Diyosezi Gatolika ya Kibungo, binyuze muri Komisiyo yayo y’Ubutabera n’Amahoro, irizeza ko ibikorwa yaterwagamo inkunga n’umushinga wa Trocaire Rwanda, bitagiye guhagarara kubera Trocaire yahagaritse inkunga.

Ibi bikubiye mu butumwa umuyobozi w’iyi Komisiyo muri Diyosezi, Padiri Félicien MUJYAMBERE kuri uyu wa 24/01/2023 yagejeje ku bagenerwabikorwa mu mishinga yo gukemura amakimbirane n’iy’iterambere yaterwagamo inkunga muri paruwasi za Rusumo na Kirehe.

Trocaire Rwanda yatangiye gukorana na Diyosezi ya Kibungo kuva mu mwaka wa 2018 inkunga yayo ikayinyuza muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi.

Mu gihe gishize Trocaire Rwanda yandikiye Diyosezi ya Kibungo ivuga ko kubera impamvu z’ubushobozi budahagije, itazakomeza gukora mu Karere ka Kirehe aho bakoreraga ibikorwa bafatanije na Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Felicien Mujyambere aganira n’abagenerwabikorwa ari kumwe n’ubuyobozi bwa Trocaire Rwanda bari baje gusura ibikorwa no kubabwira ko habayeho impinduka,yagize, ati”Ntabwo ibikorwa bihagaze ngo kuko Trocaire igiye. Oya, ahubwo bitangiye mu yindi sura kuko bishingiye kuri Komisiyo kandi Komisiyo ya Kiliziya ikaba ihoraho. Turi kumwe! Tuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa mwatangiye byiza byo gufahsa ingo ziri mu makimbirane, ibikorwa by’iterambere  mu bimina byatangijwe na Komisiyo ku nkunga ya Trocaire….”

Mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa bitazahagaraga ubu abakorerabushake muri uyu mushinga bamaze kwibumbira hamwe mu kibina aho bahura buri mezi atatu baganira ku butumwa bwabo, ndetse bakazajya bafatanya n’inzego za Kiliziya zishinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

Uyu muyobozi kandi yashimye ubwitange bw’amatsinda yahuguwe afasha ingo ziri mu makimbirane mu ngo no mu gufasha mu bumwe n’ubwiyunge maze abasaba kudahagarika ibikorwa ngo nuko Trocaire ihagaritse inkunga.

Modeste SIBOMANA umuyobozi ushinzwe gahunda (Program Manager) muri Trocaire Rwanda aganira n’abagenerwabikorwa bo mu murenge wa Nyamugali muri paroisse ya Rusumo yagize ati ”Kubera ikibazo cy’amikoro byabaye ngombwa ko mu turere turindwi twakoreragamo, ubu tuzasigara dukorera mu turere dutatu gusa (Nyaruguru, Nyamagabe na Rulindo).

Ndabashimira umwete n’umurava mwakoranye, uburyo ubufasha mwabonye bwakoreshejwe neza, ibikorwa n’ubuhamya tubonye birivugira. “

Yakomeje avuga ko Trocaire itavuye mu Rwanda ko aho byashoboka bazakomeza gukorana na Komisiyo yaba mu bujyanama cyangwa ubundi bufasha bwashoboka ko batazibagirwa ko hari ibikorwa byinshi bakoranye kandi neza.

Ibikorwa byakozwe mu gihe Trocaire yafashaga Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro birimo guhugura ingo 385 (couples) ku gukumira no gukemura amakimbiranezirimo izari mu makimbirane zirenga 100 maze  80% zayavamo ubu zitanga ubuhamya.

Komisiyo yafashije ibimina mu murenge wa Nyamugali gukoresha ikoranabuhanga ishinga ibibina arenga 40 ku bakene bahabwaga ubufasha, ikora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge ku bantu barenga 200, yashinze amatsinda y’ubwiyunge 12 y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mu gihe cya COVID 19, imiryango irenga 250 yahawe ubufasha  ndetse imiryango 73 yasenyewe n’ibiza ihabwa amabati muriyo igera kuri 30 yahawe ibigega bifata amazi. Abagenerwabikorwa kandi bahawe  amatungo magufi.

Jean Claude GAKWAYA Komisiyo y’itumanaho muri Diyosezi.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed