangiye. Bamusurira urugo, bamuha amafaranga yo kwiga, bamusabira ku Mana, kubera ko baba babyiyumvamo.

2. Kuba afite ishyaka n’ubushake mu bijyanye no kwitangira Kiliziya.

Ntabwo Kiliziya yakohereza umuntu udashaka. Ishyaka naryo rituma yumva icyo umuryango w’Imana umusaba. Ibyo akora, abikorana urukundo awufitiye.

3. Kuba agaragaraho ubuhanga.

Kugira ubuhanga ntibivuga kugira amashuri gusa, binavuga gukerebuka no kujijuka mu Ijambo ry’Imana no mu bikorwa by’urukundo, akagaragaza ibikorwa by’amajyambere aho atuye, akaba yabasha gutanga ibyo ahawe, akabisobanura.Gusa agomba kuba azi gusoma no kwandika, yakwisobanurira, agafata ijambo, agashishoza, akivana mu bibazo runaka.Akaba yashobora kubana n’abantu, yabamurikira kuko asobanukiwe.

 4. Kuba ari inyangamugayo.

Kuba ashimwa na benshi, akaba intangarugero mu bukristu no mu bumuntu, akereka abandi amizero nyakuri nawe akizerwa, agakomeza abandi mu kwemera.

5. Kuba yarize nibura amashuri icyenda abanza. Bamaze kuboneka batangira gutegurwa kugira ngo bagire ubumenyi buhagije.

Abize bafite impamyabumenyi zabo, Abasaserdoti babegera bakabereka icyerecyezo kiri imbere yabo. Abize kaminuza nabo babishishikarizwa kuko ubu abize nibo bahabwa Ijambo. Ubumenyi buhagije babugira bajyanywe mu ishuri rizwi ritangwamo “formation” ihagije, itangwa n’ababyigiye. Maze abandi basigaye bagahabwa amahugurwa nk’uko byifujwe. Ya mashuri yitwa aya Bibiliya bokongeramo ibyavuzwe haruguru.

 6. Agomba kuba yubatse urugo rwa gikristu cyangwa  yaba akiri ingaragu akaba afite umurongo muzima mu gukorera Kiliziya. Mu bijyanye n’ubuzima bw’umubiri na roho bya muntu akagaragaza ko akuze bihagije.

Ingingo ya kabiri: Gutanga ibitekerezo mu gukosora imfashanyigisho y’Ubwigishwa ku bana bigira amasakramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa.

Inama yasanze ko gukosora imfashanyigisho bizafata igihe. Abazandika hari ibyo batitayeho, nk’ibigomba kwandukurwa bivuye muri Bibiliya. Handukurwe ibirimo byose ku buryo burambuye. Hari ibyanditswe mu buryo budahinnye, kandi byose atari ngombwa kubirekeramo. Ku gice cy’ibiganiro, hamwe hakwiye gusigaramo inyandiko ngufi zifite icyo zisobanura cyumvikana. Ibyo ni iby’umwarimu ufasha abo yigisha.

Igihe cy’ikosora hakoreshwa za “flash” na za mudasobwa z’abantu ku giti cyabo. Bagakorera mu makipi: P. Justas na Katabarwa; Azadès, Mama Françoise na P. Alexis; P.Jean Claude, Célérine na P. Dieudonné. Igihe bakosora bagaragaza urupapuro n’igika cy’ibyakosowe, bakabyandika ahihariye kugirango babibone neza batononnye ibyanditswe mbere. Uwakandika yaba umwe, akegeranya byose.

Ingingo ya gatatu:

Byose byakurikiwe no guhuza amakomisiyo afite ibyo ahuriraho, biyoborwa na Padiri Martin NIZIGIYIMANA umuhuzabikorwa w’Iyogezabutumwa muri Diyosezi. Buri komisiyo igomba kuba ifite ikigega kiba muri Santarari, Paruwasi na Diyosezi. Amakomisiyo yitabiriye ni aya: Kateshezi, Liturujiya na Muzika ndetse n’iyita ku bumwe bw’abakristu (Oeucumenisme). Bibiliya yo ntiyabashije kuhagera.

Mu gusesengura icyo amakomisiyo ahuriyeho, byatangiye buri Padiri ushinzwe Komisiyo asobanurira abandi ibikorwa bya Komisiyo ashinzwe, dore ko ayari ahari yarahagarariwe n’abayayobora. Imyanzuro yafashwe:

  • Twese duhuriye ku Ijambo ry’Imana.
  • Gufatikanya mu mahugurwa cyangwa mu mishinga
  • Amahugurwa ya Bibiliya yongererwe ubushobozi
  • Kugaragaza aho zitandukaniye.

Utuntu n’utundi:

Inama yagaragaje ikibazo cy’abana bajya kwiga amasomo yihariye ku ruhande, bategekwa n’ishuri bigaho, bakareka inyigisho zo mu bwigishwa kuko byose bihurirana ari ku wa gatandatu. Bemeranyijwe ko ibyo ari umwihariko wa buri Paruwasi. Byagenda bicyemurwa hakurikijwe n’umwihariko w’ahantu, bikazigwaho nyuma.

Inama yasojwe n’isengesho i saa saba n’igice na Padiri Martin NIZIGIYIMANA umuhuzabikorwa w’Iyogezabutumwa muri Diyosezi KIBUNGO.

ABITABIRIYE INAMA:

  1. A.Jean Claude RUBERANDINDA………………Tel.0784445911
  2. A.Dieudonné UWAMAHORO………ZAZA…….Tel.0788457871/0722957871
  3. A.Justas HABYARIMANA…………RUKARA…Tel.0788473644/ 0722465739
  4. A.Jean Baptiste RUTAGARAMA….KIBUNGO…Tel.0788202645
  5. Sr. Marie Françoise……………………….KIBUNGO…Tel.0725990260/ 0786113736
  6. HAKUZIMANA Noël…………….ZAZA……….Tel.0722213798/ 0783498440
  7. NYIRABARIGIRA Gratia……RWAMAGANA……Tel. 0787142358/ 0726453111
  8. RUBAMBANAMIHIGO Célérine.RUKOMA……..Tel.0725609237/ 0787196401
  9. NGOMAYUBU Wenceslas           NYARUBUYE   Tel.0787423924/ 0725042550
  10. Sr. Annonciata UWIKIJIJE………KIBUNGO…..Tel.0783830898
  11. SEKAMANA Azadès…………….KIBUNGO….Tel.0788736340/ 0722736340
  12. KATABARWA Augustin…………RUKARA……Tel.0783138398/ 0723838398

Umwanditsi: RUBAMBANAMIHIGO Celerin, Sé

Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi muri Diyosezi KIBUNGO: A.Jean Claude RUBERANDINDA

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed