“Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko ingoma y’Ijuru ari iy’abameze nka bo” (Mt 19, 13-15). Iyi niyo nsanganyamatsiko yagarutsweho mu Ihuriro ry’abana bahujwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA muri gahunda ngarukamwaka ya Diyosezi ya Kibungo yo kwifuriza abana Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.

Icyi gikorwa cyo kwifuriza abana Noheli n’umwaka mushya muhire, muri Diyosezi ya Kibungo, cyatangijwe na Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA mu mwaka wa 2015, ubwo yari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Ubu kibaye ku nshuro ya 6, kuko mu myaka ya 2020 na 2021 kitabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije isi.

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, abana bagera ku bihumbi 3000, baturutse muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo, bari bitabiriye iryo huriro ryo kwifurizanya na Nyiricyubahiro Cardinal Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2023.

Ubutumwa Nyiricyubahiro Cardinal yabahaye yagarutse ku byishimo bya Noheli, maze ahereye ku byishimo ubusanzwe umwana atera mu muryango, ashimangira ibyishimo tuzanirwa n’Umukiza Yezu Kristu, kuko ari umwana w’Imana utuvukira kugira ngo atuzanire amahoro n’ibyishimo.

Padiri ushinzwe Komisiyo y’abana Padiri Cyriaque SHUMBUSHO mu ijambo rye yagarutse ku miyoboro migari y’icyenurabushyo rikorerwa muri Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa ry’abana igizwe n’amahuriro y’abana asanzwe (utugoroba tw’abana, abana mu butumwa…) n’adasanzwe (Patronage, inama y’abana, Noheli y’abana …)

“Abana ni wo musingi wa Kiliziya n’amizero yayo y’ejo”

Byose byashojwe n’ubusabane bw’abana bifurizanya Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire!

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed