Kuri iki Cyumweru tariki ya 31/01/2016, muri Paruwasi Katdrali ya Kibungo hizihijwe ibirori by’impurirane : batisimu y’abana bato, gusoza icyumweru cyahariwe kuzirikana ku Iyogezabutumwa ry’urubyiruko ndetse n’isabukuru y’Imyaka 10 umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya umaze utangiye muri Diyosezi ya Kibungo (2006-2016).