Inteko rusange ya Caritas ya Diyoseziya Kibungo yateraniye muri Centre St Joseph i Kibungo ku itarikiya 06/04/2017 iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA Umushumba wa Diyosezi, yitabiriwe n’abapadiri omoniye ba Caritas, abayobozi b’amavuriro ya Diyosezi, abahagarariye komiteza Caritas mu maparuwasi yose, abakozi ba Caritas ya Diyosezi n’uhagarariye Serivisi y’ubusugire bw’ingo ku rwego rwa Diyosezi.
Umwepisikopi atangiza inama yibukije ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa bya Caritas no gufata ingamba kugira ngo Caritas ikomeze gusohoza inshingano zayo nk’umuyoboro Kiliziya ikoresha mu kwita ku batishoboye. Ati « ibikorwa bya Caritas bigomba kuba nk’indorerwamo cyangwa ikirango cy’Ivanjili mu buzimabw’abakristu »
The Effects of Sildenafil Citrate on the Liver and Kidneys of Adult Wistar Rats (Rattus norvegicus) – A Histological Study 121 Fig.including hyperlipidaemia usa cialis.
.
Yaboneyeho umwanya wo gushimira ku buryo bw’umwihariko abagize uruhare bose mu kwamamaza ubutumwa bwa Caritas (abapadiri, abihayimana, abakristu muri rusange n’abandi bantu b’umutimamwiza), asaba ko imbuto z’umwaka w’Impuhwe zakomeza gusakara hose.
Nyuma yo kumurikirwa ibyagezweho mu mwakawa 2016 no kugaragarizwa ibiteganyijwe muri uyu mwaka wa 2017, Umwepisikopi yongeye kwibutsa abari mu nama ko muri uyu mwaka w’iyogezabutumwa, Diyosezi ya Kibungo ifite gahunda yo kwita ku muryango ku buryo bwihariye
. Ni muri urwo rwego yasabye ko n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bikwiye kujya bishikazwa abantu bihereye mu ngo, aho abana bagomba gutozwa uwo mutima bakibyiruka.
Abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira izashyirwa mu bikorwa na Caritas mu maparuwasi:
- Gukomeza gukangurir aabakristu gusobanukirwa kurushaho akamaro k’ubwisungane mu kwivuza ; kandi buri muryango-remezo ukishyurira « mutuelle de santé » nibura umuntu umwe utishoboye mu ntangiriro z’umwaka wa mutuelle (Kamena-Nyakanga).
- Ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango, guhimbaza, muri Paruwasi, umunsi w’ubusugire bw’ingo (journée PFN) kandi hagashyirwaho nibura abakangurambaga b’ingo babiri muri burimuryango-remezo.
- Gukomeza gukangurira abantu kwirinda indwara bivuza hakiri kare, bategura indyo yuzuye, bagakora siporo kandi bakita ku isuku.
- Gukurikirana gahunda y’amatsinda y’ibibina bivuguruye (SILC/PSP), ba rwiyemeza mirimo bafasha ayo matsinda bagakomeza gutanga raporo kuri Caritas.
- Gukangurira abaturage kuvugurura tekiniki z’ubuhinzi n’ubworozi, bita cyane cyane kurigahunda yo kuhira imyaka.
- Gushyiraho muri buri Paruwasi komite ishinzwe kubungabunga ibidukikije igamije gushishikariza abantu gutera amashyamba n’ibiti bitonona imyaka, gukoresha rondereza na biogazi no kwita ku makuru y’iteganyagihe.
- Gushyiraho muri buri Paruwasi umurima w’ikitegererezo hagendewe kubihingwa biteganyijwe mu karere, kugira ngo abaturage bajyeba hakoreraurugendo shuli.
- Gukomeza gufatanya n’izindi nzego bireba, kwita ku kibazo cy’abana b’inzererezi.
- Gukomeza gukangurira abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza kwitabira ibikorwa by’urukundo n’impuhwe ; aho bishoboka, ahahurirwa n’abantu benshi hagashyirwa udusanduku tunyuzwamo iyo inkunga.
- Kwihatira gukora raporo neza kandi kugihe, zigashyikirizwa inzego bireba.
Padiri Oscar KAGIMBURA
Umuyobozi wa CARITAS YA Diyosezi
Comments are closed