Turizihiza Yubile y’imyaka 50 Paruwasi ya Rusumo imaze ishinzwe. Paruwasi ya Rusumo iherereye muri Diyosezi ya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe mu mu gice cy’inkengero z’uruzi rw’Akagera, icyicaro cyayo kiri mu Murenge wa Nyamugali, igera no mu Mirenge ya Mahama, Mpanga, n’agace gato ko mu Mirenge ya Kigarama, Kigina na Nyarubuye.  

Paruwasi ya Rusumo ni iya 9 mu ishingwa ry’amaparuwasi agize Diyosezi ya Kibungo ariyo: Zaza, Rwamagana, Nyarubuye, Kibungo, Bare, Rukara, Mukarange na Rukira.

Paruwasi ya Rusumo igizwe n’abakristu 14,350 babarirwa mu masantarari 5: Nyamugali, Kigongi, Mahama, Rushonga, Nyabubare na Sukirisale imwe ya Bukora.

                   Muri uyu mwaka twizihiza Yubile, twagize umwanya wo gusubiza amaso inyuma tureba aho tuvuye, aho duhagaze naho twifuza kugera mu nzira y’ubukristu. Niyo mpamvu dufite intego igira iti: “Nimushinge imizi mu kwemera” (Jude1, 20).

Mbifurije mwese Yubile nziza

Félicien BUREGEYA

Padiri Mukuru wa Paruwasi Rusumo

INSHAMAKE Y’AMATEKA YA PARUWASI GATOLIKA YA RUSUMO

                         Paruwasi Gatolika ya Rusumo ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Nyarubuye kuwa 16 Nzeri 1972; yashinzwe na Musenyeri Joseph SIBOMANA, icyo gihe wari Umwepisikopi wa  Diyosezi ya Kibungo ari kumwe na Padiri Ludoviko NTAMAZEZE wari Padiri Mukuru wa Nyarubuye kandi bikaba byari biturutse ku byifuzo by’abakirisitu basabaga buri gihe ko bakegerezwa serivisi za Kiliziya. Ubutumwa bwayo bwatangiwe n’umuryango w’abapadiri bera (Pères Blancs), icyo gihe yitwaga Paruwasi ya Ruhotora kuko ku cyicaro cya Paruwasi hari hasanzwe ari Santarali Ruhotora ya Paruwasi Nyarubuye. Icyo gihe Santarali ya Ruhotora kimwe n’izindi santarali zose zari zubatse mu bisharagati, imvura yagwa umusaseredoti agatwikirizwa umutaka.

                         Iyi Paruwasi igitangira yari igizwe na santarali ya Peyizana A (Ruhotora), Peyizana D (Kigongi), Peyizana G (Kameya), Kigina, Kirehe na Musaza. Yari ifite kandi na sikilisare Gasarasi, Nkwandi, Rugarama na Gatarama.

                         Musenyeri Joseph SIBOMANA, mu ishingwa ry’iyi Paruwasi ku mugaragaro 16/09/1972, niwe wahinduye izina rya Paruwasi  aho kwitwa Ruhotora ayita Paruwasi ya Rusumo isumira amajyambere anayiragiza Bikiramariya Umubyeyi w’Abakene. Bityo icyari santarali Ruhotora yitwa Santarali Nyamugali.

                         Abapadiri b’umuryango w’Abamisiyoneri b’Afrika (Pères Blancs)  ba mbere b’iyi Paruwasi ni Padiri Jules GISENSI, Padiri  Charles SITALIC, Padiri Dekreri na Padiri Hoshideri wari n’umukarani wa Paruwasi igishingwa.  Icyo gihe Paruwasi Rusumo yari ikikijwe mu Majyepfo n’Igihugu cy’u Burundi, mu Majyaruguru na Paruwasi ya Nyarubuye, i Burasirazuba igihugu cya Tanzaniya naho mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Rukira.

Kiliziya nyir’izina ya Paruwasi yatangiye kubakwa mu kwezi k’Ugushyingo  itangijwe na Furere Léon Solet waje avuye mu gihugu cy’Ubusuwisi, yaje aje kubaka amazu ya Paruwasi, gutunganya ubusitani no gutera amashyamba. Yabanje kubaka inzu ndende y’ibyumba bitandatu yari iteganyirijwe kuba amashuri, iyo nzu yifashishwa bwa mbere nka Kiliziya (aho abakirisitu basengeraga), yifashishwa nanone nk’urwambariro n’amacumbi y’Abapadiri n’indi mirimo yose yari igenewe Paruwasi. Mbere y’uko abapadiri baza kuba muri iyi nzu babanje gucumbika mu mazu y’umushinga witwaga AIDER yari ahahoze hitwa kuri Animasiyo Gatarama. Gusa aya mazu bayajemo ataruzura kubera ko batatinze muri iryo cumbi.

