Icyumweru cyo kuva kuwa 07-13 Mata twibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe cy’iminsi 100 abanyarwanda basaga miliyoni barishwe bazira uko baremwe.Diyosezi ya Kibungo mu gihe cya Jenoside ikaba yaratakaje abakristu benshi barimo abapadiri, abihayimana n’abalayiki.Muriri bo abapadiri batandatu barishwe, akaba aribo: padiri Justin Ruterandongozi, padiri Michel Nsengiyumva, padiri Elisée Mpongano, padiri Evode Mwanangu, padiri Jean Bosco Munyaneza na padiri Joseph Gatare. 

Padiri Justin Ruterandongozi, mwene Evariste KANONKO na Merciana Gashirankwanzi, yavukiye i Gahurire kuwa 13/9/1948.Yabatijwe kuwa 3/10/1948 i Zaza , ahabwa ubusaserdoti kuwa 02/6/1974. Ubutumwa bwe bwa mbere yabukoreye i Zaza, aho yabaye umurezi mu iseminari nto ya Zaza. Yishwe n’interahamwe Jenoside igitangira kuwa 07/04/1994 ubwo yari mu nzira agana kuri paruwasi ya Rukoma.

 

Padiri Michel Nsengiyumva, Mwene Kabuye Etienne na Kamayanja Veronique, yavukiye ku  Kamonyi kuwa 25/04/1932 abatirizwa i  Kigali kuwa 8/05/1932. Yahawe ubusaserdoti kuwa 01/01/1962 i Kabgayi, ahita yoherezwa kuri paruwasi ya Zaza kuwa 15/01/1962
. Nyuma yakohe ubutumwa ahantu hanyuranye harimo no hanze ya Diyosezi Kibungo. Ubutumwa bwe bwa nyuma yabukoreye i Rukoma ari naho yiciwe n’Interahamwe ubwo yageragezaga kurwana ku ntama ze

The dosing recommendation has been addressed in the SPC.personal, cultural, ethnic, religious and economic cialis sales.

.

Padiri  Elysée Mpongano, mwene Elie MUREKEZI na Languida Majara, yavutse kuwa  25/12/1942 i Kibungo. Yabatijwe kuwa 29/3/1943 ahabwa ubusaserdoti kuwa 25/7/1971 i Kibungo. Ubutumwa bwe bwa mbere yabukoreye mu iseminari nto ya Zaza aho yagizwe umwarimu.Ubutumwa bwe bwa nyuma yabukoreye muri paruwasi Bare aho yari padiri mukuru. Yiciwe i Kibungo kuwa 15/4/1994.

 

Padiri Evode Mwanangu, mwene Ruhigisha Claudien na Mukarwesa Hélène, yavutse kuwa 06/08/1959 i Nyagasozi mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeli. Yahawe ubusaserdoti kuwa 25/07/1987 i Kibungo ahabwa ubutumwa bwo kuba umuyobozi w’ishuri rya IPM  Mukarange, aza no kuba padiri mukuru wa paruwasi Kabarondo; Yakoze ubutumwa kandi muri paruwasi Mukarange na Zaza. Yiciwe i Rukoma kuwa 8/4/1994.

Padiri Munyaneza Jean Bosco, mwene Murekezi Pierre na Mukandekezi Emerence, yavukiye i Nyarusange (Rwamagana) kuwa 15/03/1957. Yahawe ubusaserdoti kuwa 31/07/1983 akorera ubutumwa i Rwamagana  (1983-1984)nka padiri wungirije, aza no kuba padiri mukuru wa paruwasi Rukira kuva kuwa 06/08/1984 kugera muri Kanama 1987. Kuva icyo gihe kugera mu 1991 yabaye umurezi, ushinzwe imyitwarire  n’ushinzwe imikino mu iseminari nto ya Zaza. Ubutumwa bwe bwa nyuma yabukoreye muri paruwasi ya Mukarange aho yari padiri mukuru
. Yishwe n’Interahamwe i Mukarange kuwa 12 April 1994.

Padiri Gatare Joseph, mwene Gatare Smaragde na Mukamutembe Julienne, yavukiye i Kibungo kuwa 24 June 1963, abatirizwa i Kibungo kuwa  22/10/1963, akomezwa kuwa 21/07/1975. Yahawe ubusaserdoti kuwa 23/07/1989, Agihabwa ubusaserdoti yahise yoherezwa muri paruwasi ya Zaza aho yari padiri wungirije mu gihe cy’imyaka itatu. Nyuma yaho yoherejwe i Mukarange nka padiri wungirije n’umuyobozi w’ishuri rya  IPM. Aho niho Interahamwe zamusanze muri Jenoside arazicika kuri paruwasi ahungira mu Kigo cy’Ababikira b’Assumptionariho zamusanze zikamwica. Hari kuwa 13/04/1994.

IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA IBIYEREKE ITEKA BARUHUKURE MU MAHORO

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed