Nk’uko biteganijwe muri gahunda ya Diyosezi Kibungo y’imyaka 5 y’ikenurabushyo ( 2014-2019), buri mwaka hazajya hashingwa paruwasi ebyiri. Uyu mwaka hari gutegurwa santarari ya Kansana na santarari ya Munyaga, kandi n’izindi santarari nazo zibigeze kure; aha twavuga nka santarari Gahara, Kiyanzi,…
Ku bijyanye na santarari ya Kansana, imyiteguro irarimbanije. Ubu abakristu bari bamaze kwegeranya ibyangombwa by’ingenzi, birimo amafaranga n’ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabuye, amatafari n’imifuka ya sima ku buryo ndetse n’imirimo y’ubwubatsi ubu yatangiye
.
Ni muri urwo rwego rero, nk’uko bari barabisabye kenshi, kuri iki cyumweru tariki 10 mutarama 2016, Umwepiskopi wa Diyosezi Kibungo yasuye santarari, agaturira abakristu igitambo cy’Ukaristiya, nyuma agashyira ibuye ry’ifatizo ku kibanza kizubakwamo urugo rw’abapadiri bazaba boherejwe mu butumwa muri igihe santarari izaba imaze gushyirwa mu rwego rwa paruwasi. Muri icyo gikorwa hari imbaga nyamwinshi y’abanyakansana, n’abandi bakristu bari baturutse muri paruwasi yose ya Zaza ndetse n’andi masantarari akikije Kansana. Byari ibyishimo byinshi
Psychological processes such as depression, anxiety, and cialis without prescription concomitant disease leading to ED. With widespread.
.
Kuri uyu munsi kandi abakristu ba Kansana, bagaragaje koko ko bashaka paruwasi. Ni mu gikorwa cya fund rising aho ibyiciro byose, uhereye ku bana, bitangaga mu buryo bunyurane, batanga amafaranga, imibyizi, n’ibindi. Kuri uwo munsi bakusanyije amafaranga arenga ibihumbi Magana abiri
.
Biteganijwe ko paruwasi nshya ya Kansana izaba igizwe na santarari Kansana, santarari Musya(Kibungo), santarari Munege(Rukoma), na santarari Kigarama(Kibungo).







Comments are closed