Kuri uyu wa kabiri tariki 19/01/2016 ku masaha y’igicamunsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Vicenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, na delegation yari imuherekeje, bakiriwe muri Evêché bya Kibungo na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA, Umushumba wa Kibungo.
AMASEZERANO YA MBERE MU GIHE ABANDI BATATU BIZIHIZAGA YUBILE Y’IMYAKA 25 BAMAZE BIYEGURIYE IMANA MU MASEZERANO YA MBERE
Nk’uko biteganijwe muri gahunda ya Diyosezi Kibungo y’imyaka 5 y’ikenurabushyo ( 2014-2019), buri mwaka hazajya hashingwa paruwasi ebyiri. Uyu mwaka hari gutegurwa santarari ya Kansana na santarari ya Munyaga, kandi n’izindi santarari nazo zibigeze kure; aha twavuga nka santarari Gahara, Kiyanzi,…