                         Aba bapadiri uko ari batatu bahamaze umwaka umwe gusa bahita bimurirwa ahandi, ayo mazu ya mbere yasimbuwe n’inyubako nyir’izina ya Kiliziya yo asigara agenewe guturwamo n’Ababikira.

Usibye icyo gikorwa cyo kubaka amazu na Kiliziya Paruwasi Rusumo yatangije n’ibikorwa by’imyidagaduro ishinga ibibuga n’amakipe y’umupira w’amaguru aho ikipe ya mbere  yitwaga  Intare.

                         Mu mwaka wa1973-1981 Paruwasi Rusumo yari irimo abapadiri bane aribo: Padiri  Jules Bolene, Padri Hoshideri Rwasubutare, Padiri Drion Fredinand na Padiri Pierre Jorta wari uvuye i Burundi hamwe na Furere Léon Solet waje gusimburwa na Furere Furediman hamwe na Furere Victor baje bafite ubutumwa bwo gukomeza kubaka no gutunganya ubusitani bwa Paruwasi.

Ku gihe cya Padiri Jules Bolene amasikisale yarongerewe harimo Sikirisale  Gasarasi, Kagorogoro, Kimesho, Kiyanzi, Gacumu, Kaduha, Karuhandagaza, Nyakiriba, Rushonga na Ruhondo. Zimwe muri izi sikirisale zaje kugirwa santarali ari zo: santarali ya Nyakiriba, Ruhondo ari yo Mahama y’uyu munsi, Kiyanzi na Kimesho.

                         Paruwasi Rusumo yarakuze iba ubukombe yibaruka Paruwasi ya Kirehe na Kiyanzi, ndetse ikaba ifite n’umwuzukuru ari yo Paruwasi ya Musaza yibarutswe na Paruwasi ya Kirehe.

                         Paruwasi ya Rusumo kandi yari ifite n’umuryango w’ababikira bera (Sœurs Blanches) bakoreraga ahari inyubako za mbere za Kiliziya, bakanahigishiriza ibijyanye n’imyuga (FOYER 1976-1978) yaje gusimburwa n’ikitwaga FAMILIALE (1979-1981) na yo yaje gusimburwa n’ikitwaga CERAI y’abakobwa kuko iy’abahungu yari i Nyarubuye (hajyagamo abarangije muri 7ème na 8ème) hubatswe kandi na Centre Nutritionel ya Rusumo ubu ni muri HORTUS PACIS BAR ya Paruwasi.

                         Ababikira bahabaye ni Mama Marica, mama Magda, mama Dinah Vanordern (Umuyobozi wa CERAI Rusumo ubu habaye inyubako za Dortoirs za LYCEE DE RUSUMO), mama Christella, mama Chantal  na Edith Vermeissen wayoboraga Catéchèse muri Diyosezi ya Kibungo akaba yari n’umugangakazi mu Kigo Nderabuzima cya Rusumo, hari kandi n’undi witwaga Bacarne Hilde wari ushinzwe amashuri y’imyuga.

                         Muri icyo gihe kandi hashinzwe imiryango y’Agisiyo gatolika ikurikira: Abanyamutima (1968), Abarejiyo Mariya (1968), Abakarisimatike (1975), Abasaveri (1968), Abavisenti ba Pawulo (1975), Caritas i (1973), JOC(1973), Abasukuti (1979) n’indi yaje gushingwa nyuma nk’Abafokorare (2000) Inkoramutima z’Ukaristiya, Abiyambaza impuhwe z’Imana, Ingoro y’urukundo, AGI.

                         Icyiciro cy’abapadiri bakurikiyeho ni Padiri Mukuru Pierre Jortes, Padiri Bernard Karval, Padiri Helman Koning. Nyuma y’aho hakurikiyeho Padiri Sitansilas Dejamburine, Padiri Bernard Karval, Padiri Eusebio Arcelay, Padiri François Marc na Padiri Bertland. Iki cyiciro cy’aba bapadiri nicyo cyubatse kandi kinavugurura Kiliziya zari zubatswe mu masantarali. Hubatswe kandi amashuri mashya nka G.S Rusumo muri 1983 icyo gihe yitwaga Ecole Primaire Nyamiyaga yaje guhinduka Ecole Primaire Rusumo muri 1986, G.S. Paysanat D mu 1968 ariko amashuri yubakwa 1971-1972, G.S Murambi 1986-1987, G.S Paysanat G 1968 amashuri yubakwa 1971, Ecole Primaire Paysanat L 1968 aho Inkambi yubatse ubu hitwaga Santarali ya Ruhongo. Nyuma y’aho hakurikiyeho icyiciro cya Padiri Mukuru Eusebio Aricelay, Padiri Bernard Karval na Padiri Helman Koning. Kuva 1991 kugeza 1994 ubuyobozi bwa Paruwasi Rusumo bwari bugizwe na Padiri Mukuru Gerry Pinary, Padiri Jacques, Padiri Helman Koning na Padiri Charles Belomi ari nabo bubatse inyubako y’ibiro by’abapadiri hamwe na Kiliziya ya Paruwasi ya Kirehe. 

