Paruwasi ya Bare (01/11/1965)

Paruwasi ya Bare yashinzwe na Musenyeri Andereye Perode, ku itariki ya 1 Ugushyingo 1965 iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi ugira Inama nziza (Notre Dame du Bon Conseil). Ni Paruwesi yavutse ibyawe na Paruwasi ya Katedrali ya Kibungo.

Iyogezabutumwa

Paruwasi ya Bare igizwe na Santarali 3 arizo: Bare, Mulinja na Kibare; ikagira Sikirisali 4, arizo Tunduti, Rugenge, Mukona na Muzingira; ikagira imiryangoremezo 189. Ni Paruwasi ifite abakristu babatijwe ibihumbi 13, 744 ku baturage 23, 369; abigishwa ni 1063, harimo 1041 b’abanyeshuri na 22 bakuru. Ubwo abayoboke ba Kiliziya ni ibihumbi 14, 807 bagize 63,3% by’abaturage bose.

Amashuri

Paruwasi ya Bare ifite:

  • Ibigo by’amashuri abanza 3: Ishuri rya Kibare II, ishuri rya Rugenge n’ishuri rya Tunduti
  • Ikigo cy’urwunge rw’amashuri gifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9: Ishuri rya Muzingira
  • Ibigo 2 by’urwunge rw’amashuri bifite uburezi bw’imyaka 12: Ishuri rya Bare, n’ishuri rya Mulinja

Urugo rw”Amahoro: Ni urugo rwakira kandi rukita ku bantu bafite ubumuga butandukanye.

Umutagatifu Paruwasi yaragijwe

Bikira Mariya Umwamikazi ugira inama nziza

Bikira Mariya Umwamikazi ugira Inama Nziza, niryo zina rya Bikira Mariya Paruwasi yaragijwe! Ni ijambo ryinjiye mu bisingizo bya Bikira Mariya kandi rikoreshwa cyane n’abamwiyambaza biturutse ku ishusho ya Bikira Mariya ateruye umwana Yezu yavumbuwe mu Ngoro ya Genazano (Genazano ni Komini yo mu Butaliyani mu gace ka Latiyumu “Genazzano: une localite italienne”). Uwo munsi mukuru uhimbazwa kuwa 26 Mata buri mwaka .

Amateka y’uwo munsi Mukuru:

Kuwa 25 Mata 1467 havumbuwe ku rukuta rwa kiliziya ya Genazano ishusho ishushanyijeho Bikira Mariya ateruye Umwana Yezu, icyo gihe ihinduka byihuse igikoresho cyifashishijwe n’abakristu mu kwiyambaza Bikira Mariya. Uko ibisekuru byagiye bisimburana, Abapapa bagiye bashishikariza abakristu kwiyambaza Bikira Mariya Umubyeyi ugira Inama Nziza. Papa Piyo wa 5 (watorewe kuba Papa kuwa 7/1/1566 agatabaruka kuwa 1/5/1672, agashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 1/5/1672), yohereje muri iyo kiliziya umutima ukoze muri zahabu nk’impano yo gushimira uwo mubyeyi Bikira Mariya. Papa Urbono wa 8, (Urbin VII) wabayeho mu myaka 1568-1644, yakoze muri iyo kiliziya urugendo nyobokamana asaba Imana kubakiza icyorezo. Papa inosenti wa 11 (Innocent XI), wabayeho mu myaka 1611-1689, yatamirije iyo shusho ikamba. Naho Papa Kilimenti wa 12 wabayeho mu myaka 1652-1740 (Clement XII), yemereye indulgensiya zishyitse abantu bose bazakora urugendo nyobokamana i Genazano aho iyo shusho iri kugira ngo biyambaze umubyeyi Bikira Mariya ugira Inama Nziza. Papa Piyo wa 6 mu mwaka wa 1777 yashyizeho amasengesho yihariye yakoreshwa mu Misa yo kwiyambaza uwo Mubyeyi ugira Inama Nziza

Papa Lewo wa 13, wabayeho mu myaka 11810-1903 (Leon XIII), ni we washishikarije cyane abakristu kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya ugira Inama Nziza. Mu mwaka wa 1884, Papa Lewo wa 13 niwe watangaje, mu itegeko ngenga ryasohowe n’urugaga rwa Papa rushinzwe imihango mitagatifu, ko abakristu bakwiyambaza uwo Mubyeyi ugira inama nziza kugira ngo atsinde ingoma ya sekibi maze himakazwe Ingoma ya Yezu Kristu. Papa Lewo wa 13 kandi yemeje ko abakristu bakwifashisha basenga isakapulari ya Bikira Mariya Umwamikazi ugira inama nziza, maze kuwa 17 werurwe 1903 ashyira kiliziya ya Genazano mu rwego rwa Bazilika Nto kandi mu Iteka, ryo kuwa 22 Mata 1903, akaba ko, mu Bisingizo bya Bikira Mariya, hajyamo igisingizo cya Bikira Mariya Umubyeyi ugira inama nziza (Mater Boni Consilii, ora pro nobis: Notre Dame du Bono Conseil, prie pour nous). Abatagatifu benshi, ndetse n’Abapapa bakomeye, bakoze urugendo nyobokamana rwo kwiyambaza uwo mubyeyi ugira inama nziza, twavuga nka Mutagatifu Alufonsi wa Ligori, Pawulo w’umusaraba, Yohani Bosiko, Mama Tereza,… n’abapapa Papa Urbano wa 8, Umuhire Papa Piyo wa 9, Mutagatifu Yohani wa 23, Mutagatifun Yohani Pawulo wa 2, na Papa Benedigito wa 16 akiri Karidinali.

Ngayo amateka yo kwiyambaza Bikira Mariya Umwamikazi ugira inama nziza[1]

[1] Reba urubuga WIKIÉDI, Wikpedia.org, Encyclopedie libre/Notre Dame du Bon Conseil

Byateguwe na Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed