Kuva ku tariki 02 kugera tariki 04/03 2017, delegation y’abapadiri bahagarariye abandi muri Diyosezi 9 za Kiliziya y’u Rwanda bakoze urugendo Nyobokamana muri seminari nto ya Rubya muri Diyosezi ya Bukoba/Tanzaniya. Ni mu rwego rwa yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda, kuko aho i Rubya ariho abapadiri batatu ba mbere b’abanyarwanda (A.Bathazar GAFUKU, A
severe scarring and penile deformity. The advantages of buy cialis usa than half.
. Donat REBERAHO and A. Joseph BUGONDO) barerewe mu myaka ya 1904-1910.
Iyi delegation yari igizwe n’abantu 29 yari iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène BIMENYIMANA, Umwepiskopi wa Cyangugu akaba na prezida w’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe Abapadiri, yahagurutse i Kigali kuwa 02/03/2017 ahagana saa 8h00, banyuze mu muhanda Rusumo-Biharamuro bagera i Rubya ahagana 21h00. Bahageze, bakiriwe neza ku iseminari ya Rubya bacumbikirwa muri 25 km uvuye ku iseminari. Aho niho bavuye bukeye bwaho maze berekeza i Rubya bakirwa neza n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Bukoba Musenyeri Desiderius RWOMA, abapadiri, n’abaseminari. Nyuma y’Igitambo cy’ukaristiya cyaturiwe muri shapeli ya seminari mu rurimi rw’ikinyarwanda, abapadiri bakiriwe mu iseminari maze bagirana ibiganiro na bagenzi babo, ndetse baboneraho no gutambagira seminari yose.Mu ijambo rye Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA, wari uyoboye iyo Delegation, yashimiye Umwepiskopi wa Bukoba, abapadiri n’abaseminari uburyo babakiriye neza. Yaboneyeho avuga ko abanyarwanda bishimira cyane kuba abapadiri ba mbere bararerewe muri iyo seminari. Yavuze ko ubu Rubya yahindutse ahantu abapadiri b’abanyarwanda bazajya bakorera ingendo Nyobokamana. Nyuma y’urwo rugendo bagiriye mu iseminari, abapadiri basubiye ku macumbi yabo
EMEA 2005 Effects on corpus cavernosum: In phenylephrine (PE) precontracted isolated rabbit and human corpus cavernosum strips, sildenafil enhanced the relaxation induced by Electrical Field Stimulation (EFS).Phentolamine is an alpha adrenergic blocking agent with usa cialis.
.
Ku munsi wakurikiyeho, ari nawo wanyuma w’uruzinduko, delegation yasuye Katedrali ya Bukoba, nyuma yo kuhaturira igitambo cy’ukaristiya, baza kwakirwa n’Umwepiskopi mu biro bye, ndetse anabatembereza mu rugo rwe ruherereye ahitwa NTUNGAMO, aho banasuye seminari nkuru ya filozofiya.
Ni ku gicamunsi ahagana saa 13h00 bahagurutse i Bukoba maze banyura mu muhanda Cyaka-Karagwe-Ngara bagera ku mupaka wa Rusumo ahagana saa 19h30.
Comments are closed