ABAPADIRI BABAYE MURI PARUWASI YA RUSUMO NYUMA YA JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994.

Nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 Paruwasi ya Rusumo yayobowe n’abapadiri b’abanyarwanda (Kavukire) bakurikira:

  • (1995-1997): Padiri Mukuru Claudien RUHUMURIZA, Padiri Alexis KAYISIRE na Padiri André MAZIMPAKA.
  • (1997-1998): Padiri Mukuru Jean Baptiste RUTAGARAMA na Padiri NZIGIYIMANA Martin. Icyo gihe ni bwo hashinzwe Sikirisale ya Bukora
  • (1999-2002): Padiri Mukuru ni Jean Léonard NKURUNZIZA (wanagize igitekerezo cyo gushinga Ishuri ryisumbuye rya LYCEE DE RUSUMO akanagishyira mu bikorwa) yunganiwe na Padiri MULINZI Didace waje  gusimburwa na Padiri Etienne RUHATIJURI, Padiri Félicien MUJYAMBERE na Padiri Cyprien DUSABEYEZU.

Hakurikiyeho icyiciro cya 2002-2015 Padiri Mukuru yari Jean Marie Théophile INGABIRE wabanye n’abapadiri bakurikira: Padiri Nestor HARUSHYAMAGARA, Padiri Fidèle NTAWIZERA, Padiri UWAMAHORO Dieudonné, Padiri Anicet NDAZIGARUYE, Padiri Aristide NTAMPUHWE, Padiri Védaste TUYIRAMYE, Padiri UWIMANA Napoléon, Padiri Thomas NIZEYE, Padiri Emmanuel NTEZIRYAYO.

                         Guhera 2015 kugeza 2020 abapadiri bahabaye ni  Padiri Mukuru Egide SANGWA, Padiri NIZEYE Thomas,  Padiri NTEZIRYAYO Emmanuel, Padiri NSHIMIYIMANA Jean Paul, Padiri Jean de Dieu UWIRAGIYE, na Padiri BAHATI MUNANIRA Daniel.

                         Kuva 2020-2021 Padiri mukuru ni Felicien BUREGEYA yunganiwe na Padiri BAHATI MUNANIRA Daniel, naho kuva 2021-2022 Paruwasi Rusumo irayoborwa  na Padiri Mukuru BUREGEYA Félicien n’abapadiri bafatanya mu butumwa Padiri Joseph MUSHIMIYIMANA na Padiri  Phocas KATABOGAMA.

Aba bapadiri ni nabo bakomeje gukora ubutumwa muri uyu mwaka w’ubutumwa 2022-2023.

                         Kuva 2017 Paruwasi ya Rusumo yakiriye umuryango w’abalazaliste waje gukorera ubutumwa mu nkambi ya Mahama babana n’abapadiri kuri Paruwasi Rusumo : Padiri Henri MATSINGA,  Padiri Edouard AYIRWANDA, Padiri Samuel NGENDAKUMANA na Frère Jean Claude NGIRENTE.

                         Muri uwo mwaka wa 2020 Paruwasi ya Rusumo yakiriye ababikira bo mu muryango w’Abari b’urukundo ba mutagatifu Visenti wa Pawulo (Les filles de la charité de Saint Vincent de Paul) baje gutura muri Paruwasi ya Rusumo bakaba bafite ubutumwa mu nkambi ya Mahama.

  ABAPADIRI BAVUKA  MURI PARUWSI YA RUSUMO

  1. Padiri Oscar MUREKEZI
  2. Padiri Clet HABAKURAMA
  3. Padiri Aloys UWIMANA
  4. Padiri François Regis RUTAGENGWA
  5. Padiri Jean d’Amour TUMUSENGE
  6. Padiri Alexandre NKOMEJEGUSABA

ABABIKIRA BAVUKA MURI PARUWASE YA RUSUMO

  1. Sr. Laurence DUSABIMANA 
  2. Sr. Cancilde MUKANTABANA
  3. Sr. Marie Claire IHORERE

NIMUGIRE YUBIRE NZIZA!!!!

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed