Mu mwaka wa 1972, niho Diyosezi ya Kibungo yibarutse Paruwasi ya RUKIRA na Paruwasi ya RUSUMO, zombi zibarizwa mu Karere k’Icyenurabushyo ka Rusumo (Duwayene ya Rusumo). Muri uyu mwaka wa 2022, imyaka 50 ikaba ishize izo Paruwasi zombi zishinzwe.

1. Paruwasi Gatolika ya Rukira yashinzwe na Musenyeri Sibomana Yozefu, kuwa 19 Werurwe 1972, ayiragiza Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti (Notre Dame de la Visitatation). Ni Paruwasi yabyawe na Paruwasi ya Nyarubuye, ifata n’igice cyageruwe kuri Paruwasi ya Kibungo.

Kiliziya ya Paruwasi ya Rukira

Iyogezabutumwa: Paruwasi ya Rukira igizwe na Santarali eshatu arizo: Rukira, Gituku na Bisagara

Uburezi n’ubuzima: Paruwasi ya Rukira ifite ishuri ryigenga ricungwa n’ababikira b’Abanyatereza, ishuri ry’amashuri abanza ryitiriwe Mutagatifu Tereza. Ifite kandi amashuri ane Kiliziya ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano:

  • Ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rya Gituku
  • Ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 rya Nyinya
  • Ishuri ry’amashuri abanza rya Buliba
  • Ishuri ry’amashuri abanza rya Rulenge

Paruwasi ifite Ikigo Nderabuzima cya Gituku, kiri muri Santarali ya Gituku ya Paruwasi ya Rukira.

Umutagatifu Paruwasi yaragijwe: Paruwasi ya Rukira yaragijwe Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu,
Ku itariki ya 31 Gicurasi duhimbaza igihe Mariya ajye gusura mubyara we Elizabeti, nyuma y’aho Malayika abwiriye Mariya ko agiye gusama inda, akazabyara umuhungu kandi akazitwa Umwana w’Imana. Mu rukundo, kwiyoroshya n’ukwicisha bugufi kwe, uwo mubyeyi w’Imana ntiyatinye imvune z’urugendo yakoze ajya gusura Elizabeti wari waratwaye inda mu za bukuru.

2. Paruwasi Gatolika ya Rusumo nayo yashinzwe na Musenyeri Sibomana Yozefu, muri Nzeri 1972, maze ayiragizwa Bikira Mariya Umubikira w’Abakene (Sainte Marie Vierge des Pauvres). ikaba yizihiza uwo munsi kuwa kuwa 15 Mutarama buri mwaka. Abapadiri bahageze kuwa kuwa 16 Nzeri 1972. Ni Paruwasi yageruwe kuri Paruwasi ya Nyarubuye.

Kiliziya ya Paruwasi ya Rusumo

Iyogezabutumwa: Paruwasi ya Rusumo igizwe na Santarali 5, ari zo Santarali Nyamugali, Kigonge, Rushonga, Nyabubare na Mahama ndetse na Sikirisale ya Bukora na Nyamisagara

Amashuri: Paruwasi ya Rusumo ifite Ishuri ryigenga rya Lycee de Rusumo ryaragijwe Mutagatifu Yohani Lewonaridi. Ifite kandi amashuri 3 Kiliziya ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano:

  • Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rifite uburezi bw’imyaka 12 rya Rusumo ryaragijwe Mutagatifu Stanisilasi
  • Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rifite uburezi bw’imyaka 12 rya Kigonge (Paysannat D) ryaragijwe Mutagatifu Bonifasi
  • Ishuri ry’urwunge rw’amashuri rifite uburezi bw’imyaka 12 rya Murambi ryaragijwe Mariya Mutagatifu

Mu rwego rwo kwita ku buzima, hari kandi Inkambi yakira impunzi iherereye muri Santarali ya Mahama

Umutagatifu Paruwasi yaragijwe: Paruwasi ya Rusumo yaragijwe Bikira Mariya Umubikira w’Abakene (Sainte Marie Vierge des Pauvres). Uwo munsi mukuru uhimbazwa ku itariki ya 15 Mutarama buri mwaka, ku munsi ngarukamwaka Bikira Mariya yabonekeyeho bwa mbere umwari Mariyeta ahantu hitwa i bane (Banneux) hafi ya Liyeje (Liège) mu Bubiligi. Kuva ku itariki ya 15 Mutarama kugeza muri Werurwe ku itariki ya 2 mu mwaka wa 1933, Bikira Mariya yabonekeye uwo mwari, wari ukiri umwana muto (yari afite imyaka 12), inshuro nyinshi, maze amumenyesha ko ari ari Umubikira w’Abakene (Vierge des Pauvres), ati: “Nje kuborohereza ububabare”. Aho yamubonekeye ni hafi y’isoko y’amazi, hakaba harahindutse ahantu habera ingendo nyobokamana zifasha abantu benshi.

A Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

#

Comments are closed