Paruwasi Gatolika ya Rukoma yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi uhora utabara Abakristu, yashinzwe kuwa 1 Ugushyingo 1975
Paruwasi ya Rukoma yashinzwe na Musenyeri Yozefu Sibomana mu mwaka wa 1975, igihe Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yari iri mu mwaka wa Yubile y’imyaka 75, Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi Zaza. Ku munsi Paruwasi ya zaza yahimbazaga Yubile y’imyaka 75, kuwa 01 Ugushyingo 1975, niho Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA yatangaje ishingwa ryayo, maze ayiragiza Bikira Mariya Umubyeyi uhora utabara Abakristu (Notre Dame du Perpétuel Secours ).
- Iyogezabutumwa
Paruwasi ya Rukoma igizwe na Santarali 6, arizo Rukoma, Nshili, Jarama, Gituza, Rukumberi na Shori. Igizwe na Sikirisale enye arizo Rubago, Rwamibabi, Gisera n’Ihanika. Ifite Imiryango-remezo 222, irimo Abakristu ibihumbi 40.177, hakurikijwe ibarurishamibare rya 2019, Abigishwa b’abanyeshuri 1228 n’abigishwa bakuru 294
- Uburezi n’ubuzima
Paruwasi ya Rukoma ifite amashuri Gatolika agera kuri ane:
- Ishuri ry’inshuke rya Paruwasi (Ecole Paroissiale de Rukoma), ryitiriwe Bikira Mariya Umubyeyi utabara Abakristu
- Ishuri ribanza rya Rubago, ryitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2
- Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rifite imyaka 9 y’amashuri abanza rya Rukoma ryitiriwe Mutagatifu Mikayire
- Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rifite imyaka 12 y’amashuri abanza rya Jarama ryitiriwe Mutagatifu Yozefu
Paruwasi ya Rukoma kandi ifite Ikigo Nderabuzima cya Rukoma
2. Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi utabara abakristu uhimbazwa kuwa 24 Gicurasi
Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi utabara abakristu, ni umunsi wizihizwa taliki ya 24 Gicurasi buri mwaka. Hari inkuru nyinshi zivuga ku muco wo kwiyambaza Bikira Mariya Umubyeyi utabara abakristu.
Bikira Mariya yahawe iryo zina ry’Umubyeyi uhora utabara Abakristu, biturutse ku ishusho yihariye igaragaza umubyeyi Bikira Mariya ateruye Umwana Yezu, yahawe umugisha kera cyane. Iyo shusho, bavuga ko ikora ibitangaza, yaba yarabanje kwifashishwa mu Bugereki , nyuma ijyanwa i Roma mu Bazilia ihabwa umugisha, maze iragizwa afurere b’Umukiza (Redemptoris).
Bavuga ko ari Mutagatifu Luka waba yarashushanyije iyo shusho ya Bikira Mariya ateruye mu biganza bye Umwana Yezu. Igihe Mutagatifu Luka yamushyiraga iyo shusho, Bikira Mariya amuha umugisha amubwira ati « Ubuvunyi bwanjye buzaherekeza iyi shusho ». Iyo shusho yangeye kuvugururwa ihabwa izina ry’ishusho ikora ibitangaza ya Bikira Mariya Umubyeyi utabara abakristu. Iyo shusho ikaba ishushanya ibanga ry’Ugucungurwa n’ubuvugizi bwa Bikira Mariya.
Bavuga ko mu mwaka wa 1300, mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mujyi wa Sisili, Umumonaki witwaga Nicola Bruno ari mu buriri arembye, ijosi ryarahetamye, nuko mu ijoro rimwe abonekerwa n’uwo yitaga Umugore mwiza ufite uburanga buhebuje, aramubwira ati “Nazanywe muri iyi si no gufasha abantu”. Uwo mubyeyi yongeraho ati “Haguruka maze utangaze hose iyo nkuru nziza muri uyu mujyi”; ako kanya ahita akira mu buryo atazi. Nuko igihe cy’ubuzima bwe bwose akimara asaba abantu bose kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya.
Ishusho ishushanya Bikira Mariya Utabara abakristu, yongeye gukorwa mu kinyejana cya 15, maze Umusirikari mukuru ayijyana i Roma mu rwego rwo kurinda umujyi wa Roma Abanyaturukiya bari bawuteye. Uwo musirikari mbere yo gupfa yayihaye inshuti ye, maze umukobwa we aza kubonekerwa na Bikira Mariya amusaba kujyana iyo shusho ya Bikira Mariya utabara abakristu mu Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Matayo, iyobobwa n’Abihayimana bisunze Mutagatifu Agustini (Augustiniens). Iyo shusho yahashyizwe mu mwaka wa 1499. Iyo shusho nyuma yaje guhabwa Abihayimana bisunze Umucunguzi (Redemptoristes), ari nabo bafite ubutumwa bwo kumenyekanisha Bikira Mariya Umubyeyi Utabara Abakristu ku isi yose. Umubyeyi Bikira Mariya utabara abakristu yagizwe Umurinzi w’igihugu cya Hayiti mu mwaka wa 1942.
Kwiyambaza Bikira Mariya Umubyeyi utabara Abakristu byakwiriye cyane kuva mu mwaka wa 1882, biturutse ku gitangaza cyabaye gikozwe na Bikira Mariya utabara Abakristu . Icyo gihe icyorezo cyateye muri Hayiti, kiyogoza icyo gihugu maze gikurikirwa n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi, ku buryo hapfaga abantu benshi buri munsi, abantu bihebye bakabona nta kizere ko icyo cyorezo kizarangira, cyoretse imbaga. Icyo gihe biyambaje Bikira Mariya Utabara abakristu babisabwe na Arkiyepiskopi w’umurwa mukuru wa Hayiti (Port-au-Prince). Icyo gihe bakoze Noveni biyambaze uwo Mubyeyi Bikira Mariya, maze ku munsi wa 5 wa Noveni kuwa 10 Gashyantare 1882, hagwa imvura nyinshi mu gihugu, nyuma y’iminsi itatu iyo ndwara ntiyongera kuboneka. Kuva icyo gihe abanyahayiti bakajya biyambaza uwo Mubyeyi Bikira Mariya. Bikira Mariya utabara abakristu, ni umurinzi w’igihugu cya Hayiti. (Notre Dame du Perpétuel Secours Patronne d’Haïti), umunsi bizihiza byihariye kuwa 27 Kamena. Icyo gihugu cyatuwe uwo Mubyeyi kuwa 8 Ukuboza 1942 na Arkiyepiskopi w’umurwa mukuru wa Hayiti (Mgr Le Gouaze, Archevêque de Port-au-Prince), akikijwe n’Apepiskopi bane ba Diyosezi z’icyo gihugu.
Aho byaturutse:
- www.ipir.ulaval.ca, la Fête Notre-Dame du Perpétuel Secours
- www.redemptoristehaiti.org
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Muri Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed