Nyiricyubahiro Antoine Caridinal KAMBANDA, Arikipisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi gatolika ya Kibungo arahamagarira urubyiruko kwiyegurira Imana kuko ari imbuto y’ubukirisitu kandi bagafasha Kiliziya kwamamza Ivanjile ya Yezu mu bikorwa.

Ibi yabivuze ku cyumweru tariki ya 15/01/2023, ubwo abihaye Imana 4 bo mumuryango w’abavizitasiyo bakoraga amasezerano  muri Kiliziya ya Paruwasi Cathedral ya Kibungo.

Nyiricyubahiro Caridanal Antoine akomoza ku butumwa bukorwa n’Abihaye Imana mu miryango itandukanye ya Kiliziya yavuze ko bafasha mu butumwa bwo kwamamza Invajili ya Yezu mu bikorwa aho bita ku bantu batandukanye barimo, bakita ku bakene, abashaje batagira kivurira, ubuvuzi, uburezi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Yagize ati :”Ndashima imiryango itandukanye y’abiyeguriye Imana ku ngabire yo gufasha abasaseridoti kogeza ivanjile ya Yezu mu bikorwa bita ku mbabare n’abakene. Kwiyegurira Imana no kwiyitangira mu butumwa ni ugutanga ubuhamya ko ntakinanira Imana.”

Nyiricyubahiro yaboneyeho gusaba urubyiruko kwiyegurira Imana ari benshi kuko ngo mu kwiyegurira Imana nta kuringaniza umubare bibaho.

Yagize ati ”Mu kwiyegurira Imana kuringaniza ntibyemewe, hakenewe benshi. Turasaba urubyiruko gukomeza kwitabira kwiyegurira Imana ari benshi kuko kiliziya ibakeneye ngo mwogeze hirya no hino ivaniji ya Yezu Kiliziya mu bikorwa mwita by’umwihariko ku mbabare, abatereranwe, abarwayi, abakene  n’izindi mbabare.”

Imiryango y’abihaye Imana ikora ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo harimo iyita ku bakene, abita ku bantu  bashaje batereranwe, abafasha mu by’uburezi ndetse n’ubuvuzi n’ibindi bikorwa bakora. Hari kandi n’ibigo by’amashuri, amavuriro n’inzu zita kubakuze bakennye batagira ababitaho, ibigo by’Abihayimana.

Muri ibi birori byo kwakira amasezerano y’abiyeguriye Imana mu muryango w’abavisitasiyo, hakiriwe amasezersano ya mbere ku bihaye Imana babiri: Sr Verene UWINEZA na Sr Egidie NYIRANDEGEYA.; hakiriwe kandi amasezerano  ya burundu ku biyeguriye Imana Sr Marie Chantal INGABIRE. Na Sr Marie Claudine UMUTESI. Muri ibyo birori kandi  Uwihaye Imana wo mu muryango w’abavizitasiyo Mama Annonciata UWIKIJIJE yizihije Yubile y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana.

Umuryango w’ababikira ba vizitasiyo ufite ikicaro mu gihugu cy’Ububirigi, mu Rwanda ikicaro kikaba kiri muri Diyosezi ya Kibungo paroisse Katedrali ya Kibungo. Bakora ubutumwa mu by’uburezi n’ubuvuzi aho bashinze amashuri atandukanye ndetse n’amavuriro mu Rwanda.

Nyiricyubahiro Antoine Caridinali Kambanda yashimye uyu muryango ko ubutumwa ukora butanga umusaruro kuko ikigo cyabo abana batsinze neza bose ndetse n’aho bakora ubutumwa mu kigo cya Leta GS.Kibungo A abanyeshuri batsinze bose kandi neza ibizamini bya Leta.

Jean Claude GAKWAYA

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe itumanaho.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed